UMUKUNZI W’URUGAGA YANDIKIYE RUBANDA YONGERA KUYIBUTSA KO UBWIGENGE BUHARANIRWA

airmailenvback
  • Views 2482
  • Rating 12345

Nshuti kandi bakunzi b’umucunguzi.

Bacunguzi, bacunguzikazi.

Banyarwanda,  banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda n’abanyaranda.

Maze gusoma inyandiko kuri uru rubuga aho umwanditsi avuga ati “Nirihe shyaka ryo kubohoza urwanda nabanyarwanda?” (http://intabaza.com/?p=1194)

Nanjye nti ni irihe kandi ni nde sekoko? Wo kudutabara, wo kudukiza ishyano FPR-inkotanyi ziyobowe na Kagame afatanyije na mpatsibihugu? Ubucoloni bwa kabiri bw’abongereza bwo kuturimbagura kugeza dushize ku isi. Ninde uzadukiza? Iyo ibibazo birenze ubwenge bwange mfata ibendera rya FDLR nkaryisegura, nkarishyaraho umusaya wanjye nkabona gusinzira. Iyo amarira andenze ameze nk’umugezi utemba nibuka ko mfite FDLR Abacunguzi ngahumurizwa.

Mbese tubaye tudafite FDLR-Abacunguzi nkatwe rubanda twaba aba nde? Cyangwa twajya hehe? Abazungu bakeneye abacakara, abazungu bakeneye kutwica no kudutsembaho ku isi, abazungu bakeneye amabuye y’agaciro yacu yo muri afrika, abazungu na Kagame barahiriye ko nta muhutu uzongera kugira ijambo ku isi bagasigaza gusa abemeye kuba ibikoresho byabo bakoresha mu bugome bwabo.

Abanyapolitiki b’abanyarwanda bari za Burayi, Amerika n’ahandi bohora bajomba inkota mubisebe by’impunzi bazikomeretsa uko bwije n’uko bukeye. Bahora badusonga ngo dushiremo umwuka kandi n’ubundi twarishwe bihagije.

Twese rubanda kandi bene kanyarwanda muze dufatane mu mugongo byose bizashoboka, twirinde kurangara turangazwa n’ibisahiranda by’abanyarwanda bari za Amerika, Uburayi n’ahandi birirwa inyuma y’abazungu bibwira ko abo bazungu aribo bazababohoreza igihugu biyibagije ko aba bazungu bamwe ari abajyanama ba kagame. Izi ngirwa banyapoliki bakoreshwa mu guca umutwe Urugaga, gutyo rubanda bakaba bayimariye ku icumu. Aba banyapolitiki b’inda nini mubirinde kandi amayeri yabo muyatahure muyashyire ahagaragara rubande ibamenye ibahe akamo batayijijisha bakayiroha. Nti mugire ubwoba cga ngo mucike intege  kuko ntawe utsinda rubanda kandi “UMUCUNGUZI NI RUBANDA”. Banyarwanda, banarwandakazi mwirinde kubona ishya itamba ngo mute izo mwambaye. Mukomeze mukomere ku Rugaga rwanyu.

Abongereza baravuga ngo “Together we will go far” kandi ngo “if you want to go fast you go alone but if you want to go far you go with other”. Bisobanuye ko ntawe utsinda rubanda. Twese hamwe ntakidutandukanyije tuzibohora. Ntidukangwe n’imiyaga kandi twibuke ko ubwigenge buraharanirwa ndetse bukamenerwa amaraso. “Freedom is Not Free”. Bihore ku mitima yacu kandi igihe cyose u Rwanda ni igihugu cyacu kandi turi abanyarwanda aho twaba turi hose ku isi. Gakondo yacu ni uko turi abanyarwanda bene Kanyarwanda.

FDLR-Abacunguzi mukomere ngobyi iduhetse. Ntimugasitare natwe rubanda tubari inyuma. Mukomere ntwari za rubanda.

Umukunzi w’Urugaga

Marcelina Uwase

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to UMUKUNZI W’URUGAGA YANDIKIYE RUBANDA YONGERA KUYIBUTSA KO UBWIGENGE BUHARANIRWA

  1. Kanzeguhera says:

    Ese Col Wilson na Twagiramungu ntibaba barariye akataribwa? Ibyo bemereye Sayinzoga se bazabigeraho? None bazishyura iki baramutse batabigezeho? Nkuko na Sayinzoga ubwe yabyivugiye bashatse gusenya FDLR kenshi birabananira. Bifashisha Twagiramungu na Wilson, ariko ikigaragara ni uko nabo babinaniwe kuko gahunda yambere yo kwirenza abayobozi ba FDLR yarapfubye.

    Rubanda yagombaga kubakurikira nayo yarabamaganye. Abagomba kubibafashamo bamwe na bamwe babonye bitangiye nabi baricecekera. Inda nini nayo ntiboroheye kuko bamwe muri bafashe amafaranga barayikubira baca mu byatsi, aha navuga Rwaka Theobald. Ikindi umuvugizi wa CNRD igishingwa ariwe Kamuhanda bivugwa ko ari Rukokoma nawe arimo gukinira mu mwobo acecetse. Nta gitangaza cyaba kirimo rero mu gihe CNRD inaniwe gukora ibyo yasezeraniye Sayinzoga mwakumva Kamuhanda (Rukokoma) yihakanye Col Wilson na bagenzi be.

    Bavandimwe namwe nshuti, mwirinde kwiruka inyuma y’abagambanyi birirwa bababeshya ngo bazabacyura mu gihe cy’ibyumweru 2 cyangwa 3 kuko uko kubacyura kuvugwa i Mutobo namwe murakumva. Mukomeze mutahure abo bagambanyi maze tubashyire hanze kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Harakabaho Rubanda kandi Umucunguzi ni Rubanda.

  2. Nshimiyimana says:

    Oya. Igihe kirageze ngo abayobye kubera kugurwa amafaranga n’ibindi bijyana na yo basubize ubwenge mu gitereko bareke gukomeza gutera inkunga abayobozi ba FPR Inkotanyi bayogoje rubanda nyarwanda n’abatuye akarere k’ibiyaga bigari.

  3. Kanzeguhera says:

    Komera rwose:
    Mbese tubaye tudafite FDLR-Abacunguzi nkatwe rubanda twaba aba nde? Cyangwa twajya hehe? Abazungu bakeneye abacakara, abazungu bakeneye kutwica no kudutsembaho ku isi, abazungu bakeneye amabuye y’agaciro yacu yo muri afrika, abazungu na Kagame barahiriye ko nta muhutu uzongera kugira ijambo ku isi bagasigaza gusa abemeye kuba ibikoresho byabo bakoresha mu bugome bwabo.

    Abanyapolitiki b’abanyarwanda bari za Burayi, Amerika n’ahandi bohora bajomba inkota mubisebe by’impunzi bazikomeretsa uko bwije n’uko bukeye. Bahora badusonga ngo dushiremo umwuka kandi n’ubundi twarishwe bihagije.

    Twese rubanda kandi bene kanyarwanda muze dufatane mu mugongo byose bizashoboka, twirinde kurangara turangazwa n’ibisahiranda by’abanyarwanda bari za Amerika, Uburayi n’ahandi birirwa inyuma y’abazungu bibwira ko abo bazungu aribo bazababohoreza igihugu biyibagije ko aba bazungu bamwe ari abajyanama ba kagame. Izi ngirwa banyapoliki bakoreshwa mu guca umutwe Urugaga, gutyo rubanda bakaba bayimariye ku icumu. Aba banyapolitiki b’inda nini mubirinde kandi amayeri yabo muyatahure muyashyire ahagaragara rubande ibamenye ibahe akamo batayijijisha bakayiroha. Nti mugire ubwoba cga ngo mucike intege kuko ntawe utsinda rubanda kandi “UMUCUNGUZI NI RUBANDA”. Banyarwanda, banarwandakazi mwirinde kubona ishya itamba ngo mute izo mwambaye. Mukomeze mukomere ku Rugaga rwanyu.

  4. Vestina says:

    Aka kantu nkankoze ahantu:
    Abongereza baravuga ngo “Together we will go far” kandi ngo “if you want to go fast you go alone but if you want to go far you go with other”. Bisobanuye ko ntawe utsinda rubanda. Twese hamwe ntakidutandukanyije tuzibohora. Ntidukangwe n’imiyaga kandi twibuke ko ubwigenge buraharanirwa ndetse bukamenerwa amaraso. “Freedom is Not Free”. Bihore ku mitima yacu kandi igihe cyose u Rwanda ni igihugu cyacu kandi turi abanyarwanda aho twaba turi hose ku isi. Gakondo yacu ni uko turi abanyarwanda bene Kanyarwanda.

    FDLR-Abacunguzi mukomere ngobyi iduhetse. Ntimugasitare natwe rubanda tubari inyuma. Mukomere ntwari za rubanda.

  5. Zilikana J says:

    Marceline, uvuze nk’isuka! U rwanda ruzabohorwa na rubanda. Naho ingirwa abanyapolitiki byagaragaye ko babunzwa n’ibifu byabo cyangwa gushakisha imyanya n’ibyubahiro. Abo bose biyita abanyapoliti rubanda yagombye kubima amatwi; ndetse bagahabwa akato. Ni ibigwari n’abagambanyi! Nta muntu utekereza neza wagombye kubomoma inyuma.
    Kubohoza urwanda nta mashyaka menshi dukeneye. AMASHYAKA MENSHI NI AYO KUYOBYA ABANTU NO GUTINZA KUBOHORA IGIHUGU. Abantu bacyumva ko bashobora kubohora igihugu binyuze mu magambo bararota. Kagome yacyakiye ubutegetsi abuharaniye, none murumva yabuvaho twe tutabuharaniye. Ntibishoboka!
    Abishinga ba mpatsibihugu ngo nibo bazabahesha igihugu baribeshya; abo nibo batwitukanye mu gihugu, bakomeje kuduhiga ngo batumarire kw’icumu. Tugomba kwirwariza, n’abadufasha bakabona aho bahera!
    Dushobora gutsinda; abishyize hamwe nta kibananira. Mujye mwibuka ko agahugu kitwa Viyetinamu yatobye abanyamerika kakava, bakavayo bimwije imoso. Dufite ubushake n’umutima wo kwitanga nta cyatubuza kubohoza igihugu cyacu. Murebe igihe FDLR imaze irengera impunzi mu mashyamba ya Kongo; ntacyo umwanzi atakoze ngo abamare. Ariko byaramunaniye afite ubufasha bwa ba Mpatsibihugu. Niyo mpamvu umuntu wese wifuza kubohoza abanyarwanda yashyigikira urugaga FDLR mu guhangana n’iriya ngoma mpotozi. Ntacyatubuza gutsinda uru rugamba mu gihe twakwirinda amacyakubiri, ubugambanyi no gukoreshwa n’inda ahubwo tugashyira imbere kandi tugaharanira inyungu za rubanda. FDLR komeza uturangaze imbere, turagushyigikiye. Nta kabuza tuzatsinda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *