AHO PADIRI THOMAS NAHIMANA NTIYABA YABANDISHIJWE KU MANYWA NA TONY BLAIR?

ThomasN
  • Views 7396
  • Rating 12345

Urwishe yanka ruracyayirimo, abatekereza ko mu rwanda hazabaho amatora ahuriweho n’amashyaka menshi mukureyo amaso, ahubwo dushake izindi nzira zatuma urwanda rukurwa mu bucakara bwa kalinga.

Maze igihe rero nkurikirana iby’uyu mu padiri avuga ko azajya i Kigali gukora ibyananiye Madame Ingabire Victoire, kuba avuga ko azahangana na Kagame ntabwo ari inkuru mbarirano, mu makuru yizewe neza twatohoje twasanze padiri Thomas Nahimana aherutse kujya mu Bwongereza kubonana na TONY BLAIR ndetse akaba yaragiye no muri Amerika akabonana n’intumwa ya BILL CLINTON. Aba bantu bakaba rero baramushyizeho ibiganza akaba yarabonye umugisha wo kujya kwiyamamaza i Kigali nta nkomyi.

Si ibyo gusa , Padiri Thomas Nahimana yanaranzwe n’ingendo nyinshi muri ambassade yo mu Bubiligi aho yabonanaga na ambassadeur NDUHUNGIREHE OLIVIER.

Ibi byose rero nibyo byahaye ingufu Padiri Thomas Nahimana zo kwiruka ibihugu byinshi abasaba inkunga ababwira iby’urugendo rugana ikigali, izo ngendo kandi aho agiye kujya haba hari umukozi wa DMI ukurikirana uko akazi kagenda.

NI KUKI THOMAS AHUNGA GUKORERA POLITIKI MU BUFARANSA AKIBANDA MU BINDI BIHUGU ?

Padiri Thomas Nahimana atuye mu karere ka Normandie mu mujyi wa Le HAVRE mu gihugu cy’u Bufaransa, kuba dutuye mu karere kamwe, tukaba twumva ko agiye gutaha gukorera politike mu Rwanda atadusezeye ngo atuganirire kuri politiki ye yo guhangamura Paul Kagame mu matora ya 2017 nkuko Madame Victoir INGABIRE yagiye akadusezera ndetse akatubwira amagambo meza cyane byatumye nshaka kugira icyo mbwira abanyarwanda .

Ubusanzwe umujyi wa Rouen (muri Normandie/France) Abanyapolitike b’amashyaka ya Opposition baza kuhakorera amanama cyane cyane ko tuhasanga impirimbanyi zirwanya ingoma Kalinga kuburyo budasubirwaho. Ntabwo ari opposition gusa ihaza kuko na Paul Kagame yohereza intumwa kuza kwipimisha ngo arebe niba ahafite ingufu zo guhangana nizo mpirimbanyi.

Dore uko, abanyamashyaka bagiye basura umujyi wa ROUEN:

FDU: yahaje byibura inshuro 4, abayoboye inama ni Mme INGABIRE na Mr BUKEYE (2009-2016)

RNC: yahaje inshuro 4, abayoboye inama ni GAHIMA G., RUDASINGWA TH.na CONDO (2011-2016)

RDI: Twagiramungu Faustin uzwi ku izina rya Rukokoma yahaje muri 2011

FPR: yahaje inshuro 3 muri 2011(Ambassadeur J. KABARE na Aloysie Inyumba)

PDR: Rusesabagina yahaje 2013

Kubera rero ingendo Padiri Nahimana Thomas amaze iminsi akorera mubihugu bya Scandinavie abwira abanyarwanda bahatuye ko agiye mu Rwanda byatumye negera bamwe mu nkoramutima ze mbabaza impamvu adasezera abaturanyi kandi bose barwanya ingoma kalinga. Umwe yaje kumbaza ati: “Ese ko muri Normandie mwakoze ibikorwa byo kwamagana FPR igihe yazaga kuhakoresha amanama kandi Padiri Thomas Nahimana mukaba mwarabimumenyesheje yaba yaraje?” Birababaje rero kuba Padiri ananirwa kurwanya FPR yamusanze mu karere atuyemo yarangiza ngo azayirwanya ayisanze i Kigali. Ikindi uyu muntu yambwiye ngo ni uko abanyarwanda bo muri Normandie ngo batamwibonamo.

UMWANZURO

Mpereye ku mvugo ya Padiri Thomas Nihamana aho yavuze ko ngo FDLR yafashe bugwate impunzi ko izibuza gutaha kandi akaba mbere yari yarifuje kujya gukorana na FDLR ikamuhakanira, hari izindi mpamvu zishobora kuba zimujyanye mu Rwanda zitari ukwiyamamaza. Ese ko itegeko rigenga amatora mu Rwanda risaba ko kugirango wiyamamaze ugomba kuba utuye mu Rwanda igihe kirenga amazei 6, Padiri Thomas iyi condition azaba ayujuje? Ese ko ishyaka Ishema ritemewe mu Rwanda, igihe cy’amatora kizagera yarangije kuryandikisha? Ese Padiri Thomas ko avuga ko yigeze kuba mu bari bahagarariye kiliziya Gatolika mu matora mu Rwanda akaba azi ukuntu “TORA AHA” cyangwa kuzuza amasanduku y’amatora bakayasimbuza avuye ku biri by’amatora byakoze, hari ingamba atanga zizatuma bitongera kuba? Ese mugihe bitamukundiye ko Ishema ryemererwa gukorera mu Rwanda mbere y’amatora azabigenza ate? Ese iriya condition yo kuba amaze nibura amazi atandatu atuye mu Rwanda azahangana nayo ate?

Ibigaragara ni uko kugirango Padiri Thomas Nahimana abashe kwikura imbere y’izi nzitizi zose bisaba kubanza akumvikana na FPR. Yaba se ariyo mpamvu yabanje kwandikira Kagame mbere yo kugenda? Yaba se nibura yarasubijwe? Ibibazo umuntu yakwibaza kuri uku kujya kwiyamamaa mu Rwanda kwa Padiri Thomas ni byinshi ariko Byose birashoboka,reka tureke Thomasi afate ngahunda ze aziyobore turebe niba hari cyo zizageza kuri rubanda iri ku ngoyi ya FPR-Kagame. Gusa aramenye uku guhura na Tony Blair n’intumwa ya Bill Clinton ntibizatume aba TWAGIRAMUNGU Faustin igihe yajyaga i Kigali muri 2003. Reka tubitege amaso.

Umuyoboke w’Urugaga

KARENGERA AUGUSTIN

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

12 Responses to AHO PADIRI THOMAS NAHIMANA NTIYABA YABANDISHIJWE KU MANYWA NA TONY BLAIR?

  1. baraka says:

    ikintu kimwe nababwira bantu b i Rwanda duhagurukijwe no kwikura mu buretwa bwa kagame.tutitaye ku bwoko butugize kko ubu tuvugana ndi mu ngabo z u Rwanda nyamara kagame yibeshya ko yaturangije ariko ka muteguzanye nabamushuka ko bari kumwe dutegereje imbarutso kandi 2017 muzabona abataripfana.

  2. ERNEST N. says:

    Ahaaaa…akatavuze umwe…ntiwavugako udakunda umugabo hanyuma ugire umwanawe inshuti magara.Iyo numvishe aya mazina 2 TONNY B & BILL C.numva ibikoba binkutse:gusa isi amashitani yarayigabanye gutegeka igihugu aharaho ubunza kubisaba…Kagome yemeye ibitambo byamaraso yabanyarwanda ngo bamuhe ubutegetsi..ubwo rero reka turindire na padere turebe ikihishe inyuma.

  3. Sofia Mukamana says:

    Urakoze cyane kubwiyi Link uduhaye, Sinarinzi ko batanga uburozi bwica nabi kandi butaraza, ndetse nuburozi bwica nka Cancer kugeza babumpaye, nari mpfuye birangiye, ariko kubera kwiga, kuruha cyane no kugira amafranga make kumufuka nibyo byantabaye gusa.
    Muri Canada na amerika abagore nabakobwa babatutsi bose ni abarozi kabuhariwe niwo murimo bakora kandi barabihemberwa.

    Dore umuti uvura uburozi: niba ukeka ko warozwe hita ushaka amakara uyasye unywe ibiyiko 2 byuzuye neza byifu yamakara unyweshe amazi gusa. hanyuma uzongera kunywa iyifu yamakara ku wundi munsi ukurikiyeho rimwe gusa kuri buri munsi, iminsi 3 ikurikirana ntuzarenze iyi minsi 3, aho kuyirenza wayigabanya ukanywa iminsi 2 ikurikirana gusa. Uzahita ukira. Ubonye amakara yinturusi niyo meza cyane ariko nandi makara yose ni meza aravuga cyane.

    Niba uri muri amerika cg Europe (uburayi) hita ugura umuti witwa “Charcoal Activity” uyu muti nicyo kimwe namakara aseye cyane. Uyu muti uri ahantu bacuruza ibinini bya Vitamin cg Vitamins Store, ahandi ni kuri amazon.com aha niho hambere uwubona byihuse kandi bawukugezaho mu masaha make cyane ariko bisaba ko ufite Bank card, cg check. Ibi nini kubinywa ni 2 kumunsi. Na byo ubinywa iminsi 3 ikurikirana cg 2 ikurikirana gusa. Uhita ukira.

    Ntihazagire umuntu wicwa nuburozi ukundi. Uyu muti mbabwiye uvura uburozi ubwo aribwo bwose naho bwaba bugiye ku kwica ukiwunywa uhita ukira.

    • Sofia Mukamana says:

      Urakoze cyane kubwiyi Link uduhaye, Sinarinzi ko batanga uburozi bwica nabi kandi butaraza, ndetse nuburozi bwica nka Cancer kugeza babumpaye, nari mpfuye birangiye, ariko kubera kwiga, kuruha cyane no kugira amafranga make kumufuka nibyo byantabaye gusa.
      Muri Canada na amerika abagore nabakobwa babatutsi bose ni abarozi kabuhariwe niwo murimo bakora kandi barabihemberwa.

      Dore umuti uvura uburozi: niba ukeka ko warozwe hita ushaka amakara uyasye unywe ibiyiko 2 byuzuye neza byifu yamakara unyweshe amazi gusa. hanyuma uzongera kunywa iyifu yamakara ku wundi munsi ukurikiyeho rimwe gusa kuri buri munsi, iminsi 3 ikurikirana ntuzarenze iyi minsi 3, aho kuyirenza wayigabanya ukanywa iminsi 2 ikurikirana gusa. Uzahita ukira. Ubonye amakara yinturusi niyo meza cyane ariko nandi makara yose ni meza aravuga cyane.

      Niba uri muri amerika cg Europe (uburayi) hita ugura umuti witwa “Charcoal Activity” uyu muti nicyo kimwe namakara aseye cyane. Uyu muti uri ahantu bacuruza ibinini bya Vitamin cg Vitamins Store, ahandi ni kuri amazon.com aha niho hambere uwubona byihuse kandi bawukugezaho mu masaha make cyane ariko bisaba ko ufite Bank card, cg check. Ibi nini kubinywa ni 2 kumunsi. Na byo ubinywa iminsi 3 ikurikirana cg 2 ikurikirana gusa. Uhita ukira.

      Ntihazagire umuntu wicwa nuburozi ukundi. Uyu muti mbabwiye uvura uburozi ubwo aribwo bwose naho bwaba bugiye ku kwica ukiwunywa uhita ukira.

  4. Babwire says:

    Nkurikije biriya bibazo wabajije hejuru, ndasanga PADIRI Afite gahunda ndende kandi isobetse amacenga menshi. Iyo witegereje ukareba ukuntu Tony Blair ndetse ni igihugu cye bahemukiye Abanyarwanda cyane cyane Abahutu, ntakabuzako bagomba gushyaka inzira yo kubarimbura burundu ngo hatazagira numwe uvuga genocide bakoreye Abahutu bafatanije ni Inkotanyi mvamahanga za Kagame. Ntayindi nzira yo kubikora uretse gushaka Abahuhtu bi ibisahiranda, nka Padiri, Rukokoma, maze bakabakoresha ,gupyinagaza benewabo. Padiri ntabwo agiye kwiyamamaza,mumatora ntanayo azgiramo uruhare, ahubwo Padiri agiye kwereka Abahutu bi injiji ko mu Rwanda hari Democratie , azajya afungwa bya kanya gato nyuma bamurekure , ubundi ajye mu inkiko atsindwe gutyo. Niba mwaritegereje mukagenzura imikorere yi ishyaka rya Green Party , nibwo buryo Padiri agiye gukoramo. Aho bazatandukanira ni uko Padiri yemerewe kuba yakoresha imvugo ikarishye kugirango babandi badashyishoza , batangire bavugeko FPR ari Umubyeyi wu Urwanda.Ntibyoroshye ni ukubihanga amaso.

  5. Makasi says:

    Iyi ngirwa Padiri ngo ni Thomas aribeshya ntabwo asumba mushiki wacu Ingabire.Ingabire yagiye mu Rwanda afite objectifs claires et précis atagiye gutiza Kagome Paul ingufu, naho umuswa ngo Thomas arishakira amafaranga y’amaraso azahabwa na Kagome Paul umunsi azamuherekaza mu ngirwamatora y’umukuru w’ igihugu.Agifite ikinyamakuru le Prophète mwabonaga ukuntu yashushanyaga Kagome arimo amapingu n’imyambaro y’abagororwa none ngo azajya kwiyamamaza na Kagome Paul.

  6. iseta says:

    Iyo yemera agapfa kigabo hamwe n’abandi, byashoboka na we agafata umuheto naho kugenza umunwa gusa ntibizarya dore aho nigaramiye.

  7. Muhirwa says:

    Uyu mugabo Nahimana Thomas azahera namakuba mubuzima bwe azabibona.
    nategereje ntabwo ari kera. Nyawe ukwiye kwibaza kuri Nahimana Thomas kuko imvugo ze nimikorere ye byerekana uwo ariwe nuwo akorera uwo ariwe.
    Nibuka ko yavugiye kumaradio keshi cyane avuga ko azajya mu mayors mu rwanda 1/28/2016. Ubu rero turi 8/11/2016. Hanyuma yongeye kuvuga ko yandikiye kagome ko ategereje igisubizo cyubahwa yamwandikiye, kandi uwo yandikiye amusaba imishyikirano mbere yavugaga ko amurwanya ari muri Oposition ya Kigali ndetse aribyo by atuye ava mubupadri kugirango arrange kigali. Hanyuma yabyose nguwo ari gushyikirsna ninshuti za kigali mu migambi m8bisha yabo. Ikindi kandi twakwibaza kuri uyu mugabo niki? Ko yatweretse byose ntacyo aduhishe.
    nibutse undi mugabo with Evode Uwizeye mana yarisararanze kumaradio Arangije agira amakotanyi none uyu munsi ya fungiwe byose, yambuye ibya ngombwa yiratanaga byamujyanaga mu mahanga. Yabuze epfo naruguru. Zanduru ze zararangiye. Na Padre Nahimana Thomas afite

    • Muhirwa says:

      Continue….

      Nahimana Thomas afite Leprophete.fr urubuga rwe rutazamworohera kwisobanura nagera mu rwanda aho ntazamera nka Evode Uwizeyimana?
      Cg azareka gusubira mu rwanda maze twisekere ukuntu yahoraga yikangata kumaradio nkimbwa yabuze umuhigo. Imbwa zibaho ariko uyu mugabo arashekeje cyane.

      • baraka says:

        wowe makasi ibyo uvuga ntabyo uzi.ikibazo ni uko mwigira abanyabwenge mwese naho ubundi padiri akoze ibyabananiye mwese nyamara muraho gusa mukora commentaire nkaho hari igikombe mutegereje.iyo uba makasi wahagurutse ugatabara abari i rwanda turaboshwe kdi atari ukwigiza nkana nawe ubwawe ntacyo uvuze mu Rwanda.uretse nawe na kizito na afande muhire bari aho utabakekera.vuga make rero.

        • Uwingabire Marie Rose says:

          Niko Baraka we, ubwo icyo padiri akoze cyananiye abandi ni igiki? Kujya kwifotoza i Nairobi se nibyo wita ubutwari? Uyu mu padiri imikino arimo arayizio neza naho kwirirwa mwibwira ko ruband airi mukaga imushishikaje nababwira iki? Bamubwiye uburyo yakoresha niba ashaka kujya mu Rwanda arabwanga yikorera ibye nyine kubera ko yari bireye mubindi atashakaga kujya mu Rwanda. Movie arakinnye nyine niyigarukire mumuhe amafaranga ngo abaye intwali. Nyamara ababasabye make ngo bigurire amasasu bigeragereze mwarayabimye ahubwo mwirirwa mubajomba ibikwasi ngo ni batere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *