ESE UBUNDI INTAMBARA Y’INYENZI INKOTANYI YARI NGOMBWA KOKO?

RNC
  • Views 3347
  • Rating 12345

Banyarubuga,

Intambara y’inkotanyi itangira, mu Rwanda hari abantu benshi (cyane cyane urubyiruko) batari bazi amazina umututsi cyanga umuhutu. Ibyo bintu niba mbeshya hazagire umbeshyuza ampe n’ingero; ariko njye nfite ingero nyinshi z’abanyarwanda bari bakiri batoya bumvise radio Rwanda isobanura identite y’abantu bari bateye baturutse i Bugande, bakabaza ngo “Mama/Papa.., inyenzi inkotanyi ni iki? Umututsi asa ate?” Ibintu byarakomeye, abantu benshi batangira kwikorera ubutegetsi bwa Habyarimana bati “Muvoma yaje ihinda n’ ubumwe n’amahoro bigisha ko ibyo by’abatutsi n’abahutu bitagomba kongera kuvugwa ko paradiso twayitashye ibyo by’amoko ko ari ugutanya abanyarwanda”. Nanjye ariko igihe numvise inkotanyi zigaragura Habyarimana nk’umuhutu wanga abatutsi nibwo numvise inkotanyi zinteye ubwoba cyane. Nahise nibaza niba koko ikibazo cy’abahutu n’abatutsi kizabonerwa umuti. Icyakora gishobora gukizwa n’abantu bafite impano ikomeye y’Imana. Simvuga ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari ubutagatifu ariko uburyo ikibazo cya Habyarimana cyerekeye amoko cyasobanuwe n’inkotanyi ni ububeshyi bukabije havanzemo n’ubugome bw’indengakamere. Habyarimana ntabwo yigeze atoteza abatutsi ahubwo we yahanganaga n’abahutu bene wabo. Nabonaga atinya abatutsi ku buryo ntigeze numva impanvu, ariko kumubeshyera ngo yangaga abatutsi byanyeretse ko ikinyoma cya bariya bantu ari irreversible. Ikibazo cy’impunzi cyari hafi kurangira. Bari bagiye kugabana ubutegetsi.. Ba arbitre bibyo byose bari abazungu. Inkotanyi rero zagezaho byose zibiroha mu muriro Zegura ibitwaro kuko zitashakaga kugabana ubutegetsi n’abahutu (keretse nyine abateruzi b’ibibindi wa mugani…) Zari zariteguye bihagije, maze zishoza intambara yamennye amaraso atagira andi byagereranwa mu mateka ya Afrika ndetse n’ay’isi. Ese koko inkotanyi ko zari zihagazeho zifite imbunda n’abasirikare, ninde wari kubabuza kujya mu myanya y’ubutegetsi mu mibare bari kugenera buri ruhande? Ese koko byari ngombwa kumena amaraso angana kuriya? Harya buriya kwari ugushaka kwikubira ubutegetsi bwose???

None ibibazo byadutse mu mashyaka harimo n’ikibazo cyavutse muri RNC muri iyi minsi biratuma twumva byinshi bigatuma abantu turushaho gusobanukirwa n’ikinyoma cya FPR nubwo bwose cyarenze ihaniro.
Mukurikire ibisobanuro Gen Kayumba yatanze ku kibazo cy’ubwicanyi bw’inkotanyi. Uwitwa Dr Theogene Rudasingwa nawe yavuze ibye turabyumva, na mugenzi we yikomye ari we Kayumba twamwumvise; yavuze byinshi birebana n’intego afite muri politiki ariko ikibazo cy’ubwicanyi njye mbona aricyo kibazo tragique ku banyarwanda no ku batuye akarere bose ku buryo ibindi byose naho byakemurwa uriya muco wo kwica udaciwe ntacyo ibi byose bivugwa hari icyo byatumarira: Mwumve Kayumba:

http://www.therwandan.com/ki/gen-kayumba-nyamwasa-arasobanura-ibibazo-biri-muri-rnc/

Iki kinyoma ngo inkotanyi ntizaje zica cyambaye ubusa. Niba hari umuhutu Kayumba yasanze mu Mutara (NSENGIYAREMYE) ntamwice, ibi ntibivuga ko FPR iticaga ntibivuga ko itari ifite umugambi wo kurimbura umubare mwinshi w’abahutu. Muri ya Memorandum mperutse kubibutsa kuri uru rubuga. : http://www.mondialisation.ca/g-nocide-rwandais-le-peuple-crie-justice/8283
….mwasomye inyandiko zishyira ahabona amanama y’inkotanyi n’abazungu bakoranaga mu bihe byabanjirije intambara . Nta confusion irimo rwose, GAHUNDA yo kurimbura abahutu yarapanzwe. Ubu se Kayumba arashaka kutujijisha nkaho tutazi gusoma? Usibye no gusoma, ubushakashatsi kuri buriya bwicanyi bw’inkotanyi bwakozwe n’abantu benshi kandi buracyabandanya. Kagame siwe wenyine uzi kwica, ba Museveni n’abandi bakotanyi bari muri za Kongo n’ahandi..Barica kandi bagamije guhaka abandi baturage batari abatutsi.

Noneho rero mu gitabo cyanditswe n’inkotanyi Abdul Ruzibiza dore aho asobanura ubwicanyi bw’inkotanyi”

“Muri icyi cyiciro, nibwo FPR yatangiye kwizera ko ishobora gutera ahantu hanini kandi ikahafata ikanahakomeza. Kugira ngo rero ibyo bizashoboke, hari hakenewe, gupangwa ikigeragezo cya 2 (2è essai) yo gufata ahanini kurushaho, ariko byagombaga kubona impamvu ifatika.

Icya mbere hari haratangiye imishyikirano no kubahirizwa ihagarikwa ry’imirwano. Iki gihe ni FPR, cyangwa uwabivuga neza Kagame n’ishami rye rya gisirikare APR, atangira gupanga uko nubwo imishyikirano yaba irimo iba, uko hajya haboneka impamvu zituma imirwano yubura. Aha niho havukiye igitekerezo cyo gushyiraho umutwe kabuhariwe, wo kujya ukorera ku mategeko bwite ya Kagame, abifashijwemo n’ibyegera bye bya hafi nka Kayumba Nyamwasa, James Kabarebe, Kayonga Charles.
Uwo mutwe wahinduranyaga amazina bitewe n’igihe aho kigeze, ariko amwe mu mazina wakoresheje ni NETWORK cyangwa NETWORK COMMANDO, cyangwa aba TECHNICIENS, cyangwa CDR COMMANDO. Ayo mazina yakoreshwaga hakurikijwe utu groupes duto duto, aho dukorera cyangwa impamvu. Nk’ubu abakoreraga mu mashyaka nka CDR babaga bazwi kwizina rya CDR commando. Abasaga inkwi mu basirikare ba Habyarimana, mayibobo muri Kigali, ababoyi mu bategetsi, bakitwa aba Techniciens,etc…

IGIKURU ABANTU BAMENYA N’UKO UWO MUTWE WITWA NETWORK UKOZE MUBURYO BW’UBUFINDO, KUBURYO NABABAGA BAWURIMO BENSHI BABAGA BATAZIRANYE, KERETSE WENDA ABABANJE GUKORANA AMAHUGURWA HAMWE CYANGWA BAZANYWE BAVANWA MULI UNIT IMWE.
Mugushyiraho uwo mutwe wihariye umugambi ugamijwe wari:
a-Kuzajya hakoreshwa uwo mutwe mu kudurumbanya igihugu kugira ngo haboneke impamvu zishinja leta kubikorwa by’ubwicanyi maze haboneke urwitwazo rwokubura intamabara.
b- Kujya hategwa ibisasu hirya no hino mu gihugu, n’ubwo byari byaranatangiye mbere ariko byari mu kajagari.
c-Gushyiraho udu selile (cellules) duto twa FPR mu gihugu, kwigisha ibyitso no kubishaka hirya no hino, kujya kuroga amazi anywebwa n’abakuwe mu byabo n’intambara, kujya kuneka kure cyane inyuma y’umwanzi…
d-Gutegura ubwicanyi ku bantu bahiswemo (attaques ciblées), mu bo FPR idashaka… Hagati aho habayeho igitero cy’iya 8 gashyantare 1993, cyari kigamije, gusuzuma aho ingufu zo kujya i Kigali zigeze, kureba aho akazi ka NETWORK kageze, mu kubona ibisobanuro byo kubura intambara, igihe habaga hari imishyikirano.
Icyo gihe nanone hakozwe amarorerwa akabije, kuko njye nk’aho nari ndi muri amwe mu ma Komini ya Ruhengeri, ndibuka nko kuri Base, mu kwezi kwa 2, abasirikare bari bahari bishe abaturage, barabatwika barabananira, barahamba bararuha, baborera ku muhanda no muli Base hagati, kugeza n’aho abasirikare ba GOMN bahageze
batubaza bati nta soni bibatera kubana n’imirambo y’abantu muyica hejuru uko mushatse? Turarundarunda abaturage, baraza barahamba, GOMN yagiye nabo bakurikizwa benewabo.
Aho niho n’ubugome bwo gutangira gusenya kumugaragaro ibikorwa by’amajyambere byatangiye, nko gushwanyaguza ibyuma by’amashanyarazi bya Ntaruka, gutega ibisasu mu mazu y’abayobozi bakuru bo muli Leta, nibuka ko icyo gihe hatwitswe hanasenywa inzu ya RUCAGU, kwa Col GASAKE,… aho ni za Nyarutovu na Cyeru,
Nyamugari…Ubwo ntawakwiyibagiza amarorerwe yakozwe na Charlie mu Ruhengeri, nyuma yo kunanirwa kuguma mu mujyi wa Ruhengeri. Ku Musanze abantu barahazi n’ibyahabereye, kuli ETIRU na za Karwasa, Kigombe yose na Kinigi, ibyahabaye uwahatuye arabizi. Ntawe uyobewe, ibyo Inkotanyi zakoreye Ngarama, Buyoga,
n’ahandi.”

Dore ibyo bakoreye iwacu aho nvuka, uko Ruzibiza abisobanura adategwa, kandi nuhavuka wese ukiliho yabihamya nanjye ndi muli abo.

“Mu Ruhengeri ibirindiro bikaze byari ahitwa NYAMICUCU, BUTARO-RUNABA, RWABUTAMA, KINYABABA, KU MUREMURE, KAGANO, BISATE n’ahandi nka Ruhengeri, Kinigi…….Dore ibyahakorwaga: kubikoreza
inkomere zacu n’imirambo, kubashoreza amatungo n’ibyo kurya twabambuye, kubacukuza imyobo baza guhambwamo, hakaba ubwo banategekwa kwicana umwe akica undi kugeza hasigaye umwe, akicwa n’umusirikare.

Byaba bitabaye gutyo, bakazirikwa amaguru n’amaboko, bose bagahondwa amafuni mu mutwe, bakajombwa
ibyuma mu mbavu, kugeza bapfuye. Ntihaburaga urwitwazo rwo kubica gutyo nko kubaza abaturage ngo nibavuge ibanga rya Muvoma, ngo abasirikare bapanga ibiki byo kudutera, mbese impamvu nyine zimeze nkizo.
Ibyo byose byararangiraga tukisubirira mu ndiri zacu muli Uganda”

 

Ibi nandukuye ni agace gato cyane ku by’inkotnyi zakoze zije ngo kubohoza u Rwanda. Ubundi amarorerwa zakoze ntawayavuga ngo arangize. None se Kayumba arashaka kubeshya nde? Njyewe mbona ko urwishe ya nka rutazigera ruyivamo.
Reka mbaze Kayumba ubeshya ngo muri Giti (niho yari ari ) nta bwicanyi inkotanyi zahakoze!!! Aranyishe cyane….Ubwo se my brother Father Christiani, padri Athanase Nkundabanyanga,, Mudashimwa, n’abandi bapadri benshi n’ababikira babiri, n’abana batoya b’abaseminari benshi bari n’abo bapadri ku Rwesero mu ngando bose batikiye mu gitero cy’izo nkotanyi wategekaga. Hari ubwo abo bapadri n’abo bana mwarwanaga nabo?????

Nta byinshi mfite mvuga uyu munsi ariko ndagira ngo mbwire abanyarwanda ko ibinyoma by’abatutsi bagendaga bakora muri dipolomasi-nyicanyi, aribyo byashumurije abahutu kwicwa kuva i Kagitumba ukambuka imipaka za Kenya Uganda Congo Cameroun n’ahandi henshi bakaba babagerereje babasanga mu zindi continents. None na Kayumba aracyatubeshya iki gihe…

Ukuri nikuvugwe kose, za preuves zirahari…Noneho ukuri kose nigusukwa hasi tuzaheraho twubaka ejo hazaza h’u Rwanda n’abanyarwanda.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to ESE UBUNDI INTAMBARA Y’INYENZI INKOTANYI YARI NGOMBWA KOKO?

  1. Yadusobanurira ate ibitero by’ inyenzi kuva muli 1960 bifashisha abaswayire bo mu Gacurabwenge bayobowe Yadusobanurira ate intambara y ’ inkotanyi kuva 1990, zashoje Niba se Perraudin yari abiri mo, kuki atabahaga icyumba muli eveche? Ese ubundi azi uko Kabgayi isa, ingana, iteye?

  2. Hello says:

    Mu bantu bazategeka u Rwanda umwicanyi KAYUMBA NYAMWASA ntabwo abarimo kuko ntabwo byaba bivuye kandi bigiye, ngo umwicanyi RUGARWA KAGAME azaveho noneho azasimburwe n’undi bafatanije kumena amaraso y’abanyarwanda.
    Bombi bisize amaraso y’inzirakarengane bakwiye kujya imbere y’ubutabera bagakanirwa urubakwiriye.
    Ni kimwe n’uriya mugambanyi RUKOKOMA, nawe nta mwanya w’ubutegetsi ateze kuzabona mu Rwanda kubera ko yicishije abanyarwanda benshi cyane.

  3. Ndorimana says:

    Ngirango uwahemukiye Kayumba Nyamwasa ni uwamuhaye ijambo kuli radio ngo aze kwisobanura ku byo Rudasingwa amurega. Muribuka ko bigitangira, BBC yamuhaye ijambo yanga kuvuga, abwira BBC ngo nibabaze abahutu be bo muli RNC. Abahutu barahagurutse barahagarara bavugira neza umutware wabo kuburyo nyuma y’aho abantu benshi baje gusanga ahubwo Rudasingwa aliwe Shitani kurusha Kayumba.
    Kayumba aho afatiye ijambo kuri radio yaje kuba aka wa mukobwa babajije bati aliko wa mukobwa we kuki ushira isoni? Umukobwa yarabashubije ati ninde muli mwe nigeze ntuka mwa mbwa mwe?
    Bimwe mubyo nibuka yavuze ni ibi bikurikira:
    -Arivuga imyato ye gusa kuva muli 1990 kugeza muli 1994. Nta no kugira ngo ati nsabye imbabazi abo niciye abantu nkuko Rudasingwa yabikoze nubwo we atayoboraga ibitero byo kujya kwica.
    -Nta kintu avuga ku bwicanyi yagizemo uruhare rukomeye nyuma ya 1994.
    -Ngo ikerekana ko atari umwicanyi ni uko atishe Nsengiyaremwe, Ndengeyinka, Karangwa n’undi nibagiwe. Yiyibagije ko ubwe yigeze kubwira abanyamakuru ko iyo yazindukiye kwica nta mfungwa ajya asigarana. Yiyibagije ko izo ntambara n’abacengezi avuga yarwanye mu Ruhengeri zali “montages” FPR ye yari yakoze kugira bamare abahutu bo mu Ruhengeri.
    Ngaho, abahutu mwabonye umucunguzi!
    Ni akumiro!

  4. kamabli says:

    Kayumba ni umwicanyi kabuhariwe rwose kwirirwa abeshya abanyarwanda ni uguta igihe cye, ariko na none wumvise ibyo Rudasingwa na Ngarambe bavuga nabo hari ibyo bahishe byinshi: Ngarambe yakoreye FPR kugeza n’ubu nzi neza ko akiyikorera, niwe wabeshyeye Padiri Munyeshyaka aramufungisha, hari n’abandi benshi. Rudasingwa urebeye amahano yakoreye urya muhutukazi muri Ambassade y’Urwanda muri USA
    Aba bagabo bose ni inkozi z’ibibi ibyo bavuga mubyime amatwi. Abahutu bajya inyuma y’izi nkotanyi nibo kibazo kandi bazabihomberamo kuko ibikorerwa muri RNC bizwi n’abatutsi gusa, abahutu barimo kabure nubwo baba bari mubuyobozi ni indorererezi

  5. Kanuma Christophe says:

    Nta Kayumkba nta Rudasingwa bose nta n’umwe uvugisha ukuri ahubwo mbabajwe n’abahutu babajya inyuma.

  6. Kagabo says:

    Kayumba we urabeshya tu!

  7. Thimoteo says:

    Yewe ntamuntu numwe utazi ko FPR inkotanyi ari abicanyi kabuhariwe, ntibashobora kureka kwica kuko niwo mwuga wabo batojwe bagakurana, ntibashobora kureka kwica naho wabaha ubutegetsi nibiri kwisi byose. kayumba nyamwasa niwe warimbaguye abanyarwanda mbere yuko bafata ubutegetsi mu Rwanda na nyuma yaho, kayumba nyamwasa yishe abahutu bose aho yanyuraga hose ndetse akica numwana uri munda yanyina ngo atazavuka kuko ari umuhutu, uyu mugabo yishe abahutu mu Rwanda hose ninyuma yurwanda, kayumba nyamwasa yatwitse abahutu million zitabarika abatwikishije Mazutu yimodoka cg esence yimodoka abatwikiye mwishyamba rya Nyungwe kugikongoro barashya barakongoka bose barashira, kayumba nyamwasa yatemaguye abahutu, arabarasa, abakubita amafuni, arabatwika, amasasu namabombo byose ntacyo atakoze ngo uwitwa umuhutu asibangane kwikarita yisi.

    kayumba nyamwasa hamwe na shebuja kagome mwene kanjogera bishe abahutu guhera Bumba, Ruhengeri, Mutara, Kibuye, Gisenyi, Gitarama, Butare, Gikongoro, Cyangugu, barambutse no muri Congo barishe barararima-rima, baratsemba-tsemba, uwitwa umuhutu wese ngo ntazongere kubaho ukundi, kandi ahite yibagirana kwisi yose.

    abanditsi mwandike ibindi ariko umwicanyi ruharwa wamaze abahutu ba banyarwanda ntimukatwibutse iri shyano Shitani ngo ni Kayumba Nyamwasa. utarahuye niri shyano aramubarirwa. umugambi wuyu mugabo nukwica uwitwa umuhutu wese kugeza amurangije kwisi yose.

    • Peace says:

      Iyo Kayumba asobanura uburyo FPR iticaga, wibaza niba ubwo burideri arimo agamije ngo bwo kuyobora akarusha Kagame hari ikiza bwazana kiruta ibyo we na Kagame n’abandi baturimburiye abantu bakoze kuva le 1 octobre 1990. Rero ngo nta byo afite gusobanura kuko ngo ubucamnza bwavuze ko ibyo byaha bamurega ntabigaragara. None se ba Gashakabuhake hari umututsi bacira imanza ko bo n’inkotanyi ari bamwe? Kayumba ati Fpr yarangiye muli 1998. OYA FPR yarangiye kuva igikandagiza ikirenge Kakitumba le 1 Octobre 1990 kuko yinjiye yica maze abari barunvise amakuru y’inkotanyi yo kutuzanira demokarasi n’ubumwe mu binyamakuru byazo na radio muhabura baracanganyikirwa babura aho bakwirwa…Inkotanyi zagaragaye ako kanya ko ari abicanyi ntabwo twategereje 1998.Twibuke iharabika ryazo bagenda hose hose bavuga ko abahutu ari ibisimba..babakwije ku isi hose…bateguye buriya bwicanyi ndengakamere no kurasa peresida kuko bari bazi ko folie populaire izagomba kubaho nibakora harassment imeze kuliya ku baturage bityo abaturage nibarengwa nibibazo bamwe bakore ibara nuko byemerwe ko abahutu ari ibisimba maze fpr yice irimbure imaramaze ntawe ugira icyo avuga……. Inkotanyi ubwazo zarabivuze uko Kagame ninkotanyi ze bicaga abatutsi ngo iyo mirambo yose izabarwe kuli Leta yariho….Ubu birazwi uburyo abahutu barimbuwe (raporo ziruzuye mu tubati tw’ibihugu byinshi ku isi) uko abahutu barimbuwe ariko ibisigazwa ubu ibyinshi nibyo bibarirwa muri za nzibutso z’ubukunguzi bwa FPR ngo ni iby’abatutsi.
      Kayumba arimo kwivuga ibigwoi byuko Empire Hima batangiye kuyubaka bica abagande ngo barwana za Guru naza Trianglle de Luwero…Museveni umututsi w’umuhezanguni yakoresheje cya kinyoma navuze cyabo…yifatira ba NYERERE ngo aje ari panafricaniste naho ari umwicanyi ngo udashaka ABANZI B”AKARERE (ABAHUTU nabandi basa nabo) nkuko yabyitangarije mu nama ya ICGL..Mwiyunviye ukuntu Museveni avuma ba Kayibanda kandi ngo ni umuganda wa kagir’Imana we….Umutitsi ntagira imipaka..yarabyerekanye….None Kayumba wari muli izo ngabo za Museveni arivuga yibwira ko tuyobewe akaga abagande baboneye kuli aba batutsi. Abagande dufiteyo imiryango ntacyo Kayumba yambeshya ngo azi kurwana …Oya azi kwicana gusa…Ese abagande yajyaga kubica nabo kandi bakoze revolusiyo 1959? Ko ariyo ngo abahutu b’I Rwanda bazira bakazayiryozwa ubuziraherezo ???? Harya Kayumba yirukanwe n’abahutu mu Rwanda???Muzakulikire neza amateka ye..Abakurambere be birukanwe n’umwami w’umututsi nuko baba abagande kuva icyo gihe…Ejobundi ahaguruka nimizi nimiganda ngo aje kwica abahutu bakoze revolusiyo ya 1959 bamuhejeje hanze!!!…NI AKUMIRO… .Akarere karimo karashya kubera abantu bunva ko baremewe gutegeka abandi nabo baremewe kuba abaja….Bazi kubeshya bishyira heza buri gihe…ibyo bakoze byose bibi bakabishakira ubugorora ngingo bigahinduka byiza, ubundi ibyo bakora byakarorero bakabigereka ku bahutu…..Aliko ibyo abahutu bakoze byose ngo ni bibi…Ngo umuhutu utewe akirwanaho ni ubwicanyi aba akoze umuhutu uvuze ububi bw’ingoma ya cyami ni umuhezanguni…umuhutu uvuze ko abakurambere be bari mu buja none bugaruwe n’inkotanyi afite ingengabitekerezo…Nyamara amarorerwa yose akozwe nizo nkotanyi ngo ni droits zabo…..Nibyo koko ufite umusegura anaga ijosi ibi byose ni abazungu babafashe babaha ibyicisho byose naho abahutu babambura intwaro bababohera amaboko inyuma ubundi barabatikiza none miliyoni zirenga 10 zagiye umugenda…ariko ikivugwa niki? Jenoside yakorewe abatutsi uvuze ko Kayumba ninkotanyi nka we bishe aba ari ukuvuga ibinyoma ngibyo nguko uko politiki y’ibiyaga iteye…..NTAKIZAHINDUKA NIBA ABATUTSI BATARETSE KUBESHYA NO KUNVA KO KWICA BASHAKA GUHAKA ABANDI ARI UBURENGANZIRA BWABO

      • Hello says:

        Kayumba Nyamwasa niyemere ko intoki ze ziriho amaraso y’inzirakarengene ubundi asabe imbabazi abanyarwanda bose, naho kuvuga ngo FPR ntabwo yigeze yica icyo ni ikinyoma gusa kitazamugeze ku butegetsi bwo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *