NI IKI CYIHISHE INYUMA Y’UMUKWABU UHERUKA GUKORWA IKIGALI MUDUCE DUTUWE N’ABAYISIRAMU ARITWO BIRYOGO NA NYAMIRAMBO

Kagame
  • Views 3271
  • Rating 12345

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turi kurangiza mu masaha ya saa munani ashyira saa cyenda z’ijoro nibwo ahitwa Biryogo mumujyi wa Kigali batunguwe n’ubwinshi bw’ingabo police ndetse na Dasso bari bagose urugo kurugo.
Warakinguzwaga ukabazwa niba nta mushyitsi ubundi mwese mugasabwa gusohoka inzu bakayinjira bagahera ruhande bajugunya byose hejuru.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ababa barafatiwe muri uwo mukwabo cyangwa ibyaba byarafatiwemo ndetse nicyo wari ugamije.
Gusa ababikurikira hafi baremeza ko leta ya Kigali ubwoba ari bwose cyane muri iyi minsi yibasiye abayoboboke b’idini ya Isilamu, ikaba ifite ubwoba
ko bakwihimura bajya muri ya mitwe yiterabwoba igendera kumategeko akarishye ta kiyisilamu.
Ese mama Alshebab na Bokoharamu zaba zimaze kugera mu Rwanda
Kuki se hasatswe gusa quartier ituwe ahanini nabayoboke b’idini ya Islam ?
Kuki kagame n’agatsiko ke hari igice kimwe bibasiye mudini ya Islam ?
Turacyakurikirana ducukumbura ngo tumenye iby’iri totezwa.
Umusomyi w’Intabaza.
Kigali.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to NI IKI CYIHISHE INYUMA Y’UMUKWABU UHERUKA GUKORWA IKIGALI MUDUCE DUTUWE N’ABAYISIRAMU ARITWO BIRYOGO NA NYAMIRAMBO

  1. Markus Chill says:

    Umutoza w’Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko akimara guhabwa gutoza iyi kipe ikintu cya mbere yakoze kandi ari nacyo kiri kumufasha muri iki gihe ari abiganiro yagiranye n’abakinnyi akabasobanurira ko ikipe bakinamo nawe yayikinnyemo ifite amikoro make. Massoudi avuga ko yasobanuriye abakinnyi ko ibanga ryonyine ryatuma babaho neza ari ugutsinda bagashimisha abafana mbere yo gushaka amafaranga.

  2. Kanuma Christophe says:

    Ntawundi wakemura ibi9bazo by’abanyarwanda Uretse FDLR
    Aya mashyirahamwe ngo ni amashyaka yirirwa sakuriza abantu ngo arakora za politiques z’ibifu abanyarwanda bawiye kuzima amatwi bagatera ingabomubitugu FDLR.
    Umuntu wese udatekereza kuvugana na Kagame akoresheje imbunda ntabwo Kagame azigera amwumva

    Ubwo rero abatazi FDLR reka mbasogongeze mumenye iyo ariyo

    https://www.youtube.com/watch?v=hoXpiRMzQK8

  3. Nowella says:

    Hari kunuka uruntu-runtu ku Rwanda n’uburundi. mukurikirane amakuru.
    ihene 7 zitangiye kwanga konka. bizagenda gute rero? hasigaye amezi 6 ngo tugere muri 2017, turahishiwe.
    abafite agatwe gato nimukuremo akanyu karenge naho ubundi karabaye mba ndoga Rukara rwa Bishingwe.

    Mukomere mwese

  4. auguste says:

    kera kagame yatutse Arap Moy ngo ni umukafiri none ndabona kagame ariwe wabaye we uburyo yari yaratonesheje abayisilam ngo ntibakoze jenocide none dore .. erega buriya ngo abayisiramu barazira gutunga agatoki imitungo ya Kadaffi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *