UBUTEGETSI BWA PAUL KAGAME NA LOUISE MUSHIKIWABO BWARASEBYE BIDASUBIRWAHO MU NAMA Y’UMURYANGO W’UBUMWE BW’AFRICA YABEREYE I KIGALI

Au
  • Views 4898
  • Rating 12345

Ni iki kitagenze neza muri iriya nama ? Ni byinshi bitagenze neza. Kuba iriya nama yarabereye mu Rwanda nk’igihugu gifite abaturage bababaye cyane, ariko badashobora gutinyuka kuvuga ibibazo byabo, igihugu cyerekana imihanda isukuye n’amazu y’abakungu menshi kandi meza muri Kigali, ni byiza rwose. Ariko inzara n’ibindi bibazo by’urudaca biba bishengura imitima y’abanyarwanda benshi nako hafi ya bose. Ngo hari n’ibitaro abagore bajya kubyariramo hakoreshejwe amatoroshi kubera ko nta matara abaho. Aha ndavuga ku Gisagara muri Burate , nkavuga ki Gikongoro, mu duce tumwe na tumwe twa Ruhengeri kimwa naza Gisenyi mu cyaro. Ibaze kwerekana birya bizu byo mu mujyi mu gihe i Butare ma karere ka Gisagara ababyeyi babyarira kw’itoroshi cyangwa kwisitimu ya telephoni ninde ushobora kwibaza ibyo bintu ko bibaho mu Rwanda rwa Kgame? Twigarukire inyuma mu byatuzinduye : Kuba inama yarabashije kuba ikabera mu Rwanda ni ikintu cyiza kandi ni n’uburenganzira bwa buri gihugu bwo kwakira irya nama. Kuba byarinjije amafranga menshi ku bikorera ku giti cyabo nabyo ni ibintu byo gushimwa. Ariko yabereye mu gihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu, abanyepolitique banshi barimo baborera muri gereza kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR. Abagerageje kwiyamamaza hamwe na Kagame bahatanira umwanya wa Perezida wa repubulika nka Kagame bose barafunzwe. Abanyamakuru ntibavuga usibye gusa kuvuga ibyo ubutegetsi bwifuza. Abanyarwanda baricwa abandi bakanyerezwa. Nta n’ushobora kuvuguruza Leta cyangwa ngo ashyire hanze ibyo leta itemera. Imyigaragambyo igaragaza akababaro k’abaturage ntiyemewe mu Rwanda. Nubwo ibihugu byinshi bya kure byitabiriye iriya nama ariko ibihugu bya ngombwa nti byayigaragayemo.

  • Uburundi nk’igihugu gikikije u Rwanda cyahamagaje intumwa zacyo guhita ziva mu Rwanda zigataha ikitaraganya.
  • Tanzania yanze ko yahagararirwa n’abategetsi bayo bo hejuru yaba Pereziza wa repubulika bwana Magufuri yanze kujya muri iyo nama, yanga kohereza ministre we w’intebe, yanga kohereza ministre w’ububanyi n’amahanga, yanga kohereza ministre w’inteko ishinga amategeko, bohereza gusa ambassadeur. Iki ni igisebo rwose . Iyo abaturanyi bawe batagukunda ntushobora kwubwira abakure ko ari wowe ufite ukuri.

N’ibihe bibazo biri hagati ya Tanzania n’u Rwanda ? Ubutegetsi bwa Kagame ntibwigeze bubana neza na Tanzania, ari nayo mpamvu uwitwa John Pombe Magufuri yayoboye umugambi wo kwirukana abatutsi bose babaga muri Tanzania, ubwo hari ku ngoma na Kikwete.

Kikwete ajya kuvaho yabwiye Magufuri ko agomba kwitondera Kagame kuko afite imigambi mibi cyane. Kikwete yari afite umugambi wo kuyobora umuryango w’ubumwe bw’Afurika , ariko akaba yarazi neza ko bitazoroha kubera irya nama yagombaga kubera i Kigali.

Kikwete amaze kuva ku butegetsi yasimbuwe na Magufuri yasabye uwari umusimbuye gushaka uko yabyutsa umubano we n’u Rwanda kugira ngo u Rwanda rutazaba imbogamizi mw’itorwa rya Kikwete mu nama yagombaga kubera mu Rwanda. Aha u Rwanda rwari ruzi neza ko abatutsi bose birukanwe muri Tanzania birukanwe na Magufuri kandi abisabwe na Kikwete. Urwanda rero rwakomeje kubika inzika n’umujinya yaba kuri Magufuri cyangwa yaba Jakaya Mrisho kikwete. Bose barengejeho barabeshyana. Magufuri akimara kuba Perezida yahise aza mu rwanda, ndetse Kagame amubeshya ko amukunda maze amuha inka. Magufuri yajyanywe gusura urwibutso bamubwira discours zitandukanye n’ukuri we asanzwe yiyiziye. Twibutse ko umugambi wo kurasa indege ya Habyarimana Tanzaniya yari iwuzi neza ndetse ni nayo yafashije Kagame kuwugeraho haba mbere cyangwa nyuma dore ko irya nama Tanzania yakoresheje mu kwezi kwa 4 umwaka 1994 yari yateguwe na Tanzaniya kugira ngo Habyarimana abashe kwicwa bityo bigeze Kagame kubutegesti. Murumva rero ko ibya genocide yo mu Rwanda inzego z’ubutasi za Tanzania zo zifite amakuru menshi ibindi bihugu byo kw’isi bitazi cyangwa bidashaka kuvuga, Tanzania ni kimwe mu bihugu byicaje Kagame ku butegetsi, n’ubwo Kagame atajya ashima abamugiriye neza bose. Nyuma yuko Magufuri asuriye u Rwanda, na Kagame yaje kujya gusura Tanzania maze bombi babeshya abaturage babo ko umubano wabo nta kibazo kirimo. Irya nama yabereye i Kigali u Rwanda rwashakaga ko habaho amatora maze bagatoresha umu candida watanzwe n’Ubuganda bifuzaga ko asimbura urya mugore wo muri Afurika yepfo ucyuye igihe ariwe Madame Nkosazana Dlamini-Zuma.

Tanzania imaze kubimenya yakoresheje inzira zayo nyinshi ituma ibihugu byinshuti zayo kuburizamo ayo matora yagombaga kubera i Kigali, kugira ngo amatora azabe umwaka utaha, kandi atabereye mu Rwanda. Niyo mpanvu amatora asimbura urya mugore atagize icyo ageraho. Ahubwo amatora azaba umwaka utaha, icyo gihe niho Kikwete noneho azatorerwa kuba Perezida w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika. U Rwanda rero ruburiyemo, ntirubashije gutoresha umukandida rwifuje, ahubwo amatora nyayo azabera mu kindi gihugu. Ingendo Kagame yakoreye muri za Senegal, Guniea, Gabon n’ahandi agamije kuzaburizamo itorwa rya Kikwete aramutse yiyamajame byamuzambanye kimwe no gushakisha amajwi yo kuzashyigikira umu candida wo muri Uganda byose byapfuye ubusa. Abari muri iyo nama nabo bagizwe impumyi ntawe bemereye kubaza ibibazo bya politike byerekeye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, cyangwa uburenganzi n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Kigali imigambi yayo yose yaburiyemo ariko reka twitege ibyo iteganya gukora. Mwibaze inama yabereye i Kigali itarimo pereziza wa Tanzania cyangwa ministre w’intebe, ntibemo abahagarariye u Burundi ? Hagati aho mu matora yagerageje kuba hakabura umu candida n’umwe wuzuza ibyagombwa bituma asimbura Nkosazana Dlamini-Zuma ?

Dore aba candidats bari babukereye :

  • Agapito Mba Mokuy (Guinée équatoriale)
  • Pelonomi Venson-Moitoi (Botswana)
  • Speciosa Wandira-Kazibwe (Ouganda.)

Naho aba candidats bavugwa ko baziyamamaza ubutaha mu nama izabera Addis Abeba muri Ethiopia ni aba :

  1. Jakaya Kikwete wa TANZANIA
  2. Abdoulaye Bathily wo muri SENEGAL
  3. De Carlos L
  4. Opez, ukorera ONU
  5. Erastus Mwencha nawe hari abamuvuga.

Mu nama yabereye mu mwiherero rero ngo hari aba perezida benshi banze gutora bavuga ko abo ba candidats bo mu nama y’i Kigali nta n’umwe wujuje ibyangombwa. Dutegeze rero niba ubutaha nibura Jakaya Mrisho Kikwete azatanga candidature ye kandi agatorwa atorewe ahandi hatari i Kigali. Naho kubyerekeye umubano wa Tanzania n’u Rwanda bira cyari kure cyane .

Umusomyi w’Intabaza

Mwalimu.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to UBUTEGETSI BWA PAUL KAGAME NA LOUISE MUSHIKIWABO BWARASEBYE BIDASUBIRWAHO MU NAMA Y’UMURYANGO W’UBUMWE BW’AFRICA YABEREYE I KIGALI

  1. Mushikiwabo yavuze ko guverinoma yafashe uwo mwanzuro nyuma y’uko BBC yari itangiye gukwirakwiza “ingengabitekerezo ya Jenoside’’.

  2. Kanuma Christophe says:

    Urakoze rwose Mwalimu kuri iri sesengura. Ntawundi wakemura ibi9bazo by’abanyarwanda Uretse FDLR
    Aya mashyirahamwe ngo ni amashyaka yirirwa sakuriza abantu ngo arakora za politiques z’ibifu abanyarwanda bawiye kuzima amatwi bagatera ingabomubitugu FDLR.
    Umuntu wese udatekereza kuvugana na Kagame akoresheje imbunda ntabwo Kagame azigera amwumva

    Ubwo rero abatazi FDLR reka mbasogongeze mumenye iyo ariyo

    https://www.youtube.com/watch?v=hoXpiRMzQK8

  3. Ndorimana says:

    Gisa we,
    Reka nanjye nkwibarize. Uravuga uti: “Magufuri yavuze ko atazajya asesagura mu ngendo…..no hanze ntajyayo yatumiwe”. None se igihe Magufuri yajyaga mu Rwanda gufungura hamwe na Kagame ikiraro cya Rusumo cyari cyarubatswe kera n’u Rwanda na Tanzania kigatahwa n’abategetsi b’ibyo bihugu byombi b’icyo gihe, ubwo Magufuri yari yitumiye? None se icyo gihe ko yakomeje uruzinduko rwe mu Rwanda akajya no kwerekwa uduhanga tw’abahutu ku Gisozi nk’aho atigeze abona igufwa ry’umuntu mu buzima bwe, ubwo ibyose niwe wabyitumiyemo? Cyakora nakwemera ibyo uvuga uramutse utanze ibimenyetso simusiga byerekana ko Kagame atari yatumiye Magufuri muli iyi nama. Bitabaye ibyo, ibaze nawe igituma Magufuri wemeye ubutumire bwa Kagame muli aliya manjwe ya mbere hanyuma akaba yaranze kwitabira ubutumire muli iliya nama y’abakuru b’ibihugu by’Africa ikomeye cyane!

  4. gisa says:

    nabonye mwe muvugira twagiramungu ariko mfite ikibazo muherahe musakuza ngabaturage babuze uwobaregera aho mubera ntakigenda Naha nginzara nonese president Wacu ni Imana kuburyo agwisha imvura nke akabuza izuba kwaka kankubaze usibye kayonza nihe wagiye ukabura imirima yejeje ibiribwa rero urwanda sinka cyera ahumugabo nkamwe mwavukaga mukara muziko leta izabatamika doreko mwakoreshaga ya moko yanyu
    ikindi ibyo bihugu wavuze nkuburundi ahowibeshye ntago kuba uburundi bwaza cg ntibuze arinyungu zacu aribyo wavuguti twazanye ban ki moon tuzana pres wa paristina icyonkumenyesha iriya nama yabaye iya 2 mumateka ya AU mukwitabirwa nabakuru benshi uburundi bwaraje buritahana kumpamvu zabwo ntago wabuza umuntu gukoribyo yumva
    ikindi ngirango mwe mwihaye gusebya leta ariko ninkokwandika kumazi niko 11.8 million wumvango dufite ubwoba rero bwiki bwahe ko ingabo duhuza dukrana umuganda tujya kwivuza kubitaro byazo hari girinka hari BDF impamvu mutubona ducecetse nuko buriwese ahuze arigukorera future ye niba warize wakamenyeko 9 million zisaga arurubyiruko twese dugomba gukora yewe atarinomugihugu Gusa nohanze tukajyayo nkwibutse nitwe tugomba gufata iyambere tugura imashini zuhira sukwicara ngo bizikora nkuko mubayeho kanjye kumurimo ahubwo mbareke nahubundi turisanzuye ndyamahonshatse nkaryoshyukonshatse niba ubwisanzure muvuga arukubundabunda nkuko hanze bimeze mwigumanire
    eeeeeeeh icyanyuma nuko magufuri yavuzeko atazajya asesagura ngo mujyendo izonigahunda ze no hanze ntajyayo yatumiwe wikitiranya ibintu

  5. Ngoboka says:

    Komereza aho mwarimu we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *