NTA FDLR IYOBOWE NA RUKOKOMA NA RWAKA IBAHO. ABATEKAMUTWE BA CNRD BAGOMBA GUHAGARIKA KUBESHYA RUBANDA.

Emma
  • Views 4142
  • Rating 12345

Mu mpera z’icyumweru gishize uwitwa Emmanuel Hakizimana uzwi mu bambari bakomeye ba Rukokoma na Rwaka, akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa by’ubugambanyi bwa Wilson i Burayi, yagiye muri Mozambique azenguruka mu bantu baho ababeshya ngo ari muri FDLR itabamo Gen Mudacumura na Byiringiro, ngo ahubwo ikaba ikorana na Rukokoma kuko ari we abazungu bemera. Yongeraho ko yifuza ko bamuha amafaranga byihutirwa kugirango azatere u Rwanda mu byumweru bibiri, akavuga ko ayo mafaranga akeneye ari ayo kugura radio z’itumanaho rya gisirikare, kandi ko nga afite abasirikare ibihumbi cumi biteguye kubohoza u Rwanda, bakaba barahawe uruhushya na Leta zunze ubumwe z’Amerika, by’akarusho kandi ngo intwaro bakaba bazazihabwa n’abarusiya, mu gihe u Burundi bwo ngo bwaba bwarabemereye aho bazatera baturutse.

2016-07-10-PHOTO-00000892 (1)

Nguyu umutekamutwe Hakizimana Emmanuel

Aya magambo y’uyu mutekamutwe ntaho ataniye n’aya ba banyanigeriya bandikira abantu babasaba ngo nibaboherereze amadolari igihumbi yo kwishyura banki kugirango ishyira miliyoni makumyabiri kuri konti y’uwo bandikiye, nk’aho muri izo miliyoni makumyabiri hatavamo igihumbi cyo kwishyura banki. Usibye uwaba adashishoza nta kuntu Amerika yakwemerera umuntu gutera itamuhaye radio z’itumanaho n’intwaro kuburyo agomba kujya gushushubikanya abantu muri Mozambike ngo nibamuhe amafaranga igitaraganya, akagomba no kubaha amabanga akomeye ya gisirikare nko kubabwira igihe azaterera kugirango bikore mu mufuka badatekereje. Ikindi ntawe uyobowe ibyo Amerika irimo gushaka gukora mu Burundi ku buryo kubeshyera Guverinoma y’u Burundi ngo iri mu bikorwa byo gushaka gutera u Rwanda ikoranye n’Amerika ari ikinyoma kidakwiye kwihanganirwa, tutiyibagije rero no kuvuga ko Amerika n’u Burusiya byananiwe kumvikana kuri Syria ariko bikaba byarahujwe na Rukokoma, Rwaka na Wilson ngo bayifashe gusenya FPR nk’aho hari uyobewe ko kugeza uyu munsi FPR ikiri umushinga wa Amerika kuva hasi kugera hejuru.

Ibi bitekerezo bicurikiranye rero ntahandi biganisha, usibye gushaka kubiba akavuyo mu barwanya ubutegetsi bwa Kigali, no kureba uko babeshyera u Burundi ngo buri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu gihe raporo zose zisohoka muri iki gihe zemeza ko Kigali ariyo irimo yitegura gutera u Burundi ikoresheje impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda, n’ibikoresho bya ba mpatsibihugu nka Gen Niyombare n’abandi bagambanyi bose biyimeje kumena amaraso mu karere kugirango Amerika igire Kagame umwami w’abami mu karere kose k’ibiyaga bigari.

Mu by’ukuri kuba abayobozi n’abayoboke ba CNRD ya Rukokoma bashobora kujya kurimanganya ngo babone amafaranga birumvikana kuko politiki yabo nta kindi ishingiyeho usibye inda nini. Ikibabaje kandi giteye isesemi n’ukuba umuntu nka Emmanuel Hakizimana yatinyuka kongera kwiyitirira FDLR kugirango abone amaronko kandi inshuro zose yagiye agerageza kuyisenya bitaramuhiriye.

Aha twabibutsa ko uyu mugabo yirukanywe muri FDLR bimaze kugaragara ko yagize uruhare mu igumuka ry’abitwa ba Mahoro naryo ryarangiye bose bari mu kagozi i Kigali naho Emmanuel yisubiriye i Burayi. Nizere ko Lt Col Barnabe Sinayobye na Col. Wilson Irategeka bo biteganyirije indi nzira itari iya Mutobo, kuko ababayobotse bo biragaragara aho ibyabo bishya bishyira.

Icyo twasaba abanyarwanda muri iyi minsi ni ukwitondera abantu bakomeza kwiyitirira FDLR mu itekamutwe rigamije gusenya. Ubwo Wilson n’amashumi ye bakurikizaga amabwiriza ya sebuja Rukokoma bakagerageza kwica abayobozi ba FDLR ngo bayiyitirire nibarangiza bayirohe inyuma ya Rukokoma bikabananira noneho bagahitamo kwiyita CNRD, bavugishijwe menshi arimo ko n’izina FDLR ngo ryavumwe rikaba rigomba guhanagurwa mu mateka.

Umuntu rero yakwibaza impamvu abambari ba CNRD bafite isoni zo kuvuga ibyo barimo n’ishyaka baherereyemo ahubwo bakihisha inyuma y’izina bavuga ko ridakwiye. Aho ntibaba bamaze kwumva ko rubanda itazigera ijya inyuma y’abagambanyi kandi izi neza ko ari yo mucunguzi nyawe. Tubitege amaso.

Umusomyi w’Intabaza Maputo, Mozambique

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

10 Responses to NTA FDLR IYOBOWE NA RUKOKOMA NA RWAKA IBAHO. ABATEKAMUTWE BA CNRD BAGOMBA GUHAGARIKA KUBESHYA RUBANDA.

  1. Ashingiye ku muvuduko w’iterambere mu bukungu muri aka karere kandi nta mutekano n’amahoro arambye bihari, Perezida Museveni yibaza uko byagenda biramutse bihari, ibikorwa remezo bikaboneka ku bwinshi n’ubucuruzi bugakorwa nta nzitizi. Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagaragaje inkomoko y’intambara z’urudaca zikomeje kwibasira akarere

  2. Kanuma Christophe says:

    Urwo New-RNC ya Rudasingwa yahuye narwo ni kimwe n’urwo CNRD-Ubwiyunge ya Col Irategeka na Twagiramungu yahuye narwo. Buriya New-RNC nayo arega yapfiriye mu iterura nka CNRD ntimugire ngo.Urebye amagambo Rudasingwa na Ngarambe bavuga ntaho atandukaniye n’ayo Twagiramungu wari wiyise Kamuhanda n’aya Col Wilson bavuagaga igiye CNRD yari iri gusambagurika itaravamo umwuka

    Hari udushya twagizwe ibanga 4 twagwiririye CNRD maze ihita isutama irira ayanyuma birarangira. Utwo dushya twayigwiririye itari yapanga ingabo muma batayo, compagne, peloton nibindi, byabaye itari yarundanya amasasu aho yari yarabitswe, twabaye itari yabona agashahara nimfashanyo bacyekaga, byabaye itari yizera abasirikare nabayobozi bose bayiyobotse yariyamaze guha imyanya, byabaye itari yiyubaka muri politike no mukubana neza nabaturage. Niyo mpamvu yapfiriye mwiterura. CNRD iriho ubu imeze nkikipe yumupira wamagulu idafite umuzamu hamwe nabakina hagati kandi ntanumutoza ifite(ifite abadefanseri nabarutaha izamu gusa). Ikipe nkiyo iriho ubu niyo CNRD mwumva

  3. uwizeye says:

    https://youtu.be/OeZvzX218qk

    Iyo ndirimbo nyituye aba acitse agafuni na akandoyi ki inyenzi nkotanyi na abacunguzi bose

  4. Kibirira says:

    Major Innocent Karemera intumwa ya CNRD-Ubwiyunge yageze mu Rwanda. Abo Col Wilson yajyaga abeshya ko azacyura impunzi rero murabe maso

  5. BIRASOHOYE Eminence says:

    FPR ni umushinga wa Amerika kuva hasi kugera hejuru. Iyi nteruro ni ukuri, nasabaga abandika ku bibera i Rwanda bose bajya batangiza iyi nteruro. Kuko niko kuri kwambaye ubusa. Abazi gukora DISERTATION, iyi nteruro yabyazwa ibitabo n’ibitabo.

  6. Runyinya says:

    Abagambanyi ninabo bicanyi, umugambanyi ninawe mwicanyi. mwabantu mwe muhaguruke murwane kubuzima bwanyu, muhaguruke murwane kumiryango yanyu , muhaguruke murengere inshuti nabavandimwe tutarashira twese. abakozi ba kagome FPR inkotanyi tugomba kubereka ko burya Atari buno, twarapfuye ntagisigaye, haguruka uko uri kose wirwaneho, witabare tutarashirira kwicumu. uyu Emmanuel Hakizimana nabo bakorana bose harimo Wilson Irategeka nda Rukokoma Twagiramungu ntibakagombye kuba bakitwa abanyarwanda muri rubanda ahubwo bagomba gusanga uwo bakorera aba bicanyi bagiye kutumaraho kwisi. Abahutu turashize kubera kutaba maso no kudahagurukira umwanzi uwo ariwe wese, mbere yuko akwica umwice wowe umushyire aho ashaka kugushyira.
    twese tuzi imbaga yabahutu Twagiramungu Faustin yicishije kandi agatanga urwanda mu maboko yinkotanyi, urwanda akaruvana muri Republica na Democracy akarworeka muri Cyami ya FPR inkotanyi, kugeza uyu munsi murabona ko noneho ari guhumba-humba uwarokotse wese wumuhutu ngo amwicishe cyane cyane abari mu mashyamba ya Congo kandi uyu Twagiramungu Faustin yagombaga gukanirwa urumukwiye igihe inyenzi zari zimaze gufata ubutegetsi mu Rwanda, kandi yagombaga kuba ruvumwa mu muryango nyarwanda guhera 1990 igihe yavugaga ngo naho inyenzi zafata Byumba ntakibazo. ahubwo se akora iki inyuma yurwanda kandi abo bafatanyije gutera urwanda bari kubutegetsi. bantu mwese mugure agakoni ko kwitwaza mugihe cyo kwivuna umwanzi uwo ariwe wese imbunda ntoya ntakibazo kuyigendana ikaba ariyo nkoni yacu yo kwitwaza aho turi hose. burya ntabwo ari buno turi muri 2016 twarakangutse, twamenye byose kandi byishi bihagije itabare wowe ubwawe ntawundi uzagutabara. Dushyire hamwe, tubehamwe, dufatane mumugongo nkarubanda nyarwanda. Twese nkabitsamuye twivune umwanzi aho ava akagera.

  7. Zilikana J says:

    Birababaje kumva aba batekamutwe bagenda biyitirira FDLR mu bikorwa byo gusahura rubanda. Abanyarwanda bagomba kuba maso kandi bakamaganira kure abantu nk’abo bigaragara ko bitwaza FDLR bagamije kuyisebya.

    Amagambo nk’ayo babwira abantu murumva ko nta shingiro afite. Gahunda ya gisilikari ntabwo ishyirwa ku karubanda,ahubwo imenywa n’abagomba kuyimenya bonyine bakayigira ibanga rikomeye cyane cyane iyerekeranye n’urugamba.

    Ntimuzashyukwe kuko muzi neza abahagarariye urugaga FDLR mushyigikiye. Musabwe gukurikira mukamenya gutahura ibirura bikomeje umugambi mutindi wo gusenya urugaga rwanyu kugira ngo rutabohoza abanyarwanda.

    Igihugu kitica imbwa koko cyorora imisega; abantu bose bagambanira rubanda ubona nta nkurukizi babona. Ibi bigatuma bakomeza ibyo bikorwa ku mugaragaro. Ibintu nk’ibi bikwiye gucika burundu; abagambanyi bakabikora bihishe naho ababigaragayeho bagafatirwa ingamba zikomeye.

    Ubundi igihembo cy’ubugambanyi n’urupfu cyangwa guhindurwa ruvumwa no guhabwa akato gakomeye. Abagambanyi bagomba kwamaganwa ku mugaragaro ntibagire aho bakirwa ngo bahabwe ijambo. Abanyarwanda twihanganiye igihe kirekire abagambanyi, niba dushaka kugera ku ntego yacu yo kubohoza bene wacu ni ngomwa ko abashaka kudutobera bashyirwa ahagaragara maze bakagenerwa urubakwiriye.

    Nongeye kwibutsa abashyigikiye urugaga FDLR ko turangajwe imbere na Jenerali Byiringiro. Ashoboye akazi kandi turamushyigikiye. Abiha kumusebya no kumurwanya turabamaganye kandi tubafata nk’abanzi b’abanyarwanda.

    Nyubuneka mushishoze, mwitondere abo bagabo b’inda nini kandi mukomere ku rugaga rwanyu FDLR.

  8. Serweza Mathias says:

    Ese mama uyu Emmanuel Hakizimana yaba ari wawundi ubarizwa nanone muri RNC??

  9. Hodari says:

    Ese izo ngunzu zirashakiki kuri benesebahizi nyamara barishuka is I izabagora ugambanawese azavumwa

  10. karabaye says:

    Ahubwo se ayo mashyano yose mwagiye muyereka ko burya atari buno? Ubwo ayo mashyano yose ya CNRD-ibivume aracyari kwidegembya ntanuramuhusha. Mubate murwakajwigi cg rwagakoco ibakocore bo gapfa Nabi. Murabona icyo cyintazi ngo ni Emmanuel Hakizimana uko kimeze? imbecille gusa. iryoshyano nirive mu muryango nyarwanda. Sha Ngiye kubahagurukira wowe na Shobuja Rukokoma na Wilson Irategeka mpaka mbamennye ibyo bitwe byanyu bimeze nkibyuzuyemo amabyi yimpiswi, iminuko y’imihirimbire gusa. ibyo bidigi byibida byanyu byabananiye nzabikubitamo grenade cg mbishyiremo amabyi mwo gahebeba nk’ihene mwe. Muzambona vuba aha mbamenagure mwo gaturika imitima mwe ngo muri CNRD-ibivume.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *