RWANDA-RDCONGO: KUKI U RWANDA RUGARUYE YA NDIRIMBO KO RWITEGUYE GUSUBIRA MURI CONGO RWITWAJE FDLR?

Hamada
  • Views 3646
  • Rating 12345

Mu Minsi ishize umu général wa RDF yatangaje ko Kigali yiteguye gusubira muri Congo ngo kubera amakuru n’ibimenyetso bafite ko FDLR/FOCA iri kwisuganya gutera u Rwanda yinjiza abasirikari bashya, igura imbunda n’amasasu ndetse ngo hakorwa n’imyitozo idasanzwe gusa ntiyavuze aho izo mbunda n’abasirikari binjizwa biri kuva.

Aha nibajije imvugo yo kwinyuramo kw’inkotanyi uko igarutse kuko mperuka ba Kabarebe naba Mushikiwabo bidoga kumaradiyo ngo FDLR bayirimburanye n’imizi yayo ngo ntakibazo igiteye none barahindukiye bati reka tuyisange mu birindiro byayo. Ijambo ryuriya Safari rirashimangirwa n’inama idasanzwe yabaye kuri uyu wambere ahahoze ikigo cya gisirikari cya Kigali ( Camp Kigali ) iyobowe n’umwicanyi kabuhariwe Gen Gacinya ikaba yari ihuje aba demob bose n’abakandagiye mugisirikari cga igipolisi.

Ntakindi cyari kumurongo w’ibyigwa uretse kubabwira ngo bitegure urugamba ko ntawe ugomba kujya kure. Abahagarariye abandi mu midugudu bahawe amabwiriza yo kubarura abasirikari bahatuye baba aba RDF cyangwa abahoze ari abarwanyi ba FDLR.

Rapport ngo zizajya zikorwa buri munsi. Muri iyo nama kandi babwiwe ko uretse kuba bafite amakuru y’imyiteguro yo gutera igihugu kwa FDLR ngo bafite na gihamya ko yinjiye no mu Burundi gufatanya n’ingabo z’u Burundi nazo ngo bigaragara ko hari intambara ziri gutegura.

Nyamara umwe mubari bitabiriye iyo nama ufite ipeti ryo hejuru tutari buvuge ku bw’umutekano we yabwiye umusomyi w’Intabaza ko ukujya muri Congo batangiye kuririmba ntaho guhuriye na FDLR ahubwo gufitanye isano n’ikibazo cy’ubukungu cyugarije U Rwanda kandi munzego zose z’igihugu akaba rero ari amabwiriza yatanzwe na Boss mukuru Paul Kagame kugira ngo barebe ko baziba icyo cyuho mukongera gusahura Congo.

Ni muri urwo rwego batangiye kongera kurema imitwe yitwaje intwaro harimo M23 yagarutse muri Zone za CNRD ndetse n’indi mitwe ya MaiMai. Byumvikana ko hataburamo n’ababagambanyi batifuriza ibyiza impunzi kandi bashaka gusubiza urugamba turiho inyuma no guca intege abacunguzi.

Ibuye ryagaragaye ngo ntiriba rikishe isuka. Dukomeze dutahirize umugozi umwe, twivuna umwanzi kandi tuvana urumamfu ruturimo kugira ngo tubashe gutsinda uru rugamba.

SANDRA

UMUSOMYI W’INTABAZA

KIGALI

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to RWANDA-RDCONGO: KUKI U RWANDA RUGARUYE YA NDIRIMBO KO RWITEGUYE GUSUBIRA MURI CONGO RWITWAJE FDLR?

  1. Yanasobanuye ko hakorwa ibishoboka byose ngo ibikorwa remezo biteza imbere ikoranabuhanga biboneke, kandi bagakangurira abashoramari kuza mu Rwanda gushora imari muri iyi ngeri. Ngo aya mafaranga agamije guteza imbere ibikorwa bituma u Rwanda rukomeza kuyobora mu ikoranabuhanga.

  2. pomedeterre says:

    utazi inyamaswa – muntu arayikinisha. ngaho nimukomeze mukinishe CNRD-Wilson Irategeka ejo muzareba uko azabatsembera gushira. umwicanyi ni umwicanyi kandi umugambanyi ninawe mwicanyi. uyu mugabo azabamarira kwicumu mbandoga Rukara rwa Bishingwe.

  3. Sinayobye Barnabe says:

    CNRD duhagaze bwuma, bazaze bafate Byiringiro na Darius

    • Kanuma says:

      Hahahahaha, Col Sinayobye Barnabe alisa Morani ibi uba wandika ni ibiki? Ese sha ko naherutse uri umusirikari w’intwari inda nini yatumye uba imbwa mwa? Ngaho nawe reba ibintu wari ugiye gukora igihe washaka kwivugana umuvandimwe wawe Col Kimenyi ku munsi w’isakaramentu? Koko ubu ntabwo uba wumva biguteye isoni
      Sha ibi bintu wishoyemo uracyari muto ntabwo wari ukwiye kwanduza izina ryawe gutya. Gusa nta rirarenga uracyafite igihe cyo gushyira ubwenge ku gihe naho ibya CNRD ndumva ubu umaze kubona ko ntaho byagera kabisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *