UWO UTAGERAHO UZAMUTUME UWO BASANGIRA: CNRD-UBWIYUNGE KURI FDLR IBAYE FAUSTIN TWAGIRAMUNGU MBERE YA 1994 KURI GUVERINOMA YA HABYALIMANA

FDLR
  • Views 2698
  • Rating 12345

Hashize hafi imyaka 26 turi mu ntanbara yatewe na FPR-Inkotanyi kuva 1990. Ubu ntawashidikanya ko FPR-inkotanyi yari/ari igikoresho cya mpatsibihugu mu kwigarurira akarere k’ibiyaga bigari. FPR na mpatsibihugu batera muri 1990 babonye batapfa kumenera mu banyarwanda maze bifashisha ibikoresho by’abahutu bari bafitanye ibibazo bwite na habyalimana. Muri aba bahutu hari uwitwa bwana Faustin Twagiramungu. Uyu muhutu niwe wagize uruhare runini mu gucamo kabiri abanyarwanda akoresheje iturufu ye y’uturere. Byamunaniye gukorera muri MDR ishyaka rye ahubwo ahitamo kugambanira bamwe bakorana batemera amafuti ye bicwa n’inkotanyi. Mubo yagambaniye harimo nyakwigendera Emmanuel Gapyisi. Yakoresheje impuzamashyaka yarimo maze agurisha u Rwanda n’abanyarwanda ku nkotanyi na mpatsibihugu abigurana kuba Ministre w’intebe igihe Habyalimana n’igisirikare cy’u Rwanda FAR bisimbujwe abambari ba Kalinga. Ibyakurikiyeho murabizi sinabitindaho.

Ku itariki ya 31 Gicuransi 2016 niho twumvise umuntu witwa Kamuhanda Anastase atangariza i Kigali umutwe mushya wa CNRD-Ubwiyunge ugizwe n’abagumuke bavuye muri FDLR-FOCA. Kugeza magingo aya uyu Kamuhanda Anastase nta muntu umuzi. Ntabwo azwi mu mpunzi ziba muri Congo, abanyarwanda bari mu Rwanda ntibaravuga ko bamubonye cga bamuzi. Byagiye kurushaho kutumvikana igihe abayoboke ba RDI-Rwanda rwiza ishyaka riyobowe na bwana Faustin Twagiramungu bahagurukiye rimwe bagashyigikira iri shyaka/umutwe wa gisirikare rivutse. Ikintu cyateye kwibaza ni isebanya ryari mu itangazo rya Kamuhanda Anastase aho yibasiye abayobozi b’impunzi akabandagaza n’ibirego bitagira ingano. Uwitwa Albert Bimenyimana ukorera RDI ari mubatangaje inyandiko isaba amahanga gufata byihutirwa abayobozi b’impunzi. Uri ku isonga Col Wilson Irategeka yatangaje ku maradio no mu binyamakuru ko 95% muri Kivu ya ruguru babakurikiye naho 100% muri Kivu y’epfo bose arababo. Nyuma twagiye twumva ibintu bitandukanye bivuye ku mpande zombi ariko kugeza ubu ntibiragaragara ikintu cyiza uyu mutwe waba warashingiwe. Ikintu gikomeje kuba urujijo nuko nyuma y’iminsi mike abanyarwanda bari kwibaza ibiri kuba abayoboke ba RDI, bari bahagurutse n’iyonka umutwe uvuka, bararuciye bararumira n’ubu ntawukopfora. Ese babonye ibintu bakoraga ari uguteka imitwe? Ni iki cyatumye badakomeza kubashyigikira ku mugaragaro?

Hari inyandiko nigeze guhitisha ivuga ku mayeri ya FPR-Inkotanyi mugucakaza rubanda. Iyo nitegereje nasanze uyu mutwe mu by’ukuri uje gufasha FPR na mpatsibihugu ibintu byabananiye imyaka myinshi ishize, gusenya FDLR.

Ese aya mayeri ateye ate?

FPR na mpatsibihugu basanze kurasa kuri FDLR bidatanga umusaruro ngo bayisenye maze babone uburyo bacyura impunzi ku ngufu. Aba biyegereje umuhutu wagera ku bantu ba FDLR akareba uko yabigeraho ateje akaduruvayo maze imirwano ikaba hagati y’ibice bya FDLR, bakisenya nta mbaraga zindi babatakajeho uretse amafaranga bashukisha abo urugamba rwari rumaze kurambira batangiye kwitana bamwana. Bahisemo umusaza Faustin Twagiramungu (FT) w’inararibonye mu gucamo kabili abanyarwanda akoresheje uturere. Uyu yabikoze mbere ya 1994 biramuhire abamutuma bumva nubu bizamuhira. FT yiyegereje uwungirije umuyobozi w’urugaga, Col Wilson Irategeka ukomoka Gitarama, amwizezako azamuvuganira akabona abazamufasha urugamba igihe yivuganye ubuyobozi bw’impunzi maze we akazitegeka. Iyi ni intandaro y’ibibi turimo kubona, jyewe niko mbisesengura. FT yumvikanishije ko impamvu Amerika na Congo badafasha impunzi gutaha biterwa n’ubuyobozi bw’impunzi batemera. Hano muribuka amagambo FT yavuze avuye Washington igihe yayoboraga CPC, “abakekwaho ubwicanyi bayoboye impunzi bagomba kwishyikiriza ubutabera”.

Col Wilson Irategeka, wari ufite ibibazo mu rugaga kuva 2011 nkuko umuyobozi w’urugaga yigeze kubivuga aho yakoraga ahishe abandi ashaka ko impunzi bazigemurira FPR, yashatse abandi bafite ibitekerezo byo kwigomeka k’ubuyobozi bitewe yenda n’imyifatire yabo ku rugamba, akazi se karabananiye, kutubaha ababakuriye n’ibindi. Aba nibo bigumuranye n’abandi bamaze gukwizamo ibinyoma ko Amerika na Congo byiyemeje kubafasha bagataha bemye igihe babanje bagacyura impunzi. Kubigeraho ni ukurwanya FDLR nyuma bakabona bashorera impunzi bakazishyira FPR. Ngirango mwumvise itangazo rya CNRD-Ubwiyunge ko bashaka gusura abasirikare ba FDLR barambitse intwaro hasi bari Walungu, Kanyabayonga na Kisangani. Ibi ni mu mugambi wo gucyura impunzi. Ibi kandi byabanjirijwe n’ibarwa FT yandikiye HCR na FPR isaba ko bakwihutisha icyurwa ry’impunzi zatswe ubuhunzi mu kagambane ka HCR na FPR (izahunze mbere y’Ukuboza 1998). Bwana Faustin Twagiramungu ntabwo yigeze narimwe arwanya uyu mwanzuro urimo uterwa utwatsi n’ibihugu bimwe by’Afurika. Urugero ni Cameroun iherutse kuvuga ko nta mpunzi y’umunyarwanda izirukana ku butaka bwayo. Ese ubundi abantu bataha gute abandi barimo bahunga? Ubugizi bwa nabi burakomeje mu Rwanda aho abantu baburirwa irengero, bafungwa abandi bakicwa. Uburenganzira bwa kiremwa muntu ntibwubahirizwa, ikegeranyo cy’umuryango uharanira ubrenganzira bwa muntu kerekana ko abakene mu Rwanda babafungira ahantu hamwe ngo batanduza imijyi (FPR ishaka kuba Singapore yo muri Afurika ivana mu nzira abakene ikabata iyo kure aho batababona).

Amakuru akomeje kugera kuri rubanda nuko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo bikorwa na CNRD-Ubwiyunge ifatanya n’imitwe ishyigikiwe na FPR nka M23 irimo igaruka mu karere. Ibi bikaba birimo kugora CNRD-Ubwiyunge mu kubinyomoza.

CNRD-Ubwiyunge yaba ifite mugambi ki?

Mpamyako ibintu byo kubohoza u Rwanda bitarimo. Nta muntu wavuga ko uhagarikiye ubutegetsi mu Rwanda (Amerika) ariyo uzabafasha ngo batahe. Hano ni ukubabeshya, imfashanyo babona iva muri Enough Project. Ikindi ntawavuga ngo Perezida Kabila azabafasha. Nkunze kubona abantu bo muri CNRD bavugako ingabo za FARDC-Kabila zizabafasha. Kabila akorana na Kagame, ibi ntibisaba ubushakashatsi. Ahubwo mbona aba bantu bagumutse bazakoreshwa mu mugambi wo kwigarurira Kivu bishakwa na FPR na mpatsibihugu. Ikibazo abakongomani barahagurutse ntibazabyemera, bivuzeko bazahashirira.

Ibibazo umuntu yakwibaza

Wasobanura ute imyitwarire y’abagumutse bashatse gukora ikintu cyimeze nka coup d’etat mu rugaga? Kuki batigumuye ngo bagende neza bajye gushinga ibirindiro kure y’abo batumva ibintu kimwe? Ahubwo batwaye ibikoresho bashaka kwica no gusimbura.

Niba Amerika na Kabila bashaka gufasha CNRD-Ubwiyunge ngo itahe mu Rwanda kuki babanza gushaka gusenya FDLR? Ese babona FDLR ibabangamiye mu kujya mu Rwanda? Ntawe uyobewe uko aba bantu barwanyije FDLR bakabura umusaruro, ni iki gituma aba bigumuye bahise babona uwabafasha kurwana n’umuntu w’inshuti yabo (FPR ni inshuti y’Amerika na Kabila)?

Kuki bwana Faustin Twagiramungu aruciye akarumira kandi bizwi, bigaragara ko ari inyuma ya CNRD-Ubwiyunge?

Ni iki gituma CNRD-Ubwiyunge ivuga ko ishaka kurwanya FDLR na FPR? Ibuzwa niki kujya ku mupaka w’u Rwanda na Congo ibifashijwemo n’Amerika na FARDC-Kabila ngo igabe ibitero ku Rwanda? Congo ni nini, CNRD-Ubwiyunge ntizavuge ngo yabuze inzira inyuramo.

 

Umwanzuro

Abantu ba CNRD-Ubwiyunge bamenye ko bashutswe kandi ubuzima bwabo budateze kumera neza biyemeje gukorana n’abicanyi. Aba barimo kudindinza urugamba gusa, ntacyo mbona bazageraho ahubwo bazamarisha inzirakarengane nabo ubwabo batiretse.

Abantu ba CNRD-Ubwiyunge nabasaba gukomeza gukurikirana amakuru bya hafi bakajya bamenya ibyo abo hejuru babarohamo. Kuko amagara naterwa hejuru bamwe bazasama ayabo. Abo bohejuru bashobora kuba barimo gukotana bazakiza akarenge abandi imbwa zibarye.

Iyi mitego ya FPR-Inkotanyi ntitwagombye gukomeza kuyigwamo kuko dufite ingero nyinshi zerekana uko ikora. Mureke tugire amatsiko tureke kuba ba ndiyo bwana tutabajije. Imana ikomeze ibarinde.

Umusomyi w’Intabaza,

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to UWO UTAGERAHO UZAMUTUME UWO BASANGIRA: CNRD-UBWIYUNGE KURI FDLR IBAYE FAUSTIN TWAGIRAMUNGU MBERE YA 1994 KURI GUVERINOMA YA HABYALIMANA

  1. Bimaze iminsi bivugwa ko muri FDLR bitameze neza nyuma y’aho uyu mutwe w’abarwanyi unafite umuwe wa politi nawo witwa FDLR ucitsemo bice bibiri kimwe gihuje umutwe urwana unakora politiki hamwe n’ikindi gice kiyomoye kuri uyu mutwe gikora politiki gusa kiyise CNRD – Ubwiyunge.

  2. david rudatinya uwakunyereka naguha intama y’umweru uzi gukora isesengura pe

  3. Feldelitia says:

    Nta muntu wica uwo atazi kandi ntawica uwo atazi uko yaraye nuko yiriwe. Ibyo byose Byumvikane ko CNRD-ibivume ishobora kwica impunzi zose ziri mu mashyamba ya Congo zigashiraho, ntibizabe igitangaza niba hadafashwe ingamba zikomeye cyane zo guhashya CNRD ya Wilson Irategeka na Faustin Twagiramungu. Niba abagabo mwese babahutu mwarapfuye mugashira Nimuvuge twebwe abagore na bakobwa tururwane ntawe utuvangiye. Kwisi yose buri muntu wese akenera kubaho kandi twese tuva amaraso atukura. Ntibizabatangaze rero ubwo twebwe abagore nabakobwa tugomba kwemera kuba ibyihebe tukambara amabombe tugakora ibishoboka byose tukivuna umwanzi.

    FDLR mukomere kumuheto kuko urugamba rurakomeye cyane, impunzi mwarinze imyaka nimyaniko bagiye kuzica kuzimaraho, mwitanze bihagije kandi muri byose, mwakoze ibishoboka byose turabibashimira ariko abandi bagabo bahutu babaye imbwa zanyarubwana, babaye imbwa zimisega zitunzwe no guhakirizwa kuri FPR inkotanyi no guhakirizwa kuri mpatsibihugu mu mugambi wo kwica bene wabo babahutu ibyo turabibagayira cyane, turabagaya to Kong Era turabagaya aho kuba imbwa twebwe abagore na bakobwa twabahutu imva. Ntakwivangana tugifite nagato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *