IGIHE NZARAMBA IMEZE NABI MU RWANDA ABAGERA KURI 600 BITABIRIYE IBIRORI BYA DINER EN BLANC I KIGALI: NI AGASHYA KU NGOMA YA KALINGA

kigali
  • Views 3868
  • Rating 12345

Ibi byabaye ntabwo nirirwa ncukumbura ngo mvuge uko byatangiye, icyo nibandaho ni icyo ubutegetsi bw’i Kigali buba bushaka gukora bubeshya abanyarwanda n’amahanga ko mu Rwanda bateye imbere. Uyu muhuro aho abantu baturuka mu bihugu bitandukanye bakaza kunywa no kurira hamwe i Kigali, bose bambaye imyenda y’imyeru guhera hasi kugeza hejuru ni ibntu bishya muri Afurika. Ese kuki bambara imyenda y’umweru andi mabara bakayatera utwatsi? Ni iki baba bashaka kwereka abirabura batuye mu Rwanda no muri Afurika? Ikintu kizwi umuntu atashidikanyaho nuko ubukoloni bukiri muri Afurika aho intambara z’urudaca zishyigikiwe na mpatsibihugu zica abantu buri munsi hakoreshejwe abo twita “puppets” babo basangira ibyo bibye rubanda.

kigali

Figure 1 Abantu bambaye imyenda y’imyeru baturuka mu bihugu 18 ku isi. Aba bazanywe no kurya, kunywa no gukina ku mubyimba abanyarwanda bamerewe nabi na NZARAMBA.

http://(http://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/abagera-kuri-600-bitabiriye-ibirori-bya-diner-en-blanc-i-kigali-amafoto)

Ubu mu Rwanda havugwa inzara bise NZARAMBA ituma abaturage bakomeje gusuhukira mu bihugu by’ibituranyi bya Uganda na Tanzania. Iyo witegereje ubukungu bwo mu Rwanda bwagiye mu maboko y’agatsiko gafite ubutegetsi maze rubanda giseseka barayiburabuza ubuzima buba bubi cyane. Habayeho imisoro iteye ubwoba aho ikintu cyose gisora ndetse no kwivuza udafite mutuelle de sante ashobora gupfira mu rugo cg kwa muganga abantu bamwitegereza. Abaturage batswe ibishanga byagombye kubagoboka igihe izuba ribaye ryinshi, babategetse guhinga igihingwa kimwe ngo bagemurire inganda z’agatsiko kihariye ubukungu. Aba nibo bagena igiciro umuturage abona kubyo yahinze. Bashyizeho imishahara izana ubusumbane maze rubanda iboneka mu burezi igenerwa 40 000 frw (60 US$). Uyu mwalimu wigisha amashuri abanza ntashobora kurihira abana babiri biga mu mashuri y’isumbuye ngo abone igisigara cyamutunga. Uba mu mujyi we ugomba gukodesha ahaba simbona niba yarihira n’umwana n’umwe cg yabona amafaranga atunga umuryango w’abantu 3. Igishekeje umuntu uyobora umurenge ufite impamyabushobozi imwe ahembwe inshuro zirenze ebyiri uyu mwalimu. Uri muri politiki wirirwa abara abakene, abatindi, n’abahanya ndetse areba n’ibijyanye no kwesa imihigo niwe ufite ijambo.  Ngirango biragaragara impamvu uburezi butazapfa bugiye mu buryo mu Rwanda.

Mu gihe rubanda ikeneshejwe ugasanga bashyizeho ibintu bya “gira inka” zitangwa na perezida wabo. Umuntu yakwibaza ati izi nka uyu muntu azivanahe? Mbona ziva muri ya misoro iteye ubwoba abaturage batishoboye birirwa batanga ugasanga yabakenesheje. Uzakenesha umuntu maze uhindukire umugabire inka? Ibi ni systeme y’ubuhake.

Systeme ya capitalisme niko ikora, ni ukugukenesha kandi ibi biba kuri rubanda noneho hakabaho agatsiko kagira ibya mirenge ukajya wumva ngo barimo gufasha abatishoboye. Mu by’ukuri ibyo batanga ni 1/10 ku bintu baba batwaye uwo bafasha. Hano usanga basetse cyane, amafoto acicikana ngo bagize umutima utanga. Iyo bikomeje rubanda ikageraho irambirwa nibyo bivamo kwigaragambya bakarwana n’abantu bababuza kubaho neza muri aya manyanga yabo. Uzumva abambari ba FPR bavuga ko perezida arimo kurwanya ubukene atanga inka. Hano wibaza niba umuturage umuretse agahinga, agacuruza ntagotwe n’imisoro mbona yakwigurira inka zirenze imwe bamuha.

Urundi rugero rufatika ni imfashanyo ya mpatsibihugu. Murebe amafaranga bafashije u Rwanda kuva muri 1994, noneho muhindukire murebe abantu batanze amafaranga. Murasanga abatanze amafaranga ari bamwe batumye u Rwanda rugwa mu icuraburindi rugatakaza abantu mu mamiliyoni. Urasanga ari bamwe bashyigikiye u Rwanda kujya mu ntambara z’urudaca mu karere biba ubukungu bw’Afurika bagasngira n’aba babakingira ikibaba. MU YANDI MAGAMBO NTAMFASHANYO U RWANDA RWIGEZE RUBONA, AHUBWO ABANYARWANDA BAKORESHEJWE MUKWIBIRA ABITWA KO BAFASHA U RWANDA KANDI BAHATAKARIZA ABANTU BENSHI (BABAYE IGITAMBO) KU GATSIKO KARIMO KWIBANA NA MPATSIBIHUGU. Niba se barafashije abanyarwanda kuki inzara NZARAMBA iri gutuma basuhuka? Amafaranga hafi ya yose ari muri Crystal ventures no mu mifuka y’agatsiko k’abantu bafatanya. MPATSIBIHUGU IYO ATANZE IDOLARI RIMWE AGOMBA KUGARUZA ICUMI. ABANYAMERIKA UBWABO BIVUGIRAKO “THERE IS NO FREE LUNCH” BIVUZE KO NTA KINTU CY’UBUSA KIBAHO. HANO NIHO HATUMA WUMVA INTAMBARA Z’URUDACA MU KARERE.

(Rwanda: Famine Hits Over 100,000 Rwandan Families in Eastern Province, http://allafrica.com/stories/201607040573.html)

Ngarutse ku birori by’abantu bambaye imyenda y’imyeru gusa bahura bakarya, bakanywa bashaka bakanabyina, birababaje kubona ibintu nkibi bibera mu gihugu aho urugi rusigaye rukinga batanu, abantu bamwe barya rimwe ku munsi, abana bataye amashuli kubera kubura amafaranga, abanyarwanda barimo gusuhukira mu bihugu by’ibituranyi. Hari n’ibintu bijyana n’amajyambere biteye kwibaza iyo abantu basangira amazi n’inka zirimo kuyagangamo, abaturage batagira isabune yo gukaraba cg akabase bakarabiramo.

Figure 2 Abantu bavoma amazi inka zimaze kugangamo.

Figure 2 Abantu bavoma amazi inka zimaze kugangamo.

Twibuke ibintu byabaye mu minsi ishize ya vuba aho umugabo ukuze abatesi ba Kalinga bategetse ko bamwuhagirira mu ruhame yambaye ubusa abana be n’abuzukuru baraho. Gukenesha umuntu akageraho atagira n’urwara rwo kwishima warangiza ngo umushyiriye isabune yo gukaraba, maze ugategeka ko bamwuhagira yambaye ubusa mu bantu. Umenya abantu bamwe bafite uko batekereza mu buryo bwihariye. Ibi ni ukwangiza umutwe w’umuntu umwandagaje ukamukoresha ibintu atakora ku giti cye ari muzima (mu cyongereza nabyita: destroying the self-esteem by humiliation).

(ifoto y’umuntu wambaye ubusa arimo kuhagirwa)

Hari imitwe yashyizweho n’aba Bambara imyenda y’imyeru yitwa INKERAGUTABARA na DASSO. Iyi mitwe ni ukuburabuza abanyarwanda maze bagahinda ibyo batazi kugirango babayobore butama. Umubyeyi witwa Tewodoziya Uwamahoro yishwe akubiswen’Inkeragutabara zimujije gucuruza utuntu twamutunga ahantu bavuga ko hatemewe. Hano wibaza niba amategeko yo mu Rwanda harimo gukubita umuntu akrinda shiramo umwuka.

Figure 3 uyu ni Tewodoziya Uwamahoro wakubiswe n’Inkeragutabara bamuziza ubuzunguzayi ashiramo umwuka.

Figure 3 uyu ni Tewodoziya Uwamahoro wakubiswe n’Inkeragutabara bamuziza ubuzunguzayi ashiramo umwuka.

Abaturage batatanze mutuelle de sante iyo bakamatanye na DASSO ivumbi riratumuka, usanga babakandagiye ku gakanu ngaho ari ihene bagiye kubaga.

Figure 4 DASSO ikandagira ku gakanu umuturage watinze gutanga amafaranga yo kwishingana mu buvuzi.

Figure 4 DASSO ikandagira ku gakanu umuturage watinze gutanga amafaranga yo kwishingana mu buvuzi.

Burya ntawuhishira umwotsi inzu irimo gushya. Ubu hari impunzi z’abanyarwanda zibarirwa mu bihumbi amagana. FPR ntijya ikozwa ibibazo biyireba, ahubwo yihaye kwerekana ko igihugu cyahindutse Singapore yo muri Afurika. Ariko iyo witegereje ibibazo biri imbere mu gihugu by’ubukene n’imibereho idafashe, uburezi bwazambaguritse ukongeraho impunzi zishaka gutaha byanze bikunze kandi zitububa usanga ibibabazo byarabaye ingutu n’isobe. Kubihisha siwo muti. Ntabwo ari igihe cyo kubona u Rwanda rwirata Diner y’abantu bambaye imyenda y’imyeru ukagirango bizagira abirabura bafite uruhu nk’urwo mfite hano abera. Ikindi ubukoloni ntibuzarangizwa no gukeza abakoloniza, buzarangizwa no kwigira kandi bikorewe mu mucyo aho rubanda yose igira imibereho myiza nta muntu numwe uhejwe.

Umwanzuro

Banyarwanda banyarwandakazi, ikintu kitwishe ni ukutamenya amanyanga y’udukandamiza. Uyu yazanye amanyanga yo gukenesha rubanda maze akubaka imitamenwa barinda abantu gukandagiramo batambaye inkweto bashaka, byanarimba bakabakusanya bakabafungira kwa Kabuga aho babakubitira ivumbi rigatumuka. Kubona iyo mitamenwa ukoresheje amaso uhagaze za Jali, ntacyo byakongerera mu kubona imiti yo kwivuza cg kujyana umwana ku ishuri. Inka baguha ntuzagirengo ni urukundo, ahubwo ni ukuguhuma amaso ngo ugirengo bakwitayeho. Iyo bakwitaho bari kureka ugahinga ibishanga ntibabigutware, ugahinga ibyo ushaka ubona byakugirira akamaro, ntibaguhe igiciro bo bishyiriyeho kubyo wejeje, ukivuza igihe utabonye mutuelle de sante ntihagire ugukandagira ku gakanu.

Kubona bahuruje amahanga ngo bambarire hamwe imyenda y’imyeru maze barye, banywe, babyine maze basabane ni ukugukina ku mubyimba bakumvishako bamaze kugushyira mu mwanya bashakaga. Ni ukurya ibyo bakugeneye, ukumva ibyo bakubwiye, ugakora ibyo bagutegetse wakwanga bakakujyana kwa Gacinya. Ibi nta bindi ni ubuhake n’uburetwa byagarutse mu bundi buryo. Aba baguhatse bo bageze aho bumva barabaye abera bakiyaka wa mubiri wirabura musangiye. Nta yindi mpamvu mbona bahisemo imyenda y’umweru kuva hasi kugera hejuru ngo bayambarane n’abo bakorera akazi ko gukandamiza abirabura bagenzi babo.

Uburenganzira buraharanirwa, gira amatsiko umenye ibiba uruhande rwawe. Soma, umva za radio zitandukanye, ganira na mugenzi wawe wizeye maze mwige uko mwaba mu isi irimo abantu bahaka abandi. Ese uzemera guhakwa ndetse n’urubyaro rwawe rukazahakwa cg uzaharanira uburenganzira bwawe n’abagukomotseho maze ukazatabaruka usize u Rwanda rubereye abo usize inyuma? Ibaze, wisubize.

Umusomyi w’Intabaza,

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to IGIHE NZARAMBA IMEZE NABI MU RWANDA ABAGERA KURI 600 BITABIRIYE IBIRORI BYA DINER EN BLANC I KIGALI: NI AGASHYA KU NGOMA YA KALINGA

  1. Makasi says:

    Njye ndumva aho ibintu bigeze mugihugu cyacu bikomeye ko hagomba impinduka,bene wacu bakeneye umuntu wabakiza umunyururu wa Kagome Paul n’umwironge we Louise Mushiwe.Hagomba iki rero?FDLR niyo dutezeho amakiriro nibasohoke mû mashyamba ya Congo binjire murwatubyaye ningufu nyinshi Kagome azahita ayabangira ingata kuberako ntangabo afite.Icyo afite ni umunwagusa wo kubeshya abamuhaye ubutegetse n’ibiramahire baramumenye bazi ko ari un vaut rien.

  2. Makasi says:

    Njye ndumva aho ibintu bigeze mugihugu cyacu bikomeye ko hagomba impinduka,bene wacu bakeneye umuntu wabakiza umunyururu wa Kagome Paul n’umwironge we Louise Mushiwe.Hagomba iki rero?FDLR niyo dutezeho amakiriro nibasohoke mû mashyamba ya Congo binjire murwatubyaye ningufu nyinshi Kagome azahita ayabangira ingata kuberako ntangabo afite.Icyo afite ni umunwagusa wo kubeshya abamuhaye ubutegetse n’ibiramahire baramumenye nazi ko ari un vaut rien.

  3. Ansumpta, Leo. says:

    Ubutegetsi bwabatutsi ni: kwica, ikiboko, akandoyi, songamane, uburozi, uburoko, gufunga abantu ntampamvu, ubusambanyi n’uburaya, kubeshya-techniques.com, kwigira uko batari no kwishyira hejuru cg gushinga amajosi nkimisambi itazi guhiga. Nibindi byose bidakwiye kubaho kuri iyisi ya Rurema byose bikorwa ninyenzi-inkotanyi. Ariko ntibibeshye cyane kuko na

    Lusoferi Shitani wari warigize ishyano mwijuru ry’Imana ntiyari aziko azatabwa mwisi akaba ikivume ku Mana no kubana b’Imana, kandi shitani itegereje gutwikwa igakongoka kumunsi wimperuka. Na FPR-Inkotanyi nicyo bategereje ntakindi inkozi zibibi zose zizabona ishyano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *