IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI CAMEROUN ZIRASHIMIRA UBUYOBOZI BWAZO UBURYO BURI GUKEMURA IBIBAZO BYEREKERANYE NI IVANYWAHO BW ‘ IBYAGOMBWA BY’UBUHUNGIRO N’UMETEKANO WAZO

Cameroun
  • Views 4575
  • Rating 12345

Ikibazo cy’ibyagombwa gihangayikishije impunzi z’abanyarwanda zose ziri muri afrika  kubera akangambane kakorewe izo mpunzi na leta y’Urwanda hamwe na bimwe bihugu bikomeye kw’isi  binyuze muri HCR. Hashize imyaka igeze ku icumi havugwa ko amahoro n’umutekano ari byose mu Rwanda ko ikitwa impunzi y’umunyarwanda  igomba gutaha bitaba, ikakwa ibyagombwa by’ubuhungiro! Muri Cameroun magingo aya byifashe gute ?

Twagerageje gukora iperereza uko byifashe muri icyo gihugu cy’afrika yo hagati dusanga byifashe gutya! Icyo kibazo gitangira ubuyobozi bw’impunzi bwariho muri 2009 bwaragihagurikiye haba amanama, bandika n’ibarurwa(petition) ibyamangana yoherezwa hose ku isi ariko biba iby’ubusa birakurikizwa! Ubwo byagiye mu bikorwa mu mwaka wa 2013  impunzi zose zamburwa ibyagombwa by’ubuhungiro(imfashanyo n’ama bourse y’abana mu mashuri byose birahagarara)  bazumvisha ko zigomba gutaha  no gufata ibyagombwa byo mu Rwanda! Ubwo habaye ngombwa ko hajyaho ubundi buyobozi ishingano zabwo za mbere akaba ari ukwiga ikibazo cy’ ibyagombwa n’umutekano w’impunzi !

Abayobozi b’impunzi

Abayobozi b’impunzi kuva 2014

Ubwo buyobozi bushya bugizwe n’abagabo n’abagore b’intarumikwa  bagifite imbaraga bakijyaho bahise batangira guhangana na HCR hamwe na Kigali bakora za petition bavuga akarengane bahuye nako bazohereza isi yose, bajya mu butegesti bw’igihugu cya bakiriye basobanura akarengane kabo. Kuva ubwo hatangiye amanama na leta ya Cameroun na HCR ageze kuri 15 ubu kuri uyu munota hakaba haremejwe imwanzuro ikurikira :

  • Nta mpunzi n’imwe igihugu cya Cameroun kizirukana ku butaka bwacyo cyangwa se ngo kizicyure ku ngufu
  • Impunzi zasubijwe amakarita y’ubuhungiro azamara imyaka itanu n’imyaka ibiri bitewe nibyo bahisemo (kugumana ubuhungiro,ubwenegihugu, n’ibindi… )
  • Gusubizaho imfashanyo zose zamburiwe impunzi z’abanyarwanda
  • Abashaka gutaha bafite kugeza mu kuboza 2016
Abayobozi b’impunzi

Abayobozi b’impunzi

Iyo mishyikirano ikaba igikomeza kuko icyo kibazo kitari cyarangira tukaba dushimira ubuyobozi bw’impunzi za Cameroun ubwitange bwakoze mu gukemura ibibazo bihangayikishije impunzi nubwo buhura n’ingorane zose zishoboka ziba ziturutse i kigali mu buryo bwose butandukanye kuko nta kuntu Kigali itashatse kuhashyira diaspora bikaba byarananiranye!

Izindi mpunzi za afrika zagombaga gufatira urugero kuri Cameroun zikishyira hamwe zikegera ubuyobozi buhari bw’impunzi !!!

Ijisho ry’Intabaza i Yaoundé

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI CAMEROUN ZIRASHIMIRA UBUYOBOZI BWAZO UBURYO BURI GUKEMURA IBIBAZO BYEREKERANYE NI IVANYWAHO BW ‘ IBYAGOMBWA BY’UBUHUNGIRO N’UMETEKANO WAZO

  1. Ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo twatanga visa ku banyafurika bose bamaze kwinjira mu Rwanda ngo dusige abaturuka muri Afurika y’Epfo, ntacyo byaba bivuze. Dufite inyungu mu gutanga visa kandi ni ikintu tudashobora gukuraho kuko umwe yadufungiye, ahubwo tugomba guhangana nabyo kugeza habonetse igisubizo, igihe cyose byafata, aho kwisubiraho kuri gahunda twiyemeje. U Rwanda ni ahantu hatekanye hari amahirwe mu by’inganda, ibigo by’imari n’indi mishinga nk’ubwubatsi n’izindi serivisi z’ubujyanama Afurika y’Epfo ishobora kubyaza umusaruro, rukaba n’inzira yinjira mu Karere k’ibiyaga bigari.Biri mu nyungu zacu twembi mu kureba uburyo buboneye bwo gufatanya butanga inyungu ku mpande zombi, kandi hari umunsi bizashoboka.

  2. Jean Vivien Habyalimana says:

    Muri iki gihe impunzi zikomeje kutitabwaho. Ariko kandi, umwe mumpunzikazi y’umunyarwandakazi i Douala, amaze kubona ko impunzi aho ziri hose harimo des intellectuelle, des hommes d’expériences, socio professionnelle, yiyemeje kuzikangulira kwiha agafoto. Doré ko kubura akazi ari ibya benshi. Kwihangira imiririmo niwo mugambi. I Douala, uwo mudamu arimo guforma 100 femmes réfugiées muri informatique n’icyongereza. Arahanya ko nyuma y iyo formation impunzi zizashobora kuba intégrer. Mushobora kuza gusura uyu mushinga.
    Merci

  3. Kanzeguhera says:

    Izi mpunzi zo muri Cameroun murabona ko zihagazeho? Buri munyarwanda w’impunzi akwiye kugira uruhari mumutekano n’imibereho myiza ye nk’aba banyarwanda bo muri Cameroun. Mukomereze aho bana b’Urwanda kandi muhaguruke mutere Umucunguzi ingabo mubitugu

  4. Colletta says:

    Oya rwose nkunda Cameron nabacameronians bose. ntuye muri amerika nfite inshuti nyishi cyane zabacomeron kuruta abanyarwanda kuko no murupfu rwange abakameron bamba hafi kuruta abanyarwanda.
    muri make ibituma nkunda abanyakameroni nibyishi cyane. umuryango umwe dukundana cyane umuhungu wabo yashatse kuzana umugore wumuzungu kazi maze se na nyina barahaguruka bati ugatinyuka ukagirango uzane inzigo mu muryango wacu, bati turaguca kandi tukuvume, umuhungu wabo agirango ni ugukina, hanyuma azanye uwo mugore, umuryango we wose wahambirije umugore we ijoro yahageze, uwo muzungu kazi yirutse kibuno mpamaguru kuko iyo atinda gato yari kuhasiga agatwe. abanyakameroni bari muri amerika ntibavugirwamo nagato niba ari akazi Ok, naho ikitwa umuzungu imbere yabo nindi nkuru. kandi usanga bose barize cyane, bafite ubuhanga buhanitse, kwiyubaha nimiryango yabo biza kumwanya wa mbere. abanyakameroni bazi cyane ibyerekeye abanyarwanda ningorane zabo, nimpumvu kubibazo byabo kuruta uko twebwe abanyarwanda tubizi.

    nzi neza ko impunzi zabanyarwanda ziri muri Cameroni zibayeho neza kuruta izindi mpunzi ziri muri afrika, abanyarwanda bahari barifasha cyane kandi barakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *