Padiri Tomasi NAHIMANA agurishije abanyarwanda afatanyije na ba MPATSIBIHUGU

Thomas
  • Views 7778
  • Rating 12345

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bakunzi b’amahoro,

Mu gihe abanyarwanda bamwe babona Padiri Tomasi NAHIMANA nk’umucunguzi bari bategereje ;

Mu gihe uyu Padiri Tomasi NAHIMANA akomeje kwemeza ko yitegura kumanuka akajya guhatanira intebe y’umukuru w’igihugu agahangamura Jenerali Paulo KAGAME ;

Amakuru nkesha umudiplomate w’igihugu cy’igihangange i Kigali arahamya neza ko :
1. Nyuma y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano yo kuwa 19/12/2014, abiru bakuru n’abajyanama bakuru ba KAGAME barimo pasitoro Rick WARREN na Tony BLAIR, bahaye inama KAGAME yo gushaka umuhutu umwe umurwanya akamugura akemera gutahuka kugira ngo aheshe agaciro amatora yo muri 2017 kandi abere ikigusha abandi banyapolitike barwanya FPR ;

2. Nyuma y’aho Padiri Tomasi NAHIMANA atatiye igihango yagiranye na Fawusitini TWAGIRAMUNGU akamuca inyuma bajyanye muri Amerika akamugurisha, abajyanama ba KAGAME bakomeje kumubonamo ubukozi bwo kuzababera igikoresho cyo kwimakaza ingoma yabo. Abo bagabo bombi bari ibikomerezwa mui ishyaka RDI Rwanda Rwiza ry’indoto za Rukoma. Mu gihe Fawusitini TWAGIRAMUNGU yari yagiye kumurikira ba shebuja b’abanyamerika uwo muyoboke we Padiri, Nahimana yamuciye inyuma yigumisha gato muri Amerika asobanurira abo ba Mpatsibihugu ko amakinamico bakoresha uwo Rukokoma ko na we yayakina akirira ifaranga. Ni uko yahavuye abemereye kuva muri RDI akazashinga ishyaka yaje kwita ISHEMA Party.

Akimara gushinga Ishema Party, ba shebuja bahise bamusaba gukora uko ashoboye FDLR ikavaho. Nguko uko yatangiye guhuragura amagambo nk’uhanzweho yemeza ko FDLR irutwa na FPR. Ayo magambo ye ntacyo yagezeho muri uwo mugambi wo gusenya abacunguzi. Nyuma bamuhaye akayabo k’amafaranga ngo azenguruke ibihugu byinshi yemeza ko we afite ingabo zizajya gukuraho Kagame ari nako asaba ibihugu byinshi guha akato FDLR ngo bigafasha igisirikare cya Padiri.

Ibyo bihugu byamubaza amazina y’abasirikare akarya iminwa cyangwa agatanga amazina y’abantu batakiri mu gisoda ayahawe n’abantu bamwe yifashishaga byihutirwa atanababwiye icyo ashakira amazina y’abasirikare bamwe ba FDLR yashakaga kwiyitirira. Ingendo yagize muri urwo rwego mu bihugu bya SADEC ndetse no muri bimwe mu bihugu byo mu biyaga bigari zamuguye nabi, zereka ba shebuja bamukoresha ko ikiraka bamuhaye cyo gusenya FDLR cyamunaniye.

Niyo mpamvu bakoresheje izindi turufu muri iyi minsi noneho Padiri bamurekera gusa umushinga wo kwizihiza amatora ya 2017 ngo atoreshe Paul KAGAME nk’umwami uganje ngo kuko azaba ahanganye n’umuhutu w’igihangange witwa Padiri bizitwa ko amatora ye yubahirije demokarasi. Uyu mushinga wo kujya kwimakaza Kagame muri 2017 nawo akaba yari awuziranyeho na ba shebuja kuva kera ariko akaba yaratinze kuwuhishurira abo yabeshye ngo bamkurikire butama mu Ishema party.
Inama rero Tony Blair na Pastor Rick Warren bagiriye Kagame yo gushaka umuhutu w’agakingirizo mu matora yasanze abamushyize ku butegetsi bararangije kumutegura .
3. Padiri Tomasi NAHIMANA wari waremeje ko azataha mu kwa mbere 2016 yarabisubitse kubera ko imishyikirano ku byo yemerewe yari itaratangira. Iyo mishyikirano yaje gusozwa mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka. Padiri Tomasi NAHIMANA yahawe akayabo k’amadolari kandi yizezwa ubusugire igihe cyose azaba ari mu Rwanda.
4. Ku buryo ingendo zose Padiri Tomasi NAHIMANA yagize kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka zishyuwe na Kigali ifatanyije n’amacuti y’ingoma-ngome. Ubufatanye kandi burakomeje, umubano ni wose kugeza igihe Paulo KAGAME azarangiza kwegukana instinzi y’ubuziraherezo.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, bene Imana mwe,
Muramenye, muramenye ntimurire inyama gutukura : gushyiramo karuvati ukurira indege ukamanuka i Kigali ntibivuga ko uzemererwa guhangana na nyir’ingoma KAGAME. Hagati yo kujya mu Rwanda no gusimbura KAGAME, harimo amazi magari !

Muramenye rero, nta mucunguzi w’abanyarwanda mukwiye gutegereza muri Padiri Tomasi NAHIMANA ; biragaragara nta shiti ko ahagurukijwe no guha Jenerali KAGAME umusanzu yifuzaga : guha isura nziza ikinamico ry’amatora ryo mu mwaka utaha wa 2017. Icyokora nk’uko nabibwiwe, Padiri Tomasi NAHIMANA yijejwe ko ntawe uzamuhutaza natahuka, ko ahubwo na nyuma y’amatora azahabwa agahenge n’impamba ihagije akaguma mu Rwanda agafasha Leta kubeshya abanyarwanda ko noneho hari opozisiyo nyakuri ikorera imbere. Ngo ariko Padiri Tomasi NAHIMANA yaba yarasabye ko nyuma y’amatora azisubirira hanze y’u Rwanda. Biravugwa ko yaba amaze kugura inzu itagira uko isa i Burayi, akaba ariyo azatahukiramo amaze kugurisha abanyarwanda. Byaba ari igitangaza ku muntu utarigeze na rimwe agira akazi kazwi mu Bufaransa.
Hagati aho ariko, itahuka rya Padiri Tomasi NAHIMANA rizakora ku banyarwanda batari bacye, baba impunzi Leta y’inkotanyi ihimbahimbira ibyaha ngo ibaheze ishyanga, baba abazamukurikira bari imbere mu gihugu kuko nyuma y’amatora Jenerali KAGAME azatoratora abo bose bazaba baragaragaje ko baharaniye ko ava ku ntebe ye.
Mwibuke muri 2003, uko Fawusitini TWAGIRAMUNGU yicishije abanyarwanda benshi, abandi bagatikirira muri gereza, abandi bagakizwa n’amaguru ubu bakaba basaziye mu buhungiro kubera ko bishinze Rukokoma wari wibereye mu kiraka cy’abazungu na Kagame.

Abazibeshya ngo barigaragaje bari inyuma ya Padiri, Kagame azabahumbahumba kuko azaba abonye ko batamwemera mu gihe Padiri azaba yinywera divayi n’abamutumye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ngaho rero agapfa kaburiwe ni impongo, uzagwa mu mutego ntazavuge ko ntari naramuburiye.

Kanyankore Yozefu
Nairobi

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

17 Responses to Padiri Tomasi NAHIMANA agurishije abanyarwanda afatanyije na ba MPATSIBIHUGU

  1. Joel Gosman says:

    « Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tuzaka audience mu biro byanyu mu Rugwiro mbere yuko tuza kwandikisha ishyaka ryacu » Nta gitangaza kirimo rero niba Padiri Nahimana Tomasi baramutegetse gufunga urubuga rwe rwa loporofete

  2. Kanamugire says:

    “Nyakubahwa Laforge Fils Bazeye (Porte parole wa FDLR) yigeze kuvuga ati “FDLR ntabwo ariyo gushakiraho amahirwe cga amaramuko ya politike munyungu z’umuntu cga z’ishyaka rye bwite”. Hari abanyapolitike benshi nibuka bagiye begera FDLR ngo bayifashishe mukugera kunyungu zabo n’amashyaka yabo bwite batitaye kumateka n’akababaro abacunguzi n’impunzi banyuzemo banakinyuramo. Hari umunyapolitike wigeze kuvuga ngo FDLR-FOCA ni ingabo zabuze uzitoragurira ngo azikoreshereze mu ishyaka rye. Aha niho bibeshyera cyane. FDLR-FOCA ntabwo ari abacanshuro b’ishyaka cga umuntu kugiti cye, ni abacanshuro b’impunzi na rubanda muri rusange. Iyo abo banyapolitiki basanze FDLR itabemerera kuba igikoresho cyabo cga cy’amashyaka yabo, bamwe bahita barakara, bakamwara nibo wumva bayisebya, bayirwanya, bayigambanira n’ibindi. FDLR yahozeho, iriho kandi nta kitarakozwe ngo isenyuke ariko byarananiranye ntabwo rero ari CNRD byashobokera. FDLR yaratsinze, irigutsinda kandi izatsinda. ”

  3. Mbonyingabo says:

    Mwihangane nagera murwanda bagahita bamuha ibyangombwa byishyaka, bakamwemerera kwiyamamaza, tuzahita tubona yuko koko yagiye kuba igikoresho nka Rukokoma.

  4. iseta says:

    Nabibonye kare ko ntacyo azatumalira. Ahubwo abazi ubwenge bamugendere kure naho ubundi azabamalisha bajye kuryama muli za Rweru we ali kwilira amafiliti Iburayi

  5. Bigaruka says:

    Padiri. niyibeshya agakandagiza ikirenge mu Rwanda azahita acirwa urubanza afungwe. Ibirego birahari ku bwinshi mu nyandiko ze kuri leprophete.fr. Na we arabizi kdi kuko si injiji akaba ari na yo mpamvu mpamya. Ntashidikanya ko nta gahunda afite yo kujya mu Rwanda. Ni siasa yibereyemo, mu kwa 12 azabaha izindi mpamvu zatumye atagenda nk’ uko yazibahaye mu kwa mbere!!!

  6. Vasà says:

    Aha!!!!! Harahagazwe

  7. Baraturoshye Paul says:

    Uyu witwa kagabo, cen. we aje ari umuti w`amenyo. Ngo Abashi cg Abanyacyangugu bla bla…Ariko Abahutu na mwe, muragomba kubanza kwicara hamwe, muganire, mbere yo kuvuga ubwiyunge. Kagabo se, Abanyacyangugu bajya koreka u Rwanda, ni bo bakoze coup d`état ngo “sans effusion de sang” bwacya bakarimbagura abanyapolitiki bose bakomoka Gitarama na Butare ? Abo banyacyangugu se, ni bo bateje ubwironde bw`uturere aho Karago-Giciye na Ruhengeri basimbura utundi turere tw`u Rwanda muri byose? Ahari ni bo batumye ingabo n`abategetsi bakomoka mu Bakiga, bishora mu bizungerezi, bikabazungurutsa ubwonko bakibuka igihugu bagishyikirije Inyenzi-Nkotanyi mu biganza ! Ahubwo njye mbona Abakiga bakagombye gupfukamira icya rimwe, bagasaba imbabazi abandi banyarwanda. Abantu b`ibisahiranda n`ibihubutsi gusa! Urabona aho bitugejeje ? None ngo Rukokoma na Thomas !

    • kagabo, cen. says:

      ahubwo se Rukokoma Twagiramungu Faustin aracyakora iki mu muryango nyarwanda? abandi ko yabicishije nikuki we aticwa nkuko yishe bagenzi be babanyapolitic? ndabaza ntawe urakubita ifuni mu gitwe cya Twagiramungu Faustin Rukokoma ngo abanyarwanda tugire amahoro? cg nukukirasa icyo giterahamwe-gikotanyi ngo ni Rukokoma tukakivunira umuheto. abandi bo reka tubatege iminsi mike kuko FPR-kagome azadukiza umwanda witwa Nahimana Thomasi na CNRD-Wilson Iratemagura vuba aha bidatinze. mwapfa kagome na Kabarebe bajeba shuhu mwe! muzirukira hehe!

    • Peace says:

      Wowe se urushije iki uwo urimo kunenga wananiwe kuvuga uwo avuga agakomatanya abatuye akarere bose?. Wowe ntacyo umurushije umeze nka we 100%. Ikishe abahutu nuko ari ba Ntibahanana. Uranenga ngo kanaka avuze akarere maze ukaza noneho wowe ufata akarere (utanazi ko uwo wabivuze ariko aturukamo)ukerekana urwangano wanga abakiga bose nkaho wari wabuze aho usukanura urwo rwango ubanga.

      Mujye mwirirwa mutumbisha iyo mitima yanyu ngo muranga abanyenduga cyanga abakiga cyanga abashi ..nimwe mwirushya.Nta nyungu nimwe muzakuramo usibye gukomeza kubyimbisha imitima yanyu gusa….Nta karere kabi kabaho nta bwoko bubi bubaho abantu ku giti cyabo nibo batuzungereje mureke kujya muhora mwijijisha ngo muli gutanga ibitekerezo naho mushaka gukwiza umunuko w’inzangano kandi urwo muriho narwo rutaboroheye

    • Jinja says:

      Abakiga babikoze bazabyicuze. Hari ikintu nanga urunuka cyo ku generaliza. Ngo abakiga bazasabe imbabaze/abahutu bazasabe imbabazi/ abashi bazasabe imbabazi. Icyaha cg Erreur ni gatozi. Ngira ngo ushwanye na girlfriend wumuhutu ntibivuga ko nta muhutukazi wakubaka!

      C juste un point de vue…..suis pas politicien

  8. Kanuma says:

    Hahahaha, ariko abanyarwanda muzageraho mube aba comediens gusa.Ubu koko uyu mu padiri atatubeshye ko nawe ubwe iriya systeme ya FPR ko ayizi kandi nawe ubwe akaba yarabonye uko amatora aba, ubu agiye mu matora cyangwa ni ibindi? Niba ubuhungiro bumunaniye yari kwikorera udusambi twe akagenda ariko ntabeshye abanyarwanda ngo agiye gukuraho ubutegetsi bubi. Ubu rero aririrwa yiruka isi asezera abo atari yaraje gusura kugira ngo bamupfunyikire ama euros n’ama dollars? Icya mbere irishyaka rye ntabayoboke rigira kubera guhuzagurika kwe yiteranya na Rubanda ngo FDLR ni balinga, ese ubundi FDLR ko atari ishyaka rye yayishakgaho iki? Aho niho hambere yatereye ibaba. Ese koko uretse umuntu ufite mumutwe hato wibwira ko yahabwa udufaranga na FPR bikamugwa amahoro, ubu ntabona Rwarakabije uko bimeze? Pasteur Bizimungu se byagenze bite? General Habyarimana se we byaramuhiriye? Twagiramungu se amatora ye ko padiri yari ayarimo akaba yarabonye uko byagenze we ni iki gishya yashyiraho?
    Padiri arimo gushaka gukna Comedie gusantakindi

  9. Mathias says:

    Uni wanditse ko padiri Thomas Nahimana yaguzwe waduha gihamya
    imwe gusa kugirango tubyemere??. Murakoze

  10. Kiziguro says:

    Mukomere kurugamba ABACUNGUZI

  11. kagabo, cen. says:

    Abashi cg abanyacyangugu nibo bateje akaga urwanda nabanyarwanda. Nikuki bakoreshwa ninda zabo zabananiye. Imidigi yaba bagabo bombi aribo Twagiramungu Faustin Rukokoma na Nahimana Thomas bazashyiremo amazirantoki niho bazahaga. Iyi ngirwa mupadari yo iteye iturutsinde hehe? Ngo nako CNRD-Wilson Irategeka we yaje ari agahebuzo mu kwica abahutu bimpunzi ni kabuhariwe ni bafatanye bose bice, bagambane, babeshye bakore byose na Kanjogera yarapfuye nabo bazapfa.

  12. Rev.Jean Claude says:

    Nibazako niyaba atari ikindi umuntu atamenya iriya Ntiti ntiyakya kwipima k’umunzane udakora kandi abinona!

    Abantu ntibagakabye cg ngo bamuhimbire kuko ngo;”INTAMENYA y’UMUGABO YINJIRIRIYE ITABAJIJE” Usibyeko ari minajijutse, n’abamugira inama ntiyababura!

  13. Rukandirangabo Jibril says:

    Nagire atahe ajye guteka imitwe wenyine. Ndibuka umuntu wi bulayi twavuganye maze arambwira ngo NAHIMANA yigeze kubabwira ngo FDLR ningabo zabuze uzitoragurira ngo azitahane murwanda. Ese burya nigutyo yashakaga gucyura FDLR!!!! IMANA ISHIMWE NATAHE WENYINE. Abacunguzi BRAVO BRAVO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *