Urugamba rwo kwibohoza rutinzwa n’imyumvire mibi y’ibiriho nibyo twagombye gukora

ok
  • Views 3840
  • Rating 12345

Ntabwo byoroshye ngo abantu bahuze uburyo babonera igisubizo ku kibazo runaka. Ni kenshi dukunze gutanga ibitekerezo binyuranye ugasanga hari abatsimbarara ku byabo ntibashake kumva ibyo bagenzi babo bababwira. Ese ninde wamenya ko ibitekerezo bye aribyo byatanga umusaruro vuba ku kibazo duhuriyeho? Iki kibazo kiragoye kugisubiza. Kamere muntu irangwa no kumvako “ari njye ushobora kuba mbibona neza” iratubangamira. Iyo tuticishije bugufi ntibitinda gusanga nta muntu dufatanya cg abandi batakitugirira ikizere.

 Kumva abandi byatumarira iki?

Ibitekerezo biba mu mitwe yacu bishingiye ahanini n’amakuru tuba dufite, ibintu twanyuzemo, ndetse n’isesengura ry’imbitse dukorera ibyo tuzi nibyo tubona biba mu bihe turimo. Mu by’ukuri iyo nta makuru ufite biragoye kumenya uko wakwitwara mu bintu (niyo mpamvu ineka riza ku mwanya wambere mu bijyanye no kurwanya umwanzi muhanganye). Imyanzuro myiza uzafata izaterwa n’ibintu uzi kuwo muhanganye, imigambi ye, amayeri ye, intwaro afite, abamushyigikiye n’ibindi. Igihe turimo dufatanya n’abandi tugomba kumva ibyo bavuga tukareba niba tubizi kandi tukabisesengura kugirango bataba bavuga ibinyoma byatuma dufata umwanzuro waduta mu menyo y’umwanzi. Iyo dusanze ibyo bavuga aribyo kandi tutari tubizi, tugomba gufata ibishya tukabyongera kubyo tuzi noneho umwanzuro dufashe ukaba ufite ikintu kinini uhereyeho. Ibi bigabanya ibintu bya sinabimenye igihe umwanzuro wafashwe utizweho neza.

Ingero mu mateka y’u Rwanda kuva 1990

Intambara ya FPR abantu benshi bayibeshyeho. Kuva ku italiki ya mbere Ukwakira 1990 kugeza ubu ni amaraso ameneka y’abanyarwanda. Wakwibaza uti ese kuki iyi ntambara yabonye abayishyigikira kandi iyo urebye ntacyo yagezeho? Imyumvire mibi y’ibintu ni igisubizo. Ntawahakana ko abacurabwenge ba FPR ibintu banditse muri manifesto yabo sibyo bashyize mu bikorwa. Ikibazo cy’impunzi bavugaga ko bashaka gukemura burundu cyatumye ahubwo impunzi z’abanyarwanda zikuba gatanu, demokarasi bashakaga yo kubahiriza manda umukuru w’igihugu agomba kumara agasimburwa n’undi yasimbuwe no kwimika umwami nkuko byahozeho mbere ya 1959.

Mu bashyigikiye FPR harimo abanyarwanda babaga mu Rwanda ariko bakaba bashaka impinduka yazana demukarasi isesuye y’amashyaka menshi. Imyumvire mibi y’abantu bateye muri 1990 niyo yatumye bata ibyo bagombaga guharanira bashyigikira abaje gutegekesha imbunda. Hano mvuga imyumvire mibi kuko intambara ntiyaringombwa igihe amashyaka menshi yari yemerewe gukora muri 1991. Iki gihe byagaragaraga ko ibitekerezo by’abanyarwanda bigiye gukoreshwa mu kubaka igihugu nta muntu uhejwe. Abanyepolitiki bamwe bitiranije umuntu n’igihugu nibo baciye intege abarwanyaga FPR bavuga ko ibintu bigomba guhinduka mu mizi ndetse igisirikare cy’igihugu kigaseswa. FPR ifata ubutegetsi imaze guteza ubwicanyi bwadutwaye hafi miliyoni y’abantu muri 1994.

Umunyepolitiki witwa Faustin Twagiramungu (FT) akaba umukwe wa nyakwigendera Perezida Gregoire Kayibanda niwe werekanye imyumvire mibi kurusha abandi bose muri 1993-94. Uyu munyepolitiki yari azi neza ko sebukwe yarwanyije akarengane kari gashingiye ku moko ubutegetsi bwa cyami bugasezererwa muri 1959. FT yari azi amateka yabaye ko INYENZI (ni izina ingabo za LUNAR ziyise zitera muri za 1960) zateye inshuro nyinshi zishaka kugarura ubwami mu Rwanda ariko abicaho ahitamo gufatanya n’abateye muri 1990 kandi mu by’ukuri bari bafite umugambi umwe nk’uwo abateraga muri za 1960. Hano yabaye umuhutu w’intangarugero werekana ko ashyigikiye ubusabane mu bana b’u Rwanda maze aba igikoresho cy’abateraga mukuyobya imitwe y’abanyarwanda. Mu kubigeraho yakoresheje iturufu y’uturure kuko Sebukwe wasimbuwe naHabyalimana yaturukaga I Gitarama naho Habyalimana aturuka ku Gisenyi. FT yumvaga ko niyerekanako yanga Habyalimana na MRND bizatuma akundwa na FPR iri kumwe na mpatsibihugu bashakaga kwiyibira amabuye y’agaciro mu karere (ibi babihishaga ababafashaga). FT amaze guha ubutegetsi FPR mu mwaka umwe yabaye minisitiri w’intebe nta nama yakoresheje ngo afate umwanzuro, yisanze ari igikoresho kidagikenewe. Iyi myumvire niyo mvuga tugomba kwirinda. Abantu benshi bavuze ku nkotanyi, barabiririmba ko zije guhaka abantu, ariko FT yanga kubyemera. Mu kwitanga ngo yerekane ko abahutu n’abatutsi babana neza mu Rwanda, yatumije umwana wa Kayibanda ngo atahe. Uyu ntiyarenze ikibuga cy’indege kitiriwe se, inkotanyi zamusamiye hejuru ziramwica. Iyi ni imyumvire mibi y’ibintu byabagaho iranga abantu bamwe bari muri opposition. Ni uguhemuka wikundisha ku muntu uzineza waguhindukirana igihe cyose, ushobora kubyita amaco y’inda avanze n’ubujiji.

Hari undi muntu waba urugero rwiza ni Maj Cyiza wize amategeko. Uyu musirikare wakoreye FAR yabujije abasirikare guhunga nkuko yabacaga intege ababuza kurwana abumvishako FPR izanye demokarsi yakataraboneka bagomba kwitandukanya n’abasirikare yitaga aba Habyalimana (sinzi we aho yavugaga abarizwa). Ntabwo ndimo kumushinyagurira aba yitaga ko bazanye demokarasi baramushimuse kugeza ubu ntawuzi irengero rye. Abasirikare yashutse barishwe.

Ingero zavubaha ni abasirikare bamwe bataye urugamba mu buhungiro bigemurira FPR, abo FPR itishe yabahaye imyanya yanyirarureshwa ariko irabibikiye. Aba niba Rwarakabije, Ngendahimana, Mahoro we afungiye muri gereza ya Mpanga n’abandi. Iyi ni imyumvire mibi ko uwaguhize imyaka myinshi ubu akubabariye kandi akwibikiye. Kubera inda ndende bamwe barahumiriza ngo buriya ntacyo bazabatwara.

Urundi rugero rwa rusange ni ukwikiriza indirimbo ya FPR ngo interahamwe n’abajenosideri byabaye igifata ubutegtsi. Abenshi bumvaga ko nibagaragaza ko bitandukanyije nabo FPR yitaga interahamwe cg abajenosideri izabareka. Ntabwo ariko byagenze kuko kwa Gacinya habayeho kugeza na nubu amarorerwa aracyahakorerwa. Ntitwareka no kuvuga imirambo iboheye ku kandoyi yabonetse muri Rweru. Iyi ni myumvire mibi, aho kwamagana ibikorwa bibi byo kubeshyera abantu ugasanga urimo ucinya inkoro ngo bazakureka igihe wigira umwere nk’urubura ukabeshyera abanzwe ko ari abicanyi utabaciriye urubanza.

Imyumvire mibi y’ibintu muri opposition nyarwanda

Abantu bahunze FPR nyuma (babanje gukorana nayo) baracyatekereza ko abahunze muri 1994 ari abicanyi nkuko FPR yabyigishaga. Ntibashobora kumva ko abahunze icyo gihe babonaga kure ko FPR nta kindi kintu kiyizanye uretse kwica abanyarwanda. Uwabibonye mbere niwe ubaye injiji. Aba nibo usanga bavuga ko bashobora diplomatie ukibaza imyaka bamaze hanze impamvu mpatsibihugu itarabumva ngo bahindure ubutegetsi bubi basagasiye kubera imyumvire mibi y’ibintu.Erega burya iyo wumvise neza ibintu biragoye gushukwa ngo ube igikoresho maze nyuma baguhindure ikigarasha gicitse.Ubu muri opposition nyarwanda hameze nkaho havutse abahanuzi, abanyabwenge bakataraboneka bazi icyakorwa ngo ingoma y’igitugu ihirime. Ikibazo nibaza ni kuki aba babibona batabishyira mu bikorwa ngo abandi babakurikire. Ahandi ntumva neza ni uvuga ngo urimo guhiga impunzi azica urubozo cga aha icyuho FPR ngo izimarire ku icumu ariwe bavuga ugiye guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Bati uyu yemeye gutanga amafaranga hakaboneka igisirikare kabuhariwe mugataha igihe mubanje mugacyura ku ngufu impunzi ziri muri Congo.

Ntekerezako n’umwana w’igitambambuga yazunguza umutwe avugako hano ari ukwibeshya. Ese kuki uyu mpatsibihugu atatera icyugazi iyi ngoma y’igitugu akayima imfashanyo, akayifatira ibihano ko ahasigaye n’abaturage bakwihindurira ubutegetsi bubi? Kuki ashaka kongera kugira abantu ibikoresho nkuko yagize FPR? Akeneye undi muvu w’amaraso kuko uwatembye udahagije cga akeneye M23 yivuguruye igizwe n’impunzi z’abahutu ngo yifatire Congo abone uko asahura amabuye y’agaciro?

Iyo amashyaka atandukanije imyumvire usanga ibigwari bivuga ngo ni kanaka utubuza kwihutisha urugamba. Aba bavuga gutya bakunze kuba inkwakuzi mu kuryongora no kwandika amabarwa acicikana ukagirango barabeshya impunzi zigorewe ngo zibyemere. Iyi myumvire mibi y’urugamba turiho niyo ituma bamwe binjira mu yandi mashyaka bashaka kuyaca intege cg kuyasenya. Gusa hano ntawamenya niba bamwe badakorera FPR barangiza bagaterana amagambo nayo bajijisha. Nasanze ikintu kiruta ibindi ni ukwerekana ibikorwa amagambo akaba make kandi ibikozwe byose ntihabe ukwivanga mubyo andi mashyaka arimo akora.

Umwanzuro

Kujijuka muri politiki ni ngombwa. Ibi byagerwaho tumenye amateka aranga igihugu cyacu. Abantu bajijutse biragora kubabeshya. Igihe umuntu azi amayeri y’umurwanya biragoye kugirango agwe mu mutego we. Mureke tugire amatsiko y’ibintu birimo kuba, dusome, tubaze kandi dusesengure tumenye neza urugamba turwana. Abashoboye kwandika nibabikore bageze ku bandi ibitekerezo byabo berekana n’imitego ishoboka y’umwanzi. Tubikore neza mu bwubahane tuzirikana ko turi bene kanyarwanda Hutu, Tutsi na Twa tugomba kubana mu Rwanda tureshya imbere y’amategeko nta muntu uryamira undi.

Imyumvire mibi y’ibintu byabagaho muri za 1990 niyo yatumazeho abantu benshi kandi niyo yatumye igihugu kijya mu maboko y’abicanyi. Ibintu byo kuvuga ngo ubu ntibindeba tubyivanemo kuko dufite ingero nyinshi z’ababivuze nyuma basanga amaguru yabo amanitse nk’abandi. Twese biratureba, tugomba kugira icyo dukora mugushakisha imyumvire myiza y’urugamba. Iyi myumvire niyo izatuma abicanyi baribwaribwa babuze uwo birenza. Imyumvire y’urugamba turiho yagombye kurangwa no gutega amatwi tukumva ibyo abandi bavuga, kudakurikira butama ibiguruka byose nta mababa. Tugabanye imvugo ya sinabimenye mu byo dukora byose.

Umusomyi w’Intabaza

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

18 Responses to Urugamba rwo kwibohoza rutinzwa n’imyumvire mibi y’ibiriho nibyo twagombye gukora

  1. Kamana says:

    Reka ngire ibibazo nibariza Twagiramungu Faustin alias Rukokoma, Patrick Kibirira, Col Wilson Irategeka n’abandi bose bafite aho bahurira na CNRD-Ubwiyunge kumpamvu zitandukanye ntaza kurondora hano:
    Maze gusoma Communique de presse ya CNRD-Ubwiyunge yasinywe n’umutware wayo Colonel Wilson Irategeka ku italiki 5/06/2016. Naje kwibaza ku inyito y’iri shyaka nsanga isa n’iyafashwe huti huti. Iyo Col Wilson alias Lumbago avuga Ubwiyunge aba ashaka kuvuga iki? Aba ashaka kuvuga ko yageze k’Ubwiyunge cyangwa se ko ashaka kuzabugeraho? Uwo bagiranye ubwiyunge ni nde? Uwo ashaka ko bazabugirana ni nde? Ngirango ubwo ariho ashaka abayoboke b’ishyaka rye yagombye gutanga ibisubizo kuri ibi bibazo.
    Ikindi naje kwibazaho muri iyo Communique ye yanditse mu gifaransa ni aho avuga ngo “le CRND-Ubumwe ne represente pas ceux qui fuient la justice. Ngenekereje mu kinyarwanda navuga ko ishyaka rye ritarimo kandi ridashyikiye abahunga ubutabera (aha navuga abanyabyaha) kuberako ko aribo bahunga ubutabera. Ese ubu Col Wilson aravuga ubutabera mpuzamahanga cga ubw’ikihe gihugu? Ese ubu Col Wilson cga abayoboke be biteguye kwitaba ubutabera mu gihe hari uwaba muri bo atunzwe agatoki? None se ko umuntu wese uhunga igihugu cye aba afite impamvu ze zimwumvisha ko aramutse agumye mu gihugu yagirana ibibazo bikomeye n’ubutegetsi bwacyo, Colonel Irategeka yaba se yarakubise icyuhagiro impunzi ahagarariye kandi ashaka kujyana mu Rwanda kuburyo ibyo zahunze byose bihanagurika! None se we icyo cyuhagiro yagikubiswe na nde?
    Nigeze kumva Leta y’Urwanda itanga liste y’abo ikekaho ibyaha bari muri FDLR, numva itanze umubare ushobora kuba uruta abasirikari bba FDLR, none se Col Wilson ko nawe ashobora kuba yari kuri Liste yiteguye kwitaba ubutabera bw’Urwanda niba ari umwere? Cga koko ni ikiraka ariho cyo kwitandukanya na bagenzi agahita abita abanyabyaha ari ku isiri ya Kigali gutyo we agahembwa kugirwa umwere?
    None se yibagiwe ko ubu mu Rwanda umuhutu wese iyo ava akagera, yewe n’utaravuka, afite ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi? Umututsi utavuga rumwe na Leta nawe akaba ari umujura cga ikigarasha? Kandi ibi byose birahanwa n’ubutabera bw’Urwanda. Aliko mumbabarire, Colonel Irategeka ashobora kuba ari umucikacumu wa jenoside yakorewe abatutsi dore ko aribo nibura utiswe umujura cga ikigarasha aba ari umwere!
    Ntegereje igisubizo cya CNRD-Ubwiyunge ubundi nkabona kubaza ibibazo bisigaye.

  2. rumoso says:

    Muri Congo intambara ya FARDC ingabo za Congo naba Mai-Mai irarimbanyije hafi ya Goma muri North Kivu intambara irakomeye, nyabuneka Mukure abana munzira kuko muntara ya Beni ho ngo abantu babamaze babatemagura, genocide ikorerwa muri Congo yahawe icyicro na MONUSCO ariyo UN iyobowe na amerika bafatanyije na kagome ninkotanyi ze zose. Congo hagiye guterwa itabi cg hubakwe inganda zama buyers yagaciro za amerika mu mini ya vuba.

    Impunzi mwese mube maso kandi mwibaze ko ufite agate gatoya akarinda uruguma.

    Impunzi yo muri North Amerika

  3. Rwaka says:

    Nshuki kandi bavandimwe,
    Namwe muribonera neza ko igihe kigeze ngo duhaguruke dutere ingabomubitugu FDLR naho nibyo Politique byose bisa n’aho ntacyo byamara. Bamwe bajayaga birirwa baririmba ngo ntacyo ntwageraho tutari kumwe na RNC, murabona ko nayo yari ibigambo gusa. Nta na rimwe Urwanda ruzigera rubohozwa n’aya mashyirahamwe yirirwa ashingwa n’abantu babiri cga 3 ngo ni amashaka. Ese ubundi uretse n’Urwanda mwigeze mubona aho abantu bashinga amashaka ya opposition akorera hanze y’igihugu yigeze agira icyo amarira abari mu gihugu? Ibintu ni bibiri gusa: Revolution ikorwa n’abaturage bari mu gihugu imbere cga Intambara itangizwa n’abari hanze. Turebye uko Urwanda ruyobowe muri iki gihe, Revolution ntabwo ishoboka, ubwo rero igisigaye ni intambara ntabwo ari ibigambo by’ibi bimina ngo ni amashaka. Kugeze ubu organisation yagaragaje ko yapfa guhangana na Kagame ni FDLR, mureke rero tuyishigikire cga aba biyita abanyamashaka bashinge indi mitwe ya gisirikari ariko atari imwe yo kuri facebook nk’Imvejuru cga Urukatsa. Gusa njye inama nabagira niba mushaka kubohoza Urwanda mutere ingabo mubitugu FDLR kuko urebye igihe imaze n’ibibazo yagiye ihura nabyo ikanga ikaba icyemye, ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko ifite ingufu, gusa iracyakeneye n’izo ngufu mwiritwa mutagaguza ngo muri mumashyaka. Umucunguzi ni Rubanda
    Harakabaho Rubanda,
    Harakabaho FDLR n’abanyarwanda
    Mukore rero tubari inyuma

  4. niyonzima says:

    Mbese mwatubwira niba impunzi mu mashyamba ya Congo zaramutse.
    birikuboneka ko M23 ingabo za kagome zagarutse muri Congo kandi zikaba ziri muri Kivu ziri gukorana na Wilson Irategeka hamwe na MUNUSCO, HCR bafatanyije na FARDC ingabo za Congo bose imigambi yabo ari ukwica impunzi zabanyarwanda mu mashyamba ya Congo kuzitsembera gushira ntawe urokotse. Ayo maraso agiye kumeneka yimpunzi zabanyarwanda azahame Wilson Irategeka na Twagiramungu Faustin, ayo maraso abajye ku mitwe yabo, bazayabazwa.

  5. Ndorimana says:

    Kamana,
    Sinzi niba uvugira Rukokoma cyangwa se uri Rukokoma ubwe. Aliko ugomba kumenya ko iyo Twagiramungu ataza kugurisha MDR yakuye rubanda nyamwinshi mu buhake n’ubucakara muli 1959, akayigurisha ku Nyenzi ziyanga urunuka, akaza kugororerwa kwitwa Ministri w’intebe wa gouvernement y’Inyenzi, umwanya yariragamo abunze, none ubu akaba amokera hanze y’igihugu cyari icye kandi akaba akomeje no kwerekana ko ashaka gukomeza kurimbuza abahutu ilyo shyaka lyarengeraga, urabona ko yashyirwa iruhande ate kandi ali we soko y’aka kaga rubanda nyamwinshi yabayemo kandi ikirimo?

  6. kamana says:

    ariko muvemumaganbo mujemubikorwa nkubu abanyarwanda fpr irikubamarisha inzara ntibagira kirengera nane
    muriguteriseseme mutanbutsa udutangazo twamanjwe nimwinjire murasa mudukize ababacancuro batumaze naho rukokoma mwimutaho umwanya

  7. Ndorimana says:

    Ibintu biriho biri kwirukanka. Turumva ngo Generali Nkunda Kagame yamufunguye (nk’aho yaba yarigeze amufungwa), ngo M23 yagarutse muli Kivu.
    Ndabarahiye! ejo tuzumva ngo General Wilson Irategeka niwe utegeka M23 kandi inshingano za M23 ubu akaba ari ukurimbura FDLR (niba bitaratangira ). Ahasigaye Kagame na Kabarebe bati ibyo ntibitureba; ni abahutu basubiranyemo. Alegisi Kanyarengwe nawe yari chairman wa FPR. Ubu aramutse agarutse bariya bagabo 2 bavuga bati: “Ni wowe wishe abahutu bose”. Uwaroze abahutu ntiyakarabye.

  8. Nehemiah says:

    Kimba,

    Ko mbona uri gutanga amategeko kuri FDLR Wowe ukora iki? Wakoze iki? Iyi mitego uri gutega FDLR ugamije ibiki? Ijisho rya rubanda rirareba.
    Iyo Pentagon na FBI bya amerika Wowe ko utabyandikira ntamaboko ufite?
    FDLR ni rubanda bivuze ko Wowe utarimo. Niba wumva urimo Wowe bwira pentagon izane za Satellite abanyamerika bafashe kandi bafite ku rwanda guhera 1990 kugeza uyu munsi 2016. Kuko bo bafite nibibera mu magereza cg mu bwihisho yewe nibera mubuvumo barabite bitwa na za Satellite zabo. Kandi iyo FBI ko izi neza abo banyarwanda barenganyijwe bagafungwa hanyuma ntibarekurwe kandi ntacyaha bafite yakoze iki? FBI yakoreye iki abo banyarwanda ngo barekurwe bahabwe uburenganzira nkabandi bose? Byose turabizi guceceka ntibivuze kutamenya. Mbere yo kwandika ujye wibuka ko FDLR dutuye kwisi hose. Nuyu kandi Rukokoma Twagiramungu azwi cyane ni bikora bya byose birazwi nta kintu na kimwe kiza yigeze akorera abahutu abo yicishije ntibabarika ariko we aragaramye kandi arakomeje mubugambanyi bwe no kwicisha umuhutu wese warokotse, hanyuma ikindi kintu gikenewe kumenya kuri uyu mwicanyi nigiki?
    Ibimenyetso braga umuhutu nibikoresho bikurikira:
    Amahoro, urukundo, gukunda Imana no kuyubaha, gusabana, gusangira no gusaranganya, gukunda kwikorera adasabiruje, kwihangana, kwiyubaha no kubahisha abandi, ni bindi byiza byishi biraga abahutu.
    umuntu wese udafite ibyo navuze haruguru aba afite inkomoko yahandi ntabwo aba ari umuhutu, naho yaboneka ko asa nabahutu ntabwo aba ariwe.

    Ikibazo ahubwo abahutu bafite bakaba biciwe gushira kwisi ni urukundo no kuba abanyamahoro. Bitabaye ibyo akarere kose ka afrika yibiyaga bigari kaba karatse umuriro kagakongoka kera.

    Muvandimwe rero FDLR ni agati kateretswe n’Imana kadahungabanywa numuyaga.imyaka izaza hanyuma igende FDLR izahora ariyo ntakizahinduka. Ahubwo twese hamwe dutahirize umugore umwe naho ubundi unkumbi ziva mu masaka nkuko Wilson Irategeka yagiye, nagende agiye kuko yari imungu mu masaka.

    FDLR Abacunguzi mukomere kumuheto natwe rubanda tubari inyuma.
    Mukomere ntwari z’urwanda nabanyarwanda. Muragahorana ubutwari ntwari.

  9. Kimba says:

    FDLR
    Burya ahabonetse umwotsi haba hahiye ikintu.
    Ntabwo Wilson yapfuye kwigumura gusa
    Hari amakosa yakozwe.
    Kuva FDLR yabaho tuyikurikirira hafi kuko muri twe harimo abafitemo abavandimwe ninshuti.Ni ukuvuga ko tumenya amakuru ya FDLR.
    Ntabwo nirirwa mvuga byinshi ariko twe ababashyigikiye turabadaba ko mukosora amakisa yose yakozwe mukavugurura urugaga.
    Urugaga ruboneke mo ubwunvikane ubindi bizikora.
    Ariko nabaciriye amarenga
    Aho Kayibanda yangiye guha Rwanda America ndetse na Habyala akabyanga, impunzi zabatutsi zarambyemeye ariko zerekana ko abahutu ababantu muri Rusange banga abazungu!!!!!!
    Urugamba rwo kwibohoza ntabwo ari urwo kwirukana kagame ahubwo ni uguhindura imitima yabamudhyize ho kuko babwiwe ko ababantu banga abazungu.
    Kubari aho mumashyamba mubyunvishe abanyekongo nabo bamenye icyo bazira.
    Rero ntabwo Twagiramungu na Wilson bazatubohoza batabanje kwunvisha abazungu ko tutabanga ko natwe dukunda icyongereza !!!!!!!
    Uliya Wilson aho kugirango yicare acukure zahabu na Diama abijyane ubwotamasimbi kunvikanisha ikubazo cye alimo asaba 200$!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    Umuntu asabiliza ibice byifeza yicariye ifeza zuzuye! !!!!
    Mbere yo kubohoza Rwanda tubanze twibohoze mu mitwe yacu.
    Niba bishoboka FDLR mushyire ho comite nyobozi na commandment birimo abahagarariye muri gace kose kurwagasabo biryo turebe ucyo bongera kubarega.
    Ntimukore nk, abega basigaye bategeka bonyine
    Twagiramungu na Wilson murimo murega Byiringiro kuki mutarega kagame udafite general numwe ukomoka mubacikacumu babatutsi cg ngo abe afite General ukomoka kibuye
    Cyangwa General w, umuhutu mubo batangiranye urugamba.
    Hari umugabo wahunze habyala muri 73 agenda ari kapiteni (ubu aba mubudage)
    Yaje ari umusikikare mukuru muri 94.
    Twagiramungu ni atubwire uko byamujyendekeye.
    Ni uwugitarama.
    None ni abakiga bamwirukanye?
    Rukokoma isubireho
    Abazungu bakunda umuntu ugumya guharanira uburenganzira bwe.
    Nzi ko bakunda FDLR kuko igumya gukora resistance! !!!
    Ntabwo iri kurutonde rwiterabwoba nkuko bamwe babeshya.
    Ahubwo muzareba mu minsi iri imbere uko zizagindura imirishyo.
    Ikingenzi ni ugukimeza umutsi kuko FARC yo muri Colombia imaze imyaka 55 irwanya akarengane abazungu bakomoka muri espagne bakorera ba kavukire baho.
    Ubu nandika Leta ya Colombia na FARC bari muri Cuba aho bari gusinya amasezerano yamahoro.
    FDLR namwe mwinyare mu Isuzu urugamba ruve Congo rujye Kigali aho fpr yicucitse ndetse no mumutara aho ivana amata ayitera umurengo izemera igabane nabandi.

  10. Kimba says:

    FDLR
    Turabasaba ko mudukorera iperereza kuri Twagiramungu tukamenya uwo ari we kuva kuri se kugera kuri nyina kuko iyo urebye ibyo akorera abahutu wibaza niba yiyunva mo ubunyarwanda bikakuyobera.
    Murebe millions zose zabahutu zimaze kwicwa akaba ubona bitamubabaje na gato kuko kugeza ubu nta kirego yigeze atanga muri ONU cyangwa urukiko mpuzsmahanga ngo arege FPR kandi afitiwe ikuzere nayo mahanga ahubwo agumya kwikoma abahutu abita abakiga.
    Uko byagenda kose nubwo FDLR yafata igihugu ntabwo yakorera Twagiramungu ibyo FPR yamukoreye.
    Now Twagiramungu agiye kurinda apfa yiruka kumwanya wa president aho kurwanira abaturage
    Ni ukuvuga ko ashobora ni kwongera kyba president wagakingirizo akunva nta kibazo.
    Niyo mpanvu bamubwira ngo cyura impunzi tukugire president ariko ukorane nabatutsi gusaaa
    Ese FDLR yo ntiyakora iharanira inyungu za Mpatsibihugu ariko twese abahutu nabatutsi tukagira uburenganzira bungana?
    Kuki Twagiramungu atabibona.
    Ese ingabo we na Agatha igisoda bashatse gushinga muri 93 ngo kigizwe nabanyamagepfo nticyabananiye ?
    Mmwe FDLR nimukomere mukomeze umurava twese abari hanze tubari inyuma 95%
    Mukore kuburyo mugira abantu benshi mu gihugu kurusha hanze.
    Mukwize amashami muri buri gihugu twiteguye gukora dukorera ubuntu kuko tuzaba twikorera.
    Ikundi yaba umufaransa yaba umumerica bose ni bamwe.
    Ubu France irimo ifunga abahutu ngo bakoze genocide kandi bazi neza ko bazira abo ari bo
    Ubu rero uwo ari we wese wemera guca akarengane mu Rwanda ni inshuti yacu.
    America nayo nimukore kuburyo iba unshuti ya FDLR kuko America yamazwe kubeshywa kera ko ngo abahutu banga abanyamerica ngicyo icyo tuzira.
    FDLR ohereza ubutumwa CIA, pentagone na FBI
    mubeshyuze ibyo abo dusangiye igihugu bababeshye imyaka 30
    ibyo wabeshyewe imyaka 30 ntabwo wabibeshyuza imyaka 10 udafite uruvugiro.
    Erega n, umuhutu yaharanira intungu za America na UK abatutsi sibo kamara kandi umunsi Abahutu bashoboye kunvisha america ubi niho muzunva abishyize kubutegetsi bavuteho nkubufindo! !!!!
    Ndibaza kuki kugeza ubu ba bahutu Kagame yahaye FBI ababeshyera ko bishe abanyamerica mubirunga batarekurwa kandi Abamerica barasanze barabarenganije ariko kygeza ubu bakaba bakiri Gwantanamo Bay.
    Aba bahungu batanu niba nibuka neza batsinze urubanza cyera ariko baracyafunze.
    Twagiramungu na Gasana nuba bakunda abanyarwanda kuki badasaba ko bariya bantu barekurwa????????????????????????
    Ese gasana azashinga igisoda cye invejuru, Twagiramungu ashinge intimirwa, bashinze igisoda kimwe ko bose ari moderes!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    Ese abahutu moderes bakijije abatutsi bari hehe mu Rwanda???Hahembwe bangahe?????
    Uwabaza Twagiramungu na Gasana impanvu bavuye mu Rwanda kandi ari mideres babisobanura?
    Nanubu haracyari abavuga ngo ntibashyira abantu mu ishyaka ryabo ngo kuko bahunze 94 gurtryo bakaba bafite amaraso mubiganza byabo nyamara bakuru babo na ba se wabo barafunze bazira Genocide
    Ndetse abo bavuga gurtyo bakatiwe na gacaca imyaka 19 kubera genocide, kunyereza umutungo no gufata ku ngufu.
    Nyamara ibyo byose ntabyo bakoze ni ukubahimvira kugira babikize ariko ugasanga bikoma abandi ngo bahunze 94 ngo batekereza nkababaye mu mashyamba ya Congo.
    Nkuko mwabivuze kare imyunvire mibi yikibazo cyacu niyo ituma tutagaruza ibyacu kuko aho kurwanya umwanzi tugumya kumuha ungufu.
    Ngaho rero FDLR mufate ingamba mubwirize ubutumwa intambara yo kwibohoza igire icyo igera ho.
    Kagame yavuze ko azi neza abahutu ko nibiyunga azahita ataha.
    Ntabwo abahutu ari Wilson na Twagiramungu na Byiringiro gusa!!!!!!!!!!!!!!!!!
    Nabandi twiyunge kandi nabatutsi ubwabo biyunge hagati yaho noneho twese turbone kwitunga nibwo amahoro arambye azagerwaho.
    N, umuhutu yakorana na America umututsisi we kamara kandi ubu abahutu bavuga icyongereza barusha ubwinshi kure abatutsi bakivuga kandi nicyo barishije bavuga ko abahutu banga abongereza nguko uko abahutu bishwe ntihagire ukoma.
    Aho kwirurwa dupfa kiga nduga Abitwa ko barengana bakagombye kwibaza uko millions 13 zicwa isi igaceceka.
    Ntabwo ari amabuye ya Congo gusa cg petrole gusa agubwo ni ibyo abazungu babwiwe mu myaka 30 yose ko abahutu banga America.
    Umunsi habonetse ushobora gutegura uyu mutego azaba yakuyeho bariya bicanyi.
    Ngaho Twagiramungu simbuka ubwire CIA ko abahutu batanga America ko yabeshywe.
    Nuva yo ubone kurema igisirikare.
    Ese kuki Twagiramungu adakora ubwiyunge byibuze mubanyacyangugu hagati yabo ko nabo batumvikana bakaba bafite amashyaka ibyatsi.
    Ngiyo Ishema party ngiyo RDI, ngiyo PRM………
    FDLR iri hose ku isi kandi irimo abanyarwanda bose
    Nkomoka nyaruguru(gikongoro) kandi ndi FDLR
    Kandi Kagame iyo avuga FDLR aba avuga umuhutu wese aho ava akagera
    Ntavuga FDU ntavuga RDI bivuga ko zitabaho!!!!!!!!!!!
    Ariko avuga RNC bivuga ko ibaho.
    iyo avuze RNC aba avuga abanyiginya..
    So muri Rusange opposition ni FDLR na RNC.
    FDLR muri mu mashyamba mukomere kuko murashyigikiwe kuburyo namwe mutazi.
    Mukomeze urugamba mube umwe turi kumwe kandi muvugire bose kuko no mu batutsi harimo abarengana cyane.

  11. Kimba says:

    Wilson agombe abazwe abasoda bakuru ba FDLR bamaze gufatirwa mu karere bakicwa
    Ndabona ari we wabafatishaga.
    Nimubikore ho iperereza mubibwire abamwibeshya ho
    ikindi ni mukosore udukosa twagiye tugaragara mu rugaga tukazana mo umwiryane
    Urugero ni mukosore utubazo tw’uturere niba duhari!!!!!
    Nyamara Ingufu muzazibona umunyarwanda wese nabibonamo.
    Wlson ntimumurenganye kuko ba Cyiza ni benshi hano hanze.
    Wilson yagombaga gukosorwa hakiri kare.
    nta democracy ikenewe mu gisoda !!

  12. Kimba says:

    FDLR
    Komera
    Uyu Wilson akora nkuko Seraphine Mukantabana yakoze mu gusenya FDLR
    Kuki buri gihe mureka ibintu bikazamba mubireba?
    Muribuka abayobizi cg abakozi ba FDLR bamaze gupfa bavuye muri mission hagati ya Dar es salamu na Uvira?
    Abo bose noneho murabona uko bafatwaga.
    Ese Wilson ajya kujya Daresalamu nta ruhusa urugaga rumuhaye ntibyali bihagije kubona uwo ari we?
    Mureke kugumya kujenjeka.

  13. Ndorimana says:

    Ndumiwe!Jya kuli “radio impala SW kHz17540” wumve uko Twagiramungu yari yabonye ikiraka cyo gufasha abashakaga guhirika Petero Nkurunziza abinyujije kuli radio impala ivugira i Kigali na veritas, ibi byombi akaba ali ibya Rukokoma!
    Ni akumiro!

  14. subway says:

    Kutamenya umwanzi nicyo kimarishije abahutu none bose bakaba bagiye gushirira kwicumu. Uyu Wilson Irategeka biboneka ko yamenyekanye kera, ikibabaje ntangamba zahise zifatwa kuri uyu mugabo aribyo ndikuvuga ko kutamenya umwanzi icyo aricyo. Twagiramungu Faustin Rukokoma azwi kuva kera cyane yicishije imbaga yabanyarwanda itabarika guhera 1990 kugeza uyu munsi 2016 ntangamba zamufatiwe.
    Umugambanyi ni nawe mwicanyi, udashoboye kumenya umwanzi, ntushobore gufata ingamba zikomeye cyane. Ntarugamba warwana ngo urutsinde. Urumafu ntirukurana ningano na rimwe kandi igihe cyose amasaka aragosorwa inkumbi zikavamo amasaka agahunikwa. Mbere yabyose funga amarembo yose umwanzi yacamo kandi Fata ibyemezo bikomeye kumuntu wese wumugambanyi, bitabaye ibyo ahawe hahinze abandi urabeho kuko umwanzi akoresha byose bishoboka mu ku kwica no ku kwicisha. Mube maso rero na Yesu yarabivuze abwira intumwanzi ze ngo ntizisinzire zisenga ubudasiba ubwo bari hafi kwica Yesu, na FDLR nuko rero mube maso kandi mukomere kumuheto kuko twese rubanda tubari inyuma. Tuzarurwana kandi tuzarutsinda.
    Twese rubanda ntidukangwe n’imiyaga kirazira kuko no mumvura yamahindu cg mu muriro Tuzarurwana mpaka kigali murugwiro.

    FDLR abacunguzi mukomere cyane kuko muri urutare natwe rubanda twubatse kuri urwo rutare.

    Impunzi USA-New York

  15. Akimana says:

    Nongeye gutsindagira ku kintu kitwa INFORMATION. Abanyarwanda bakeneye information ku mikorere y’ibisambo ibyaribyo byose mu karere k’ibiyaga bityo bakamenya uko babikwepa byaba ngombwa bagahangana nabyo ku mugaragaro. Iri hururu ry’ibisambo ryo kumarisha rubanda bishaka gukira ibya mirenge, rigomba kurwanwa nkuko aba FREEDOM-FIGHTERS bose barwanije ibikoresho by’ingoma nyicanyi zabayeho mu karere kose kibiyaga bigari n’amajyepfo ya Africa. Ntabwo abicanyi bashaka kutumaraho urubyaro bagatwara ubutaka bwacu bazavanwaho n’Imana yonyine itabona ko abantu ubwacu tubifitiye ubushake. Nongere mbisubiremo bene wacu bakeneye ihugurwa ku mikorere y’abagome bakomeje kubacuruza ku bazungu biyemeje gutegekesha Afrika yo hagati agatsiko k’abatutsi bifashisha abahutu b’ibisambo nk’aba biyita za CNRD zidasobanutse. Intambara ni ndende. Kuyirwana ni ugukenyera tugakomeza. Intwaro murazizi ariko iz’ingenszi ni UMUTWE UFUNGUYE WUZUYE UKURI, URUKUNDO RW”IGIHUGU, URUKUNDO RWA BENEWACU. Nizo ntwaro zashwiragiza bariya bagenzwa n’inda zabo batitaye ku buzima bw’abanyagihugu

  16. Musitanteri says:

    Uyu mushingantahe David arafise ubwenge kabisa abanyagwanda iyo mumutega amatwi byabafasha mu kwibohoza uri muhirimbiri Kagame
    Ndabararikiye kujya musoma Intabaza kabisa ifise abahanga mu gutara amakuru no gukora za analysis kandi biragaragara ko ifise team nini ikora 24h/24h. Inyandiko ziragwa nk’imvura kuri iyi web site kandi zirimo impanuro nyinshi.
    Ndabaramukije bashingantahe banditsi b’Intabaza namwe banyamukuru muyitarira amakuru

  17. Inkotanyitwaje says:

    Turasaba Abacunguzi bose n’ Incuti z’ urugaga FDLR:

    – Kwima amatwi ababashuka babashora mu nzangano n’ amacakubiri cyane cyane ashingiye ku turere kuko ari umwe mu mitego y’ umwanzi;

    – Gushyira imbere ukuri no kwamagana ibinyoma;

    – Koroherana no kwirinda ubushotoranyi;

    – Gukomera ku bumwe bwacu no kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe;

    – Kuzirikana buri gihe ko u Rwanda ari urwa twese ntawe ugomba kuruhezamo undi;

    – Gutsinda irari ry’ ibintu, ibyubahiro, amakuzo, … bishora bamwe mu bugambanyi;

    – Kudatatira igihango twagiranye n’ urugaga FDLR mu ndahiro dutanga IMANA ho umugabo.

    Ariko ikiruta byose turasabwa gutinya Imana, kuyubaha no kuyigororokera kuko ariyo soko y’ ukuri turwanirira akaba ari nayo tuzakesha guhangamura ikinyoma FPR- INKOTANYI yubakiyeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *