ZIMWE MURI ZA PLANS ZA DMI MU MASHYAKA YA OPPOSITION NYARWANDA

Olivier
  • Views 4817
  • Rating 12345

FPR ntacyo yageraho idakoresheje abahutu b’abateruzi b’ibibindi nkuko bakunze kubita koko. Hashize igihe kitari gito amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kigali avutse hanze y’u Rwanda. Ayo mashyaka nta wayanenga ,yagize uruhare rukomeye mu guhindura ibintu.Kuva mu 1997 muzi ko urukiko mpanabyaha rwa Arusha rwatangiye gufata bamwe mubari muri gouvernement y’abatabazi ndetse n’abandi bategetsi bayoboraga 1994.

Mugihe bafataga abahutu kubera genocide, FPR yari yaraharabitse abahutu kuburyo ntawari gupfa gutekereza gushinga ishyaka babifashwagamo n’abazungu b’ibisambo biba afrika, abo bazungu bo mubihugu by’iburayi n’amerika bamwe bari muba jyanama ba Kagame bakaba aribo bamweretse uburyo azaba umwami w’u Rwanda imyaka n’imyaka. Hari bimwe mubyo yagombaga gukora kugira ngo ubutegetsi bwe burambe :

  • Gusenya inkambi : abanyarwanda bakigera mu nkambi niho benshi bamenye ijambo Patriotisme (gukunda igihugu) abaririmbaga ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga bararuciye bararumira, babonye umwanya wo gutekereza ibyo barimo byose n’uburyo baguye mu mutego w’abayobozi bamwe. Muri icyo gihe abanyarwanda bari bafite ingufu kuko bari bamaze kwicuza ariko ba bajyanama ba kagame bakoraga ibishoboka ngo za mpunzi zitazahirika ubutegetsi bwe .

Inkambi rero zarasenywe mubihugu byose byegeranye n’u Rwanda, muri Zaïre hari impunzi izigera kuri millioni ni gice, mu Burundi hari abagera mu bihumbi maganabili ,Tanzaniya yarifite mu bihumbi maganatanu ,buri muntu wari muri izo nkambi yabonye ibyago byokutagira igihugu ,areba akagambane ka HCR uburyo yipakurura impunzi ariyo yagombye kubavugira.

  • Kwemeza ko habayeho genocide noneho umuntu wese w’umuhutu wize amashuli agafatwa akajyanwa Arusha, muribuka uburyo Kigali yahise ikora ama liste ihuzagurika , hano impunzi zatangiye gushaka uburyo bushya bwo kwihisha FPR , ariko nti byari byoroshye kuko twari twarahunganye n’abahutu binda nini kandi na n’ubu turacyabafite, ubwo rero abo bakoranye na kigali mukuranga aho abo bahutu baherereye, abenshi barafashwe bajyanwa Arusha ariko abenshi bamaze kuba abere. Kugeza ubu,ikibabaje nta mpozamarira bigeze babaha.
  • Guca ubuhungiro ku banyarwanda : aha muribuka ko hari ibihugu byinshi bya Afrika byanze iki cyemezo cya HCR ahubwo bimwe bihita biha ubwenegihugu abanyarwanda.

Mu bihugu by’iburayi bahinduye uburyo bwo kwakira impunzi no gutanga ibyangombwa ubu biragoye kwinjira iburayi udafite ibyangombwa bisabwa niyo ugiye kubazwa usangamo inzitizi nyinshi kuburyo kubibona ubikesha Rusengo

DORE UKO IMPINDUKA YATANGIYE KUGIRANGO AMASHYAKA ABASHE KUBAHO

Hari abanyamakuru batari bake bagiye bavumbura ko FPR yagiye ibereka isura itariyo mu gihe bayikoreraga, bakerekana ubunyamaswa bw’abahutu. Nk’abanyamakuru b’umwuga baje nabo kugaragaza ububi bwa FPR bayishyira ku karubanda.

Hari abanditsi b’abazungu batangiye kwandika ukuri kubyabaye mu Rwanda, hari abari abayobozi b’ingabo muri (MINUAR, OPERATION TRIQUOISE) mu Rwanda, aba bose bagiye bakoresha ama conferences basobanurira abanyaburayi uko ibintu byagenze, urugero :Général Tauzin, Pierre Péan, colonel Malechal n’abandi.

ISENYUKA RYA KAZU KA  FPR

Kugira ngo ingoma y’abega ishinge imizi yagombaga gushyira hanze abanyiginya bayibangamiye, aha rero ibyo bari barumvikanye mu isaranyanya ry’imyanya, umwe agafata manda imwe undi akayobora manda itaha ntibyari bigishobotse kagame aba yirukanye Kayumba ndetse amusanga no mubuhungiro kumuvutsa ubuzima .

Mu guhunga kw’abari ibishyitsi muri FPR byabateye ubwoba, ingufu bashyiraga ku bahutu batangira kuzishyira kuri abo batutsi, ikindi hari amabanga bagiye bashyira hanze, kwerekana ko bagiye babeshyera abahutu, kwerekana uburyo mu ntambara ya 1990-1994 bagiye bica abatutsi ndetse na bamwe mubanyamashyaka ya opposition bakabeshyera Habyarimana( urugero :Abagogwe….Gapyisi Gatabazi,…) uburyo bari bafite ibyitso mu gihugu  haba no munzego z’ubutegetsi, iriya Film ( Rwanda’s Untold Story) basohoye, bikanatera ibibazo hagati ya BBC n’u Rwanda, aha FPR yatangiye kugira ibibazo cyane cyane mu Bwongereza kugeza n’aho Maneko mukuru Karenzi Karake afatiwe muri icyo gihugu, mwabonye uburyo kigali ihagarika imyigaragambyo bari batangije imbere ya Ambassade y’abongereza, ibi byose bigaragaza ingufu nke kigali isigaranye, twirinde rero kuyiha ingufu idafite mu rwego rwa Diplomatie.

NGARUKE KU CYARI CYANZINDUYE KURI PLAN ZA DMI MUGUSENYA OPPOSITION NO KWIGARURIRA ABAHUTU

Kuva inkambi zasenyuka abanyarwanda bashatse uburyo bajya kure y’u Rwanda ngo bategure ubuzima bundi bushya kuko icyo gihe benshi babonaga ko gutaha bitari hafi. Kubera ko mwene Rutagambwa yari yabonye ko za mpunzi yacyuraga zitatashye zose ,yashatse uburyo ashyira ingufu mu rwego rw’iperereza ryo hanze mbere rikaba ryarayoborwaga na Nyakwigendera Colonel Karegeya waje kwitandukanya na FPR agahungira muri Afrika yepfo aho yaje kunigirwa na FPR. Iri ryongerwa ry’ingufu mu ipererza ryo hanze niho abahutu bari muri système bafashije FPR gufata ubutegetsi nka Sendashonga, Lizinde bahunze kuko babonaga atari demukrasi baharaniraga, ko ahubwo ari ukurimbura ubwoko bwabo baje kwicwa. Abo bagabo murabibuka kubabaye Kenya za 1996-1998. Ba bazungu bashyigikiye kagame barahagurutse bamwereka ko agomba kwikiza abobantu kandi ko nta nkurikizi.

Impfu z’aba bagabo zari zibabaje, muribuka ko Lizinde bamushimuse bakamuniga ndetse bakamutwika n’amaso ; Sendashonga baramwigeze ubwambere baramuhusha, ku nshuro ya kabiri bamurasa yapfanye n’umushoferi we Bosco, babarashe amasasu atagira ingano niba nibuka neza ibi byose byabaye nyuma y’uruzinduko rwa Clinton mu Rwanda. Aba bamaneko ba DMI benshi barazaga tukabana, tukabasamarira, ndetse bakaka ubuhungiro nkuko tubibafashamo n’ubu, buke buke bakagenda badutwaramo abantu.

Tujye muri Belgique ahari impunzi nyinshi z’abahutu. Iki gihugu kuva 1995 harimo aba DMI bagendaga bakurikirana impunzi z’abahutu, hakaba kandi haragiye hagaragara ubwicanyi budasanzwe bakoreraga izo mpunzi.

Mugihe rero amashyaka yageraga Bruxelles inama yarateranye muri ambassade y’u Rwanda biga uburyo DMI igomba kwinjira muri ayo mashyaka, murebe neza ukuntu RNC ivuka ba maneko nka ALEX RUDASINGWA (KANYOMBYA), KAZUNGU ,KAVURATI ,NKUBANA aba bose bahise bariyoboka bararikorera kugeza igihe batangiye kwikanga Micombero JMV bagashaka uburyo ubuyobozi buguma mumaboko yabo, ntibyaje kubahira rero nibwo bahise bajya gushinga ishyaka ryabo PPR IMENA .

Iri shyaka ryaje rifite icyokere cyinshi ndetse n’inyigisho yitwa Ubworoherane. Iyi nyigisho muzagenda muyibona n’ahandi ikaba ari akantu k’akarusho andi mashyaka ngo atajya avugaho ariko cyane cyane mu kwereka abazungu ko bigisha Tolérance (ubworoherane) aka kantu kaje ari umwihariko wa DMI

DMI ya Belgique rero gahunda yayo kwari ukwinjira mu mashyaka bakamenya ibiberamo byose ,abo bagomba kwirenza, byaba ngombwa ishyaka bakarishwanyuza, ibi rero babonye bidahagije nibwo bagiye bashinga amashyaka yabo ,mu rwego rwo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya FPR mu gucyura abanyarwanda (come and see), gusubiza abantu imitungo , kubabeshya imyanya mu butegetsi n’ibindi.., Ndetse Kigali yaje gusanga abanyarwanda ubu bayiteye ubwoba ari abo muri Zambiya, Malawi, Afrique du sud, Muzambike ayo mashyaka akora uko ashoboye akajya muri ibyo bihugu kuhakorera kugira ngo bigarurire izo mpunzi uwanze kubakorera bamwikize.

Kugeza ubu Kagame ibintu biri kumucanga cyane kuburyo bimwe atabasha kubikorera control  ni uko mu mashyaka abona ko abamukoreraga bose barangiye bagaragaye.

Iyindi Plan Dmi zateganyaga ni ugukora Plateforme y’amashyaka yose yayo (abo bantu bagiye bashwanyuza amashyaka) kugira ngo Kagame nabona bikomeye azabe aribo amurika imbere babe aribo bajya mu matora we akazagaruka nka nyuma ya manda imwe, agasubirana ubutegetsi bwe cyangwa byaba ngombwa agashyiraho imishikirano na opposition ariko agahitamo kuganira na za plateformes z’amashyaka ya FPR zizaba zikorera hanze kuburyo azaba ari FPR ishyikirana na FPR gusa.

UMWANZURO

Icyo narangirizaho ni uko rubanda ibabaye kandi ikeneye uwayitabara. Rubanda irababaye cyane ckandi irifuza impinduka. Ni byiza rero ko abanyamashaka niba bakorera rubanda bongera bagatekereza icyateza rubanda imbere kandi bakarushaho kurasa ku ntego. Kwishyira hamwe ni byiza cyane ariko byarushaho kuba byiza babanje kubitekerezaho neza kugirango batazasanga barishize hamwe n’amashyaka ya FPR bibwira ko ari ari amashyaka ya opposition. Kugeza ubu za plateformes zimaze gushingwa ni P5 (RNC, FDU-Inkingi PS-Imberakuri, Amahoro, na PDP), Nouvelle Generation (UDFR-IhamyeIshema Party na FPP-Urukatsa), CPC (FDLR, PS-Imberakuri na RDI-Rwanda Rwiza) ariko yo yapfiriye mu iterura  kubera ikibazo cya Faustin Twagiramungu waketsweho ubugambanyi. Hari n’indi plateforme tutaramenya izina ryayo ngo igizwe na New-RNC ya Dr. Theogene Rudasingwa na MN-Inkubiri ya Ndahayo. Ese hari agashya aya ma plateformes yaba yarazaniye  abanyarwanda ? Niba ntacyo se iyi plateforme nshya yo twayigirira cyizere ki? Buri wese akwiye kwishakira igisubizo.

Ikigaragara ni uko amashyaka ya opposition nyarwanda agifite utubazo dukomeye imbere muriyo ubwayo twari dukwiye kwigwaho mbere yo gutekereza gushyira hamwe. Kagame bamwe  yabateyemo indwara yo gutinya n’inyoni iguruka anadi bashobora kuba ari bakozi be, gusa na none ntawabura kwishimira ko mu mashyaka harimo hasigara abantu bazima muri iri cikamo ry’ibice. Navuga ko ibintu birimo gusobanuka nubwo hari abibwira ko ari ikibazo, gusa rubanda igomba kureba kure ikamenya uwo igomba kujya inyuma kandi ikarushaho gushyira hanze abagambanyi kugirango hatazagira umunyarwanda ugwa mu ruzi arwuta ikiziba. Ibisa birasabirana, mureke abahuje vision bihuze, igisigaye rero ni uko Kagame yatungurwa. Rubanda ubwayo igomba guhaguruka ikirengera kuko Umucunguzi ni Rubanda.

Umusomyi w’Intabaza

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

11 Responses to ZIMWE MURI ZA PLANS ZA DMI MU MASHYAKA YA OPPOSITION NYARWANDA

  1. Kanuma Christophe says:

    Ntawundi wakemura ibi9bazo by’abanyarwanda Uretse FDLR
    Aya mashyirahamwe ngo ni amashyaka yirirwa sakuriza abantu ngo arakora za politiques z’ibifu abanyarwanda bawiye kuzima amatwi bagatera ingabomubitugu FDLR.
    Umuntu wese udatekereza kuvugana na Kagame akoresheje imbunda ntabwo Kagame azigera amwumva

    Ubwo rero abatazi FDLR reka mbasogongeze mumenye iyo ariyo

    https://www.youtube.com/watch?v=hoXpiRMzQK8

  2. Nzabandora says:

    Emmanuel,
    Ntukagereranye imyifatire ya Twagiramungu n’iya bariya bandi wavuze. Bariya bahutu wavuze bari mu Rwanda ntakundi bagira, baraboshwe, nubwo harimo abishyiriye Kagame babishaka aliko nabo bageze aho babona ko nta gaciro bafite imbere y’abna b’ingoma. Nicyo gituma lero basama abana b’ingoma bakabanyara mu kanwa bakamira bunguri. Bariya lero bipfiriye ntawe wigeze wumva waba yaragarutse agakomeza ibibi yaba yarigeze gukora akiri hano ku isi.
    Twagiramungu wacu lero icyo arushije aba mvuze kandi nawe wavuze ni uko nanubu ali hanze y’igihu akomeje ubugome n’ubugambanyi yakoreye abahutu akiri imbere mu gihugu; lero ku mugani we ntaho ahuriye n’abahutu kuko umuryango we ushyigirana n’abami. Ejo tuzumva umukobwa we yashyingiwe Cyomoro, mbiswa da!
    Uti imyaka 22 irashize ntacyo fdlr yakoze! Wowe se ko usa n’uri inyuma y’igihu, wakoze iki kugirango ugisubiremo.

  3. Kanuma Christophe says:

    Urwo New-RNC ya Rudasingwa yahuye narwo ni kimwe n’urwo CNRD-Ubwiyunge ya Col Irategeka na Twagiramungu yahuye narwo. Buriya New-RNC nayo arega yapfiriye mu iterura nka CNRD ntimugire ngo.Urebye amagambo Rudasingwa na Ngarambe bavuga ntaho atandukaniye n’ayo Twagiramungu wari wiyise Kamuhanda n’aya Col Wilson bavuagaga igiye CNRD yari iri gusambagurika itaravamo umwuka

    Hari udushya twagizwe ibanga 4 twagwiririye CNRD maze ihita isutama irira ayanyuma birarangira. Utwo dushya twayigwiririye itari yapanga ingabo muma batayo, compagne, peloton nibindi, byabaye itari yarundanya amasasu aho yari yarabitswe, twabaye itari yabona agashahara nimfashanyo bacyekaga, byabaye itari yizera abasirikare nabayobozi bose bayiyobotse yariyamaze guha imyanya, byabaye itari yiyubaka muri politike no mukubana neza nabaturage. Niyo mpamvu yapfiriye mwiterura. CNRD iriho ubu imeze nkikipe yumupira wamagulu idafite umuzamu hamwe nabakina hagati kandi ntanumutoza ifite(ifite abadefanseri nabarutaha izamu gusa). Ikipe nkiyo iriho ubu niyo CNRD mwumva

  4. Emmanuel says:

    dore impamvu mbona ibyo mwandika nta objectivity bifite kuva mwatangira kwandika intabaza ntamunsi mutavuga kuri twagiramungu. ariko sindumva muvuga narimwe uruhare rwa habyarimana Juvenal wari President w,urwanda, KANYARENGWE, bizimungu pasteri, mark rugenera, nsekalije aloys (former edu minister,)… uruhare bagize mubibazo abahutu dufite ubu. ese ari rwarakabije rucagu na twagiramungu ubu ninde ugeramiye abahutu?
    jye mbyiruka nabonaga umututsi afashwe nkumwana w ingagi kubwange habyara nyuma kubera ubugoryi bwe baramucengera baramuritura none mwe ngo twagiramungu? ese twagiramungu niwe watumye tubura amasasu yo kurwanya inyenzi? mujye mureba kure mumenye ko ubu twarakanuye ntawuzasubira kutubeshya. fdlr imaze imyaka 22 hanze ntagahunda igaragara bari batugezaho mubyerekeranye no kwibohora nonese ubwo murumva mutarenganya twagiramungu? niki tutakoreye fdlr?byibuze se nitubwire icyo yabuze?

    • Zilikana J says:

      Emmanuel uravuga nk’umwana kuko utazi neza amateka y’uwo Twagiramungu wiha kurengera. Uwo Rukokoma aravugwa kuko yagambaniye igihugu duhanganye n’inyenzi ubona icyo byakururiye abanyarwanda. Abandi uvuga abenshi barapfuye, nta kibazo kindi bateje abanyarwanda ubu. Rukokoma we rero afite akarushyo, aracyahumeka kandi akomeje kugambanira abanyarwanda. Akabaye icwende ntikanoga. Kuba avugwa nta kindi kigamijwe uretse gukangura abantu bameze nkawe b’impumyi bakomeje kwimoma inyuma y’ikirura kimaze kurimbuza imbaga ngo kirakina politiki yo hejuru n’aho ari politiki y’igifu!

      Harya ngo Fdlr nta gahunda ifite, wagira ngo se bayikubwire, wowe utazi abagambanira rubanda. Iyo gahunda se ntiyarata itashye i Kigali? Sha kuba abenshi tugihumeja tubikesha FDLR; wowe sinzi niba warahunze, niba kandi warahunze uri muri babandi bakurikute imounzi nyakuri ugamije kuzigambanira niyo mpamvu utumva ububi bwa Rukokoma. Ngo waba warafashije FDLR? Ahubwo warurimo uyimunga, ukorera so buja Kagome. Umucunguzi nyakuri ntabwo arambirwa ataragera ku ntego yiyemeje.

      Inama nakugira Emmanuel ni uko wakurikira ba sobuja ukirinda kwanduranya kuri FDLR maze uzibonera ikizakuvira mu kwomanga inyuma y’umugambanyi kabuhariwe Twagiramungu.

      Ntabwo FDLR ikeneye abantu b’ibigwari nkawe, ntabwo kandi izihanganirs abagambanyi bagenzwa n’inda zabo. Niba utari ubizi FDLR ni rubanda, nta kabuza izatsinda kuko iharanira ukuri.

    • Radisrasi, sety says:

      Emmanuel we,

      Inkono ihira igihe, ntupfubaguze cg ngo ukoremo udashya, kugirango ubugali bushye neza urareka amazi akabimara, amarineke kandi niyo aryoshya ikigage-impeke, rero zana inkwi ducanire kugirango amazi abire amarike aboneke bidapfuba tugahomba, sibyo se Emmanuel?

      Ibikorwa ningombwa kuruta kuvuga kuko ninyoni ziravuga. Intwari zacu FDLR abacunguzi zirabari, iyo zitabaho twese tubatwarashize, kandi twari bagira nye kwisi. Utazi ikimuhatse areba ubugabo bwase igitsure.

      Inkunga yawe nange birakenewe cyane, bwira bose uti inkunga irihutirwa cyane.

    • Peace says:

      Emmanuel muvandimwe
      Habyarimana yamaze urwe.Ijenjeka rye no kutareba kure yarabihembewe.None se tumuvuge ari hehe? None se ibyo yakoze byari ngombwa ngo Rukokoma abyunganira?Njye rwose nanjye nababajwe na politiki yaHabyara aliko siyo mpanvu Rukokoma atari guprofita impinduka mu mashyaka ngo akore re rubanda aho gukorera inyenzi ngo nibyo byo kurusha Habyarimana ubwenge. Rero uwo tubona ubu udukorera bya npfura mbi nka Rukokoma kuki se tutamuvuga?
      Ariko muba mushaka iki iyo mukomeza kurebareba utuntu nutundi.Ubwo rero urazanamo ngo baraberekera abakiga nka baRwarakabije nabandi. Hari igihe batabavuga koko?
      Ahubwo wowe urashaka ngo ntihagire uvuga ibyo Rukokoma arimo gukora!
      Mureke gukomeza gukumira ko ukuli kuvugwa mwitwaje ikenewabo.Niba Rwara naRucagu batabavuze wowe bavuge maze turebe ababatabara aribo duhangana nabo. Naho ibyo kuvuga ngo ibibi Rukokoma yakoreye abahutu nibabiceceke kuko ibya Rucagu bitavuzwe aya ni amanyanga nkamwe ya Rukokoma nyine.
      Ntabwo tuzareka kumuvuga igihe cyose akomeza kutuvuyanga agamije inyungu ze bwite arinako abahutu bahabonera akaga.We kimwe nabandi bakora nka we bakwiye kwamaganwa

  5. Monabihita says:

    Uyu mugabo Twagiramungu yamenye uko inzara iryana nicyo gituma aho yumvise hashobora kuboneka ifranga akora uko ashoboye ngo ahagere, umuntu wese abonye ko yamubangamira agomba kumuhitana. Akimara kwirukanwa ku ubuyobozi bwa STIR (Societe de Transports Internationale du Rwanda)kubera ubujura bwe yaje gufungura pharmacie i Kigali, acuruza imiti irahomba; afungura imprimerie, nayo irahomba.Ubwo Inyenzi yari yarahaye akazi muli agences za STIR i Mombasa n’ahandi ziba zamuteye imboni. Ziti reka tukwihere akazi karyoshye aho uzajya uhembwa neza, tugusabye kandi kugarura ya Parti MDR Parmehutu ya sobukwe aliko ugakuraho ijambo Parmehutu. Inyenzi ziti twiyemeje kandi kuzaguha amafranga uzakenera yose kugira ngo ishaka lishobore gukora. Niko byagenze. Abatutsi bari mu gihugu icyo gihe bahabwa amabwiriza n’Inyenzi zari zimaze kwiyita Inkotanyi ko bagomba kwinjira muli ilyo shyaka lya rubanda nyamwinshi. Nguko uko Rukokoma yaje guta kuwa kajwiga ishaka lya Sebukwe kugeza lihenutse.

  6. Bitwenge says:

    Rukokoma yashyutse Col Wilson ngo afite abanyamerica none abanyarwanda bateye Wilson utwatsi na Rukokoma araruca ararumira, ubu Col Wilson arimo kuririya mumyotsi none ngo n’abasirikari be batangiye kugurisha imyenda n;imbunda bagiye kwicwa n’inzara kuko ya $200 ya buri kwezi yagiye nka nyomberi. Hamada aririrwa ahamagara abantu ashakisha abayoboke ariko byabaye ib y’ubusa na Kibirira yacitse intege aracishamo akabihakana nubwo aba mumazu ya hamada i kampala bwose

  7. Uwimna says:

    Ese bigeze he?
    ya makuru yatangajwe na Arnold Tembere Nibyo kandi le 17 Juillet ni ejo keretse niba Cnrd Ubwiyunge Tuzatsinda, yongeye gusubika iyo gahunda: WILSONI RUMBAGO ma CNRD ye YARIYE AKATARIBWA NONE KUKISHYURA BIRIMO KUMUGORA
    Intumwa za CNRD zizaba ziri mu Rwanda tariki ya 17/07/2016 doreko zari zitegerejweyo ku itariki ya 07/07/2016 ,bakazaba bagiye kunonosora uko abasirikare bari kumwe nabo bazashyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda..ibyo bikaba bitumvikannwaho nabusa muri CNRD cyane ABACUNGUZI bari barafashwe n’ikinyoma cya Wilson bagizwe ahanini n’abasirikare bayoborwaga bya hafi na Wilson-Hamada bavuga ko ibyo gutaha cyangwa gushyira intwaro zabo hasi bitarimo

  8. Kanuma Christophe says:

    Ariko koko nk’umuntu ugikurikira Rukokoma aba yumva azagera he? Njye nibaza niba Col Wilson cga Hamada bagifite mmutwe hazima bikanyobera
    Abanyarwanda tuzi neza Twagiramungu Faustin alias Rukokoma !
    Njye ndumva umuntu wese waba atekereza neza atakurikira ibye n’abambari be !
    Twagiramungu Faustin 2003 yadutobye mu nama nyuma yo kwibwa amajwi twari twamushakiye nubwo tutamukundaga kuko twabikoze ari ukugira ngo twereke FPR ko byose bishoboka ! Abanyeshuli bamwe ba za Kaminuza (KIE,UNLAK,UNR ) barishwe abandi barafungwa kubera uwo Rukokoma !
    Ariko ntiyigeze anatubwira ko agiye kwisubirira hanze !
    2009 nahuriye nawe i Bruxelles ,mubwiye ko mu Rwanda tumerewe nabi ko ntifuza gusubira i Kigali kuko nari naje mu bijyanye n’akazi ,igisubizo yampaye nabonye ko ntacyo aba yitayeho uretse inyungu ze !
    Yarambwiye ngo ” NATWE TURI URWANIRA MU MWOBO NK’INSHISHI ,NAWE NGO URASHAKA KWIDEKARARA ” !!!
    Bwarakeye mfata indege,ngeze i Kigali mbwira abo twafatanije nti “NTA BARWANASHYAKA TUKIGIRA,NI UWIRWARIZA,BA RUKOKOMA BARANYAYE BARWANIRA MU MYOBO NK4ISHISHI !!”
    2011 Nagarutse i Bruxelles ( Sans Retour) ! Iyo avuga ko tugarura MDR nkuko yirirwaga ayisakuza ku bwa HABYARIMANA Juvénal ,ntazane za RDI Rwanda nziza ,nari kongera kwifuza guhura nawe kuko burya azi byinshi kuko abagambanyi baba bafite amabanga bihariye !!! Ariko nabonye ko nta mpamvu yatuma nifuza kongera kumubona ,kuko nta shingiro ry’ubuhirimbanyi agira !
    Vive les FDLR ,vive Victoire Umuhoza Ingabire ,naho abandi ,je doute fort .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *