TWIBUKIRANYE:IBIBAZO BITERA UMUGABO KUGIRA UBWENGE

Twagira
  • Views 2483
  • Rating 12345

Twibukiranye ko Intambara ijya gutera hari abari babizi kandi bakabigira ibanga kubera inzika bari bafitiye abari ku butegetsi icyo gihe. Umunyapolitique nk’uwo niba akiriho wemeye gufata RISQUE ingana gutyo akaroha abanyarwanda mu nyenga ntukamukurikire ni ubwo yarira akicuza ndetse akanababara ukabibona.

Hari abari bakuru ku kandoyi ka mbere ya 1959 ariko bakaba nabo baremeye gufata RISQUE bakaroha abanyarwanda bangana batya. Abo nabo ntukabakurikire ni ubwo bateka ibuye rigatota. Umugabo nya mugabo arangwa n’ukuri. Umuntu wiyita inararibonya ariko agahindagurika kandi ari mukuru yararebye mu bucakara, ikiboko, shiku n’agasuzuguro ntarondora hano, uwo nawe uzamutere umugongo.

Ikibabaje rero, aha noneho hari n’abujuje ibi byangombwa byose icyarimwe. Aba uzabashyire mu cyiciro cya mbere. Imana ntizabure kubabaza iby’ubugambanyi bakoreye u Rwanda. Erega hari n’igihe twibeshya tukavuga ko Kagame ari ISHYANO ryagwiririye u Rwanda! Nibyo, ariko se ishyano riruta ibyo Bikenya ni nde? BA BANGAMWOBO! BA NABALI Bibiliya yavuze! BAHISEMO GUKORA MUNDA U RWANDA, ni batabibazwa bakiri mw’isi bazabibarizwa i KUZIMU. Mbabazwa ni uko babadutwerera rimwe na rimwe tugatukwa kubera bo. Ariko njye mbona batagira ubwoko. Ni ba nyirambuzehose.

Ndangiza ngira nti MUKOMERE KUKO IBIBAZO BITERA UMUGABO KUGIRA UBWENGE AKIRWANAHO KUGIRA NGO ASOHOKE MU KANGARATETE. KANDI NDABABWIZA UKURI, UBWO BIMEZE GUTYA TURI HAFI YO KUGASOHOKAMO AHUBWO BO BAZAJYA HE? NTA GAHORA GAHANZE, IMIHIGO YACU IGOMBA KUBYARA UBUTWARI.

Umusomyi w’Intabaza

BIRASOHOYE Eminence

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to TWIBUKIRANYE:IBIBAZO BITERA UMUGABO KUGIRA UBWENGE

  1. Bigaruka says:

    Ese Col Wilson na Twagiramungu ntibaba barariye akataribwa? Ibyo bemereye Sayinzoga se bazabigeraho? None bazishyura iki baramutse batabigezeho? Nkuko na Sayinzoga ubwe yabyivugiye bashatse gusenya FDLR kenshi birabananira. Bifashisha Twagiramungu na Wilson, ariko ikigaragara ni uko nabo babinaniwe kuko gahunda yambere yo kwirenza abayobozi ba FDLR yarapfubye.

    Rubanda yagombaga kubakurikira nayo yarabamaganye. Abagomba kubibafashamo bamwe na bamwe babonye bitangiye nabi baricecekera. Inda nini nayo ntiboroheye kuko bamwe muri bafashe amafaranga barayikubira baca mu byatsi, aha navuga Rwaka Theobald. Ikindi umuvugizi wa CNRD igishingwa ariwe Kamuhanda bivugwa ko ari Rukokoma nawe arimo gukinira mu mwobo acecetse. Nta gitangaza cyaba kirimo rero mu gihe CNRD inaniwe gukora ibyo yasezeraniye Sayinzoga mwakumva Kamuhanda (Rukokoma) yihakanye Col Wilson na bagenzi be.

    Bavandimwe namwe nshuti, mwirinde kwiruka inyuma y’abagambanyi birirwa bababeshya ngo bazabacyura mu gihe cy’ibyumweru 2 cyangwa 3 kuko uko kubacyura kuvugwa i Mutobo namwe murakumva. Mukomeze mutahure abo bagambanyi maze tubashyire hanze kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Harakabaho Rubanda kandi Umucunguzi ni Rubanda.

  2. Uwiragiye says:

    Ndizera neza ko aba bavugwa harimo, Kamuhanda Twagiramungu Rukokoma, Thomas Nahimana, paul Rusesebagina, Rudasingwa, Ngarambe, Musonera, Col Wilson, Col Hamada n’ibindi bisambo ntavuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *