NI AKUMIRO:”URWANDA KU MWANYA WA MBERE MURI AFURIKA KUGIRA GUVERINOMA IKATAJE MU GU TEKINIKA ZA RAPORTS”!!!

Murekezi
  • Views 3018
  • Rating 12345

WORLD ECONOMIC FORUM bishatse kuvuga, Ihuriro Mpuzamahanga mu by’ubukungu, iherutse kwihanukira nta soni, isohora rapport y’umwaka wa 2016 ikora urutonde rw’uko guverinoma zikurikirana mu kwita ku baturage no kuba zihamye.

Biteye urujijo no kwibaza byinshi kubona kuri urwo rutonde, guverinoma iyobowe na Paul Kagame yaje ku mwanya wa mbere muri Afurika. [Kuvuga ko guverinoma iyobowe na Kagame, aha mwumve ko ministre w’intebe nta cyo akora ari agakingirizo kuko Kagame ni we uyobora ibikorwa byose bya guverinoma].

Twibuke ko mu minsi mike ishize, Urwanda rwari rwakiriye inama ya World Economic Forum. Bigaragara ko, uyu mwanya ari igihembo bahaye P Kagame kubera ko yikokoye, agakenesha abaturage abaca imisoro n’andi mafaranga itabagirira akamaro kugira ngo ace agahigo yakira iyi nama mpuzamahanga.

Ibi ni bimwe mu buryo leta ya FPR Inkotanyi ikoresha nk’iturufu kugira ngo ikomeze igire amaboko n’abayikingira ikibaba ku bibi yakoreye n’ubu igikorera abanyarwanda by’umwihariko, abo mu bwoko bw’abahutu bafatwa na yo nk’abaturarwanda bo ku rwego rwa kabiri (2 ème categorie ou 2 ème strate).

Nta gushidikanya ko uyu mwanya wahawe guverinoma ya Kigali kubera ruswa kuko nta mpamvu nimwe nyakuri yatuma Urwanda rwibona imbere y’ibihugu byose by’Afurika.
Ruswa y’igitsina (sexe/sex), ruswa y’amafaranga no kubeshya (mensonge/ruse) ni byo ntwaro ya leta iriho i Kigali.

Kubera ko iyo urebye usanga isi yose yarokamwe na ruswa ku buryo, abo twita ko bagombye kuvugira no kurenganura abarengana mu bihugu biyoborwa n’abanyagitugu, na bo basigaye babaha iritubutse (cash) bagahuma amaso imbere y’ibibi bikorwa n’abategetsi b’abanyagitugu.

Birababaje kubona abanyarwanda batanga amafaranga yo kwivuza bishyize hamwe (mutuelle de santé) ariko bakaba batavurwa. Birababaje kuba abaganga n’abandi bakozi badahembwa kandi abaturage baba baratagangaye bashakisha amafaranga ya mutuelle de santé, ayo mafaranga akaba ari amwe mu yo leta ihemba abakozi bo kwa muganga. Biteye agahinda kubona abaturage bakurwa mu bya bo mu Bugesera, umurenge wa Rilima ngo bagiye kuhubaka ikibuga mpuzamahanga, bakabaha intica ntikize y’amafaranga none, kugeza ubu abenshi bakaba batagira aho guhinga kuko abo bimuriye mu murenge wa Musovu babubakiye amazu bakababwira ko ngo inzu imwe yatwaye miliyoni indwi z’amanyarwanda (7.000.000 FRW).

Mu by’ukuri, iyo urebye usanga izo nzu zitaratwaye ariya mafaranga. Ayo mazu yubatswe n’amashyirahamwe y’inkeragutabara ziyobowe na Lt Gen Fred Ibingira (wa wundi bigishaga kwandika no gusoma ariko akaza kugira ingorana ku nyuguti “i”). Icyo kibuga ntikicyubatse, kuko leta yafashe icyemezo cyo kwagura icy’i Kanombe aho bitegura na none kwimura abaturage bashobora kuzapfunyikirwa amazi nk’ab’i Bugesera mu murenge wa Rilima. Murumva ko leta y’agatsiko iba ititaye ku bibazo bya rubanda kandi mu by’ukuri rubanda ari yo itanga ubutegetsi. Ni henshi mu gihugu abaturage bimuwe bagahabwa intica ntikize, bityo bakabura ibyo baruhiye ubuzima bwa bo bwose. Ntibyumvikana ukuntu, leta isesagura akayabo k’amafaranga yakira amanama adafitiye rubanda akamaro mu gihe umubare munini w’abanyarwanda bugarijwe n’inzara “Nzaramba”, abenshi bakaba barasuhukiye mu bihugu bikikije Urwanda.

Inama ya World Economic Forum yatwaye akayabo k’amafaranga, inama y’abakuru b’ibihugu by’afurika amafaranga yasohotse ntawamenya uko angana. Mbere yaho hari hashize iminsi mike Urwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ku bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi; ariko iyo nama yo yaje kuba urw’amenyo ku kuko abayitabiriye bishwe n’inzara kubera kubura amafunguro ahagije. Vuba aha, mu Rwanda hazateranira indi nama y’abayobozi bo muri afurika bashinzwe inzego z’iperereza.

Izo nama zose ziba zigamije kugura no guha isura nziza leta y’Urwanda kandi mu by’ukuri abaturage by’umwihariko abahutu barishwe n’agahiri n’agahinda. Ikindi ni uko abaza muri izi nama babumvisha bakoresheje uburyo bwose bushoboka ko impunzi z’abanyarwanda ziri mu bihugu bya bo zigomba kwamburwa ubuhungiro ngo, kuko nta mpamvu bagifite bitwaza zo kuguma inyuma y’igihugu. Abahawe inyoroshyo zinyuranye (amafaranga, sexe,…) iyo basubiye mu bihugu bya bo benshi muri bo kubera kutareba kure no kudashaka kumenya ukuri batangira guhutaza inzirakarengane z’impunzi. Birababaje kubona leta iriho mu Rwanda yamagana abakene, ikanabafunga aho gushaka uburyo n’ingamba zo kubakenura. Leta iriho ni nka wa mukire uvuka mu bakene uhisha (utereka) ababyeyi be umushyitsi ukomeye wamugendereye. Ubundi, yakagombye gufata ababyeyi akabubakira inzu nziza, akabambika, akabaha ibibatunga, akururikije uko yifashije. Na FPR rero, yagombye kumva ko gufunga no kwamaganira kure abakene atari byo bizatuma leta yayo ibonwa neza inashimwa n’amahanga. Ubu nta kintu kitajya ahagaragara kubera ikoranabuhanga n’imitekerereze y’abantu yafashe indi sura n’intera ndende mu guharanira uburenganzira bwa nuntu.

Mu by’ukuri, aba bita impuguke batiza umurindi leta ya FPR ihonyora rubanda. Bazi neza ko Urwanda ruyobowe n’umunyagitugu, umwicanyi ruharwa. Bazi ko uburenganzira bwa muntu buhohoterwa birenze urugero. Bazi ko nta demokarasi (démocratie) uri mu Rwanda. Birengagije ko itegeko nshinga rishya ari ikoti bwite rya Kagame (costume sur mesure) yasabye inkomamashyi z’abadepite n’abasenateri kumudodera babeshyera Rubanda ngo imwibonamo, iramwifuza nk’umuyobozi ubuziraherezo. Ni agahomamunwa.!
Bafunze amaso birengagiza ubwicanyi leta iriho mu Rwanda yakoreye n’ubu igikorera abaturage bayo, ubwicanyi yakoze muri RDC n’ubwo iri gukora i Burundi kandi ikibandanya.

Iyi raporo yakozwe na World Economic Forum, nta gaciro yagombye kuhabwa. Abitwa ko ari impuguke ku rwego mpuzamahanga, bagomba kumva ko iyo bamwe muri bo bakora amaraporo nk’aya atarimo ukuri n’ubuziranenge, baba baha isura mbi umwuga wa bo muri rusange; bityo bakabatesha agaciro n’ishema. None ubwenge, ubumenyi n’ubushobozi bya bo bemere koko bisimbuzwe n’inyungu z’ubutunzi bw’ibintu? Amateka azabacira imanza.

Oya. Igihe kirageze ngo abayobye kubera kugurwa amafaranga n’ibindi bijyana na yo basubize ubwenge mu gitereko bareke gukomeza gutera inkunga abayobozi ba FPR Inkotanyi bayogoje rubanda nyarwanda n’abatuye akarere k’ibiyaga bigari.

Umusomyi w’Intabaza

Freeman

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to NI AKUMIRO:”URWANDA KU MWANYA WA MBERE MURI AFURIKA KUGIRA GUVERINOMA IKATAJE MU GU TEKINIKA ZA RAPORTS”!!!

  1. Murekatete wahabwaga amahirwe yo gutsinda ni we wari ku mwanya wa mbere watowe n’umubare mwinshi w’abakurikiranye irushanwa kuri internet.

  2. Kanuma Christophe says:

    Uretse FDLR yadukiza iri shyano ngo ni Kagame nta wundi

    “Nyakubahwa Laforge Fils Bazeye (Porte parole wa FDLR) yigeze kuvuga ati “FDLR ntabwo ariyo gushakiraho amahirwe cga amaramuko ya politike munyungu z’umuntu cga z’ishyaka rye bwite”. Hari abanyapolitike benshi nibuka bagiye begera FDLR ngo bayifashishe mukugera kunyungu zabo n’amashyaka yabo bwite batitaye kumateka n’akababaro abacunguzi n’impunzi banyuzemo banakinyuramo. Hari umunyapolitike wigeze kuvuga ngo FDLR-FOCA ni ingabo zabuze uzitoragurira ngo azikoreshereze mu ishyaka rye. Aha niho bibeshyera cyane. FDLR-FOCA ntabwo ari abacanshuro b’ishyaka cga umuntu kugiti cye, ni abacanshuro b’impunzi na rubanda muri rusange. Iyo abo banyapolitiki basanze FDLR itabemerera kuba igikoresho cyabo cga cy’amashyaka yabo, bamwe bahita barakara, bakamwara nibo wumva bayisebya, bayirwanya, bayigambanira n’ibindi. FDLR yahozeho, iriho kandi nta kitarakozwe ngo isenyuke ariko byarananiranye ntabwo rero ari CNRD byashobokera. FDLR yaratsinze, irigutsinda kandi izatsinda. ”

  3. Kanamugire says:

    Urwego rwa gisirikare muri opposition turarukunda kuko tubona bafite gahunda (aha ndavuga FDLR). Ku rwego rwa politique (amashyaka yandi ya politique nyarwanda) twarugeragaho tugaseka! Kuberako twaburaga gahunda n’imwe ifatika. Twahoraga twumva bakora amanama no kuzuza imyanya y’amakomite bakananirwa kuyuzuza tukibaza impamvu inzego zabo zihora zituzuye? Nta plan, ntabyakozwe cyangwa ibitarakozwe n’impamvu yabyo byigwaga! Nta murongo ngenderwaho babaga bafite! Badategereje umuzungu runaka ntibashoboraga kugira icyo bakora! Hari n’abantu batubwiraga ngo twitonde tube dutegereje raport ya Trevidic ngo turebe icyo izageraho! Ibi byose byatweretse ko abanyapilitike bari mu Burayi nta gahunda bari bafite hatari abazungu bakoresha kandi abo bazungu banakoreraKAGAME. Mu nyandiko twagejeje muri FDLR twayibwiye ko ireka kwizera abo bari mu burayi kuko ntacyo bazayigezaho kandi dore niko bigenda biba.

    Ikikibazo cya raison rero! Biragaragara ko nta raison aba banyapolitike bari bafite nk’iya FDLR! Kuko mu by’ukuri bo bafite raison z’abazungu zibabeshya ko igihugu bazakibona batarwanye! Muri iyo myaka haciye inyandiko ndende ku rubuga rwa http://www.leprophete.fr ivuga ngo revolution y’ikaramu itamena amaraso! Ariko twe twabonaga iyo revolution idashoboka none dore bo babibonye uyu munsi. Ibi byerekana ko bo bafite ubukererwe bw’imyaka 6 mu kumenya inzira yo kubohoza igihugu. Iyo ntera niyo ituma biheba bagafata umugambi wo kugambanira bagenzi babo. Ibi bikaba biterwa n’uko bo nta raison bafite ahubwo bakoresha raison y’undi muntu (umuzungu) nawe ukorera Kagame bityo bagahora bisanga mu migambi ye! Nyamara twe, yego bigira icyo bidutwara kuko bitwicishiriza impunzi bikanadutinza murig ahunda twiyemeje, ariko bo bagwa mu mutego bakabibona bakamwara bagatinya kwigarura ahari bagira ngo ntitwabakira! Yego ntitwabaha ikizere nk’icyambere ariko ntituyobewe ko ari benewacu!

    Iyi raison du plus fort yarangije gufata abantu bari mu burayi byararangiye yewe nta n’imisanzu kuko benshi ijuru ryabo barigezemo ntacyo bitayeho, bene wabo bapfira mu mashyamba ntacyo bibabwiye. Gusa abo bazungu birukaho ntibakunda abantu batagira patriotisme. Abirirwa basenga gusa bagomba kumenya ko amasengesho atagira ibikorwa aba apfuye ubusa imbere y’Imana! Kuko Imana iha imigisha imirimo y’intoki zacu byanaruta bakabireka kuko ntiwatinya Kagame ngo utinyuke Satani kuko ariwe uri kurwego rwo hejuru. Ba Dawidi bararwanye, abami bose ba Israel bararwanye, Amerika iri kicyo iricyo kubwo kwitabara, ROMA ni Roma kubera intambara none mwe bahutu nimwe mushakako imana ikora ibitangaza ize bayibone kumusozi yafashe machine gun?

    Oya rwose musigeho, mwige amateka n’icyo bibilia ivuga ku kwizera kutagira imirimo (ibikorwa). Imana yacu ntikunda abanebwe, ibigwari, abadakunda ababo, abanyabwoba, abadakunda igihugu cyabo, itubuza kandi ibiryo by’ubunebwe n’ijisho ribi, kugirango iturinde iby’agashinyaguro kuko byo tutakwanga kubirya turamutse turi aho gushinyagurirwa. Mwibuke ko naYesu bamusomeje kuri divayi y’umushari. None bamwe muri mwe mwahisemo kubirya byose mubivanze (ubunebwe, ubugwari, iby’agashinyaguro, kudakunda abanyu,…) mukurikiraTwagiramungu wahamagaye Pio mwne Kayibanda ngo bamwice, Twagiramungu watumye impunzi z’i Kibeho zidakomeza guhunga zikicwa! Abuza ibiryo by’impunzi kunyura mugihugu baranabifatira… kugirango zipfe.

    Uyu niwe abazungu bahisemo gukoresha mukuyobya abapolotisiye b’abahutu, nyuma y’uko nawe bamwise Umusazi. Muribuka ubwo yatabazaga ngo leta y’u Rwanda yashatse kumwica ! Police y’ababiligi yamubujije kubivugaho byinshi umunwa uramunanira arabyandagaza. Bamwita umusazi. None niwe abazungu batuma mu bapolitisiye b’abahutu, abadogiteri, abakoloneli n’abamiliyoneri b’abahutu! Ngabo aba Coloneli Twagiramungu yatumweho CNRD iba iravutse. Cyakora koko mbonyeko ushaka umusazi umutuma undi musazi! La raison du plus fort ! Kuko ari umuzungu wabatumyeho umusazi baremera nabo bakaba abasazi bagakurikira. Ese ubwo ababakurikira bo si abasazi? Ese abamuzi neza umurongo ngenderwaho we ni uwuhe? Agamije iki? CNRD igeze he? Igamije iki se ? Gusa ni ibisanzwe koko abasazi ntibagira umurongo ngenderwaho.

    Umwanzuro

    Igitekerezo cy’umuzungu ni raison du plus fort ukorera Kagame ashaka no guhisha amakosa ye yakoze muri kano karere, le plus faible ni rubanda ihagarariwe na FDLR ibitekerezo byayo n’uburenganzira bwabo bihora bishyirwa hasi hakoreshejwe abiyitako bafite ubunararibonye , abakuru, abanyabwenge biyemeje gukurikira buhumyi ibitekerezo by’abazungu bakorera Kagame bigatuma bahora bagwa mumutego badashobora kwikuramo. Impunzi z’abahutu zabirenganiyemo zihora zipfa nk’aho atari abantu!

    Ndarangiza mbibutsa amagambo yavuzwe n’umuvugizi wa FDLR asubiza abanyaoplitiki bituramiye i Buraya, Amerika na Canada bamara guhaga imireti na za byeri bakibwira ko FDLR iri mu mashyamba bazayihindura abacanshuro babo: “Nyakubahwa Laforge Fils Bazeye (Porte parole wa FDLR) yigeze kuvuga ati “FDLR ntabwo ariyo gushakiraho amahirwe cga amaramuko ya politike munyungu z’umuntu cga z’ishyaka rye bwite”. Hari abanyapolitike benshi nibuka bagiye begera FDLR ngo bayifashishe mukugera kunyungu zabo n’amashyaka yabo bwite batitaye kumateka n’akababaro abacunguzi n’impunzi banyuzemo banakinyuramo. Hari umunyapolitike wigeze kuvuga ngo FDLR-FOCA ni ingabo zabuze uzitoragurira ngo azikoreshereze mu ishyaka rye. Aha niho bibeshyera cyane. FDLR-FOCA ntabwo ari abacanshuro b’ishyaka cga umuntu kugiti cye, ni abacanshuro b’impunzi na rubanda muri rusange. Iyo abo banyapolitiki basanze FDLR itabemerera kuba igikoresho cyabo cga cy’amashyaka yabo, bamwe bahita barakara, bakamwara nibo wumva bayisebya, bayirwanya, bayigambanira n’ibindi. FDLR yahozeho, iriho kandi nta kitarakozwe ngo isenyuke ariko byarananiranye ntabwo rero ari CNRD byashobokera. FDLR yaratsinze, irigutsinda kandi izatsinda. ”

    Inama

    FDLR Igomba gukora refreshing ya organization idakoresheje urwego abigira abanyapolitiki bari mu Burayi n’ahandi kandi igashaka uburyo abashaka kuba abanyamuryango bayo bajya banyuramo. Ikanashiraho umurongo w’ibitekerezo.
    Abapolotisiye bayobye bagaruke kandi batange ubuhamya tubakubite icyuhagiriro isoni baryikuremo inzira zikigendwa. FDLR nta mpamvu itabaha amahirwe ya kabiri yo kuyisanga
    Rubanda mwese mushake inkunga ya FDLR muve mu bigambo no gutegereza kurya iby’ubunebwe cga iby’ubugwari kuko urugamba rugeze aho rugiye gusobanuka kuburyo kutarugiramo uruhari kwaba ari uguhomba.
    Umusomyi w’Intabaza

    Limbati Kagahe Geofre

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *