CNRD-UBWIYUNGE YA LUMBAGO IRI KURWANA N’ABANYEKONGO, NONE YATWITSE AMAZU Y’ABANYEKONGO B’ABAHUTU

Wilson_Twagiramungu
  • Views 4811
  • Rating 12345

Taliki ya 9/08/2016, ingumuke za CNRD-UBWIYUNGE ya Col Irategeka Wilson alias Lumbago, zateye insisiro z’abaturage Mukengwa, Kangwe,i Nyabikeri no ku Kabasazi (Groupement Bashali Mukoto Territoire Masisi) , zirwana n’abakongomani b’abahutu (abagature) bahatuye, maze Col Jean Marie uyoboye abo bagature birinda (autodéfense populaire) arinda abaturage, hapfa aba CNRD-UBWIYUNGE batandatu (6) sgt Buregeya Patrick, Sgt Charles, Sgt Karyugahawe, Sgt Félicien, Recru Tumusifu, un Recru formé récemment à Kananira, hakomereka 15. Nyatura Gasongo wifatanije na CNRD yapfushije barindwi (7) , akomeretsa batanu harimo Kidamage. Hari n’abapfiriye mu ntambara zidasobanutse : Sgt Uwiragiye, Sgt Edmond, Cpl Kayihura, SM Mayele na Col Shemeki (barakomeretse bakaba barwariye i Mweso) n’abandi benshi bapfuye, n’abakomeretse bamwe bari kuvurirwa i Mweso.

Abayobozi ba CNRD-Ubwiyunge bari kwica abacunguzi banze kubakurikira mu bugambanyi. Ikibabaje nuko CNRD-UBWIYUNGE bari bayobowe na Maj Yamusimba na Lt Apollinaire yatwitse insisiro za Kabasazi na Nyabikeri taliki ya 07/08/2016 mu kwihimura, inica abanyekongo b’abahutu bahatuye tutaramenya amazina, ari nako ibasahura utwabo. CNRD-Ubwiyunge yanatwitse taliki ya 09/08/2016 insisiro za Mukengwa (aho Col Jean Mari avuka) , Kangwe na Bibwe. Kuri aya mabi CNRD ikorera abakongomani, hiyongeraho ubujura i Mweso, Kikuku, Nyanzare na Gashuga. CNRD ya Lumbago kandi iherutse gushimuta umumotari n’umugenzi taliki ya 02/08/2016 ku muhanda Mweso-Kalembe, barekurwa batanze 900$US.

Mu kwezi kwa 7, CNRD-Ubwiyunge yashimuse umukozi wa MSF hagati ya Gashuga na Kalembe, imurekura atanze 1500$US. Ubu bujura no kwaka abashimuswe amafaranga ni bwo buryo CNRD-Ubwiyunge ikoresha ngo ibone amafaranga yo kuvuza abayobozi bayo barwaye, no kubeshyeshya abasirikare bo hasi ngo bazabahemba, kuko amafaranga ya mbere abo bayobozi bahawe na Kagame bayiririye bonyine (Sayinzoga uyobora Mutobo yamennye iryo banga kandi koko Lumbago yatangaga amafaranga, amatelefone n’ama inite ya telefone menshi : ubwo se yayakuraga he? Ubu yabuze ayo gukomeza kubaha, kuko Kagame yavuze ko bazongera kubaha andi bahita babaka imbunda binjira mu nkambi) . Ubu Lt Col SINAYOBYE BARNABÉ alias Morane (umuvugizi wa CNRD) na Col Mugirwanake Boniface bari kuzenguruka mu mpunzi za Tanzaniya, Zambiya, Afurika y’epfo n’ahandi ; bashakisha amafaranga yo guhemba abasenya FDLR. Impunzi aho muri hose murabe maso mudatema ishami mwari mwicayeho.

Amakuru atugeraho nuko aba CNRD bari mu masengesho y’amafungo, kubera ibyago bagize byo gupfusha no gukomeretsa abasirikare benshi. Ariko nibatisubiraho ngo bagaruke muri FDLR, kandi bareke kugambanira impunzi no kwiba, bareke kwica no kwicisha abacunguzi n’impunzi n’abanyekongo, ni ha handi habo Imana ahubwo irakomeza kubahana. Aya maraso y’abanyarwanda n’abanyekongo azabazwa abayobozi ba CNRD-Ubwiyunge n’ababashyigikiye bose mu buryo bwose. Amateka azahoraho.

Ngaboyisonga Philémon

(sé)

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

10 Responses to CNRD-UBWIYUNGE YA LUMBAGO IRI KURWANA N’ABANYEKONGO, NONE YATWITSE AMAZU Y’ABANYEKONGO B’ABAHUTU

  1. Chegueavara says:

    Hahahaha, uti COL. Boniface. Mbega weho?

  2. Sinayobye Baranabé says:

    Mbese abantu mwibaze kuri CNRD-Ubwiyunge, ntimuzi ko ari M23 ivuguruye?
    Nonese hari ubwo mu Rwanda mwumvise bayihakana ko badakora na nabo? Cga ntabwo mwumvize uko Sayinzoga yabivuza ko aribo bashinze CNRD?

    CNDR-ubumwe iyobowe na Wilson Irategeka ikora na na Mai Mai hamwe na RDF inkotanyi na FARDC mu mugambi wo kurimbura abagize FDLR hanyuma impunzi zose bajazicyura kungufu. CNRD ya Wilsoni Irategeka na Twagiramungu Faustin Rukokoma ni M23 ivuguruye ikorera Kagame ntimuzongere kwirirwa muyibeshyaho. Uyu muntu wiyita Kibirira Patrick yahoze yiyita Indatsimburwa Kibirira, none ubu yiyise Lt General Kayumba Nyamwasa ni inkotanyi nyayo kuko ahora ava Uganda akajya mu Rwanda ajyanye ubutumwa bwa M23 ivuguruye ariyo CNRD-Ubwiyunge ya Twagiramungu na Col Iratageka Wilson wahoze yitwa Laurent Ndagijimana

  3. Muhirwa says:

    Mbese abantu mwibaze kuri CNRD- Ubumwe, ntimuzikome ari M23 ivuguruye?
    Nonese hari ubwo mu rwanda mwumvise bayihakana ko badakora na nabo?

    CNDR-ubumwe iyobowe na Wilson Irategeka ikora na na Mai Mai hamwe na RDF inkotanyi, FARDC mu mugambi wo kurimbura abagize FDLR hanyuma impunzi zose bajazicyura kungufu. CNRD ya Wilsoni Irategeka na Twagiramungu Faustin Rukokoma ni M23 ivuguruye ikorera kagome.

    • CRAP says:

      UMVA BAVANDIMWE MBABWIRE NIBA MUTAZI CNRD MUREKE MBABWIRE. AMAFARANGA ARARYOHA ARIKO AYO KWIGURISHA AKABA UMUGAYO. ABA BAHUTU BAGUMA KWIGURISHA IGICIRO CYABO NTABWO KIGEZE KU IDORARI KUKO ISASU UBU RIRAHENDUTSE! CNRD NAYO IRI MU MURONGO WABASHOBORA KURIBUNDIKIRA KANDI BIDASHOBOKA!UBWO RERO NI MUREKE TUBAHE IKIBAKWIYE KANDI SIMVUGA UBWICANYI ARIKO UGIYE MU NZIRA RIMUMENA AMABONDO!NATWE TURI MU MUBIRI ARIKO TACKITES ZIGOMBA GUHINDUKA URU RUGAMBA RUKABAHO RUTURUTSE KU MUTIMA.. NONESE IRYO FARANGA RIZANA NISASU RIVUZA UBUHUHA CNRD IZARIRYA GUTE? NIMUSHYIRE UBWENGE KU GIHE NAHO IBYA FDRL MUZINUKWE NDABARAHIYE!ABO BOSE BARI GUSHYIRA IMBERE YURUPFU NIRUBARANGIZA NAMWE RUZABIKUZA!IFARANGA RYA INKOTANYI NTUZARIRYA AHUBWO RIZAGUTEZA UMURIRO WOWE NABAWE SINVUGA MENSHI AHUBWO NDAZIGAMA ABO BAYOVU(ABAHUTU BIHINDUYE ABATUTSI) NIMUKOMEZE MWANDURANYE UMUNSI GASHYIGA YABASHYIZE KU MU GARAGARO NTAWE UZABABONA KANDI IKIBABAJE NUKO IBYO CNRD IRIMO ISINYIRA NAYO ITABIZI!!RYABARA UWARIRAYE!!!NI KARIBU KWICA BENE WANYU ARIKO KUZABIVAMO HAZACA UWAMBAYE MBA NDOGA RUKARA!

  4. Bikorimana jonathan says:

    CNRD ndabona yaragizengo abakongomani baracyahumye nkakera. Aho gutera urwanda bari gutera abakongomani. Umuntu yakwibaza politike yabo icyo igamije. Mbahaye amezi makeya bakarigita kuko bigaragarako ntantego nziza bafite

  5. Uwiragiye says:

    CNRD-Ubwiyunge yaba ifite mugambi ki?

    Mpamyako ibintu byo kubohoza u Rwanda bitarimo. Nta muntu wavuga ko uhagarikiye ubutegetsi mu Rwanda (Amerika) ariyo uzabafasha ngo batahe. Hano ni ukubabeshya, imfashanyo babona iva muri Enough Project. Ikindi ntawavuga ngo Perezida Kabila azabafasha. Nkunze kubona abantu bo muri CNRD bavugako ingabo za FARDC-Kabila zizabafasha. Kabila akorana na Kagame, ibi ntibisaba ubushakashatsi. Ahubwo mbona aba bantu bagumutse ibyabo kwari ugukoreshwa mu gusenya FDLR no mu mugambi wo kwigarurira Kivu bishakwa na FPR na mpatsibihugu. Ikibazo abakongomani barahagurutse ntibazabyemera, bivuzeko bazahashirira.

  6. Kambali says:

    Ibibazo umuntu yakwibaza

    Wasobanura ute imyitwarire y’abagumutse bashatse gukora ikintu cyimeze nka coup d’etat mu rugaga? Kuki batigumuye ngo bagende neza bajye gushinga ibirindiro kure y’abo batumva ibintu kimwe? Ahubwo batwaye ibikoresho bashaka kwica no gusimbura.

    Niba Amerika na Kabila bashaka gufasha CNRD-Ubwiyunge ngo itahe mu Rwanda kuki babanza gushaka gusenya FDLR? Ese babona FDLR ibabangamiye mu kujya mu Rwanda? Ntawe uyobewe uko aba bantu barwanyije FDLR bakabura umusaruro, ni iki gituma aba bigumuye bahise babona uwabafasha kurwana n’umuntu w’inshuti yabo (FPR ni inshuti y’Amerika na Kabila)?

    Kuki bwana Faustin Twagiramungu aruciye akarumira kandi bizwi, bigaragara ko ari inyuma ya CNRD-Ubwiyunge?

    Ni iki gituma CNRD-Ubwiyunge ivuga ko ishaka kurwanya FDLR na FPR? Ibuzwa niki kujya ku mupaka w’u Rwanda na Congo ibifashijwemo n’Amerika na FARDC-Kabila ngo igabe ibitero ku Rwanda? Congo ni nini, CNRD-Ubwiyunge ntizavuge ngo yabuze inzira inyuramo.

  7. Kamali says:

    Abantu ba CNRD-Ubwiyunge bamenye ko bashutswe kandi ubuzima bwabo budateze kumera neza biyemeje gukorana n’abicanyi. Aba barimo kudindinza urugamba gusa, ntacyo mbona bazageraho ahubwo bazamarisha inzirakarengane nabo ubwabo batiretse.

    Abantu ba CNRD-Ubwiyunge nabasaba gukomeza gukurikirana amakuru bya hafi bakajya bamenya ibyo abo hejuru babarohamo. Kuko amagara naterwa hejuru bamwe bazasama ayabo. Abo bohejuru bashobora kuba barimo gukotana bazakiza akarenge abandi imbwa zibarye.

    Iyi mitego ya FPR-Inkotanyi ntitwagombye gukomeza kuyigwamo kuko dufite ingero nyinshi zerekana uko ikora. Mureke tugire amatsiko tureke kuba ba ndiyo bwana tutabajije. Imana ikomeze ibarinde.

  8. Rwishyura says:

    Ese Col Wilson na Twagiramungu ntibaba barariye akataribwa? Ibyo bemereye Sayinzoga se bazabigeraho? None bazishyura iki baramutse batabigezeho? Nkuko na Sayinzoga ubwe yabyivugiye bashatse gusenya FDLR kenshi birabananira. Bifashisha Twagiramungu na Wilson, ariko ikigaragara ni uko nabo babinaniwe kuko gahunda yambere yo kwirenza abayobozi ba FDLR yarapfubye.

    Rubanda yagombaga kubakurikira nayo yarabamaganye. Abagomba kubibafashamo bamwe na bamwe babonye bitangiye nabi baricecekera. Inda nini nayo ntiboroheye kuko bamwe muri bafashe amafaranga barayikubira baca mu byatsi, aha navuga Rwaka Theobald. Ikindi umuvugizi wa CNRD igishingwa ariwe Kamuhanda bivugwa ko ari Rukokoma nawe arimo gukinira mu mwobo acecetse. Nta gitangaza cyaba kirimo rero mu gihe CNRD inaniwe gukora ibyo yasezeraniye Sayinzoga mwakumva Kamuhanda (Rukokoma) yihakanye Col Wilson na bagenzi be.

    Bavandimwe namwe nshuti, mwirinde kwiruka inyuma y’abagambanyi birirwa bababeshya ngo bazabacyura mu gihe cy’ibyumweru 2 cyangwa 3 kuko uko kubacyura kuvugwa i Mutobo namwe murakumva. Mukomeze mutahure abo bagambanyi maze tubashyire hanze kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Harakabaho Rubanda kandi Umucunguzi ni Rubanda.

  9. Akayezu says:

    Ngaho noneho karabaye. Ariko aba ba CNRD narababwiye kuba bigumura banga kumva none dore bagiye kumvishwa n’imigeri nka moto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *