RWANDA-RUBAVU: DMI ikomeje kugarika ingogo, Manirafasha Norbert se nawe yaba azize iterabwoba?

Norbert
  • Views 3878
  • Rating 12345

Iki cyumweru gishize gisize gihitanye abanyarwanda bivugwa ko ngo bakekwaho iterabwoba ariko washishoza ugasanga iri ari rya tekinika ry’inkotanyi ziba zishaka kwikiza abo zidashaka, zikabahimbira ibyaha ngo by’iterabwoba! Ntabwo nazinduwe no kwandika cyane kuri iyi nkuru imaze iminsi ikwiragiye ku isi hose ko ngo ibyihebe bigera kuri bine bimaze kwicwa mu cyumweru kimwe muri Kigali no mu karere ka Bugarama!

Uyu munsi turagira ngo dutabarize umugabo witwa Manirafasha Norbert ukomoka mu karere ka Rubavu. Uyu akaba yarashimuswe ku wagatatu tariki 17 Kanama 2016, ubwo yarimo atembera mu mugi wa Rubavu abantu bakekwaho kuba ari abakozi ba DMI bakamwinjiza mu modoka ku ngufu. Iyi modoka yari ifite ibirahure byijimye itagira numero ziyiranga(plaque), ababibonye batubwira ko byanze bikunze iyo modoka yari iy’ibiro bishinzwe ubutasi mu gisirikare(DMI), kuko ngo bagerageje gutabara uwo muvandimwe, umugabo umwe wari wambaye amataratara yijimye agakuramo imbunda ya pistori akayibatunga bagasubira inyuma, bakemeza ko yahise ifata umuhanda werekeza i Kigali kandi ngo yagenderaga ku muvuduko udasanzwe! Byonyine kuba aba polisi basanzwe ntacyo babaza iyi modoka cyangwa ngo bayihagarike kubera kutagira plaques cyangwa kubera uwo muvuduko udasanzwe byerekana ko bari bayizi.

Twashatse kumenya icyo uyu Norbert yaba azira, tubasha kubona umusirikare ukunze kuduha amakuru ukorera aho i Rubavu, tumubaza niba yaba asanzwe azi uwo Norbert! Yatubwiye ko amakuru yari afite kuri uwo mugabo ari uko yari mu bantu bari ku rutonde rwirabura(black list), gusa uyu musirikare akaba atubwira ko yari yarakoze uko ashoboye aramuburira gusa ngo yamubwiye ntacyo yishinja usibye kuba ngo yari umurwanashyaka wa FDU-INKINGI, ngo akaba yarumvaga nta cyatuma ahunga ngo ndetse amubwira ko agomba kuzagwa mu Rwanda ngo atazajya kwangara. Manirafasha ngo yageza n’aho vauga ngo:” nzarurwanira hano kugeza ku mwisho“. Aha yavugaga urugamba rwa demokrasi!

Uyu musirikare kandi yakomeje atubwira ko Manirafasha Norbert yigeze gufatwa arafungwa muri 2011 naho azira kutumva ibintu kimwe n’ubutegetsi bw’inkotanyi gusa aha yaje kurekurwa ariko urwego rw’ubutasi  rwakomeje kumugendaho, gusa nawe yari abizi kuko akenshi ngo yajyaga abona imodoka zikunze kumugenda inyuma ubwo yabaga atashye agiye mu rugo, ngo ariko ntibyamuciye intege yakomeje kuba wawundi yanga kurebera ikibi ahitamo gukomeza kwamagana amafuti akorerwa abaturage!

Imboni ya rubanda ikaba isaba leta ya Kigali ko yagaragaza aho yashyize iyi nzirakarengane cyangwa yaba yarivuganywe, agashyikirizwa umuryango we agashyingurwa mu cyubahiro kimukwiye! Gusa imboni ya rubanda ikaba itewe impungenge n’uko iyi mpirimbanyi yaba yariciwe muri iri hururu ryateye mu rwa KAGAME (URWANDA), aho bari kurasa abo batifuza bakabagerekaho ibyaha by’iterabwoba!

Tukaba dusaba kandi imiryango itegamiye kuri leta hamwe n’ijejwe agateka ka zina muntu ko yahagurukira iki kibazo cy’abantu bari kwicwa abandi bakarigiswa bikitirirwa ko ari ibyihebe, tukaba kandi twihanangiriza leta y’agatsiko kureka abanyarwanda bakisanzura kandi ko ibyo iri gukora igomba kuzabiryozwa!

Aya makuru nayahawe n’umuntu wo mumuryango wa Manirafasha Norbert utashatse gutangaza amazina ye, bari gutabaza kandi iyi nkuru irihutirwa turebe ko twaramira uyu muntu niba bataramuniga!!

Imboni ya Rubanda

Amani Mahoro!

 

Source:

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to RWANDA-RUBAVU: DMI ikomeje kugarika ingogo, Manirafasha Norbert se nawe yaba azize iterabwoba?

  1. byusa says:

    ariko ibyo mu Rwanda biratangaje!iyi nzirakarengane bayirekuye ko ntacyaha igira

  2. BIRASOHOYE Eminence says:

    Uwiteka we! Wavuze ko utazihanganira ikibi!

  3. Damien, Leo. says:

    Yebaba we, nimurebe kuriyi Article mwanditse 08/23/2016 ko ari amahoro. Ndabarahiye Ntegereje and masaha 6 ndebeko ifunguka.

    Dore uko ivuga iyo umuntu as hate kuyibona.

    “500 – Internal server error.There is a problem with the resource you are looking for, and it cannot be displayed”.

    I hop will let open sometime.

    Thanks a lot intabaza.com

  4. Remera says:

    Uyu mugabo barebe neza ko atariwe wiciwe Inyarutarama. Ngo uwo abapolis b’urwanda biciye Inyarutarama umurambo wabuze benewo wo kuwushyingura. kandi ngo uwo mugabo barashe hanyuma ngo basanze atazwi muri Nyarutarama.
    aya mashitani yinkotanyi aratumaze dushiriye kwicumu. Dukore iki?
    Oya, haguruka. Ihangane Fata akabando nange mfate ibuye undi nawe afate umuheto tuvudukane izi nkoramaraso z’inkotanyi tuzisubize iyo zateye ziva cg tuzishyire aho zashyize abacu. Izo munda zose bafite ni zacu abe arizo tubahondesha kuko aribo baziguze tuzikoreshe icyo baziguriye. Nimuze duhurire hamwe tugire gahunda tuve mumagambo tujye mubikorwa
    twitabare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *