UBUTEGETSI BWA KAGAME BUKOMEJE KUYATAMO: MU NAMA Y’IBIHUGU BIGIZE UBUMWE BWA AFRIKA YABEREYE I KIGALI KU YA 17-19 NYAKANGA NA NONE HABAYE IKIBAZO CY’IBIFUNGURWA

Ouattara
  • Views 3690
  • Rating 12345

Nkuko byagenze mu nama ya World Economic Forum yabereye i Kigali aho abashyitsi bose batashye bijujuta ko bicishijwe inzara, no muri iyi nama y’ibihugu bigize ubumwe bwa Africa yabereye na none i Kigali hagati ya 17-19 Nyakanga 2016 naho icyo kibazo by’ibibwa cyaravuzwe.

President Kagame yabivuze muri aya magambo “Ejo bundi munama twari dufite hano ya World Economic Forum, buriya namenye impamvu…, byagenze neza ibintu byose byose . Ikitaragenze neza ni abantu bamwe bagiye bijujuta kandi bari mu kuri, nabonye igisubizo cyabyo, ni ikibazo ariko namenye icyo bishingiyeho. Bagiye bijujuta aba ba minister barabizi, ba Gatare hariya ndabareba barabizi,  ibintu byose mu Rwanda ni byiza, baranezerewe pe. Ariko hari ikintu kimwe: “Ntabwo barya ngo bahage. Ubwo ndabarira amakuru mwari mukwiye kuba muzi. Ariko impamvu nayimenye ni iyo ngiyo…, kujya muri hoteli bakazana isani ingana itya bagashyiraho akantu kamwe iruhande bagashyiraho akarabyo, warangiza ukishyura, ugahaguruka ukagenda,…? Iyo mico rwose ,…nabimenye aho bituruka ni aho ngaho,…, abandi b’ahandi nyine barafungura, bagakora,… ntushobora gukora utariye,… ni kimwe no kwatsa imoteri ariko utashyizemo essence… irakora se? Ubwo rero namwe mugomba kuba ari uko bababona, mugomba kuba muri inyanda,…abantu bazana akantu kamwe bagashyiraho akarabyo iruhande…, gusa bakabigira byiza ugatahira ibyo, ubwo se wavaho ugakora iki?… (https://www.youtube.com/watch?v=s2ZdvcxgGk0) “

Nkuko mushobora kubyiyumvira kuri iyo link, na president Kagame ubwe arabyemere ko i Rwanda abahakorera inama bicwa n’inzara. Ibi rero ntabwo byabaye nu nama ya World Economic Forum gusa kuko no muri iyi nama ya Union Africaine byarabaye, gusa ngo abagombaga kubinenga ngo baba barimwe ijambo kubera itekinika mudasanzwe muyobewe mu Rwanda. Biravugwa ko Idriss Deby itno, president wa union Africaine Yaba yarimye ijambo la présidente du Liberia, Mme Ellen Johnson Sirleaf, porte-parole des pays de la CEDEAO (http://abidjantv.net/afrique-3/sommet-de-lua-rfi-ouattara-fache-contre-idriss-deby-a-boude-le-diner-de-paul-kagame/).

Abantu benshi baribaza niba abashyitsi bakomeye nk’aba batabasha kubona icyo bafungura mu Rwanda, ubwo abaturage b’Urwanda babayeho bate ? Ese ni Nzaramba yaba yarageze no mu miyoborere kuburyo Leta itabasha kubona ibyo izimanira abashyitsi ?

Reka dutegereze buriya nabyo Kagame araza kubinenga atubwire niba koko bongeye kugaburira abantu akantu kamwe kageretseho ururabyo bagatahira aho. Yewe ikigaragara ni uko Kagame na FPR bazasiga umugani mu Rwanda. None se rwose dore ngizo intamabara mu baturanyi, ng’ubwo ubwicanyi bw’amoko yose kugera n’aho basanga abanyarwanda bahungiye imahanga bakabicirayo, none inzara iravuza ubuhuha mu Rwanda hose. Si ibyo gusa none bigeze n’aho aba presidents basura u Rwanda bataha batigeze bagira icyo bashyira kumunwa? Harahagazwe kabisa

Charles Mugara

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to UBUTEGETSI BWA KAGAME BUKOMEJE KUYATAMO: MU NAMA Y’IBIHUGU BIGIZE UBUMWE BWA AFRIKA YABEREYE I KIGALI KU YA 17-19 NYAKANGA NA NONE HABAYE IKIBAZO CY’IBIFUNGURWA

  1. Babwire says:

    Babujije abahinzi guhinga, batema intoki ngo barahima rubanda none inzara irajye ibarahire AHO TWINIKAGA. Ubu benshyi mu Rwanda cyane cyane urbyiruko rwa Abatutsi,rugukora ibyo bise kwihangira Imirimo. Benshi ni abahanzi batunzwe no guteka imitwe aho gukura maboko mu mumifuka ngo bakore. Ibimasuro byabaye business kubigeme aho birirwa batanditse ubuzutu imbere ya bagabo bashak abo bohereza kwa nyamuzinda. Kubuza Abantu guhinga , ukabshyira mukasho, abandi kwa Kabuga,no ku iwawa kandi uziko utazi gukora ni ugutema ishyami wicyariye. Amagorofa aruzuye ariko amenshi nti agri amazi, sinzi uko abo bihesha agacyiro iyo bigeze mu keihezura. Harya ngo Urwanda Rwazutse muri 94!!!! ahaaaaa

  2. Kanuma Christophe says:

    Ntawundi wakemura ibi9bazo by’abanyarwanda Uretse FDLR
    Aya mashyirahamwe ngo ni amashyaka yirirwa sakuriza abantu ngo arakora za politiques z’ibifu abanyarwanda bawiye kuzima amatwi bagatera ingabomubitugu FDLR.
    Umuntu wese udatekereza kuvugana na Kagame akoresheje imbunda ntabwo Kagame azigera amwumva

    Ubwo rero abatazi FDLR reka mbasogongeze mumenye iyo ariyo

    https://www.youtube.com/watch?v=hoXpiRMzQK8

  3. Bizoza says:

    Ibi mubona byose bizakemeurwa n’uko FDLR icanye urusoro ikirukana FPR ubundi abanyarwanda bagahumeka

    https://www.youtube.com/watch?v=EXJsJeOU1i4

  4. BIRASOHOYE Eminence says:

    Inzara yo mu rwatubyaye ni message ku banyarwanda. Dore abenshi bakunze kugira ngo ubwo abenshi tuba hanze ngo byaratunganye! Reka da! Ibibazo biriho uretse ko bitangana. Icyakora njye ku giti cyanjye nari naravuze nti aho kwicwa n’inzara insinze imbere y’umwanzi, yansinda kure ye!! Uretse kutagira uko wabiburizamo, ariko ntibikwiye ko ukwicisha inzara agera aho akareba uko usamba kugeza uvuyemo umwuka. Mukomere cyane kuko nagize nti ni message kuko Abo bose bababaye ni ukugira ngo bakomeze GUTITIRIZA IMANA. Umugambi wacuzwe n’abahanga b’iyi si wo gukandamiza abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kandi erega bantu b’Imana, ntiwakandamiza imbaga ingana kuriya ngo bibure kugira ingaruka kuri ubwo bwoko budakandamijwe. Kuko nabo si bose bibona muri uko kwihaza mu biribwa!! Gusa ndabanenga ko batanamagana iryo kandamiza-bahutu kereka niba ari impumyi! Mbabazwa n’abo batekereza ko ni ubuza amahwemo abo bahinzi,nk’igihugu cyabayeho cyihaza mu biribwa kubwo guhinga nkuko amateka y’igihugu abigaragaza, abo bakishuka ko inzara izashira! Ngaho nibategereze! GUSENGA, GUSENGA, GUSENGA KW’UMUKIRANUTSI GUKINGURA IJURU IYO ASENGANYE UMWETE!

  5. Sikobizahora says:

    Banyarwanda banyarwandakazi, mujye mupfukama mubasire abanyarwand abakiri mumashyamba ya Congo ariko n’abari i Rwanda ntimukabibagirwe kabisa. Abapfuye batabonye ukuntu Paul Kagame na FPR batoba u Rwanda bakaruhindura icyo ntazi barihuse pe. Mu Rwanda habaye inzara z’amoko yose (Ruzagayura, Gakwege, Gipesi n’ibindi) ariko nta na rimwe twigeze dukozwa isoni no kubura ibyo tugaburira abashyitsi b’abanyacyubahiro nk’aba kabisa.
    Genda Paul Kagame n’agatsiko kawe udutobeye igihugu

    • Babwire says:

      Babujije abahinzi guhinga, batema intoki ngo barahima rubanda none inzara irajye ibarahire AHO TWINIKAGA. Ubu benshyi mu Rwanda cyane cyane urbyiruko rwa Abatutsi,rugukora ibyo bise kwihangira Imirimo. Benshi ni abahanzi batunzwe no guteka imitwe aho gukura maboko mu mumifuka ngo bakore. Ibimasuro byabaye business kubigeme aho birirwa batanditse ubuzutu imbere ya bagabo bashak abo bohereza kwa nyamuzinda. Kubuza Abantu guhinga , ukabshyira mukasho, abandi kwa Kabuga,no ku iwawa kandi uziko utazi gukora ni ugutema ishyami wicyariye. Amagorofa aruzuye ariko amenshi nti agri amazi, sinzi uko abo bihesha agacyiro iyo bigeze mu keihezura. Harya ngo Urwanda Rwazutse muri 94!!!! ahaaaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *