NI IRIHE SHYAKA RYA POLITIKI RIFITE UMURONGO NGENDERWAHO UDAHINDAGURIKA MU KUBOHOZA ABANYARWANDA N’ U RWANDA?

Opposition 1
  • Views 2463
  • Rating 12345

La raison du plusfort est toujours la meilleur uyu mwandiko abenshi burya twigaga tuwumva ariko murwego rugarukiye hafi gusa, kuko imitekerereze yacu yari iya hafi kubera imyaka twabaga dufite. Igitekerezo cy’umunyembaraga cyangwa cy’umukire naho cyaba ari kibi cyangwa cyica inzirakarengane gihora ari cyiza. Muri iyi minsi ngarutse kuri iki gitekerezo kubwo kubura impamvu nyakuri impunzi z’abahutu zicwa ntihagire ukomana detse bikagaragara ko hari bamwe mu bazirindaga bafashe gahunda yokuzita mumenyo y’ingona kumugaragaro nk’aho bafite ukuri ! ibibazo umuntu yakwibaza hano ni ibi

  • Raison ni iyihe?
  • Plus fort ni nde?
  • Faibles ni bande?
  • Ingaruka ni iyihe?

Nagize amahirwe yo kumenyana na bamwe muri opposition nyarwanda mu ntangiro z’umwaka wa 2009 icyo gihe FDLR yari mu ntambara yabatijwe umoja wetu na za kimya 1 na 2. Icyo nari mfite urubyiruko rwinshi naganiraga narwo rwari rufite inyota yo kwinjira muri FDLR rugafasha abandi kurinda impunzi no kubohoza igihugu. Bamwe ntibihanganiraga gutinda kwa FDLR, kubwo gutekereza kwabo bambukaga imipaka ya DRC ni ya Uganda bigoranye bakajya kwishakira FDLR . Ariko ubu abenshi sinzi iyo bari! Icyo gihe nubwo uyu mutwe wari ufite menaces muri recrutement (birumvikana kuko kwari ukwikengera ngo umwanzi atabinjira), ariko ntacyatumaga abahungu batajyayo. Gusa icyo nakwibaza uyu munsi ni iyihe raison ituma batakirecruta?

Nubwo uyu munsi bari muntambara! Urwego rwa gisirikare muri opposition turarukunda kuko tubona bafite gahunda (aha ndavuga FDLR). Ku rwego rwa politique (amashyaka yandi ya politique nyarwanda) twarugeragaho tugaseka! Kuberako twaburaga gahunda n’imwe ifatika. Twahoraga twumva bakora amanama no kuzuza imyanya y’amakomite bakananirwa kuyuzuza tukibaza impamvu inzego zabo zihora zituzuye? Nta plan, ntabyakozwe cyangwa ibitarakozwe n’impamvu yabyo byigwaga! Nta murongo ngenderwaho babaga bafite! Badategereje umuzungu runaka ntibashoboraga kugira icyo bakora! Hari n’abantu batubwiraga ngo twitonde tube dutegereje raport ya Trevidic ngo turebe icyo izageraho!  Ibi byose byatweretse ko abanyapilitike bari mu Burayi nta gahunda bari bafite hatari abazungu bakoresha kandi abo bazungu banakoreraKAGAME. Mu nyandiko twagejeje muri FDLR twayibwiye ko ireka kwizera abo bari mu burayi kuko ntacyo bazayigezaho kandi dore niko bigenda biba.

Ikikibazo cya raison rero! Biragaragara ko nta raison aba banyapolitike bari bafite nk’iya FDLR! Kuko mu by’ukuri bo bafite raison z’abazungu zibabeshya ko igihugu bazakibona batarwanye! Muri iyo myaka haciye inyandiko ndende ku rubuga rwa www.leprophete.fr ivuga ngo revolution y’ikaramu itamena amaraso! Ariko twe twabonaga iyo revolution idashoboka none dore bo babibonye uyu munsi. Ibi byerekana ko bo bafite ubukererwe bw’imyaka 6 mu kumenya inzira yo kubohoza igihugu. Iyo ntera niyo ituma biheba bagafata umugambi wo kugambanira bagenzi babo. Ibi bikaba biterwa n’uko bo nta raison bafite ahubwo bakoresha raison y’undi muntu (umuzungu) nawe ukorera Kagame bityo bagahora bisanga mu migambi ye! Nyamara twe, yego bigira icyo bidutwara kuko bitwicishiriza impunzi bikanadutinza murig ahunda twiyemeje, ariko bo bagwa mu mutego bakabibona bakamwara bagatinya kwigarura ahari bagira ngo ntitwabakira! Yego ntitwabaha ikizere nk’icyambere ariko ntituyobewe ko ari benewacu!

Iyi raison du plus fort yarangije gufata abantu bari mu burayi byararangiye yewe nta n’imisanzu kuko benshi ijuru ryabo barigezemo ntacyo bitayeho, bene wabo bapfira mu mashyamba ntacyo bibabwiye. Gusa abo bazungu birukaho ntibakunda abantu batagira patriotisme. Abirirwa basenga gusa bagomba kumenya ko amasengesho atagira ibikorwa aba apfuye ubusa imbere y’Imana! Kuko Imana iha imigisha imirimo y’intoki zacu byanaruta bakabireka kuko ntiwatinya Kagame ngo utinyuke Satani kuko ariwe uri kurwego rwo hejuru. Ba Dawidi bararwanye, abami bose ba Israel  bararwanye, Amerika iri kicyo iricyo kubwo kwitabara, ROMA ni Roma kubera intambara none mwe bahutu nimwe mushakako imana ikora ibitangaza ize bayibone kumusozi yafashe machine gun?

Oya rwose musigeho, mwige amateka n’icyo bibilia ivuga ku kwizera kutagira imirimo (ibikorwa). Imana yacu ntikunda abanebwe, ibigwari, abadakunda ababo, abanyabwoba, abadakunda igihugu cyabo, itubuza kandi ibiryo by’ubunebwe n’ijisho ribi, kugirango iturinde iby’agashinyaguro kuko byo tutakwanga kubirya turamutse turi aho gushinyagurirwa. Mwibuke ko naYesu bamusomeje kuri divayi y’umushari. None bamwe muri mwe mwahisemo kubirya byose mubivanze (ubunebwe, ubugwari, iby’agashinyaguro, kudakunda abanyu,…) mukurikiraTwagiramungu wahamagaye Pio mwne Kayibanda ngo bamwice, Twagiramungu watumye impunzi z’i Kibeho zidakomeza guhunga zikicwa! Abuza ibiryo by’impunzi kunyura mugihugu baranabifatira… kugirango zipfe.

Uyu niwe abazungu bahisemo gukoresha mukuyobya abapolotisiye b’abahutu, nyuma y’uko nawe bamwise Umusazi. Muribuka ubwo yatabazaga ngo leta y’u Rwanda yashatse kumwica ! Police y’ababiligi yamubujije kubivugaho byinshi umunwa uramunanira arabyandagaza. Bamwita umusazi. None niwe abazungu batuma mu bapolitisiye b’abahutu, abadogiteri, abakoloneli n’abamiliyoneri b’abahutu! Ngabo aba Coloneli Twagiramungu yatumweho CNRD iba iravutse. Cyakora koko mbonyeko ushaka umusazi umutuma undi musazi! La raison du plus fort ! Kuko ari umuzungu wabatumyeho umusazi baremera nabo bakaba abasazi bagakurikira. Ese ubwo ababakurikira bo si abasazi? Ese abamuzi neza umurongo ngenderwaho we ni uwuhe? Agamije iki? CNRD igeze he? Igamije iki se ? Gusa ni ibisanzwe koko abasazi ntibagira umurongo ngenderwaho.

Umwanzuro

Igitekerezo cy’umuzungu ni raison du plus fort ukorera Kagame ashaka no guhisha amakosa ye yakoze muri kano karere, le plus faible ni rubanda ihagarariwe na FDLR ibitekerezo byayo n’uburenganzira bwabo bihora bishyirwa hasi hakoreshejwe abiyitako bafite ubunararibonye , abakuru, abanyabwenge biyemeje gukurikira buhumyi ibitekerezo by’abazungu bakorera Kagame bigatuma bahora bagwa mumutego badashobora kwikuramo. Impunzi z’abahutu zabirenganiyemo zihora zipfa nk’aho atari abantu!

Ndarangiza mbibutsa amagambo yavuzwe n’umuvugizi wa FDLR asubiza abanyaoplitiki bituramiye i Buraya, Amerika na Canada bamara guhaga imireti na za byeri bakibwira ko FDLR iri mu mashyamba bazayihindura abacanshuro babo: “Nyakubahwa Laforge Fils Bazeye (Porte parole wa FDLR) yigeze kuvuga ati “FDLR ntabwo ariyo gushakiraho amahirwe cga amaramuko ya politike munyungu z’umuntu cga z’ishyaka rye bwite”. Hari abanyapolitike benshi nibuka bagiye begera FDLR ngo bayifashishe mukugera kunyungu zabo n’amashyaka yabo bwite batitaye kumateka n’akababaro abacunguzi n’impunzi banyuzemo banakinyuramo. Hari umunyapolitike wigeze kuvuga ngo FDLR-FOCA ni ingabo zabuze uzitoragurira ngo azikoreshereze mu ishyaka rye. Aha niho bibeshyera cyane. FDLR-FOCA ntabwo ari abacanshuro b’ishyaka cga umuntu kugiti cye, ni abacanshuro b’impunzi na rubanda muri rusange. Iyo abo banyapolitiki basanze FDLR itabemerera kuba igikoresho cyabo cga cy’amashyaka yabo, bamwe bahita barakara, bakamwara nibo wumva bayisebya, bayirwanya, bayigambanira n’ibindi. FDLR yahozeho, iriho kandi nta kitarakozwe ngo isenyuke ariko byarananiranye ntabwo rero ari CNRD byashobokera. FDLR yaratsinze, irigutsinda kandi izatsinda.

Inama

  • FDLR Igomba gukora refreshing ya organization idakoresheje urwego abigira abanyapolitiki bari mu Burayi n’ahandi kandi igashaka uburyo abashaka kuba abanyamuryango bayo bajya banyuramo. Ikanashiraho umurongo w’ibitekerezo.
  • Abapolotisiye bayobye bagaruke kandi batange ubuhamya tubakubite icyuhagiriro isoni baryikuremo inzira zikigendwa. FDLR nta mpamvu itabaha amahirwe ya kabiri yo kuyisanga
  • Rubanda mwese mushake inkunga ya FDLR muve mu bigambo no gutegereza kurya iby’ubunebwe cga iby’ubugwari kuko urugamba rugeze aho rugiye gusobanuka kuburyo kutarugiramo uruhari kwaba ari uguhomba.

Umusomyi w’Intabaza

Limbati Kagahe Geofre

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to NI IRIHE SHYAKA RYA POLITIKI RIFITE UMURONGO NGENDERWAHO UDAHINDAGURIKA MU KUBOHOZA ABANYARWANDA N’ U RWANDA?

  1. Donald Bleck says:

    Ibi biganisha ku kwibaza niba ubusabe bw’aya mashyaka akomeje kwerekana ko ashaka Perezida Kagame ari ko bahuje umurongo wa politiki cyangwa se ari ikinamico yo gutinya kwiyerekana nabi imbere y’ishyaka rifite imbaraga kugira ngo bitazabaviramo gutakaza imyanya nyuma ya 2017. Ibi byatuma wibaza ese aya mashyaka ariho? Ese arashoboye, umurongo w’itandukaniro wayo cyangwa porogaramu yayo ni iyihe?

  2. Thanks very helpful. Will certainly share website with my good friends

  3. Uwiragiye says:

    Ese Col Wilson na Twagiramungu ntibaba barariye akataribwa? Ibyo bemereye Sayinzoga se bazabigeraho? None bazishyura iki baramutse batabigezeho? Nkuko na Sayinzoga ubwe yabyivugiye bashatse gusenya FDLR kenshi birabananira. Bifashisha Twagiramungu na Wilson, ariko ikigaragara ni uko nabo babinaniwe kuko gahunda yambere yo kwirenza abayobozi ba FDLR yarapfubye.

    Rubanda yagombaga kubakurikira nayo yarabamaganye. Abagomba kubibafashamo bamwe na bamwe babonye bitangiye nabi baricecekera. Inda nini nayo ntiboroheye kuko bamwe muri bafashe amafaranga barayikubira baca mu byatsi, aha navuga Rwaka Theobald. Ikindi umuvugizi wa CNRD igishingwa ariwe Kamuhanda bivugwa ko ari Rukokoma nawe arimo gukinira mu mwobo acecetse. Nta gitangaza cyaba kirimo rero mu gihe CNRD inaniwe gukora ibyo yasezeraniye Sayinzoga mwakumva Kamuhanda (Rukokoma) yihakanye Col Wilson na bagenzi be.

    Bavandimwe namwe nshuti, mwirinde kwiruka inyuma y’abagambanyi birirwa bababeshya ngo bazabacyura mu gihe cy’ibyumweru 2 cyangwa 3 kuko uko kubacyura kuvugwa i Mutobo namwe murakumva. Mukomeze mutahure abo bagambanyi maze tubashyire hanze kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Harakabaho Rubanda kandi Umucunguzi ni Rubanda.

  4. Uwayo Vivien says:

    Aka kantu kankoze ahantu pe:

    “Nyakubahwa Laforge Fils Bazeye (Porte parole wa FDLR) yigeze kuvuga ati “FDLR ntabwo ariyo gushakiraho amahirwe cga amaramuko ya politike munyungu z’umuntu cga z’ishyaka rye bwite”. Hari abanyapolitike benshi nibuka bagiye begera FDLR ngo bayifashishe mukugera kunyungu zabo n’amashyaka yabo bwite batitaye kumateka n’akababaro abacunguzi n’impunzi banyuzemo banakinyuramo. Hari umunyapolitike wigeze kuvuga ngo FDLR-FOCA ni ingabo zabuze uzitoragurira ngo azikoreshereze mu ishyaka rye. Aha niho bibeshyera cyane. FDLR-FOCA ntabwo ari abacanshuro b’ishyaka cga umuntu kugiti cye, ni abacanshuro b’impunzi na rubanda muri rusange. Iyo abo banyapolitiki basanze FDLR itabemerera kuba igikoresho cyabo cga cy’amashyaka yabo, bamwe bahita barakara, bakamwara nibo wumva bayisebya, bayirwanya, bayigambanira n’ibindi. FDLR yahozeho, iriho kandi nta kitarakozwe ngo isenyuke ariko byarananiranye ntabwo rero ari CNRD byashobokera. FDLR yaratsinze, irigutsinda kandi izatsinda. ”

  5. iseta says:

    Ahubwo se nk’umuntu ubaye impunzi imyaka n’imyaniko akaba akigenda inyuma ya baliya bakoreshwa cg bakorera abazungu bumva bizarangira bite? Nibutse umunyapolotiki nigeze kubaza nti ubona FDLR, na we ati aaaan, FDLR nta ngufu ifite,ifite imiziro,…Naramwumvilije musekera mu mutima aliko kandi mpita menya ko ibyo alimo ntacyo bizatumalira.Harya ko ivuga ko nibidakunda ko binyura mu nzira y’amahoro izafata intwaro igasubiza abanyarwanda agaciro kabo kagame na fpr babambuye, baliya bandi bo harya ngo bazanyura mu zihe nzira badusubiza uburenganzira bwacu twanbuwe? Nibasubize iki tubemere, kibananiye nk’uko bigaragara ubu tubatere umugongo. Ufite imigambi mizima ni tugiye inyuma.

  6. Gahunde Charles says:

    Muri aba banyapolitike bakoresha za raisons z’abazungu cga bibwira ko abazungu aribo bazabakemurira ibibazo natanga urugero kuri Padiri Thomas Nahimana: Akimara gushinga Ishema Party, ba shebuja bahise bamusaba gukora uko ashoboye FDLR ikavaho. Nguko uko yatangiye guhuragura amagambo nk’uhanzweho yemeza ko FDLR irutwa na FPR. Ayo magambo ye ntacyo yagezeho muri uwo mugambi wo gusenya abacunguzi. Nyuma bamuhaye akayabo k’amafaranga ngo azenguruke ibihugu byinshi yemeza ko we afite ingabo zizajya gukuraho Kagame ari nako asaba ibihugu byinshi guha akato FDLR ngo bigafasha igisirikare cya Padiri.

    Ibyo bihugu byamubaza amazina y’abasirikare akarya iminwa cyangwa agatanga amazina y’abantu batakiri mu gisoda ayahawe n’abantu bamwe yifashishaga byihutirwa atanababwiye icyo ashakira amazina y’abasirikare bamwe ba FDLR yashakaga kwiyitirira. Ingendo yagize muri urwo rwego mu bihugu bya SADEC ndetse no muri bimwe mu bihugu byo mu biyaga bigari zamuguye nabi, zereka ba shebuja bamukoresha ko ikiraka bamuhaye cyo gusenya FDLR cyamunaniye.

  7. Christophe Kangayo says:

    Bijya gutangira Col Wilson yashutswe na Twagiramungu alias Rukokoma na Rwaka Theobald ko nagumuka agashinga uwo mutwe wabo w’ingabo wifuzwa na Enough Project y’abanyamerika azahabwa amafaranga yo kujya ahemba izo ngabo $200 buri kwezi.

    Col Wilson yubahirije ibyo ba sebuja bari bamubwiye ahita atangaza ko yitandukanije n’Abacunguzi agashinga umutwe we, ariko byarangiye aya mafaranga Rwaka ayiririye wenyine. Ntabwo bwakeye kabiri abasirikari ba CNRD batangiye gusubiranamo bamwe bahatakariza ubuzima. Na none mu gihe gito batangiye kwicwa n’inzara bahitamo gutangira gukora ibikorwa bigayitse byo gusahura abenegihugu , aha nabaha urugero rw’umu Major wo muri CNRD wibye amatungo y’abenegihugu ariko FDLR ikayamutesha ikayasubiza bene yo.

    Hagati aho imishikirano hagati ya CNRD, DRC, HCR , Kigali na mpatsibihugu irakomeje mu ibanga aho bigaragara ko CNRD ikomeje umugambi wayo w’ikubitiro wo kugurisha impunzi. Ibi bintu byo gutaha bamanitse amaboko abasirikari ba CNRD ntabwo bose babyumva kimwe akaba anariyo mpamvu bahora basubiranamo kuburyo ayo masubiranamo atuma bicana hagati yabo nk’urugero natanga aha, ni uko n’isubiranamo ryo kuwa gatanu no ku wa gatandatu mu cyumweru gishize, abasirikari ba CNRD bararasanye hapfamo 3 abandi barakomereka.

    Na none ibi bikora by’ubusahuzi CNRD irabikomeje kuburyo no mu cyumweru gishize abasirikari ba Twagiramungu na Col Wilson bibumbiye mucyo bise CNRD-Ubwiyunge bafatanyije na Kasongo basahuye inkambi y’abahutu b’abacongolais ahitwa Kivuye muri Masisi, ariko babasahuye urukombamazi kuburyo abaturage basigaye i heruheru.

    Banyarwanda, banyarwandakazi aho muri hose mwirinde abantu nk’aba ba Twagiramungu alias Rukokoma, Col Wilson, Rwaka n’abavugizi babo nka Hakizimana Emmanuel umaze iminsi azenguruka Africa avuye i Paris akagenda abeshya abanyarwanda ngo bamuhe amafaranga noneho FDLR ya Rukokoma ibacyure mubyumweru 2 gusa. Uyu mugabo aho kuvuga ko ahagarariye CNRD aragenda yiyita FDLR-Rukokoma kuko yasanze abanyarwanda nta cyizere bafitiye CNRD. Banyarwanda rero murabe maso maze mwirinde aba banyenda nini bagamije kugurisha Rubanda.

  8. Angelus V says:

    Mudutohoreze neza ko ibi byabaye kuko mperutse kumva wa mugabo wiyita Jean Kalisa ariwe ushinzwe umutekano muri CNRD kandi aherutse i Kigali avuye muri Australie kuko niho aba nubwo yabeshye ngo ahagarariye impunzi z’abanyarwanda i Buraya bwose

    Aya makuru yatangajwe na Arnold Tembere Nibyo kandi le 17 Juillet ni ejo keretse niba Cnrd Ubwiyunge Tuzatsinda, yongeye gusubika iyo gahunda: WILSONI RUMBAGO ma CNRD ye YARIYE AKATARIBWA NONE KUKISHYURA BIRIMO KUMUGORA
    Intumwa za CNRD zizaba ziri mu Rwanda tariki ya 17/07/2016 doreko zari zitegerejweyo ku itariki ya 07/07/2016 ,bakazaba bagiye kunonosora uko abasirikare bari kumwe nabo bazashyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda..ibyo bikaba bitumvikannwaho nabusa muri CNRD cyane ABACUNGUZI bari barafashwe n’ikinyoma cya Wilson bagizwe ahanini n’abasirikare bayoborwaga bya hafi na Wilson-Hamada bavuga ko ibyo gutaha cyangwa gushyira intwaro zabo hasi bitarimo

    • rubanda says:

      fdlr ni ibitekerezo namaraso atemba mu mitsi ya rubanda kandi umucunguzi ni rubanda.mukomereze aho tubari inyuma. pahulo nabambari be ibyo bakorera abanyarwanda ni ikiraka bahawe na mpastibihugu muzi;nitutirwanaho tuzahashirira uretse ko bidashoboka ubu fdlr iri ku isi yose ntabwo ari muri congo gusa.ese yakweruye akajya I Burundi kumugaragaro akareba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *