ESE HANO IJISHO RYA RUBANDA RYAKOZE ISESENGURA RIHWITSE?

ok
  • Views 2362
  • Rating 12345

NIBYO IJISHO RYA RUBANDA RIKOMEZE RITERE IMBONI KU BINTU BIRI KUBA. GUSA MUVUGE IBYABAYE ARIKO MUHINE MU KUBIJAMBURA. HANO BISHOBORA GUTEZA IBIBAZO KU MYUMVIRE.

NASOMYE UKO UYU MWANDITSI (http://intabaza.com/?p=1090) YAVUZE DR RUDASINGWA THEOGENE NSANGA AVUGA KO YABESHYWE. Ese kuki bitaba ari ibitekerezo bya Dr Rudasingwa kuva yava mu Rwanda? Kugeza ubu ntawuzi ibiba mu mutwe we, niwe ubizi. Ikigaragara ari kutuvunguriraho ibirimo.

AHANTU YAVUZE NGO LUMBAGO YABWIYE TWAGIRAMUNGU NGO ABURIZEMO IFATANYA HAGATI YA RNC NA FDLR NTABWO NABYEMERA NTABONYE IBIMENYETSO. Hano mbona hari imyumvire y’uwanditse ishaka ifatanya hagati ya RNC na FDLR. Ese iyi myumvire ayisangiye na Rubanda, hano ndavuga abayoboke ba RNC n’abayoboke ba FDLR.

IBINDI NTACYO MBIVUZEHO CYANE CYANE KO YAVUZEKO AFITE IBIMENYETSO BYINSHI YAKWEREKANA BIBIHAMYA.

Igitekerezo cyanjye
~~~~~~~~~~~~~

Gufatanya ni byiza kandi byongera imbaraga ariko tubyitondemo kandi tureke kubigira ikintu ntakuka ngo tubohoze igihugu. Hano ndavuga abantu badahuje imyumvire.

Kugeza ubu tuziko imyumvire ya RNC na FDLR hari aho itandukaniye ku buryo utabirengaho ngo ukore ibyo warose ijoro ryacyeye. RNC ntiyemera revolution ya 1959, ishyigikira intambara ya 1990, abenshi muri RNC bavugako abahutu mu Rwanda bishwe mu kwihorera kw’abatutsi, n’ibindi. Mu by’ukuri RNC ibona ikibazo kiyikomereye ari Paul Kagame.

FDLR yemera revolution ya 1959 yasezereye ingoma Kalinga, ivugako intambara ya 1990 itari ngombwa kuko ibibazo by’impunzi byarimo kwigwa, ibona ko ikibazo ari FPR ifite ibitekerezo byo gucakaza rubanda nkuko byabagaho mbere ya 1959, ibona ubucamanza bwabaye bwarabogamye aho abahutu aribo baburanishijwe gusa bigatuma ubwiyunge mu banyarwanda bugoye n’ibindi.

Mbona tugomba kwitondera ibi bintu byo gukorana. Ahubwo mbona aya mashyaka akomeye atera ikibazo FPR yakongera ingufu akagaragaza ibikorwa byerekeza ku ntego imwe yo kuvanaho igitugu. Hagati aho bashobora guhana amakuru y’ineka n’ubundi bufatanye nka media. Igihe urubuga rubonetse hazabaho isaranganywa ry’ubutegetsi binyuze mu matora. Nta gihe abantu bazahuza imyumvire neza.

Impamvu mvuga gutya nuko gufatanya ubu byazana ibibazo bigaca intege opposition. Aho guhirika igitugu ugasanga hari ugushyamirana muri iyi mpuzamashyaka.

Tureke ubufatanye bube ubushake ku mashyaka ntibibe agahato.

Itandukaniro ry’imyumvire ya RNC na FDLR ni uko jyewe jyenyine mbibona. Abandi bashobora kuba babibona mu bundi buryo.

Donat Gapyisi

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to ESE HANO IJISHO RYA RUBANDA RYAKOZE ISESENGURA RIHWITSE?

  1. Kanuma Christophe says:

    Urwo New-RNC ya Rudasingwa yahuye narwo ni kimwe n’urwo CNRD-Ubwiyunge ya Col Irategeka na Twagiramungu yahuye narwo. Buriya New-RNC nayo arega yapfiriye mu iterura nka CNRD ntimugire ngo.Urebye amagambo Rudasingwa na Ngarambe bavuga ntaho atandukaniye n’ayo Twagiramungu wari wiyise Kamuhanda n’aya Col Wilson bavuagaga igiye CNRD yari iri gusambagurika itaravamo umwuka

    Hari udushya twagizwe ibanga 4 twagwiririye CNRD maze ihita isutama irira ayanyuma birarangira. Utwo dushya twayigwiririye itari yapanga ingabo muma batayo, compagne, peloton nibindi, byabaye itari yarundanya amasasu aho yari yarabitswe, twabaye itari yabona agashahara nimfashanyo bacyekaga, byabaye itari yizera abasirikare nabayobozi bose bayiyobotse yariyamaze guha imyanya, byabaye itari yiyubaka muri politike no mukubana neza nabaturage. Niyo mpamvu yapfiriye mwiterura. CNRD iriho ubu imeze nkikipe yumupira wamagulu idafite umuzamu hamwe nabakina hagati kandi ntanumutoza ifite(ifite abadefanseri nabarutaha izamu gusa). Ikipe nkiyo iriho ubu niyo CNRD mwumva

  2. Hagenimana Didier says:

    tubibona kimwe.

  3. Monique says:

    Nyabuna nimubona urugamba rudashoboka muguhindura ubutegetsi mu Rwanda, ngo mukure abahutu kungoyi kandi muce ubucakara buri gukorwa nabazungu kubahutu babanyarwanda, nihabeho ahantu abahutu batura bakahaba ari iwabo atari kungoyi ya FPR inkotanyi nubucakara bwabazungu. byose bizafasha abahutu kubaho ntibashirire kwicumu. naho FPR ya Kagome na RNC-FPR ya Kayumba Nyamwasa ntatandukaniro rihari. nyabuna nimurinde abagore n’impinja zabahutu kubagwa na kayumba Nyamwasa, nimurinde abahutu amafuni ninyundo bya Kayumba nyamwasa. abashaka gukorana ninkotanyi mukorane nabo ariko murinde abahutu barokotse kwiyahura kubera kwibuka ibyo barokotse mukaba mushaka kubigarura. ntimutere umubabaro abahutu bashiriye kwicumu rya kayumba nyamwasa guhera Ruhengeri, Byumba, Mutara, Kibungo, kibuye, Gikongoro, mu mashyamba ya Congo afatanyije na UN, hamwe na UNHCR barimagura impunzi, bazitsembera gushira kwisi, bakoresha byose amabombe, amasasu, amafuni, ibyuma,inkota, za grenade, byose barabikoze, barishe barihaza cyane.
    nimurekere aho ibyerekeye Politic kuko ibisebe biri mu mitima yabahutu bihora biva amaraso iminsi yose, imyaka imaze kuba myishi cyane.

    mukomere abakunda gusoma mwese.

  4. Kamali says:

    Banyarwanda, banyarwandakazi mwirinde gusebanya. Ngahon namwe mundebere ibyo RNC yibereyemo.

    Joseph Ngarambe ati:
    Iramyamuntu (bigoterie) mwadukanye kuri Kayumba Nyamwasa simpamya ko rimufasha. Rirabazonze, riramuzonze, kandi rizonze na RNC ubwayo. Icyo mifuriza KN ni uko yakwigana wa muntu wagize ati: Mana ndinda inshuti zanjye, abanzi bo ndabishoboreye

    Kanuma Christophe ati:
    Ndumvikana nawe Joseph Ngarambe ko iramyamuntu ridakwiye na gato kuko tuzi aho rigeze u Rwanda n’abanyarwanda! Niba koko muri RNC baramya KN nkuko Dr Rudasingwa yabyise mu mvo n’imvano ngo basimburanwa Afrika y’Epfo nkabasilamu bajya i Maka; birababaje muriki kinyejana!Ariko rero mfite impungenge ko na Dr Rudasingwa akunda abamuramya cyane nizere ko nubimubonaho uzahita witandukanya nawe bitiriwe bifata imyaka 6?

    Jean Paul Bisamaza ati:
    Ku bwanjye mbona muby’ukuri ni Joseph Ngarambe uramya kuko uretse musonera wibereye mu kwishakira indonke z’inda ye n’utubazo twe tw’ubukungu yihariye, nta numwe muri aba babiri bigeze cg bazigera bamenya agenda ya Dr. Theogene Rudasingwa. Bazabaze imyifatire ye igihe yari Ambassadeur w’u Rwanda I Washington. Ukuntu yahohoreteraga abakozi b’Ambassade bikagera n’aho ajya abafungira muri CONTAINER. Muzabaze aho akabyiniriro ka REDCOM kakometse!!!! Joseph Ngarambe ntushobora kujya ahagaragara ngo wemeze ko ibi bintu ubizi! Rero niwowe ufite IRAMYAMUNTU!

    Serge Ndayizeye at:
    Joseph Ngarambe,irwara Kayumba Nyamwasa I bageze kure, ese murunva muzavuga iki Simeon atavuze kuri Radio Ijwi rya Rubanda, ese ko mutamufashije cyagihe, ubuse nibwo mubomye ko politike yanyu igiye gushingira kuri Kayumba Nyamwasa koko? Ese ninde uzemera ibyo muvuga nyuma yimyaka igera hafi kuri 6 yose muri RNC, ikindi kandi nunva mubeshya ngo bagiye Bima ijambo Jonathan Musonera, ese kuki wowe ntarikwimye? Urunva ibyo bintu bifite ibisobanuro kuko? Iyo se aza muri emissions kimwe nabandi, munshakire impanvu ahandi, nta muntu numwe wigeze yaka ijambo Radio Itahuka ngo aribure

    Brad Kalisa ati:
    Serge Ndayizeye, sinzi nawe igihe bizagufata utarashwana nuyu munyamanyanga Jean Paul..i m not a big fan of you ariko simpamyako utu dufoto tw amafuti afaburika utwemera.. ese ubundi ko mbona akomeje ku domina kuri radio itahuka kandi ari wowe muyobozi (cyereka niba byarahindutse)? Rahira ko utazafungura iya gatatu smile emoticon

  5. Kanzeguhera says:

    Nta RNC nta FPR kuko byose ni kimwe. Burya muzitegereze neza muzasanga RNC ari FPR itarimo Kagame gusa.

  6. Diane says:

    Nari nagize impungenge ngo mugiye gufata Rubanda muyivange na FPR-Kayumba
    Muramenye mutazadukorera ibuye rishyushye. Ntabwo RNC-FPR tuyirwanya ariko na none haracyari kare kuba twafatanya nayo, reka babanze basubiranemo bavuge n’ibyo twari tutazi da.

    • Emmanuel says:

      sha wa mwana wamukobwa umbaye kure mba ngukoze muntoki. ariko ngusabiye umugisha ntukabure amata y abakobwa uzabyare Nyandwi ugere no kuri misago.birababaje kwumva fdlr yahigwaga na KAYUMBA none ubu ngo akaba ariwe ugiye kubakiza.
      abahutu mwaba ibigoryi manayange!!! ubu nonaha mwibagiwe FPR? sinkabe nkamwe murakanywa amazi muhungutse.uwabaroze ntiyakarabye, agatsinda iyo bijya gucika mushyira inda imbere. APUUU!!!

  7. Musoni says:

    Donat,Ndagushimye rwose ku gitekerezo cyawe,Gufatanya ntibigomba kuba itegeko mu gihe ibyo RNC na FDLR bemera bitandukanye kandi iryo tandukaniro ahanini rikaba rifite icyo risobanuye kinini mu bibazo abanyarwanda twahuye nabyo kandi tugihura nabyo hagati y’Abahutu n’abatutsi.
    Muri makeya,uretse Kagame Paul ubangamiye RNC kuko niwe ushinjwa byose niri shyaka,naho Kagame avuyeho RNC yareka FPR na politiki yayo bigashinga imizi.
    Ntiduheranwe rero n’umubabaro turimo maze ngo bitume twiyahura ngo turashaka gukuraho ubutegetsi bwazonze abanyarwanda muri rusange,birarutwa nuko twagenda gahoro gahoro ariko tukagera ku ntego nziza y’ibizaramba bitubakiye k’umusenyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *