(Kinyarwanda) REVOLUSIYO Ya 1959 YAHAGARITSE IKIBOKO CYA KALINGA. NI NDE UZAHAGARIKA IKI KIBOKO CYA KALINGA NSHYA?

Figure 4 DASSO ikandagira ku gakanu umuturage watinze gutanga amafaranga yo kwishingana mu buvuzi.
  • Views 7639
  • Rating 12345

 

Mukurikire kuli iyi link mwunve ukuntu IKIBOKO kirimo kulisha mu Rwanda.
https://soundcloud.com/radio-inkingi cyo ku wa 27-7-2016 KU KIGANIRO KITWA Urubyiruko rwo mu Rwanda ruti : abaturage bagomba guhaguruka bakirwanaho

Inkotanyi zitera muli 1990, abantu baravuze bati “Ingoma ya cyami niyo FPR igaruye mu Rwanda.” Iki kigenekerezo ni kimwe mu byo abahutu benshi bazira bakubitwa agafuni barohwa mu migezi batwikwa ivu rikajugunywa mu nzuzi cyanga mu mashyamba ngo bafite ingengabitekerezo. Gukubitwa ikiboko kuko uri umukene (umuhutu) wabuze icyo gutanga mu ikoreshakoro nka rimwe ryo kwa Kayizari umuromani. Nuko umuhutu agakubitwa kugeza bamumugaje cyanga bamukuyemo umwuka. Iyo batamunogeje bajugunya muri gereza barangiza abenshi bagapfiramo kubera imibereho mibi n’ingaruka z’ikiboko.

Iki kiboko rero ni kimwe mu ntwaro nyinshi FPR ikoresha ngo ikomeze jenoside ikorerwa abahutu kuva muli 1990. Iriya ngoma yaciye ibintu ikaba ikomeje gucura inkumbi niba itarundutse mu myaka nk’itanu iri imbere, nta muntu witwa rubanda rugufi (abahutu) uzaba ukirangwa muli kiriya gihugu.

IRIYA NGOMA KOKO NI YA YINDI YA CYAMI Y”INGANJI KARINGA YAGARUTSE

Kera mbere gatoya ya revolusioy ya 1959, nari nfite imyaka 5 umubyeyi wari ubyaye kabiri twari duturanye wari ufite indwara yo mu mutwe yanyuze ku mulima weze amashaza (akiri urunyogwe) maze aranduramo agafungo k’amashaza ajyana iwe aratonora ngo ayateke arye. Uwo mulima rero wari umusozi wose shefu (ntari buvuge izina abana be bari ba majoro mu nkotanyi batajya kurimbura abarokotse agafuni bashobora kuba bakiliho). Ubwo umushumba w’amashyo y’inka y’uwo mushefu wari uriho acunga izo nka hafi ahongaho yarirukanse abwira shebuja ngo wa musazi wa hariya hirya yasoromye amashaza mu mulima wawe MUTWARE.
Ndakibuka neza uburyo shefu yamanutse n’abagaragu be bo mu rukari rw’iwe, umumotsi wari umugome no kuruta shebuja (nawe w’umututsi) niwe wari imbere mbona bagushije iwacu. Ubwo umubyeyi yari amaze kurahura umuriro aho iwacu asohokana ifumba yashyizemo udukara duke akubitana n’igitero kije kumuhana. Ubwo umumotsi aba ariyamiriye ngo”sigaho utotsa n’urugo rw’abandi:” amwaka ifumba ayikandagiza urukweto. Yari afite ibiti birebire bya Cypres yakuyeho amshami atematema hagasigara ibishito bisongoye. Ibyo biti bifite imishito nibyo uwo mugabo yakoresheje akubita uwo mu mama. Yamutegetse kuryama hasi yubamye maze agakubita mu ntege amaraso akantarukira dore ko nari nicaye hafi cyane ntoragura imyaka yari yamenetse hasi. Mama wanjye yari ahongaho nawe arimo agosora amasaka ahita akubita urutaro hasi ahungira mu rugo haruguru y’iwacu kubera ubwoba. Nasigaye aho ntazi ibyaribyo; ibyo bintu byari byandenze. Mu bwenge bwanjye bw’umwana natekereje ko uwo mumama akubitwa kuko afite indwara yo mu mutwe (indwara ye yari iganjemo kuvugagura ariko nta bindi bikorwa biteye ubwoba byamurangwagaho). Uwo mugome yarakubise nkuwica inzoka, ndibuka shebuja amubwira ngo “REKERAHO” nuko nyirabyago agerageza gucumbagurika amanuka iwe bamukulikije induru ngo nafate isuka aharure ibyatsi imbere yurugo rwe bamuvundereza ibitutsi ngo ni ikinyamwanda; basize arimo aharura ariko yitotomba bivanze n’uburwayi, n’agahinda kenshi n’abana be bamureba barira.

Muli ibi bihe rubanda iri ku gahotoro nkak’icyo gihe ndetse gashobora kuba karenze, iyo nunvise abadasso ngo bakubise abakene, uwo mubyeyi ahita agaruka muri memoire yanjye. Igihe revolusiyo yabaye mu kwa cumi nakumwe 1959,uwo mushefu wiwacu hamwe n’abandi nka we bari bafite imisozi bategeka hakurya no hakuno, abo bashefu bamenye rugikubita ko byakomeye mu gihugu cyose barahunga.Imisozi nimisozi bari barambuye rubanda isubirana ba nyirayo. N’ahongaho uwo mubyeyi yasoromye udushaza tubiri hari ah’abaturage bari barakuwe mu milima yabo. Ariko njye ibyo by’imirima ntacyo byari bimbwiye, nishimiye gusa ko ntazongera kubona bakubita umumama kandi w’umurwayi; amaraso nabonye antarukiraho nunvise ko bitazongera kubaho ukundi. None inkotany zagaruye ikiboko ahubwo umenya kiruta icyo hambere.
REVOLUSIYO yo guhirika iriya ngoma irakwiye. Abitwa ba Twagiramungu bunva ko ngo bagomba kwandikira Kagame ngo abahe gutaha umenya atari bazima. Abandi nta soni ngo bagiye kwiyamamazanya na Nyakubahwa Excellency nkaho bunva bari mu gihugu kimeze nk’ibindi bikora campagne electorale bakanatora mu bwisanzure. Wagira ngo nta bwenge bafite bwo kubona ko twagushije ishyano ko hagomba abahanuzi n’umucunguzi wo gutabara imbaga y’abantu igiye kurimburwa na Sekibi.

Amaraso y’inzirakarengane zirenga amamiliyoni aratabaza. Niba hatabonetse abanyarwanda bahagarika iriya mivu y’amaraso (kabone naho byasaba ibindi bitambo ariko ariya mahano agahagarara), Imana izakoresha izindi mbaraga zitari iz’abanyarwanda ubwabo; ariko tumenye neza ko nibigenda gutyo abakagombye gutabara rubanda twese tuzishyura ubwo bwikunde bwacu ubugirakabiri.
Agapfa kaburiwe ni impongo

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

15 Responses to (Kinyarwanda) REVOLUSIYO Ya 1959 YAHAGARITSE IKIBOKO CYA KALINGA. NI NDE UZAHAGARIKA IKI KIBOKO CYA KALINGA NSHYA?

  1. muremangabo says:

    Mukomere,
    FDLR ntacyo izageraho igihe cyose izaba igitekereza cg kugendera mu ndorerwamo ya “Hutu”;
    ibyafasha ni uguhiza abanyarwanda kuko nta bwoko utasangamo ibisambo ,abagambanyi cg ibigoryi kuburyi kimwe n’uko abanyarwanda benshi barimo (Hutu na Tutsi )batakibeshwa iby’amoko, bakeneye uwabunga akabakiza ibibazo bagasangira ibyiza by’igihugu bose hamwe
    niyo nzira yonyine yo kuyobokwa na Rubanda nyarwanda,naho ubundi uzavuga ko arwanira abatutsi cg abahutu azarinda apfa ntacyo agezeho kuko n’abarwanya Kagame bamwe ni abatutsi bafatanye igihugu yewe akagira n’abahutu benshi bamuyobotse.
    fdlr ireke kuvuga ko irwanira ubwoko(Hutu)yifatanye n’abandi izagera kucyo yifuza .

    • Kanzeguhera says:

      Niko Muremangabo we, hari ahantu wasomye ko FDLR igendera mundorwamo ya HUTU? Cyangwa uri muri bamwe bo muri RNC birirwa babesya abantu? FDLR icyo irwanira irakivuga kandi kirumvikan. Ese hari aho wabonye umuntutsi ayoboka FDLR agakumirwa? FPR se yarwaniraga iki? Cyangwa uyu munsi imeze ite? Ahubwo se iyo RNC yo wagize ngo kuba ubona harimo abahutu wibwira ko ari iy’abahutu? Uzababaze uko ibyemezo bifatwa uzasanga abuhutu barimo batazi iyo bifatirwa. Niba ugira ngo ndabeshya uzabaze Dr. Theogene Rudasingwa wahoze ayiyoboye azakwiza ukuri

  2. Ndetse bakongeraho ngo « Rwanda rwa Gasabo, urwo mvuga mvumera iwacu ». Mbese ni mu ngobyi y’ubwami bw’Abanyiginya. Ibyo batahuriragaho bamwe bakagenda bigira ku bandi ku byiza bafite bagahitamo nabo ikiza  akaba aricyo bakurikiza, dore ko, kugera muri 1990 Intambara y’Abatutsi baturutse i Bugande yadutse iRwanda, hariho abari baribagiwe burundu iby’amoko n’ibibi byayo babayemo ku mwaduko w’abiyise ibimanuka kugera kuri revolusiyo y’ 1959.

  3. mtarwumwe says:

    nikibazo gikomeye ariko nta muhutu wafata imbunda ngo arase murwanda, ububwa ubugwari ubugoryi ubuswa ubusambo gukorera inda bivugwa kubahutu nibyo? ariko byasa nukuri nonese nawe musize igihugu muragiye nukwirirwa muvuza induru gusa babakuramo umwe kuwundi agezwa ikigali ariha into yariye cyangwa mwunvise ubumwe nubwiyunge mwunva ko binareba interahamwe nabantu zishe koko ngo ubwenge bwumuhutu buri kunda mwakoze iki muzakora iki? kuvuga gusaaa!!? mushyire mubyukuri iherezo rizaba irihe ko ubwoba bwabatashe muzakora kwandika gusa!!!!! ntawutavuga ubugwari bwinterahamwe nawe se nukujya iyo mumifatangwe bakavuga gusa ikigali bari mwitera mbere bavuga ibyiza bagezeho

  4. Jean Michail says:

    FDLR NTABWO YATINZE GUCYURA IMPUNZI# Kwibagirwa amateka ni kimwe mubituma zimwe mu mpunzi zemera ibinyoma bivugwa n’ibigwari cyangwa zikagwa mu mitego y’abagambanyi nka ba CNRD-Ubwiyunge. Nonese CNRD ishingira kuki ivuga ko ishobora gucyura impunzi mubyumweru runaka kandi na RUDI-Urunana yaravugaga nk’ibyo kuva 2006 yigomeka kuri FDLR none kugeza n’uyu nunsi niba ikibaho ntasasu na rimwe irarasa mu Rwanda kandi nibura bo ari abasirikali nkanswe CNRD ivuga ko nta n’abasirikali fite? Kanddi koko ntabo urebye uko bari n’uko bavuga nta gahunda ya gisirikali bafite. Njyewe rero nibaza icyo Col Irategeka Wilson azerekana mugihe General MUSARE wamubanjirije arinze apfa ntacyo agaragaje. Njyewe numva mbere yo kuvuga ko FDLR yatinze gucyura impunzi uretse ko nta n’igihe runaka yatanze ngo kibe cyararenze wagombye kubanza kureba uruhare rwawe mukudindiza urugamba kandi ukarwemera nyuma ukabona gutangaza ibindi. Nonese niba Rwarakabije yaratashye 2002, Musare akigumura 2006, uko si ukuba ba Nyamwongera-bibi? Niba turwana urugamba tutarwumva neza ibyiza ni ukururekera abarwumva wowe ugakora ibindi kanddi birahari

  5. Byose birashoboka,reka tureke Thomasi afate ngahunda ze aziyobore turebe niba hari cyo zizageza kuri rubanda iri ku ngoyi ya FPR-Kagame.
    Gusa mbona FDLR ariyo ifite ibisubizo by’ibibazo abahutu b’ibigoryi nka ba Twagiramungu n’ibindi bimara bikimuri inyuma nkabo ba Mbonimpa n’abandi birirwa bamusingiza kandi bazi ko kuva kera uriya muntu ari igisambo kidashobora guhanga niyo cyarya inka n’amahembe.Afite inda izamuhitana,ku buryo adatinya no gukomeza gushuka nabo Wilson Irategeka nabo bagashukika.
    Kuba Abanyarwanda bamwe bataramenya Twagiramungu Fausitini na gahunda ze usanga bibabaje rubanda rushyira mu gaciro.
    Twagiramungu hamwe n’izindi mbwa nkawe (Bizimungu,Kanyarengwe,Biseruka,Gafaranga,Ntakirutinka,Gasana,Rwegema,Gatsinzi n’ibandi….)nibo bagambaniye benewabo bagarura ingoma kalinga y’umututsi utagira imbabazi warahiriye kuzategekwa n’umuhutu ahubwo warahiriyiriye kurimbura imbaga y’abahutu akoresheje inzira zose zishoboka,inzara,agafuni,ingoyi,uburozi,gereza n’ibindi byinshi bijyanye n’ubugome bwe bw’indengakamere yivukaniye.
    FDLR komera niwowe ugomba gukura abanyarwanda ku ngoyi abagome b’abatutsi babashyizeho babifashijwemo n’imbwa z’abahutu zitegekwa n’indaza zazo n’imilizo yazo.
    Njyewe muzambwire uko najya mbagezaho icyo nzajya mbona uko kizaba kingana kose kuko arimwe mfitiye ikizere gusa.Erega FPR-Kagame,ntambaraga igira kubera ko itunzwe n’ikinyoma,uburiganya,ubugome,ubujura n’ubwicanyi kandi abenshi bakaba bamaze kuyivumbura.Umujura,umubeshyi,n’umuriganya ntibagira imbara iyo bavumbuwe.Niyo mpamvu gahutu,gatwa na gatutsi bashyira mu gaciro bagomba kwifatanya bakavudukana bariya bari barahunze igihugu kubera ko batashoboye kwihanganira gusangira n’abandi ibyiza by’igihugu cyabo.

  6. Kanyamanza says:

    Umva rero mwabavandimwe mwe bo muri FDLR n’abayikunda mwese. Nemera ko ishyaka ryanyu rishobora guhindura ibintu kandi vuba, ariko na none mugerageze mukure amaboko mumufuka. Urugaga rukeneye guhaguruka abayobozi barwo bakazenguruka aho abanyarwanda bari hose ku isi batambutsa ubutumwa bw’umucunguzi. imigabo n’imigambi ubundi abantu bakabona uko babatera ingunga yose batizigamye. Yaba iy’amafaranga cga n’indi yose mwakenera ariko muberetse ko mu kiriho kandi muri kumwe na Rubanda. Hari ukuntu umwanzi abaharabika ngo musigaye ku izina gusa, namwe mukicecekera. ibi bituma bamwe bagira ugushidikanya mu bashigikira. Turabizi abari ku ishyamba deplecements ntabwo zapfa kuborohera ariko mushyireho ababahagarariye ku isi hose niba ntabo musanzwe mufite kandi batangire bakore akazi kabo rubanda ibabone kandi bayegere. Ndabarahiye namwe muzhita mubona ukuntu amikoro yisukiranya kuko burya amafaranga arai mu banyarwanda ariko babuze uwo babayaha ngo ayakoreshe abacyure. Izi nama zanjye ndifuza ko mwazisoma rwose kandi mukatwegera kabisa. Arega ubu hari aba jeunes bashaka kubasanga ariko banabuze aho banyura ariko abayobozi begereye rubanda bakabasobanurira mwaba mureba uko bigenda

    • Muhirwa, Elets says:

      Romeo yari yabaye intwari yagiye ahagaragara ndetse yakoze za Media nyishi zo gukangurira abanyarwanda none ubu baramurigishije ntawe uzi irengero rye. Niba akiriho ntawe ubizi. Ubugome banyarwanda bari za amerika n’uburaya baramugambaniye. Naho Ubufasha bwihuse kandi Ntakibazo bwo gufasha buri kuriyi Website haruguru aha, niho wakoresha honyine gusa. Just click and send it is easiest way to help. Kandi gusanga abacunguzi tugafatanya mukwibohora ningombwa cyane wandika email yawe ukabibamenyesha cg mukavugana biroroshye cyane. Twese hamwe dutahirize umugozi umwe twibohora tubohora igihugu cyacu nabacu.

      Umucunguzi ni rubanda.

      • Maniriho says:

        Dore rero,jye nta mafranga nifitiye!Ariko se ufite nk’utuntu tundi yatubagezaho ate?Kandi si ubwa mbere mbibaza!
        Murebe uko mwakora na collecte z’ibindi bintu hirya no hino ku isi!Ese nta bantu banyu mwizeye mugira babibakorera!Mubiminyeshe abantu vuba!

  7. Remera says:

    Intwari zaratabarutse nabasigaye bahigwa kwicwa buri munsi kandi bahigwa nisi yose. none ubu abanyarwanda tuzatabarwa nande? Urwanda nabanyarwanda tuzatabarwa nande?

    mbese abanyarwanda buzuye amerika n’uburayi ubu ntibadusobanurira icyo bamaze kwisi? niba ntacyo bashoboye ayo mashyirahamwe yabo bashinga burimunsi agamije iki?

    mu minsi mike cyane ishize numvise radio yitwa ngo radio inkingi; abagabo bari murwanda batabaza bati nimudutabare turashize, ikiboko, inzara, nibindi bibi byishi cyane bidukorerwa twebwe abahutu bari mu rwanda bitugeze habi, bitugeze aho umwanzi ashaka ati nimudutabare, kandi mudutabare vuba byihutirwa, kuko mutinze mwazasanga twarashize ntanuwo kubara inkuru usigaye. naho umugabo ukora kuriyo radio yaramushubije ngo uzajye utumenyesha amakuru yaho mu Rwanda mugihe kiri imbere, ati ubu twanzure iminota yashize.
    hanyuma yibyo, ibaze nange nibaze kuri abo banyarwanda bashinga ayo maradio namashyirahamwe yabo, bagamije iki? bakora iki? bazakorera iki rubanda rwagiseseka bari kwicwa bishwe ninkoni, inzara, gufungirwa ubusa, kuraswa, kwamburwa ibyabo, nibindi bibi byishi cyane.

    Yemwe banyarwanda, mwese mushinga amashyirahamwe za amerika n’uburayi muri inkunguzi muzikungurire nabanyu mwese. muri inkunguzi uko mwaroshye urwanda nabanyarwanda ninako mukomeje imigambi yanyu yo kutumarisha no kutumarira kwicumu. muzabe ibivumwa kwisi yose.

  8. Kanama says:

    Banyarwanda, banyarwandakazi aho muri hose mwirinde abantu nk’aba ba Twagiramungu alias Rukokoma, Col Wilson, Rwaka n’abavugizi babo nka Hakizimana Emmanuel umaze iminsi azenguruka Africa avuye i Paris akagenda abeshya abanyarwanda ngo bamuhe amafaranga noneho FDLR ya Rukokoma ibacyure mubyumweru 2 gusa. Uyu mugabo aho kuvuga ko ahagarariye CNRD aragenda yiyita FDLR-Rukokoma kuko yasanze abanyarwanda nta cyizere bafitiye CNRD. Banyarwanda rero murabe maso maze mwirinde aba banyenda nini bagamije kugurisha Rubanda.

  9. Sinzoyiheba says:

    Ntawundi wakora revolution y’iki gihe uretse Urugaga FDLR. Ndatekereza ko abo bigomoye kuri FDLR bagashinga CNRD bakarohwa mubu MERCENARIAT (wenda batabizi) bafite amaso yo kubona n’amatwi yo kumva. FPR dore yateye akamo ko igiye kuza muri Kongo kurasa FDLR. FPR iranavuga ko ikorana na FARDC, kandi CNRD ya Wilson na Rukokoma nayo ikorana na FRDC.

    Niba abantu barabeshwe ko ngo bagiye gucyura impunzi zemye none ubu ibintu bikaba bigaragara ko ataribyo kuki abantu batahunga ngo bave muri ayo mahano? Harya ngo Wilson yakwica umuntu ushaka gusohoka muri ako gatereranzambe??? Ubwo se abarwanyi bari ahantu bafunganye ku buryo ntawinyagambura ngo yigendere asange FDLR aho iri ???
    Abantu babeshwe bakaba baragizwe abacancuro kubera amanyanga ya Rukokoma na Wilson nibakore iyo bwabaga babavemo basubire mu buzima bw’impunzi zisanzwe. Wilson ntazica abantu bose kandi ntabwo ariwe Muhanzi w’ubugingo bw’abandi.

    FDLR ni Freedom Fighters abahisemo kuba Mercenaires bazagende kuko babyemera, abadafte umutima wa Mercenariat bamenye umwanya wabo barwanire uburenganzira bwabo n’ubw’ababo nkuko babayeho kugeza ubu.

    • patrick says:

      ariko kuki mudatera u RWANDA ngo turebe nimpuhwe se murufitiye mumeze nk’imbwa zimoka ziziritse.

  10. Sinzoyiheba says:

    Padiri Thomas yatangiye n’umuvuduko mwinshi atangirana na groupe y’intiti gusa. Abasore bize b’abahanga nibo bari bagize itsinda ry’ibanze. Uwareba ubungubu abo bagabo batangiranye yasanga abakirimo ari mbarwa. Kuki bamutaye????Buri wese yisubirize. Nyuma yaho gato nibwo umurongo we wo kugenderaho mu ishyaka watangiye kugaragara ko Tomasi atakiri muri bya Parmehutu. Ibyo yarabijugunye atangira ibintu byinshi by’uruvangitirane: revolusiyo idasesa amaraso, inzira y’amahoro, amatora, ubu noneho ageze kuri gahunda ya “together to modernize Rwanda , Rassembler pour modernizer le Rwanda” Nukuvuga ngo twese hamwe u Rwanda turuhe isura ya kijyambere.
    Ntibwakeye kabiri, atangira ingendo ngo zo gusobanura revolusiyo idasesa amaraso iyo za Australia, n’ahandi. Ababyibuka neza, ageze muri Australia yifotoje n’umuhungu wa Lt gen Kayumba Nyamwasa, ifoto yanyuze ku mbuga nyinshi. Igisobanuro cy’iyo foto ntawacyumva keretse Tomasi wenyine; Kayumba ufite amaraso ku ntoki byagezaho ubwo bwicanyi burabura cyanga buhinduka bwiza, noneho ubwicanyi buba busigara ku gatwe ka FDLR gusa. Ndetse abitwa ba Akishuli barwanye mu nkotanyi bica nkuko tuzi FPR n’amahano yayo , abo ba Akishuli bahindutse abashyirahamwe na Tomasi mu cyo bise Nouvelle generation igizwe n’amashyaka Ishema , Urukatsa rya Akishuli nyine, ni ryaUDFR-Ihamye n’andi ntibuka. Usanga ari nk’imurika ry’amagambo meza gusa, amareshyamugeni, utamenya aho biganisha abayoboke b’ iyo nsobekeranye y’imigambi igenda ivugururwa buri munsi. Sinzi ko aya mahamba hari icyo yakora ku ngoyi abanyarwanda bariho hariya mu gihugu.

  11. Christopher says:

    Twibukiranye ko Intambara ijya gutera hari abari babizi kandi bakabigira ibanga kubera inzika bari bafitiye abari ku butegetsi icyo gihe. Umunyapolitique nk’uwo niba akiriho wemeye gufata RISQUE ingana gutyo akaroha abanyarwanda mu nyenga ntukamukurikire ni ubwo yarira akicuza ndetse akanababara ukabibona.

    Hari abari bakuru ku kandoyi ka mbere ya 1959 ariko bakaba nabo baremeye gufata RISQUE bakaroha abanyarwanda bangana batya. Abo nabo ntukabakurikire ni ubwo bateka ibuye rigatota. Umugabo nya mugabo arangwa n’ukuri. Umuntu wiyita inararibonya ariko agahindagurika kandi ari mukuru yararebye mu bucakara, ikiboko, shiku n’agasuzuguro ntarondora hano, uwo nawe uzamutere umugongo.

    Ikibabaje rero, aha noneho hari n’abujuje ibi byangombwa byose icyarimwe. Aba uzabashyire mu cyiciro cya mbere. Imana ntizabure kubabaza iby’ubugambanyi bakoreye u Rwanda. Erega hari n’igihe twibeshya tukavuga ko Kagame ari ISHYANO ryagwiririye u Rwanda! Nibyo, ariko se ishyano riruta ibyo Bikenya ni nde? BA BANGAMWOBO! BA NABALI Bibiliya yavuze! BAHISEMO GUKORA MUNDA U RWANDA, ni batabibazwa bakiri mw’isi bazabibarizwa i KUZIMU. Mbabazwa ni uko babadutwerera rimwe na rimwe tugatukwa kubera bo. Ariko njye mbona batagira ubwoko. Ni ba nyirambuzehose.

    Ndangiza ngira nti MUKOMERE KUKO IBIBAZO BITERA UMUGABO KUGIRA UBWENGE AKIRWANAHO KUGIRA NGO ASOHOKE MU KANGARATETE. KANDI NDABABWIZA UKURI, UBWO BIMEZE GUTYA TURI HAFI YO KUGASOHOKAMO AHUBWO BO BAZAJYA HE? NTA GAHORA GAHANZE, IMIHIGO YACU IGOMBA KUBYARA UBUTWARI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *