KAGAME YAGUYE MU MUTEGO W’ABAZUNGU

Omar
  • Views 5825
  • Rating 12345

Ndi mu buhungiro nafashe umwanya ngenda ndeba ahantu henshi twagiye tugwa kugira ngo miliyoni z’abanyarwanda zangare bene kariya kageni guhera 1994.

U Rwanda ni igihugu gifite umuco ukiranga,  amateka yihariye kuva ku ngoma ya Gihanga Ngomijana .

Mubihe bya kera abategetsi b’u Rwanda baranzwe no gukora intambara zo kurwagura cyane cyane ingoma Nyiginya yamaze imyaka irenga 400 nyuma igasimburwa niy’abega kuva kuri Musinga na Kanjogera utararangwa n’impuhwe. Mugufata ubutegetsi kw’abanyiginya bagiye bica abahinza bayoboraga uturere, ibyo nibyo byakurikiranye abahutu kugeza n’ubu bakaba bagenda bubitse umutwe, kandi bagakomeza kuba mu bucakara .

Revolution ya 1959 yatunguye ingoma ya cyami kuko bari barashyizemo ingengabitekerezo abacakara ko nta gihugu kibaho kitagira umwami, babonye ibintu bikomeye bashinga Lunar na Lader biba ibyubusa bagiye mumatora ntawarengeje 8%, aha ndabereka ko Rubanda ni Rubanda ntagihagarika Revolution.

Mu rwanda twabonye ubwigenge tugendera ku butegetsi butowe na Rubanda, habanje Mbonyumutwa Dominique byagateganyo, nyuma hatorwa KAYIBANDA Gregoire. Uyu mu butegetsi bwe yayoboye neza ariko twagombye kumenya icyo yapfuye n’abazungu cyatumye apfa kuriya ariko Habyarimana bakamureka akayobora imyaka 21.

Icyari kinzinduye  kwari ukuvuga bimwe nabonye byatumye Habyarimana ahigwa n’abazungu bari baramuhaye ubutegetsi Kagame nawe akaba ariryo kosa ari gukora .

1. Kuri Habyarimana muribuka umubano mwiza yagiranye na KADAFI ntabwo byashimishije abanyamerika, muribuka Kadafi ubwo bamushinjaga guhanura indege akabishongoraho abapfuye akabaha impozamalira, inzigo barayibitse umunyafrika uvuganye nawe akabizira.

2. Mobutu Sese Seko  abanyamerika baje kumwijundika no mu ntambara zagiye ziba zo kumukura kubutegetsi Habyarimana yagiye amushyigikira, muribuka Colonel Simba ko hari intambara  imwe yarwanye mu burasirazuba bwa congo. Habyarimana yabaye inshuti ya Mobutu kugera kumunsi wa nyuma.

3. Abanyamerika bashatse kwigarurira ubutaka bw’u Rwanda ngo babukoresha uko bishakiye Habyarimana arabibangira nkuko Kayibanda nawe atashatse ko batuvogera uko bishakiye, muribuka nko mu Bugesera ko kuva nakera abanyamerika bahashatse.

Ari KADAFI cyangwa MOBUTU abazungu babitaga abanyagitugu baragiye babashyira mukato ni ukuvuga ko muri AGENDA y’abanyamerika uko Kadafi yazaga mu Rwanda bayandikagamo ko Habyarimana atakaje amanota, MOBUTU nawe inshuro yazaga mu Rwanda niko bandikaga muri Agenda yabo

Byagejeje 1990 amanota yarashize, ari muri negatifu, bati amashyaka menshi. Ntabwo yagombaga kwanga kuko yari azi ko ari muri negatifu, abazungu bazi uburyo bayakoresha aho babonye ko ibye birangiye.

Intambara y’inkotanyi iyo itagira amashyaka ntabwo bagombaga gutsinda kuko abanyarwanda bari kuba bashyize hamwe, niyo mpamvu mubona kagame arwanya amashyaka akorera hanze kuko ayo mugihugu azi ko ntacyo amutwaye.

4.KAGAME rero hari ibyo ahuriyeho n’abamubanjirije urugero rwa hafi mbonye ni uko uyu munsi yakiriye umukuru w’igihugu cya SUDANI, Louise Mushikiwabo akaba yaramutse yishongora kuri ICC ko badashobora gufata OMAR   BASHIR. Kubera umurengwe ntashobora kumva ko ashobora kujya aho Kambanda ari cyangwa abandi.

Ikindi KAGAME yananiwe gufata Congo bamuhaye byose ariko yananiwe no gufata secteur ya Congo, hiyongeraho n’intambara yo mu Burundi. Kuba Kagame yarananiwe gukuraho Nkurunziza ibi byose bitwereka ko ya agenda abanyamerika bandikamo abapresida ba Afrika nawe amaze kujya munsi y’umurongo(Negatifu)

UMWANZURO

U Rwanda kugeza ubu  rubanye nabi n’ibihugu by’abaturanyi, ikindi kandi kagame nawe azi ko n’abatutsi bavanye i Buganda batamukunze, abahutu bo azi uburyo yabishe akageza aho yanika uduhanga twabo ku muhanda, muri make u Rwanda arutegekesha iterabwoba .

Kagame kugirango acike intege, FDLR igomba kwambuka nibagera mugihugu cyabo niyo yaba 5km abanyarwanda basigaye bose bazumva ko Umucunguzi ari Rubanda, indwara barwaye y’ubwoba izaba ibonye umuti kandi na yandwara ya kagame yo kuribwaribwa izahita ikira.

Mugire amahoro

Umuyoboke w’Urugaga

Augustin KARENGERA

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

11 Responses to KAGAME YAGUYE MU MUTEGO W’ABAZUNGU

  1. Ikiziga c umuntu atamenyekanye catowe mu gatondo ko kuri uwu wa kabiri muri komine Isale, intara ya Bujumbura. Umutekano warahungabanye kandi i Nyagasasa mu ntara ya Bururi, aharashwe imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yaguye mu mutego w abantu bitwaje ibirwanisho, mw ijoro ryo kuri uwu wa mbere.

  2. auguste says:

    Bwana Emmanuel hari amashyaka 5 agize plate forme ariyo FDU RNC PS PDP ni GIHANGO ayo mashyaka ntabwo FDLR irimo none se kayumba azabayobora batari muri Forum imwe.Rero ntabwo ari ugutekereza rwana kandi Kayumba yarimbuye u Rwanda rwose ntabwo ari agace kamwe erega ibibazo abahutu barabisangiye ,urugero uzagere Arusha urebe abahafungiye.
    Ikindi abanyarwanda hari ibintu bagomba kurenga ,kugirango babane mu mahoro niba wowe rero uzaba mu rwanda rutabamo umututsi wowe ntiturikumwe

  3. kamana says:

    abacunguzi nimuzemudukize kagome gahanya gafuni ubu agiye gutwika amahotel yose yegere iriyaye yujuje kukimihurura bita. convention cent kugirango ariyo ikorayonyine zalemigo murabe menge invise cher random ubu top taw igihe gusenwya hotel umubano Nayo nuko mwunvishe ibyobabahinbiye nyiragasazi ngobahasanze inbunda yemwe mutabare abantu

  4. Ndorimana says:

    Karengera yavuze ukuntu abanyamerika basabye Kayibanda na Habyarimana ngo babahe agapande k’ubutaka bwa Bugesera, hanyuma aba bagabo bombi bakaza kubangira.
    Ku ngoma ya Habyarimana ibyo ntibyaciriye aho: Universite Adventiste y’i Mudende yashyizweho n’Abanyamerika imaze kuzura muli Komini Rwerere, Abanyamerika basabye ubutegetsi bwa Habyarimana ko bwabaha ubutaka iruhande rw’iyo Universite aho bazajya bagusha indege zabo bavuye hanze y’igihugu batagombye kunyura i Kanombe cyangwa se ku kibuga k’indege cyo ku Gisenyi cyari kimaze kuzura. Ubutegetsi bwa Habyarimana bwaje kubangira kubera ko butiyumvishaga ibyo izo ndege zizaba zikoreye.
    Ali buriya butaka bwo mu Bugesera ali ubw’i Mudende, nta bukungu nabusa Abanyamerika bari bazi ko buhatse. Bari bafite ibindi bagamije cyane cyane nka hariya i Mudende icyo bari bagamije kwari ukugirango babe hafi y’ubukungu bwa DRC kugirango igihe nikigera basimbukireyo. Byaje kugaragara neza igihe Kagame yari amaze gufata Congo abifashijwemo n’Abanyamerika, Companies za Bill Clinton nizo mu zambere zashyize ibiro kuri Goma byaguraga amabuye y’agaciro.
    Aliko lero aba ba Mpatsibihugu iyo babonye ntacyo ukibamariye barakwitaza pe. Uwigeze kuba umwami w’abami wa Irani wari warimitswe n’Abanyamerika, Mohammad Pahlavi,amaze kwirukanwa na Revolution y’abaturage b’igihugu cye, yaje gusaba inshuti ze z’abategetsi b’Amerika ko bamuha ubuhungiro, baramubwiye bati “nugera aha turakumena umutwe”. Abanyamakuru baje kubaza umugore we ngira ngo wari wahungiye mu Misri, bati kuki Abanyamerika babangiye ubuhungiro kandi mwari inshuti zamagara. Umugore yaravuze ati: “Bariya bantu niko bameze, baragukoresha barangiza bakakujugunya nkuko abadamu bajugunya cleanex”.

  5. Samilyn says:

    Abazungu baba nyamerika ni Lusoferi shitani nkuru yamanukiye afrika yibiyaga bigari mu kutwica no kuturimbagura, ntabwo abazungu baba nyamerika ari abantu nkuko mubyibwira. Murebe million zimaze kwicwa kandi barakomeje kwica no gutsembaho abanyafrika kwisi, za media barazifunze, itangazo makuru barariniga ngo ibyabo byose bitamenyekana kandi bikomeze kuba muri rwihishwa. Iyi ntambara idashira abazungu bateye mu rwanda bagakomaza muri Congo, none ubu basatiriye iburundi. Sinzi ikizadukiza aba bazungu biyemeje kutumaraho kwisi, kuduhanagura kwikarita yisi. Abari abazungu babibeshyaho cyane.

  6. Makasi says:

    Muri make Kagome Paul ntaho asigaye Nina agité amanota menshi kubazungu bamuhaye intebe ngo abakorere ni:2%.Igisigaye rero Benesebahinzi ni mwishire hamwe twambuke tumuhe umuti maze tumwomore aho aribwaribwa.Mwabyumvishe nawe benemama bo mu Burundi kwa Nkurunziza.

  7. MATHIAS says:

    TURWANYE FPR D´ACCORD. ARIKO KUBIREBANA NA ICC, UMURONGO FPR YAFASHE NDAWUSHYIGIKIYE 100%. AKA NI AGASUZUGURO. UMUNSI ICC IZATANGA MANDAT D´ARRÊT KUMUPRESIDENT WUMUZUNGU UKIRI KU KAZI..AHO NZATANGIRA KUYISHYIGIKIRA..

  8. Emmanuel says:

    ndagirango Augustin karengera adusobanurire ukuntu fdlr izambuka ijya murwanda kandi ubu byaragaragaye ko fdlr asigaye afatanyije na FPR?uvuga ko mbeshya nadusobanurire ukuntu fdlr iyobowe na KAYUMBA nyamwasa watumazeho ibibondo yatinyuka akayobora urugamba rwo gukuraho ingoma ntutsi kandi ariwe wayishyizeho?
    abahutu bo muri ikigihe musigaye mutekereza rwana. RNC niyo yasize imariye benewanyu muburoko abandi barabica none ngo niyo igiye kubacyura?murashize mbandoga Rukara.
    hari ibimenyetso byinshi bigaragaraza ko fdlr yataye umurongo.

  9. Donat Gapyisi says:

    Ni igitekerezo cyiza ukuntu werekana ko abazungu aribo bahitamo utegeka n’udategeka.

    Icyo nakongeraho ni uko ibi abazungu bakora ni mu nyungu zabo. Kadafi, Mobutu n’abandi bakoranye n’abazungu. Ntawuyobewe uko Lumumba yishwe n’impamvu yishwe. Uyu Kadafi yasangiraga icyayi na Tony Blair, Mobutu yabaye igikoresho cy’Abanyamerika imyaka igera kuri 30.

    Abazungu baragukoresha baguhaga bakaguta. Ntabwo bita ku mibereho myiza y’abaturage, bita ku nyungu zabo.

    Aho uvuga ngo Habyalimana yatakaje amanota, ntabwo umwirabura ariwe ugena icyo umuzungu ashaka gukora. Twabonye ubwigenge muri Afurika ariko nta mbaraga dufite zo kuburinda, hano tuvuga neo-colonialisme. Nkuko ubivuga Abanyamerika bashatse akarere k’ubugesera abanyarwanda baranga. Ibi sibyo byonyine byatumye bashyigikira intambara ya 1990 ya FPR. Nabonye abazungu barashatse gukoresha FPR mu kugenzura akarere k’ibiyaga bigali. Ikigaragara nuko batari kubigeraho nubwo hapfuye abanyafurika benshi. Nibyo abazungu bashobora kuvugako FPR byayinaniye kuzuza inshingano yahawe. Ariko tugomba kubyitondamo kuko umugambi baracyawukurikiranye ntibirarangira. Imbaraga zatumye batabigeraho zigomba kongerwa kuburyo zaburizamo umugambi mubisha. Iyi FPR ibaye amateka, umuzungu yacisha make akumvikana n’abantu baturiye akarere k’ibiyaga bigali.

  10. Bimenyi says:

    Ahubwo umugore wo mubayobozi bayoboye iyi nama yabereye ikigali yavuze amagambo akomeye cyane, yavuze ko abantu bashishakajwe no kugura intwaro za kirimbuzi kuruta kwita kubaturage babo, kandi umuturage umwenegihugu ariwe wagombye kuza kumwanya wambere kuko abayobozi baberaho kwita kubaturage kurata ibindi byose hamwe nintambara zimaze imyaka myishi muri afrika, kandi ngo nabanyafrika bagwa muri mediterane buri munsi bashaka kujya mu burayi byose ko bigomba guhagarara kandi ko hagomba gufatwa ingamba zikomeye kuri ibyo bibazo byose. yavuze ko bibabaje cyane kuri ibyo bibazo ari nako bitera afrika gusubira inyuma cyane. yavuze ko ubyishi bwabaturage ari ubukire bwigihugu. nasanze ari umunyakuri cyane, umuhanga (integrity and Honor) muri byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *