Ijisho rya rubanda ryatahuye intandaro y’icikamo ry’ishyaka RNC

hahaha
  • Views 4892
  • Rating 12345

Ijisho rya rubanda ntiryahwemye guhishurira abanyarwanda uruhare rwa Enough project mu gucamo ibice FDLR ariko noneho ubu turabahishurira uruhare rwa Enough project mu gucikamo kwa RNC.

Abanyarwanda muri iyi minsi turagenda tubona uburyo amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali agenda acikamo ibice ariko agahebuzo ni ibibaye muri aya mezi atatu ashize aho twabonye uburyo amashyaka akomeye cyane ariyo FDLR ndetse n’Ihuriro nyarwanda RNC acikamo ibice. Aya mashyaka yombi bikaba bizwi ko ariyo leta y’u Rwanda itinya cyane kuburyo Kagame iyo arose habayeho imikoranire yayo bimutera ihahamuka rikabije. Kagame rero agenda abona uburyo aya mashyaka arushaho gukomera kandi yarakoze uko ashoboye kose kugirango ayasenye bikamunanira nibwo yitabaje inshutiye Tony Blair ari nawe umugira inama mu gutekinika. Tony Blair iki kibazo cy’ingorabahizi yakigejeje kuri mugenziwe Bill Cliton kugirango bashakire hamwe uburyo baruhura inshuti yabo Kagame uremerewe n’ikibazo cy’ingutu aricyo FDLR na RNC. Bill Cliton ntiyazuyaje iki kibazo yahise agishinga umushinga « enough project » washyiriweho gukora stratégies zishoboka mu guharanira uburambe bwa Paul Kagame ku butegetsi ndetse no guhungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigali.

Mu mbere muri enough project hizwe neza kuburyo bunonosoye imikorere y’ishyaka RNC nibwo hemejwe gushyirwa mubikorwa isenywa ryayo bahereye imbere kuko ibyo leta ya Kigali ikoresha byo kwica, gushimuta no gufunga abayoboke bayo bitarisenye ahubwo byarihaye ingufu ndetse bikanaha kagame isura mbi ku rwego mpuzamahanga. Nibwo muri enough project bakoresheje umugabo witwa Twagiramungu Noel utuye muri Amerika. Uyu mugabo ukorana bya hafi n’umuzungu witwa Sommer Marc, ni umwarimu muri kaminuza yo muri Amerika akaba afite impamyabushobozi ihanitse muri politique nyafrika (International Relations; Comparative Politics; African Politics). Twagiramungu Noel yakoze ibishoboka yiyegereza bamwe mu bayoboke ba RNC ndetse n’umwe mu bayobozi bo hejuru amugira inshuti ye kuburyo yamwisanzeho cyane akajya anamugira inama zimwe na zimwe za politiki zerekeranye n’ingamba zo guhirika ingoma z’igitugu. Byageze aho Twagiramungu Noel yemerera RNC ko yayigeza ku bantu bayifasha kubona amikoro kuko ahanini aricyo kibazo amashyaka ya opposition ahura nacyo. Enough project yaboneyeho urwuririro, ishaka n’uburyo amafranga yagera muri RNC ntawe urabutswe. Nibwo yashatse abanyamerika b’abazungu tutari buvuge amazina hano begera bwana Dr Rudasingwa Théogène baramwagaza bamubwirako rwose bishimiye ibikorwa bya RNC nka opposition nyarwanda ari ishyaka rikomeye kandi ko biyemeje kurishyigikira bakayiha amafranga. Abo banyamerika ariko babwiye Rudasingwa ko bo badashaka kumenyekana ahubwo ko bizajya biguma hagati yabo. Amafranga rero yagiye ahabwa Dr Rudasingwa mu ntoki cg se bakamusinyira za chèques ku mazina ye kuburyo ntaho bigaragara ko ayo mafranga yatanzwe ndetse no mw’ishyaka ntihagire urabukwa keretse Rudasingwa wenyine iyo aba umunyakuri yari kubimenyesha umubitsi w’ishyaka. Nyamara uyu mugabo ufite dogitora ntiyatekereje ko inzego z’abazungu zikorera Kagame zanyuze muri enough project zamuteze umutego. Umwe muri ba bazungu wari watanze amafranga menshi cyane akabakaba ibihumbi mirongo itanu by’amadoli y’amanyamerika yakomeje gahunda yo gusenya yabibwiye umwe mu bayoboke ba RNC. Ndetse na Twagiramungu Noel yabimenyesheje undi muyoboke tutari butangaze izina, amwibwirisha ati ese agafashanyo kabagezeho ? Uwo muyoboke wa RNC yabimenyesheje inzego nkuru z’ishyaka. Igihe cyose zatumagaho Dr Rudasingwa mu manama y’ubukungu kugirango yisobanure ntiyabonekaga kuko amafranga yayishyiriye mu mufuka ntabimenyeshe ishyaka.

Enough project imaze kubona ko yaryohewe n’agafaranga kandi ko gahunda yo gucamo RNC iri gucamo, yatumye abandi baterankunga bagera kuri batatu bahaye Dr Rudasingwa amafranga menshi atashoboraga kumurikira ishyaka bityo bituma ahunga amanama yose ndetse n’ibikorwa by’ishyaka ntiyari akibonekamo ngo atabibazwa.

Mu byukuri kuba enough project yaribanze kuri Dr Rudasingwa ntabwo ari ibyari biyigwiririye ahubwo Twagiramungu Noel yacengeye cyane mu ishyaka amenya amakuru ko umuhuzabikorwa wa RNC adakozwa ijambo FDLR kuburyo mu nama zagiye ziba abanyamuryango benshi bemeje ko hagombye kubaho imikoranire ya RNC na FDLR nta gufifika nyamara Rudasingwa niwe wagiye abitera utwatsi avuga ko abo bicanyi bakwanduza isura ya RNC ibyo kandi akabishyigikirwamo na bwana Joseph Ngarambe waciye iteka ko FDLR yangwa urunuka kubera urwango afitiye Lt Gen Mudacumura cyane ko yigeze kugirana ubushuti bwa gihabara n’uwahoze ari umufasha wa Mudacumura ubu utuye mu gihugu cy’ubufransa. Ariko nyamara Lt Gen Kayumba Nyamwasa we yari ashyigikiye iki gitekerezo cyane ndetse n’abandi barwanashyaka benshi cyane cyane abahutu bo muri RNC.

Ikindi Ijisho rya rubanda rifitiye gihamya n’uko Col Irategeka akiri umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije wa FDLR yamenye ko RNC yarimo yegerana na FDLR yahise yibira ibanga Rukokoma amubwirako ibi ni bikunda ibya CPC bizaba bihambwe burundu. Ibi rero Rukokoma yabikozeho rapport muri Enough project, yahise ishyiramo akabaraga kugirango iyi mikoranire itazigera ibaho.

Enough project yaguye ahashahe kuko yabonye umwanzi wa FDLR muri RNC ariwe Dr Rudasingwa kugirango bamukoreshe mu kuyisenya ndetse n’iyo gahunda y’imikoranire ihambwe burundu. Aha ijisho rya rubanda riributsa abanyarwanda bose ko ari umuyoboro ba mpatsibihugu bakoreramo mu gusenya FDLR ndetse na opposition nyarwanda iyo ariyo yose maze bakimika Kagame ubuzima bwe bwose.

Muri RNC bakomeje kubona ibura rya  Major Dr Rudasingwa riteye inkeke n’urujijo, batangiye kugira amakenga nibwo inzego zabo zishinzwe iperereza riyobowe na Major Micombero Jean Marie ryemeje ko Dr Rudasingwa akumirwa ku mabanga akomeye y’ishyaka cyane cyane kubirebana n’ibyagisirikari. Ibi byatumye umuhuzabikorwa yibona ari agakingirizo gusa. Hagati muri RNC hatangiye campagne yo kwamagana iyo mikorere ya Rudasingwa idahwitse kuko yari yaradindije ibikorwa byose kuva mu kwezi kwa kanama 2015. Urwego rukuru nta kindi rwakoze usibye kumutegera ku matora kugirango asezererwe burundu. Yabonye rero ko bimurangiranye kandi ko niyo yakwiyamamariza undi mwanya nta wamutora kubera ukuntu ubukangurambaga bwari bwamukoreweho nta n’ijwi na rimwe yari kubona.

Dr Tawujeni (wa mugani wa mubyara we Paul Kagame) rero yibonye asubiye gukorera FPR atabizi doreko hakubitiyeho ko yagiwe mu matwi n’umunyamatiku kabuhariwe Bwana Ngarambe Joseph wagirango ava inda imwe na Rukokoma na Wilson Irategeka. Aba bagabo bose bafite icyo bahuriyeho baramutse bakoze impuzamashyaka yo gutaha mu Rwanda mu cyubahiro nkuko Lumbago ahora abivuga ntimuzatungurwe.

Ijisho rya rubanda rishoje rihishurira abanyarwanda cyane cyane abari mu mashyaka ya opposition umugabo witwa Twagiramungu Noel uwo ariwe ndetse n’abo akorera.  Ni umwe mu bantu bakorana n’intasi za Amerika bya hafi. Yigira intama akagenda abwira abantu ko afite inshuti muri Départment d’Etat izabafasha muri byose noneho agatanga izina ry’uwitwa Mark Sommers nawe wiyita umucukumbuzi muri za universités ariko mu by’ukuri akaba atara amakuru yo mu karere akayageza muri Enough project. Ijisho rya rubanda rifite gihamya nyinshi z’ibiganiro yagiye agirana na Twagiramungu Noel mw’ibanga. Ibyo biganiro byerekana ko Mark Sommer ashishikajwe no kumenya ibibera mu karere cyane cyane mu bijyanye n’igisirikare. Iyo urebye ibyo avuga ko yakozemo ubushakashatsi usanga ntaho byerekana ko ashaka ko ibintu mu karere byahinduka.Ikindi gitangaje kandi kinahangayikishije abanyarwanda bagomba bakwitondera cyane ni uko uyu Noel Twagiramungu anakorana byahafi na ba Sindumuja bo muri Amerika bayobowe n’uwitwa Pascal Akimana. Itohoza ryakozwe n’Ijisho rya rubanda mu minsi yashize aho bamwe mu bakora recrutement ya Equal right movement (wa mutwe w’ingabo za Rukokoma zageze aho zikabyara CNRD-Ubwiyunge) batangaje ko bazakoresha ingabo 3000 za FNL Nzabampema. Ibi rero bikaba bigaragaza uburyo Twagiramungu Noël umukozi wa Enough project ashyira mu bikorwa gahunda yo guteza akavuyo mu karere kuko byunvikana ko utaba ushaka kubohora u Rwanda ngo noneho wifatanye n’abari gukora ibyo Kagame ashaka nka NZABAMPEMA.

Hari byinshi bitari muri iyi nyandiko ariko bishobora kujya ahagaragara bibaye ngombwa.

Icyokora ijisho rya rubanda riraburira abanyarwanda kutazongera kwita abana babo izina rya Twagiramungu kuko rishobora kuba rivumye!!!!.

Feza Furaha

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

11 Responses to Ijisho rya rubanda ryatahuye intandaro y’icikamo ry’ishyaka RNC

  1. Claude Haab says:

    Mu Kinyarwanda baravuga ngo akabe icwende ntikoga kandi ngo niyo koze ntigashira umunuko. Ese hano ijisho RYA rubanda ryakoze isesengura rihwitse? July 14, 2016.

  2. utubwiye ukuli pe ba twagiramungu bose nzi utali umubeshyi aba ali umugome wo kutababalirwa

  3. […] UKO UYU MWANDITSI (http://intabaza.com/?p=1090) YAVUZE DR RUDASINGWA THEOGENE NSANGA AVUGA KO YABESHYWE. Ese kuki bitaba ari ibitekerezo bya Dr […]

  4. BIRASOHOYE Eminence says:

    Impamvu utajya ugera ku ntego y’icyo wiyemeje si ubunararibonye ubuze, ndetse uri umuhanga pe! Ariko se wakora nk’uwikinira bikazakugeza kuki? Dore abo bagore wiyegereza bagutwarira amabanga, n’izo nzoga ushukwa nazo ntagira ubwenge. Kuko ntiwazigama ibanga kure ngo bizagukundire! Aho niho hari ipfundo ry’ibibazo duhoramo!
    Ibi abenshi babitera utwatsi ariko ni ukuri kwambaye ubusa.

  5. kalisa says:

    Ukoreshwa wese mû nzira yo gukura kagame ku butegetsi mbona ntacyo yaba atwaye!Erega muri politique byose biremewe, ushobora gukoraba n’umwanzi wawe ariko fuite icyo ushaka kumukuraho byarangira ukamweteka musi y’ikirenge!Ubu se ntabwo Kanyarengwe,Bizimungu,Sendashonga n’abandi ntavuze batubereye urugero?Iyo inyenzi zitabifashisha ntizari kuzapfa zirungurutse i Kigali ndabarahiye!Abo bandits rero muvuga ngo bakorana na bâ mpatsibihugu ni mubareke wenda niyo “kata”bavumbuye kandi ntabwo yaba ari mbi idufashije guhirika ubutegetsi bwa Kagame.

    • Emmanuel says:

      abahutu muransetsa iyo muvuye gukoropa imisarani y,abazungu mwarangiza mukicinya icyara ngo namwe mwageze ibuzungu. aho muri si iwanyu umunsi numwe muzabibona.naho ibyo kwibeshya ngo mwazakoresha runari (RNC) muribeshya ,muzabaze ababanjirije murizo za malcalculation bababwire uko runyenzi akora. nimubona fdlr ikoresheje RNC nga aho ndi muzaze munce umutwe.twagiramungu,sendashonga,bizimungu, KANYARENGWE… abo bose nabo bakekaga ko bazakoresha FPR.nimuteneke ngo muzabona amatuba ya Teresa!!! nimuhaguruke tujye kurugamba mureke gukama ikimasa kandi nta mata kigira.

  6. Emmanuel says:

    itangaza makuru nkiri ntahandi rizatugeza uretse kudusubiza mubyo nwatujugunyemo 94.nimwongere musobeke amaguru n,inkotanyi kayumba aho bizabageza muzahabona. ese ubu noneho muzabeshyera nde?kanyarengwe,bizimungu baraziteruye ngo bararwanya habyara ubu barihe?
    none namwe mumaze imyaka 22kurugamba rwo kuzirwanya none birabananiye ngo mugiye kwisunga kayumba?sha nimudashira muzangaye?
    gusa hari aho mwibeshya inkotanyi zizi amayeri zizabakoresha nibirangira zibice.kandi nimudashyirahasi ubwenge buke,inda nini mufite muzashira.rwarakabije niwe ubu urimo gushinja murwanashyaka, ejo tuzumva mudacumura ariwe ushinja rudasingwa.

  7. Hodari says:

    Yamayinka rwanyonga twataramye uziko ixinkozizibibi zishaka kuduteza umwanzi

    • Emmanuel says:

      ariko sha abahutu mwarasaze, ubu nibwo ukibona ko gahunda y,abatutsi arukumara abahutu,?none urimo kubeshya ngo rwanyonga yaguhaye inka,? va murayo ngwino tujye kwivuna umwanzi.

  8. Ndorimana says:

    Nyamara ku muntu wakurikiranye akavuyo kabaye muli aya mashyaka kuva bigitangira, iyi nkuru cyangwa se ili sesengura bishobora kuba bishingiye ku kuri nyakuri.
    Qui dit le contraire?

  9. Runyinya says:

    Feza Furaha,

    urakoze cyane kutugezaho aya makuru. izina ryitwa Twagiramungu wasanga rivumye ntabwo ari gusa, ariko hari nabandi banyarwanda bari muri amerika usanga bashaka ko FDLR itatera imbere, naho Dr. Rudasingwa Theogene ayo madollar yahawe nabazungu babanyamerika ntabwo ariyo yari kumutera gusenya RNC ahubwo nubundi yari afite ibindi agamije bitari opposition. birababaje cyane kubona abagambanyi biyongera uko bwije nuko bukeye muri opposition nyarwanda. yaragiye abandi barasigaye nabo ntawamenya.

    gusa twebwe rubanda twubatse kuri FDLR abacunguzi. abicanyi nabagambanyi bahozeho kandi bazahoraho kereka kubahagurikira gusa tugaca iyi ngeso yubugambanyi igiye kutumarira kwicumu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *