UBUFATANYE BWA CNRD-UBWIYUNGE NA M23 BUGIYE KUMARIRA ABAHUTU B’ABANYEKONGO KW’ICUMU

Makenga
  • Views 3778
  • Rating 12345

Nkuko mwabisomye mu binyamakuru mu minsi ishize wa mutwe w’amanyanga Rukokoma na Rwaka Theobald bategetse Col Wilson Irategeka ngo ashinge kugirango abafashe kurengera inyungu z’abampatsibihugu mu karere, ukomeje guteza akavuyo mu burasirazuba bwa Kongo no guteza urujijo mu banyarwanda.

Amakuru dukesha bamwe mu baturage ba Kongo n’ingabo za FARDC, aravuga ko abahoze mu mutwe wa M23 wari washoboye gutsimburwa n’ingabo mpuzamahanga zifatanyije n’iza Kongo, ubu wongeye kubona amaraso mashya aho utangiriye gufatanya n’abigumuye kuri FDLR bibumbiye mu cyiswe CNRD-Ubwiyunge kiyobowe na Col Wilson Irategeka. Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru byamenyekanye ko CNRD yakiriye bamwe mu bayobozi ba M23 ubu bakaba aribo bayoboye urugomo CNRD iri kugirira abaturage b’abahutu b’abanyekongo, ibi ikaba yarabitangiye ubwo yateraga abahutu abavanywe mu byabo mu nkambi ya Kananira ikabasahura utwabo. Ubu rero twamenye ko Gouvernement ya Kongo yasabye CNRD/M23 kuyifasha kwirukana abahutu bose mu bice bya MASISI bagafata cyangwa se bakica abayobozi babo.

Ibi bikorwa by’ubufatanye bihagarariwe na Lt Col Sinayobye Barnabe ku gice cya CNRD naho ku cya M23 hari uwitwa Samuel na Noheli. Bari kandi gufatanya n’uwitwa Kasongo uzwi nk’umukozi wa Kigali, akaba ari nawe ukunze gucumbikira Col Wilson muri iyi minsi. Nkuko bamwe mu bahagarariye inzego z’umutekano za Kongo babibwiye Intabaza, amasasu CNRD iri gukoresha mu guhohotera abaturage b’abanyekongo iri kuyakura i Bulungu ahahoze icyicaro cya M23 nubu abenshi mu basirikare bayo bakaba ariho biganje. Biragaragara kandi ko Kigali yongeye kubura umugambi wayo wo gushaka kwigarurira uburasirazuba bwa Kongo nkuko byerekanwa n’urutonde rw’abagenerali bayikorera mu ngabo za Kongo bakaba ari nabo mu by’ukuri bayoboye CNRD muri iki gihe.

Umwe mu basirikare ba CNRD utashatse ko tumuvuga amazina kubera umutekano we, yatubwiye ko ejobundi yumvise ari guhabwa amategeko n’umuntu uvuga nk’umunyamulenge kuri radio ya gisirikare abajije abamukuriye uwo ari we n’aho avuye, baramubwira ngo nakore akazi ke cyangwa abone ishyano. Uyu musirikare kandi yatubwiye ko muri iyi minsi bamwe mu bayobozi ba CNRD bavuye ku Gisenyi guhabwa amabwiriza mashya ajyanye n’imikoranire yabo na M23 ivuguruye.

Twanaganiriye kandi n’umwe mu bayobozi bakuru ba CNRD utishimiye ubu bugambanyi aduha amazina y’abayoboye urugomo rwa CNRD aribo Jenerali Joriji Baneti Gaseni, Maj Iyamusimba n’uwitwa Joseph Gatabazi alias Gathos. Uyu muyobozi mukuru muri CNRD kandi yatubwiye ko abajenerali bakorera M23 ya Kigali mu gisirikare cya Kongo aribo bashinzwe kuzuza umugambi wo gufata akarere.

Yanaduhaye urutonde rwabo mu buryo bukurikira: Gen Gahizi uri i Goma, Gen Bisamaza uri Kanyabayonga, Gen Tango 4 uri i Butembo, Gen Tito Bizuru uri muri Ituri na Gen Mubirigi uri i Beni. Uyu mugabo kandi twamubajije impamvu atava muri CNRD ngo ahunge ubwo bugambanyi, atubwira ko bitoroshye kuko abigerageje ntibikunde Wilson yamwiyicira ubwe ngo nk’uko yagize bamwe mubari bagumukanye nawe bagahindura ibitekerezo.

Hari kandi na bamwe mu mpunzi ziri mu gice cy’aho Wilson na M23 bari zatubwiye ko abantu ba Wilson bari kwigamba ngo abanyamerika babahaye uburenganzira bwo kwica intagondwa zose z’abahutu zitabona ko Rukokoma ari we wenyine ushobora kubohoza u Rwanda akoranye n’ingabo z’abatutsi nka M23.

Ibi byatwibukije ko muri za mirongo icyenda  naho Rukokoma yagiye kurega bamwe mu banyapolitiki b’abahutu muri Ambassade y’Amerika i Kigali abarega ngo ni intagondwa yavayo inkotanyi zagahita zimwoherereza abicanyi bo kwivugana Gapyisi Emmanuel na Gatabazi Felisiyani. Iki gihe kandi ni nabwo yakajije umurego mu kubiba amacakubiri ya Kiga Nduga mu gisirikare nk’uko n’ubu yabigenje muri FDLR akoresheje inda nini n’ubuhumyi bya Wilson. Koko burya akabaye icwende ntikoga.

ESPERANCE NYIRAMATWI

Masisi, Nord Kivu, RDC

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to UBUFATANYE BWA CNRD-UBWIYUNGE NA M23 BUGIYE KUMARIRA ABAHUTU B’ABANYEKONGO KW’ICUMU

  1. Radisrasi, sety says:

    Ku dakubita imbwa byorora imisega babivuze ukuri. Ibi byose byaturutse mu korora Wilson Irategeka kugeza ubwo uyu munsi agiye kumarisha no kwicIsha impunzi mu mashyamba ya Congo. Mpatsibihugu twese turayozi ko ariyo ikoresha FPR inkotanyi iyobowe na Kagome nkuko umuboyi akorera shebuja ibyo amutegetse byose. Abanyamerika bari barababajwe cyane nuko umunyafrika yagira ubwenge, akagera amashuri ahanitse cyane kandi akagera ubumenyi bwose kandi iwabo muri amerika ari ikizira ko umwirabura agira ubumenyi bwose agomba gutangirwa akagera aho atarenga, atemerewe kugera. Hanyuma basanze muri afrika hari kuvuka intiti-abahanga nabashaka-shatsi bazagera kumabanga yisi yose. Ubwo amerika na Rutuku yose yahise ihagurukira afrika yibiyaga bigari aho intiti zabanyabwenge zari ziganje mukubarimarima, kwica, no gutsemba-tsemba bakoresheje inkandagirabitabo FPR inkotanyi numuboyi wa mpatsibihugu ariwe kagome. Baratwishe baratumara, hanyuma FDLR ya rubanda iteye ubwoba Rutuku ko hazagira agasigisigi ku muhutu kashibuka kavuye mubikomere niyo mpamvu Rutuku yongeye gushaka ababoyi ba bakorera mu kwica impunzi zari zararokotse kuzimaraho burundu, iyo Rutuku ubu yabonye ababoyi bayo bayikorera aribo Twagiramungu Faustin na Wilson Irategeka. Aba baboyi bombi barabishoboye mukukwica no kwicisha, kugambana, ubugome, no gukora ibibi byose. nimurebere kubyo bari kudukorera bagiye kutumarisha, bongeye kujomba inkota mubisebe byacu bitarakira? ibisabo byo mu mitima yacu biracyava amaraso none koko Twagiramungu Faustin na Wilson Irategeka bongeye kudusonga ? Bongeye kujomba inkota mubisebe byacu? ngo nidupfe ntagusambagurika?

    Yemwe bantu – rubanda nimwe mubwira Fata akabando ucumbagurike, reka gupfa udasambye, ihangane usambarurike upfe Kigabo, nimuze twese dufatane mu mugongo, turi rubanda kandi tuzapfa turi rubanda. Niduhekane kugeza kumpera yisi, ntimugire ubwoba kuko Imana iri kumwe natwe nkuko turi rubanda nicyo kimenyetso Imana yaduhaye, turi inkomoko ya Abrahamu wo muri Bible. Nta gutinya rero kuko na Mose yavanye Abisrael mubucakara ninako tuzava mubucakara bwabanyafrika badushyizemo guhera 1990 kugeza uyu munsi 2016 tukiri mubucakara bwabo harimo kutwica, kudutsembaho kwisi, tumaraho kwisi, kuduhagura kwikarita yisi. Ntibikabeho kuko Imana iradukunda.

    • Emmanuel says:

      ewe mwa?dufatane urunana gute kandi kubwa habyarimana mwararyaga mukaducura?so ubu nibwo mwibutse ko natwe turi abahutu? mwarakererewe ni mushaka nimwigumire mubatutsikazi nkuko mwabimenyereye ubundi tuzabanyagirane nabo. shefu wanyu rwarakabije arabategereje.ngo twagiramungu yazanye irondakarere???noneho iringaniza mumashuri ryo ryazanywe nande?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *