INZIRA TOMASI NAHIMANA YACIYEMO KUGEZA UBU ZEREKANA UWO AKORERA UWARIWE

Tomasi
  • Views 3533
  • Rating 12345

Tomasi Nahimana yari Padiri igihe yatangiraga kwandika LE PROPHETE UMUHANUZI. Iki kinyamakuru cyararikoroje kivugisha menshi leta nyicanyi ya Kagame. Abantu benshi twarahuruye tubona muri uwo mupadiri umucunguzi koko. Ariko hari umuntu wari umuzi neza ntavuga izina hano, wambwiye ati “biriya ni ukucyatsa muzamubona, uriya musore ni opportuniste (wishakira inyungu ze bwite)”. Uyu muntu ntiyibeshye nkuko Tomasi yagiye abyerekana ubwe
Iyo ukurikiye neza inyandiko yandikaga, icya mbere yari umuntu utemera ko abandi banenga ibyo avuga, mbese ugasanga yibwira ko ari ikirenga. Iyo habaga umunenze gato, yaratukanaga akagera nubwo yandagaza umuryango w’umuntu ngo nuko yanenze ibyo yanditse. Ndibuka yandagaza umunyamakuru amuziza gusa ko yakoze isesengura ry’ibitekerezo by’abanyapolitiki banyuranye na Tomasi arimo. Uyu Nahimana yatutse uwo mwanditsi adasize n’umuryango we ukibaza aho umumama na muramu na mushiki w’umuntu ahuriye nayo matiku ukayoberwa. Icyo gihe naribajije nti ese uyu yaba padiri akigisha abantu umuco wo kwihanganira abandi???? Yarakoze burya ava mu gipadiri
Imirongo ye ya politike yaranzwe n’akajagari ukayoberwa umurongo ashaka kwereka abanyarwanda uwariwo. Yarabanje yiyerekana nk’umuparmehutu, mu cyo yari yarise guhitamo mu mirongo ibiri (LUNARI NA PARMEHUTU). Muri icyo gihe nibwo yatukaga abantu ngo bashakaga gufatanya n’abatutsi bari bamaze guhunga Kagame harimo Kayumba Nyamwasa n’abandi. Tomasi yarabanenze karahava, asesengura ubwicanyi bw’abo bagabo bahoze muri FPR kubera ngo amaraso abari ku ntoki. Muri ibyo bihe ninabwo yatangiye kwikoma FDLR ayituka ngo nabo ni abicanyi. Nyamara bivugwa n’ababihagazeho ko yabanje gushaka ingabo bakorana muri FDLR bamwangiye biba impanvu yo kubatuka no kubandagaza.

TOMASI ASHINGA ISHYAKA ISHEMA

Yatangiye n’umuvuduko mwinshi atangirana na groupe y’intiti gusa. Abasore bize b’abahanga nibo bari bagize itsinda ry’ibanze. Uwareba ubungubu abo bagabo batangiranye yasanga abakirimo ari mbarwa. Kuki bamutaye????Buri wese yisubirize. Nyuma yaho gato nibwo umurongo we wo kugenderaho mu ishyaka watangiye kugaragara ko Tomasi atakiri muri bya Parmehutu. Ibyo yarabijugunye atangira ibintu byinshi by’uruvangitirane: revolusiyo idasesa amaraso, inzira y’amahoro, amatora, ubu noneho ageze kuri gahunda ya “together to modernize Rwanda , Rassembler pour modernizer le Rwanda” Nukuvuga ngo twese hamwe u Rwanda turuhe isura ya kijyambere.
Ntibwakeye kabiri, atangira ingendo ngo zo gusobanura revolusiyo idasesa amaraso iyo za Australia, n’ahandi. Ababyibuka neza, ageze muri Australia yifotoje n’umuhungu wa Lt gen Kayumba Nyamwasa, ifoto yanyuze ku mbuga nyinshi. Igisobanuro cy’iyo foto ntawacyumva keretse Tomasi wenyine; Kayumba ufite amaraso ku ntoki byagezaho ubwo bwicanyi burabura cyanga buhinduka bwiza, noneho  ubwicanyi buba busigara ku gatwe ka FDLR gusa. Ndetse abitwa ba Akishuli barwanye mu nkotanyi bica nkuko tuzi FPR n’amahano yayo , abo ba Akishuli bahindutse abashyirahamwe na Tomasi mu cyo bise Nouvelle generation igizwe n’amashyaka Ishema , Urukatsa rya Akishuli nyine, ni ryaUDFR-Ihamye n’andi ntibuka. Usanga ari nk’imurika ry’amagambo meza gusa, amareshyamugeni, utamenya aho biganisha abayoboke b’ iyo nsobekeranye y’imigambi igenda ivugururwa buri munsi. Sinzi ko aya mahamba hari icyo yakora ku ngoyi abanyarwanda bariho hariya mu gihugu.

TOMASI NKA KANDIDA W’AMATORA YA 2017 MU RWANDA

Aha niho Tomasi yashakaga kugera muri iryo hirimbana ryuzuyemo confusion maze kuvuga. Ninde utazi ikibazo cy’amatora mu Rwanda rw’inkotanyi? Ni nde utazi ko systeme iri mu mu Rwanda ari Dictature Militaire yica ikabamba umuntu wese waba werekanye ko arota gusimbura Kagame? Ni nde utazi ko nta shyaka rindi ryemewe mu Rwanda keretse ishyaka Kagame ashyizeho ubwe azajya abwira abaririmo uko bitwara bagakora byose mu buryoFPR ibereka? Tomasi Nahimana arabizi neza. None se iriya ndirimbo ye y’AMATORA itava mu kanwa isobanura iki? Musome inyandiko yasohotse ejo ku Intabaza irababwira icyo Tomasi ahatse muri iriya gahunda ye yo kujya kwiyamamaza na Kagame. http://intabaza.com/?p=1173
Mu nkuru ituruka ahantu hizewe, Tomasi agitangira ishyaka rye Ishema, yafashe inzira ajya kureba abazungu muri Suisse; abo bazungu ni abafashaga M23 itaratsindwa n’ingabo z’amahanga ziba muri Congo. Abo bazungu murabyumva bari mu murongo wo kurimbura impunzi z’abahutu n’abandi baturage bo mu karere. Nahimana yajyaga kubashaka ngo bamufashe iki??? Ese umuntu wiyemeje kurwanira abarengana icya mbere akora ni ukubanza kwirukankira mu bazungu nkabo ba M23 aribo batugejeje ahangaha????Hambere aha mwaramwiyumviye arimo kubwira umuzungu w’umunyamerika bagiranye ikiganiro ngo we mu bwoko bwe aravanze Cyaaaaneee ntaniby’ amoko umuzungu yari amubajije. Mwasoma http://intabaza.com/?p=938 cyangwa mukumviliza iyi audio http://ijpr.org/post/surviving-violence-rwanda#stream/0
Ese kujya kubohora abanyarwanda Kagame yapyinagaje bigomba kubanza kwisobanura za genes ???? Buriya se nugutinya ngo batamenya ko afite amaraso y’abahutu menshi bakamwigizayo?. Ese koko Tomasi yumva kwitwa umuhutu ari icyaha cy’inkomoko nkuko abanzi b’abantu babikwije ku isi???Ese Tomasi ntarabona ko Majorite aho iri hose ubu ihigwa bukware na ba Mpatsibihugu bashaka ubwisanzure buhagije bwo kuvoma ubukungu bw’ibihugu byabo baturage uko bashaka?? Tomasi niba atabizi abimenye: kuba umuhutu si ukuba umwicanyi ahubwo ni puissance ba Mpatsibihugu badashaka mu karere kuko majority iba igomba kubaho bityo abazungu bakabona batavoma ubukungu uko bishakiye. Reka mbwire Tomasi: Ethiopia Somalia ituwe majoritairement n’aba Hamitic (aribo bwoko bivugwa ko abatutsi baturutsemo )..Nyamara abo baturage babageze aho umwanzi ashaka babica bababuza uburyo kuko Mpatsibihugu ashaka Corne de l’Afrique..None se ko batabakunda kuko basa n’abatutsi??? Tomasi rwose iyo politiki ni urukozasoni…rwanira abarengana ureke ibyo byo gupima ubututsi n’ ubuvange buke cyanga bwa cyane .
Amakuru ava ahantu hizewe aravuga ko uyu mugabo aherutse mu gihugu cy’abaturanyi nacyo kitorohewe; ibyo yashakaga ntimubimbaze. Abamwakiriye baraganiriye bamubaza bati ese FDLR uyibona ute, ati:”abo bantu basize bakoze jenoside ntimubambwire sinshobora gukorana nabo” Ngayo nguko. Ntabwo namenya niba yari ajyanwe no gushaka abo kumufasha ya gahunda yo guhindura FDLR amateka nkuko Mpatsibihugu na FPR barimo kubyirukaho barema imitwe nka za CNRD-Ubwiyunge.

Amatora ya Tomasi nta kubyibazaho kabiri ni uguha Kagame amanota ko atowe muri demokarasi nkuko Rukokoma yabikinnye muri 2003

Aho ingoma nkiriya iri mu Rwanda zabaye: muri South Africa, Zimbabwe (Rhodesia ya kera), n’ahand henshi, tuzi inzira abarwanashyaka bibyo bihugu banyuzemo ngo bazigobotore. Nta na hamwe twigeze twumva ko abantu bigobotoye izo ngoma z’agahotoro bakoresheje mbere na mbere amatora, kuko ntawe bareka ngo atore mu bwisanzure mu gihe abaturage bagihonyorwa. Tomasi arabizi neza. Muzasome amateka y’ukuntu bariya ba Mugabe, ba Mandela barwaniye Freedom yabo; hari ubwo nabo babashukishije amatora; umulideri wabyemeraga bahitaga bamuha umwanya muri iyo guverinema y’agateganyo, ariko ubutegetsi busanzweho bugakomeza bukica abari muri opposition. Ba Mandela rero bo barabyanze kimwe na ba Mugabe. Abitwa ba Muzorewa bigeze kubyemera; ariko se byatanze iki? Ntacyo usibye gukomeza kwica impirimbanyi za demokarasi nyakuri. Tomasi rero amatora ye ni inzira yo kwirira ku giti cye naho ibyuko ayo matora yabohora rubanda ni urwenya. Gusa amenye ko gukinisha ubuzima bw’abantu bitazamuhira.

TOMASI NTAKABABESHYE NTAHO AHURIYE NA VICTOIRE INGABIRE

Nabonye kuri The Rwandan inyandiko Tomasi arimo kuvuga ngo nka Victoire Ingabire , nawe agiye mu Rwanda nkuko uwo mubyeyi atatinye ubutegetsi buriyo. Nareke kuvanga ibitavangika. Ahubwo inzira ya Victoire yakagombye kumwigisha ko inzira yo kugenda nta n’inkoni mu ntoki idashobora gukuraho ingoma nyicanyi nk’iriya. Ikindi abantu bagomba kumva nuko Victoire ntaho yigeze acamangatanya ngo ahindure invugo ejo ejobundi nkuko Tomasi abitwereka mu mateka ya politiki ye. Victoire ni Victoire koko; yamye avugira imbere ya Kagame ko abantu bose bakwiye kugira uburenganzira bumwe, kwibuka hakibukwa abanyarwanda bose ari abishwe n’interahamwe ari n’abishwe n’inkotanyi. Umurongo wa Victoire ni Claire…ntarigera ava ku murongo we ngo yongeremo za gahunda maganatanu mu gihe abanyarwanda bose basa n’abari muri prison. Tomasi koko azatinyuka abwire Kagame imbonankubone ayo magambo mu gihe atinya kuvugira hanze y’u Rwanda ko ari umuhutu agaca ruhinganyuma asobanura ubuvange bwe bwinshi mu maraso ye?? Victoire Ingabire ni Icon y’Ukwikukira kwa rubanda, yerekanye bidasubirwaho ko ingoma imena amaraso ya FPR ari ruvumwa, Isi yarabibonye, ahasigaye abandi nibazane agashya. Ubutwari nk’ubwo, urukundo uyu mubyeyi akunda igihugu na bene cyo, ntabyo mbona kwa Tomasi Nahimana. Uyu mugabo yifitiye ibyo arimo n’abo bazungu bacuti baba Bisimwa (M23), n’abandi b’ iyo za Amerika na za Australiya, ntaho twamugereranya na Mandela Victoire Ingabire.

UMWANZURO

Ingoma y’agahotoro ntiyemera amatora nyakuri, iri ni ihame rya mbere ry’ubutegetsi bw’igitugu bwamaze abantu nka buriya bwo mu Rwanda. Kuba Tomasi amaze igihe atembera mu madege hirya no hino ku isi yigisha intwaro yitwa amatora (ngo niyo yahindura ibintu mu Rwanda) ni agahomamunwa. Kagame ni icyigomeke cyafifitse itegeko ku mugaragaro nkuko asanzwe atekinika, yigira umwami; none Tomasi we abona uwo muntu ari kandida wemewe wo kujya kwiyamamaza na we. Abatutsi bahunze FPR kandi barayihozemo baba hanze baravugiriza Kagame induru kubera ububisha yagiriye kandi akigirira abanyarwanda (Radio Itahuka), ariko birababaje kubona umuhutu uzi uko abahutu babayeho muri kiriya gihugu ariwe ubona muri Kagame ububonezamico bwo kwiyamamaza ndetse akamujya iruhande akamulegitima (legitimer). Ba Mpatsibihugu (baracyakomeye kuri Kagame) na Kagame wabo bagize imana yo kubona agaturufu nubwo kaba gato ariko kerekana ko Kagame ahanganye mu matora na opposition (Tomasi).

None se murumva ari nde uha Tomasi ubushobozi bwo gutembera muri ayo madege ajya kwamamaza ingirwamatora yo mu Rwanda????. Ntabwo Tomasi afite akazi karuta ak’abandi banyapolitiki batajya bashobora gusura abarwanashyaka babo baba mu bihugu bitandukanye nkuko Tomasi ameze. Rero abariha ayo matike ni abo bafite inyungu muri ayo matora y’amafitirano (Mpatsibihugu na Kagame wabo).
Ufite amatwi yumve, udashaka kumva ni akazi yake nakurikire umuyaga w’amatora ya Nahimana na Kagame.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to INZIRA TOMASI NAHIMANA YACIYEMO KUGEZA UBU ZEREKANA UWO AKORERA UWARIWE

  1. rubanda says:

    fdlr komera kumuheto.igihe bazaga banze nimishyikirano kandi pahulo yarivugiye ngo igikwikiwe ninyundo kivanwamo ninyundo bivungo ko yaje akoresheje amasasu kuvaho namasasu. kandi rubanda yavuze ko ari nkamazi yuzuye ingunguru ariko azayavomesha ikiyiko akarinda ashira mu ngunguru bivuga ko azajya yica umwe umwe kugeza amaze rubanda uretse ko atazabishobora nikimenyimenyi ntazi itariki numunsi azitaba shitani akorera.

  2. Ikigo cya Marembo, ni ikigo cy’umuryango utegamiye kuri Leta gifasha abana bajugunywe, abahuye n’ihohoterwa, impfubyi n’abandi babayeho mu buzima bubi cyane, hagamijwe kubaha ubuzima bubafasha kuzagira ejo hazaza heza. Kugeza ubu cyita ku bana 58 bafite ibibazo bitandukanye. Polisi y u Rwanda ivuga ko nyuma yo gutoroka kwa Mukunzi Fidele, izakomeza gukora ibishoboka byose ifatanyije n abaturage mu gutanga amakuru y aho uyu mugabo yaba aherereye, yaramuka atawe muri yombi akagezwa imbere y ubutabera, aho aramutse ahamijwe ibyaha yahita akatirwa igifungo cya burundu y umwihariko.

  3. Fabien, Nice. says:

    Abapadri mu Rwanda baravugaga ngo hariho amayobera matagatifu, naho uyu wiyitaga umupadri ngo ni Nahimana Thomas we afite amayobora matiriganya yubugambanyi.

  4. Makasi says:

    Iyi ngirwa Padiri ngo Tomasi ntacyo ishobora kumarira bene Sebahinzi uyu muryoko ngo ni Padiri excommunié icyo yimije imbere ni inda nini no gusambanya udukobwa.Ntashobora gukora ibyo notre soeur Victoire yadukoreye imbere ya Kagome Paul.Ingabire Victoire Imana ikurinde kandi igumye ingufu tukuri inyuma.

  5. Bigaruka says:

    Ikizakwereka ko Padiri afite imigambi yihishe ni ishyaka rye n’ abantu bose bamaze kumuvumbura. Ingero nke muri nyinshi tutarondora aha:
    1. Yavuye muri rdi ya Twagiramungu amwibye umushinga we, arawuterura uko wakabaye awuhndura Ishema party;
    2. Padiri mugenzi Fortunatusi yamenye ibye amusigira le prophete ye arigendera
    3. Dr Joseph Nkusi na we yabivuyemo atyo n’ izindi ntiti nyinshi batangiranye
    4. Umshinga wa nouvelle generation yawibye Rutayisire Boniface ajya kuwufatanya na ba Akishuli na Speciose wo mu Buholandi umwe washinjaga Victoire n’ abandi bafite udushyaka tugatagira abayoboke uretse bo ubwabo gusa

  6. Babwire says:

    Ibyo uvuga birumvikana. Umuntu watatiye isezerano yagiranye ni Imana, ntacyiza Abantu bamubonamo. Nta ni kindi kintu yabakorera uretse kubamarishya.

  7. Fabien, Nice. says:

    ikibazo, Thomas Nahimana niyihe passport akoresha mungendo ze zose akora? kandi mubihugu bitandukanye?

    1) aramutse akoresha Passport y’urwanda yaba yarabaye Expired kubera ko yabaye impunzi, urwanda ruhita ruhagarika iyo passport igafatwa aho yagera mu gihugu icyo aricyo cyose kuko ntabwo aba akibarizwa mubatura-Rwanda.

    2)Thomas Nahimana abaye kandi akoresha ibipapuro byubuhunzi(travel document) mugutembera ntiyabikoresha mugukora politics kuko bitemewe namategeko mu mategeko yimpunzi, yahita abyamburwa ako kanya ntiyakongera gutembera mubihugu byabandi mugukora politics.

    byumvikane ko Thamas Nahimana arimo byishi uyu muntu mumwitondere.
    mwitegereze uyu mugabo muzasanga yiyerekana yifotozanya nabazungu keshi, mbese mama nukugirango yiyerekane mubanyarwanda ko ari igitangaza? cg se ngo tumenye ko azwi nabazungu bimutere kwishyira hejuru? akumiro!

    Ahubwo se ko atakivugira kuri Radio itahuka byagenze gute? mbona yirirwa mungo zabanyarwanda bimpunzi bamucumbikira keshi nkuwabuze epfo na ruguru arinako yaka imisanzu (amafranga) ngaho muriza Australia, Amerika, Uburayi, nahandi hose yirirwa yirukanka nkimbwa y’umusega. inda mbi yabamwe mubahutu ibageze habi. ibibura bwenge nkuyu mugabo mbibona keshi. Thomas Nahimana ntakagire uwo arangaza cg ngo amuteshe igihe twaramumenye uwo ariwe nuwo akorera kandi nicyo agamije.

    Benengofero tuzi neza abo turibo kuko turi rubanda. FDLR yacu niyo mukiza wacu. FDLR abacunguzi mukomere kurugamba natwe rubanda tubari inyuma mukomere ntwari ngobyi iduhetse ntimugasitare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *