IKINYOMA NTAWE UKIRIRAHO KABIRI: IBYA CNRD-UBWIYUNGE BIGEZE IWA NDABAGA

rukoko
  • Views 3862
  • Rating 12345

Bijya gutangira Col Wilson yashutswe na Twagiramungu alias Rukokoma na Rwaka Theobald ko nagumuka agashinga uwo mutwe wabo w’ingabo wifuzwa na Enough Project y’abanyamerika azahabwa amafaranga yo kujya ahemba izo ngabo $200 buri kwezi.

Col Wilson yubahirije ibyo ba sebuja bari bamubwiye ahita atangaza ko yitandukanije n’Abacunguzi agashinga umutwe we, ariko byarangiye aya mafaranga Rwaka ayiririye wenyine. Ntabwo bwakeye kabiri abasirikari ba  CNRD batangiye gusubiranamo bamwe bahatakariza ubuzima. Na none mu gihe gito batangiye kwicwa n’inzara bahitamo gutangira gukora ibikorwa bigayitse byo gusahura abenegihugu , aha nabaha urugero rw’umu  Major wo muri CNRD wibye amatungo y’abenegihugu ariko FDLR ikayamutesha ikayasubiza bene yo.

Hagati aho imishikirano hagati ya CNRD, DRC, HCR , Kigali na mpatsibihugu irakomeje mu ibanga aho bigaragara ko CNRD ikomeje umugambi wayo w’ikubitiro wo kugurisha impunzi. Ibi bintu byo gutaha bamanitse amaboko abasirikari ba CNRD ntabwo bose babyumva kimwe  akaba anariyo mpamvu bahora basubiranamo kuburyo ayo masubiranamo atuma bicana hagati yabo nk’urugero natanga aha,  ni uko n’isubiranamo ryo kuwa gatanu no ku wa gatandatu  mu cyumweru gishize, abasirikari ba CNRD bararasanye hapfamo 3 abandi barakomereka.

Na none ibi bikora by’ubusahuzi CNRD irabikomeje kuburyo no mu cyumweru gishize abasirikari ba Twagiramungu na Col Wilson bibumbiye mucyo bise CNRD-Ubwiyunge bafatanyije na Kasongo basahuye inkambi y’abahutu b’abacongolais ahitwa Kivuye muri Masisi, ariko babasahuye urukombamazi kuburyo abaturage basigaye i heruheru.

Banyarwanda, banyarwandakazi aho muri hose mwirinde abantu nk’aba ba Twagiramungu alias Rukokoma, Col Wilson, Rwaka n’abavugizi babo nka Hakizimana Emmanuel umaze iminsi azenguruka Africa avuye i Paris akagenda abeshya abanyarwanda ngo bamuhe amafaranga noneho FDLR ya Rukokoma ibacyure mubyumweru 2 gusa. Uyu mugabo aho kuvuga ko ahagarariye CNRD aragenda yiyita FDLR-Rukokoma kuko yasanze abanyarwanda nta cyizere bafitiye CNRD. Banyarwanda rero murabe maso maze mwirinde aba banyenda nini bagamije kugurisha Rubanda.

Umusomyi w’Intabaza

Charles Mugara

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to IKINYOMA NTAWE UKIRIRAHO KABIRI: IBYA CNRD-UBWIYUNGE BIGEZE IWA NDABAGA

  1. Kanuma Christophe says:

    Hari udushya twagizwe ibanga 4 twagwiririye CNRD maze ihita isutama irira ayanyuma birarangira. Utwo dushya twayigwiririye itari yapanga ingabo muma batayo, compagne, peloton nibindi, byabaye itari yarundanya amasasu aho yari yarabitswe, twabaye itari yabona agashahara nimfashanyo bacyekaga, byabaye itari yizera abasirikare nabayobozi bose bayiyobotse yariyamaze guha imyanya, byabaye itari yiyubaka muri politike no mukubana neza nabaturage. Niyo mpamvu yapfiriye mwiterura. CNRD iriho ubu imeze nkikipe yumupira wamagulu idafite umuzamu hamwe nabakina hagati kandi ntanumutoza ifite(ifite abadefanseri nabarutaha izamu gusa). Ikipe nkiyo iriho ubu niyo CNRD mwumva

  2. Golfy says:

    Murabona iyi foto yiribendera mwashyize aha koko ? Ubu mwafotoye iri bendera ryacu gute? Ubwo ntasoni?

    Muze twese dutanguranywe kuryegura nibiba ngombwa turyitangire kandi turirwanire tutitaye kubuzima bwacu kuko ubwigenge buraharanirwa, ntibwizana “Freedom in Not Free”.

    Ubwo muzi igiciro kiri bendera aho gihagaze magingo aya muri amerika na Canada turi kurigura amadollar $50 rimwe niyo make, ubundi rigura hagati ya $60 -kugeza $100 rimwe gusa, kandi tugura iri bendera ryacu cyane, kuko turikunda cyane, Jyewe genyine nahuze 6. Ubwo rero ntimuzongere kurihirika kuko uwagerageza kurihirika wese twamwivuna.

    Mukomere mwese abakunzi bintabaza.com

  3. BIZA BARIMANA says:

    MWAREKA AMAGAMBO MUKAGARAGAZA IBIKORWA MUKAREBA KO HARI UTABEMERA!! IYO MUVUGA NGO INDA NINI, MUBA MWIBWIRA KO ABASOMA AYA MATUSI YANYU AMEZE NK’AY’ABASHUMBA BATABAZI?? AKA KANYA MWIYIBAGIJE INKUBIRI YANYU NGO ABANTU BAKUSANYE UMSAADA KU BANTU BARI KISANGANI BAGOREWEYO MURI CAMP GEN BAHUMA??!!!! HAGEZEYO ANGAHE SE KO MWABIKOZE MUZI NEZA KO NTAYO MUZIGERA MUBOHEREREZA? IBYO MWIRIRWA MUSAKUZA NGO MUBABAYE IMPUNZI Z’ABAHUTU B’ABANYARWANDA,NGO MWAZIRINZE, IGIHE ABATOMBOKI BAZITEMAGURIRA GATETE, SHARIO GISEKURU, CYAKA, MUYANGE, BUOYE, CHANUMBO, KABINGO ( MUKOBERWA) MWARI HE! KO MUTAZITABAYE? UBUNDI SE WOWE WIRIRWA UVUZA IYA BAHANDA UVUGA AKABARO K’ABANTU UTANAZI UKO BABAHO BABESHYA WICAYE MAJUU, UFITE ABANA BANGAHE MURI IZO MPUNZI?! ABAWE NTIBIBERA I POTO? NGO ABACUNGUZI URABABAYE? UBATUMIRA SE KANGAHE BYIBURA ISACHET Y’UMUNYU KO N’IYO WAYITUMA YAHAGERA YAHINDUWEMO SENATOR CYANGWA EAGLE ( BEER) NA BA RUTEMAYEZE HUMIRIZA NKUYOBORE???? UBABAYE NI WE UBYIMENYERA JYA MUREKA GUSHINYAGURIRA ABANTU NGO MWEREKA ABATAZI IBIBERA MURI EST YA CONGO KO HARI ICYO MUMARIYE ABANTU KANDI ARI MWE MABAMAZE.

  4. Fabien, Leo says:

    Abapadri ba Cathoric baravuga bati aya ni amayobera matagatifu, naho abarokore bakabaseka ngo nibavuge ngo ni umwuka wera cg Imana.

    natwe abantu beshi ubu byaratuyobeye, biraducanga cyane ukuntu FDLR iriho, ukuntu impunzi zabanyarwanda mu mashyamba ya Congo ziriho, zacuzwe bufuni na mihoro, amafuni, amabombo namasasu reka sinakubwira ngo kereka barimbuwe bagahanagurwa kwikarita yisi, ikitwa umuhutu kigasibangana kwisi, ariko ngo hariho ugihumeka? nibyo koko amayobera matagatifu abaho wa mugani wa padri.

    nimwihangane bantu bimana mpunzi zo mumashyamba ya Congo, kubaho kumushwi ntabwo ari impuhwe zagaca. tuzabaho kubera Imana.

    Wilson Irategeka na CNRD ye bose bazabona kuko batuye kwisi. ntimugate igihe mwibaza kubantu nkaba kuko bakoreshwa ninda zabo zabananiye kandi Satani niyo ibategeka ntizatinda kubahemba ikibakwiriye.

    Ndihanisha impunzi zabanyarwanda mu mashyamba ya congo, nimufatane mu mugongo kandi Imana iri hejuru ya byose niyo mucamanza w’ukuri.

    FDLR abacunguzi ni mukomere kumuheto, ntwari zacu kandi ntwari z’urwanda nabanyarwanda tubari inyuma.

    FDLR abacunguzi mutariho twashira. mukomere ntwari.

  5. Rukandirangabo PK says:

    Ntabwo waba ufite umugambi wogufata igihugu maze nurangiza ugurishe imbunda

  6. Rukandirangabo PK says:

    Hari andi makuru mutanditse hejuru munkuru yanyu. Abasirikare ba CNRD barimo baragurisha imbunda zabo muri za maimai za congo kugirango babone ibiryo nimyenda. ESE WABA UFITE UMUGAMBI WOGUTAHA UKAGURISHA IMBUNDA?

  7. Golfy says:

    Mega inda nini we! Barabivuze ko indambi yishe ukuze, bavugaga CNRD-ibivume kuko bagaragaye kwikubitiro, ibivume Puuuu!!!!
    rirarenze Wilson Irategeka we utantera umwaku, Wilson Irategeka na Rukokoma Twagiramungu aho gukorera rubanda bakorera Rutuku-mpatsibihugu (amerika), Mega imisega ngo ni CNRD?

    Kandi ngo aya masenene ari kuryanira kwipanu aho agiye gukarangirwa yoherezwa imutobo mu rwanda? Mega akumiro! ni amashyano gusa.

    FDLR abacunguzi mukomere kumuheto iyi misega itabavangira yinda nini zabananiye kandi ni abagome bakorera umwanzi, CNRD ni umwanzi wa rubanda tugomba kubarwanya nkuko turwanya umwanzi wese.

    FDLR abacunguzi mukomere ntwari natwe rubanda tubari inyuma. Ntimugasitare ntwari ngobyi uduhetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *