IBYO PAUL KAGAME AKORERA CONGO N’UBURUNDI BISHOBORA KUMUBYARIRA AKARAMBARAYE

Kagame
  • Views 6192
  • Rating 12345

Maze igihe ndeba ibyo abanyamerika n’abongereza bakora hirya no hino ndetse bakifashisha na ONU mu gukandagira ibindi bihugu mbona ko no mu rwanda ari twe dutahiwe.

Ubu mu bihugu by’iburayi hari impunzi nyinshi zaturutse mu bihugu byabereyemo intambara nka IRAK, SIRIYA, LIBIYA, CONGO, NIGERIYA, SOMALIYA n’ahandi… bigaragara ko abanyaburayi batishimiye ubwiyongere bw’impunzi mu karere kabo, ibyo byatumye hafatwa ingamba zikomeye kugirango mu gutanga ubuhungiro bujye buhabwa bake, ibyo rero bikaba bikurura ingaruka zikomeye ku burayi.

Igihugu cya Paul Kagame nararebye mbona cyararangije kwatsa umuriro mu karere ariko yibagiwe ko uwomuriro uzagera n’iwe. Aha umuntu yakwibaza ati kubera iki ? Ibigaragara ni uko KAGAME yariye akaribwa n’akataribwa.

Yazanye umuco utabaho mu rwanda (yashyigikiye abatinganyi, yazanye amadini ya shitani, igihugu cye yakigwatirije bazungu n’ibindi bibi byose), yiyambuye ubunyarwanda yigira umuzungu, umutungo w’abaturage yawuhaye abanyamahanga. Ubu rero, abo banyamahanga yahaye igihugu cy’u Rwanda ntibakimushaka kabure n’ubwo yabagabije Urwanda. Aha rero niho ruzingiye.

Kagameya gombye gukura isomo muri TURKIYA aho ERDOGAN yibwiraga ko ibibera muri Siriya bitagera iwe, akaba yarafashije abanyamerika gusenya Siriya. Ndizera ko kuba coup d’etat yateguwe na CIA yaraburijwemo bizafasha akarere kurwanya DAESH.

KAGAME AFITE INZOZI ZO GUKORA NKA KALINGA

Kalinga yamaze imyaka irenga 400 mu Rwanda ikurwaho muri 1959 na revolution ya Rubanda. Ku gihe cya Kalinga ya kera, ibintu byose byari iby’umwami, mu gihugu umuhutu utari umucakara yabaga yaragizwe umututsi kandi yakwitwara nabi akanyagwa ndetse akicwa. Muri iki gihe cya Kalinga nshya ya Kagame, ibintu byose by’u Rwanda ni ibya FPR kandi FPR ubwayo ni Kagame n’umuryango we gusa.

Mu Rwanda rw’iki gihe umuhutu wese uzamuye agatwe barakamena, yewe n’umututsi ushatse kuvuga ukuri aranyagwa cga akangazwa aramutse atishwe. Bamwe mu bahutu ba kamiwe na Kalinga nshya ya Kagame, barahindura ubwoko ngo barebe ko barama ku buhake. Aha natanga urugero rwa Ministre w’intebe Murekezi ubu wihinduye umututsi kandi yarahoze ari umuhutu.

Abanyapolitique b’inda ndende nabo batangiye kujya bihindura imvange (ukomoka ku muhutu n’umututsi) ngo barebe ko barebwa neza na Kagame ni binashoboka bizarangire babaye abatutsi nka Murekezi (Ministre w’intebe w’Urwanda). Nkuko byari bimeze mu gihe cya Kalinga, ubwo umututsi wakenaga yitwaga umuhutu, ubu kuri Kalinga nshya ya Kagame , umututsi utabona ibintu kimwe na Kagame yitwa ikigarasha, umujura n’ibindi byose bibi, mu gihe batabashije kumufata ngo bamwice rubozo.

Mu gihe cya Kalinga hateye inzara z’amoko yose maze abanyarwanda barasuhuka karahava (benshi bagiye Tanzania, Uganda na Congo), none kuri Kalinga nshya naho murabona ko inzara z’amako yose zigabije Urwanda (urugero ni Nzaramba), abanyarwanda barasuhukira Uganda ariko ikibabaje kuruta ibindi ni uko Uganda ariho honyine abanyarwanda bashobora kujya gushakira imibereho kubera imibanire mibi iri hagati y’Urwanda n’ibindi bihugu by’abaturanyi kubera gushoza intambara kwa Kagame mu baturanyi.

Kagame rero nawe  ari gutekereza nka Rwabugiri waguye Urwanda guhera ku ijwi kugera kuri Lac Edouard muri  Uganda. Niyo mpamvu nawe ahora atera Congo ngo afate Kivu kandi hari n’amakuru avuga ko yagombaga gutera Tanzaniya agafata Karagwe aribyo bayviriyemo abanyarwanda bari muri Tanzaniya kwirukanwa. Na none biragaragara ko afite umugambi wo gutera Uburundi.

Ibi byose bikubiye muri wa mugambi wo kubaka Empire Hima ariko izi nzozi ze sinzi niba ziamuhira kuko mbere ya 1959  hatandukanye cyane no muri 2016. Ingero ni nyinshi dore ingabo za Kagame zari ziyise M23 zaratsinzwe muri Congo n’ubwo bivugwa ko zirimo kongera kwisuganya ariko zibuka ko uwazikubise ntaho yagiye. Gufata Uburundi nabyo byamubereye ibamba kuko Genocide yashaka gukora ngo ayigereke kuri Nkurunziza isa n’iya munaniye. None iyi miriro y’intambara akomeza gukongeza mu baturanyi yibwira ko umunsi ibihugu byose bimukikije birimo gushya we azasigara hagati gutyo gusa? Agapfa kaburiwe ni impongo.

Uburyo u Rwanda rwasahuye Congo ntabwo abaturage bagombye kuba basuhuka igihugu cyabo bahunga inzara yiswe Nzaramba. Ubu u Rwanda rwagombye kuba ari intangarugero mubuhinzi n’ubworozi, ariko ibyo bikorwa byigaruriwe na babakire bangana na 5% nukuvuga ko 95% ibaho nabi. Na none uburyo abazungu bafashije u Rwanda ruvuye mu ntambara nta munyarwanda bagombye kwaka umusoro cyane cyane ko benshi muribo batagira n’aho bawukura.

Ikigaragara ni uko ubu abanyarwanda hari ibintu badashobora kubona ubutegetsi buriho butavuyeho. Ariko na none ikibabaje ni uko hari abanyenda nini bakomeza guha iyi Kalinga nshya ingufu bagambanira Rubanda kubera inda zabo. Amatwi rero arimo urupfu ntiyumva. Banyarwanda, banyarwandakazi mwirinde ababashuka, kandi umuntu azabazwe ibyoyakoze, ubu technologie yateye imbere ntuzavuge ko ukorera mu buvumo byanze bikunze ibikorwa byawe bizajya ahagaragara kandi Rubanda azavuga uko byagenze.

GUSUBIRA CONGO KWA KAGAME

Intandaro yo guhirima kw’ubutegetsi bwa Kagame izaba iyo gushora u Rwanda muri congo, kandi bigaragara ko imyiteguro yayirangiye kandi agomba kubikora vuba. Kubera ibihugu bikomeye bigiye kwinjira mu matora iwabo kagame ntashobora kubona abamushyigikira, gusa aracyiringiye abacuruzi b’ibisambo bamwereka ko ibintu arisa sawa .

Byari kuba byiza iyo Kagame yumva inama agirwa zo kumvikana na FDLR. Impunzi zerekanye ubushake ko zishaka gusubira iwabo mu mahoro,  ariko Kagame yahisemo kumvira abazungu kuruta uko yamvikana n’abanyarwanda. Ibi rero byo kwanga ibiganiro ni umutego uzahitana Kagame n’abamukorera cyane cyane izo ntore zihora mubikorwa by’ubwicanyi hirya no hino. Izi ntore zagombye kwiga kubana n’abandi neza kuko ibihe tugezemo birakomeye.

Abazungu yarabugururiye barinjira. Ubu rero nagume hamwe areke kuvuga ko ikibazo ari FDLR. Nitujya mu rukiko mpanabyaha i LAHAYE tuzahasanga ibirego bya Kagame ariko ntabya FDLR bihari, Centre Afrique tuhasanga Kagame ariwe ukora terorisime ntabwo ari FDLR yica abenegihugu.

NINDE UZAROKORA UBUZIMA BWA KAGAME?

Nkunze kureba uburyarya buba muri politiki, ariko ibigaragara ni uko Kagame ibihe bye bitari kure. Ese ko Kagame yahaye inka Magufuli akamutembereza mu Rwanda amwereka aho yanitse uduhanga tw’abahutu, kagame nawe k’umunsi w’ubwigenge akajya kuwizihiriza Tanzaniya, mu by’ukuri u Rwanda bivuga ko rubanye neza na Tanzaniya? Buriya u Rwanda rutewe Tanzaniya yarutabara ? Niba u Rwanda na Tanzaniya bibanye neza se kuki Magufuli yanze kuza mu nama ya AU i Kigali? Aha rero intore ziharebe neza zitangire kwiga kubana n’abandi kuko umukino ushobora kuzihindukana.

Imibanire ya MUSEVENI na KAGAME yagiye irangwa n’udushya twinshi kuburyo nawe mbona igihe cye gisigaye agishyira mu gutegurira urubyaro rwe uko ruzabaho. Ibigaragara nawe ntacyo yamarira Kagame mu bihe bikomeye.

Umubano hagati y’u Rwanda n’Uburundi wo ntacyo nirirwa nywuvugaho kuko buri wese arabibona ko atari mwiza kandi ko ugenda urushaho kuba mubi kuva Kagame yategura Coup d’etat y’i Burundi ikarata ntako atagize ngo ahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko imitwe y’abagizi ba nabi yose yagiye ashinga yagiye ikomwa imbere n’intwaramuheto z’Uburundi. Yewe na ba mpatsibihugu bari inyuma y’ubugizi bwa nabi bw’i Burundi biragaragara ko benshi bameze kubona ko umukozi wabo Kagame ashobora kuba yarababeshye ko ashoboye guhirika Nkurunziza ariko akaba ashobora kumutanga guhirima.

Kuba Kagame asigaye yiruka cyane mubihugu by’abarabu bitwereka ko abona ko azafatirwa ambargo agasigara yiyambaza abarabu. none se TURKIYA, MAROC, ARABIYA SAWUDITE baba baragurishije ibihugu byabo nka Kagame  kuburyo yibwira ko bazareka kwita ku nyungu z’abenegihugu babo bagata igihe mumafuti ya Kagame?

Banyarwanda, banyarwandakazi, igihe kirageze ngo duhagurukire kumva ko u Rwanda ari igihugu cyacu twese, nta vangura iryo ariryo ryose kandi tugarurire igihugu cyacu isura nziza yo kubana no guhahirana n’abaturanyi neza kandi mubwubahane. Nta munyarwanda waremewe guhezwa ishyanga, ntabwo ibyiza by’u Rwanda bigomba kwigabizwa n’agatsiko runaka ngo gaheze abandi banyarwanda. Nkuko abakurambere bigobotoye Kalinga n’ibibi byose byayirangaga, n’uyu munsi birashoboka ko duhaguruka tugaharanira ejo hazaza h’igihugu cyacu heza. Ibi byagerwaho buri wese ashyizeho ake, tugahaguruka nk’umuntu umwe maze tugaharanira ko hajyaho ubutegetsi bushyizweho n’abenegihugu, bukorera abenegihugu kandi buzira ivangura iryo ariryo ryose.

Harakabaho Umucunguzi kandi Umucunguzi ni Rubanda

Umuyoboke w’Urugaga

KARENGERA AUGUSTIN

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

14 Responses to IBYO PAUL KAGAME AKORERA CONGO N’UBURUNDI BISHOBORA KUMUBYARIRA AKARAMBARAYE

  1. Denis Purtle says:

    Ariko urwanda na perezida warwo bafise ikibazo !ese paul kagame arashaka iki kuburundi !arabaza amateka yingabo zigihugu cuburundi ;nareke urusaku arumuntu wumugabo,aje munguvu abarundi bamwereke ko uhereye kera no kubami ko atarwanda rwigeze gutsinda uburundi !nasubire kubaza amateka yabarundi uherey kera,canke yibome abone ayo inkoko yaboneye kumugezi !

  2. Chuchu alson says:

    komera FDLR,ntacyo bateze bazagutwara,ahubwo fungura imiryango abagushyigikiye tukuyoboke,ubu urwanda rwose ruhanze amaso wowe ngurukure kuriyi ngoma ya kalinga,niwowe gusa usigaye uri amahirwe y’abanyarwanda.Impundu zizavugaaaaa.

  3. Uwiragiye says:

    Ese Col Wilson na Twagiramungu ntibaba barariye akataribwa? Ibyo bemereye Sayinzoga se bazabigeraho? None bazishyura iki baramutse batabigezeho? Nkuko na Sayinzoga ubwe yabyivugiye bashatse gusenya FDLR kenshi birabananira. Bifashisha Twagiramungu na Wilson, ariko ikigaragara ni uko nabo babinaniwe kuko gahunda yambere yo kwirenza abayobozi ba FDLR yarapfubye.

    Rubanda yagombaga kubakurikira nayo yarabamaganye. Abagomba kubibafashamo bamwe na bamwe babonye bitangiye nabi baricecekera. Inda nini nayo ntiboroheye kuko bamwe muri bafashe amafaranga barayikubira baca mu byatsi, aha navuga Rwaka Theobald. Ikindi umuvugizi wa CNRD igishingwa ariwe Kamuhanda bivugwa ko ari Rukokoma nawe arimo gukinira mu mwobo acecetse. Nta gitangaza cyaba kirimo rero mu gihe CNRD inaniwe gukora ibyo yasezeraniye Sayinzoga mwakumva Kamuhanda (Rukokoma) yihakanye Col Wilson na bagenzi be.

    Bavandimwe namwe nshuti, mwirinde kwiruka inyuma y’abagambanyi birirwa bababeshya ngo bazabacyura mu gihe cy’ibyumweru 2 cyangwa 3 kuko uko kubacyura kuvugwa i Mutobo namwe murakumva. Mukomeze mutahure abo bagambanyi maze tubashyire hanze kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Harakabaho Rubanda kandi Umucunguzi ni Rubanda.

  4. Yezu akuzwe says:

    Njye nifuza kubona abapadiri bakorera Imana gusa kuko niyo choix yabo yambere bahisemo, kugeza nikintu gikomeye cyane kuli jye cyo kwifata nturongore ! Njye buriya mbona nta mu politicien waba umukristu nyawe.
    Uti kuki, Yezu yaravuze ati, nimubona abaroma baje gusenya Yeruzalemu mwe abanjye muzahungire mumisozi, suko bari bananiwe kurwana ahubwo nuko Intambara iterwa na Shitani, …..
    Dore icyshurwanda nuko abapadiri bivanze cyane muli politiki( nibitekerezo byanjye) Twe twali primitif, nubwo abatutsi abazungu babanje kubagiragiribitangaza, ariko ntibarushabahutu ubwenge mwishuri,
    Ahubwo abahutu nasanze bakora cyane kurusha abatutsi….
    Njye uvugana namwe ndumututsi ariko nta mututsi nigeze nkunda nkumugore, mfite umuhutukazi kubera Balance imvange mbyara zizaba 100%, UMUNYARWANDA
    Yezu ni muzima, ejo amahoro azatahiwacu. Kwemera nikimwe no kwizera nikindi bavandimwe

  5. Muhirwa, Elets says:

    Nimureke amasezerano asohore abandi nabo bati nimureke ibyahanuwe bisohore kuko ntibizahera kabone naho ihene yabyara umuntu, bizasohora ntakabuza. muribyo byahanuwe byose bihurira ngo mu rwanda amaraso azameneka kandi ngo mu rwanda amaraso azameneka Serwakira izahakubura.
    Ntawamenya tubitege amaso. Ikibazo nuko tudafite nuruganda rukora ibikwasi mwanya wo gukora amabombe. Ninde uzatuguriza?

  6. Muhirwa, Elets says:

    Muri amerika ubwiye umuntu ngo tugende murusengero arakubaza ngo urampemba angahe kwisaha? Agomba kuguca ayo ashaka yose uramutse umujyanye murusengero kandi utamushubije ayo uri bumuhembe ahita aguhamagarira pilisi ko watesheje igihe cye umuvugisha. Ubwo ugahita ukanirwa urugukwiye, wicwa, ufungwa burundu, ucibwa akayabo kamadollar bakugira uko bashaka. Byumvikane rero ko isi itegekwa na Shitani. Amafranga aruta Imana hano kwisi. Kimwe nuko amafranga aruta abantu hano kwisi.

  7. Yezu akuzwe says:

    Vuguziga, ejo ntaumenyuko hameze.
    UretsImana nemera imwe nize muli gatigisimu niyo izadukiza ibi bibazo.
    Niba musoma neza bibiliya ntagatifu hali ahantu muli matayo Yezu yavuze ko isi itegekwa na shitani.

    Nyamuna inzira nyayo nimwe, nitugarukirImana tukayimenya mwisezerano rishya, ntiduteze kuzapfa ahubwo tuzagirubuzima buhoraho.

    Imana ibane namwe. Twe mumuco wacu wa gatulika turavuga nyuma yisengesho rya Dawe uri mwijuru dusangira amahoro. Nkuko yatubwiye ati mbasigiyamahoro namwe muhanamahoro.

  8. Paul Hakizimana says:

    Ishyano rizagwa, ikibabaje ni urubyiruko ruzakoreshwa mu mporera.

  9. auguste says:

    urakoze Bwana NDORIMANA kunyunganira ,naho ubundi guhindura ubwoko si byanonaha no hambere umuntu yavaga NYANZA akimukira KIBUNGO akagerayo ubwoko yabuhinduye,uwo mukino ubu tunawusanga cyane mu rubyiruko ruhungira iburayi na amerika aho usanga bumva ari ifiyeri kwitwa umututsi,ese ejo nibatsindwa ibyaha bazikorera ubona uko bingana?

  10. Ntwali says:

    Iyo bavuze gusenya FDLR jyewe baransetsa nkajya kw,itaka! ubu se yabananiye ikiri umwana muto iri muri CONGO honyine ubu yamaze kuba ubukombe no gukwira isi yose nibwo bazayishobora? FDLR ntabwo ari BYIRINGIRO cyangwa inyuguti gusa ahubwo ni ideology yo kwanga ubugaragu n,ubucakara n,ibisa nabyo byose bikorerwa bamwe mu bana b,u Rwanda n,ubwo rero yasenywa muri Congo uretse ko bitanashoboka yakomereza n,ahandi tutaretse no mu Rwanda nyirizina!

  11. Ndorimana says:

    Liliya fatwa na Gen Kale Kayihura ni ikinamico lisanzwe lya buliya bwoko bw’abantu. Wambwira ute ko Kagame ejobundi yatumiye Bachir mu nama ya AU i Kigali akifotoza hamwe na we bishimye cyane kandi iyo ICC yari yamusabye ko amufata akamwohereza i Lahe?
    Ahubwo Karengera yibagiwe kuvuga ko n’ibi bishobora gutuma Paul Kagame ashobora gutonekara kuli ba shebuja ba Mpatsibihugu bo bashyizeho itegeko lyo kumufata. Yibagiwe (Kagame)ko aba ba Mpatsibihugu alibo bamuhaye ikiraka cyo kuvoma amadolari muli muli Darfour ya Bachir. Aho aba ba Mpatsibihugu ntibazagera aho bati aya madolari yacu turakomeza kuyatangira iki, bakayahagarika. Bariya ba sikikari Kagame azabashyira he? Ngo utazi ikimuhatse areba “iya se” igitsure.
    Karengera yavuze hari “ibikomerezwa” by’abahutu byihakanye ubuhutu bwabyo. Atanga urugero kuli Ministri w’intebe Anastase Murekezi. Yaje kwibagirwa n’undi wigeze kwitwa Ministri w’intebe ku gihe cya Pastori Bizimungu, hambere aha akaba yarigeze kuvuga ko umulyango w’iwabo wajyaga utanga abageni ibwami! Ngibyo iby’ahutu basanga kuba uli umuhutu ali ikimwaro.

  12. auguste says:

    ibibera ibugande birampumurira ibyo nibyo tuba dushoboye kwandika mwitegure iminsi yanyuma yubutegetsi bwi gitugu

  13. Bazamanza says:

    Kagame agiye gukora Rwara rw’Umugara mujijo maze ibihuru bimubyarire ibihunyira kabisa. Yakoresheje Mpatsibihugu ngo asenye FDLR anyuze kuri Col Wilson na Rukokoma ubwo bashingaga CNRD nayo yapfiriye mu iterura none agiye kwiyikoreza ibuye rishyshye ashotora FDLR ubundi imusubize Uganda kandi naho Museveni azahita amubagira ibisiga
    Komera FDLR wacu intambara urwana ntuteze kuzitsindwa. Ntacyo batagerageje ariko hose baranmaniwe. Icyari gisigaye ni indege none nazo bamaze iminsi bazigerageza bibwira ko Col Wilson yabakoreye akazi, nazo zarananiwe none igihe ni iki ngo Umugabo n’imbwa bagaragare. Ngaho se Kagame niyibeshye yambuke kumugaragaro uretse bimwe asanzwe akora byo kwitwikira ijoro yohereza ingabo ze zitajya zitaha ari nzima turebe?
    Sha dore aho nibereye, ubu ni isasu n’umusirikari wa FPR kabisa. Ubu twarashiririye ntimugire ngo kera ni ubu cga muzabaze umukozi wanyu Col Wilson, Col Morane na Rukokoma uko byagenze bibwiye ko bashenye FDLR. Ubu Col Wilson na Morane barabebera amashyamba ya Congo amanywa n’ijoro. Col Wiolson akunda kwihisha kwa Gasongo, amenye ko twahamenye umunsi umwe Omega azamufata mpiri. Morane we arabizi ko aba coureur be yabagize ibitambo. Esperance na Nyiramatwi nabo nizeye ko basobanuriwe ko ibihe byahindutse. Harya ubu abanyabwenge ba Col Wilson ni Esperance-Nyiramatwi? Hahahahaha

  14. Kamali says:

    Uyu muntu wanditse iyi nkuru wagira ngo ni umupfumu. Hari aho yavuze ngo “Imibanire ya MUSEVENI na KAGAME yagiye irangwa n’udushya twinshi kuburyo nawe mbona igihe cye gisigaye agishyira mu gutegurira urubyaro rwe uko ruzabaho. Ibigaragara nawe ntacyo yamarira Kagame mu bihe bikomeye.”
    None dore Kale Kayihula bahise bamufatira i Kigali , bivuga ko Museveni na Kagame barabeshyanya ariko uwatanga undi yamwasa. Abumva urwongereza mwisomere

    http://smithrise.com/breaking-gen-kayihura-arrested-in-rwanda-for-the-icc/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *