FAUSTIN TWAGIRAMUNGU NAREBA NABI IKIRAKA CYA ENOUGH PROJECT KIRARIMBURA ABANTU YAGIZE IMBATA ZO GUKORA IBIGAYITSE

ok
  • Views 3575
  • Rating 12345

Uyu mugabo usheshe akanguhe nawe azagira amateka maremare. Yakunze kuvuga ko ari umunyepolitiki w’inararibonye ariko mu by’ukuri sindabona ibintu yagiyemo ngo abone umusaruro mu myaka irenga 20 akora politiki.

Uyu niwe wahubutse mu ishaka rya MDR akajya asigamo akaguru kamwe akandi kakibera muri FPR. Uyu yashebeje ishyaka rya Sebukwe nyakwigendera Gregoire Kayibanda wabaye umwe mu mpirimbanyi mukuvanaho ingoma Kalinga aho abanyarwanda biruhukije ikiboko, kwicwa, gutotezwa no guhakwa byari byarahindutse karande mu Rwanda. Bwana Faustin Twagiramungu amaze kugeza FPR mu Rwanda ikamuhinduka yakomeje kurwana intambara yarwanaga mbere ya 1994, iyi ni iyo kwikoma abantu badahuje ibitekerezo akabagambanira. Ko yabikoze mbere ya 1994 ntibibyare umusaruro, ubu niho abona bizawubyara cga ni inda ye aba akorera mu manyanga ye? Erega natwe tudakora nkibyo akora tubaho, biterwa nibyo umuntu ahisemo. Kuki umuntu ahitamo kugambanira mugenzi we ngo akunde abone amaramuko, ibi nabyo ni ubunebwe buvanze n’ubujiji n’ubugome.

Bwana Faustin Twagiramungu ageze hanze agashaka kugaraguza agati abacunguzi bakanga yahise abona impamvu yo kubagambanira. Uyu yinyabije mu bazungu nkuko yabikoraga mbere ya 1994. Ntabwo nshidikanya ko hari ahandi yagiye uretse ku banyamerika ba Enough Project bashaka kurandura FDLR n’imizi yayo (ntabyo bazashobora, abacunguzi ni ingabo z’Imana). Uyu mugabo urangwa no gucabiranya (hari igihe aba ari umusinga, mukandi kanya akaba umuhutu, mukandi akaba utagira ubwoko – biterwa nuko yabyutse, ujya kumva ati interahamwe, mukandi kanya ati genocide y’abatutsi, mukandi kanya ngo n’abahutu barishwe) yisunze Laurent Ndagijimana (alias Col Irategeka Wilson) na Harerimana (alias Col Hamada) mu gukora ibigayitse.

Hashize amezi agera hafi kuri atatu, nta muntu uramenya icyo CNRD-Ubwiyunge igamije. Bwana Laurent Ndagijimana yigeze kuvuga kuri radio Itahuka ko bashinze ishyaka ryo gucyura impunzi ritari umutwe wa gisirikare. CNRD-Ubwiyunge yigeze no gutangaza ko ishaka gusura abantu ba FDLR bashyize intwaro hasi (aha niho byagaragaye ko CNRD yo yavutse igomba gusimbura FDLR, bisa naya coup d’etat ya Gen Niyombare i Burundi: Kwica no gusimbura). Ntibwakeye kabili twumva ngo bari kurwanira ibirindiro by’ingabo zabo bashaka gutsinsura abacunguzi aho baba. Mu makuru anyura kuri internet (reaseaux sociaux) abigumuye birataga ko bafatanyije na FARDC ndetse na MONUSCO (hano ukibaza uti umenya na mbere barafatanyaga abandi batabizi, kimwe na FT afatanya na FPR akabihisha MDR). Ese FARDC yuzuyemo abakomando ba RDF niyo bishimiye gufatanya nayo? None se ishyaka ryo gucyura impunzi rivugako nta mbunda zizakoreshwa nibo barimo gutana mu mitwe n’abacunguzi? Ibi byabaye urujijo kugeza magingo aya, ntawuzi icyo CNRD-Ubwiyunge igamije.

Isesengura:

Nkurikije amanama amaze iminsi aba hagati ya perezida Kabila, Kagame na Museveni agakurikira iyicwa ry’abakongomani i Beni, ubu bikaba bizwi ko ingabo z’abagande n’abanyarwanda zirimo kwinjira Congo nasanze akaduruvayo katejwe muri FDLR na Faustin Twagiramungu yifashije bwana Laurent Ndagijimana na Harerimana byari ibintu bibanziriza ingabo zo hanze kuza kwica no kuburabuza impunzi igihe abacunguzi bamaze gucibwa intege. Amakuru ava muri Congo yemeza ko abigumuye bibumbiye muri CNRD-Ubwiyunge bafatanije na FARDC yuzuyemo Special forces za RDF zambaye imyenda y’abakongomani barimo kurwanya abacunguzi kandi babuza amahwemo impunzi z’abanyarwanda bahungiye muri Congo. Mu by’ukuri uyu mutwe w’ingabo wa CNRD-Ubwiyunge (si ishyaka ry’amahoro nkuko babyivugiye) ukorera nde? Ugamije iki?

Abanyarwanda bitegereze maze bibaze icyo uyu mutwe ugamije igihe ukorana n’inkotanyi mu buryo bweruye utanihishiriye. Hari igihe nibaza ikintu kiba mu mitwe y’abantu, hano nibaza uko Rwarakabije na Ngendahimana bahagurutse bakishyira inkotanyi barwanaga nazo. Ubu aba barimo kurwanya abacunguzi mu mashaymba ya Congo bafatanije n’inkotanyi zabahize imyaka irenga 20 batekereza gute? Ese babona amaherezo ari ayahe? Ikintu kizwi ntashidikanyaho nuko FDLR iriho kandi ntaho izajya. Impamvu mvuga gutya nuko umuntu wese umaze kureba uko urugamba ruhagaze mu kwibohoza, FDLR niyo gishyitsi rubanda yirunzeho. Kumva abasakuza cyane kuko bafite media ntibishobora guhindura ukuri kuriho. Mbona bigoye kurimbura iki gishyitsi rubanda ibundarayeho, keretse urimbuye na rubanda yose kandi ibi ntibyashoboka. Iyi mitego ya hato na hato yabayeho na mbere kandi FDLR yayinyuzemo. Hazavugwa iki kuri aba bantu barimo kugambana kandi baba no hanze? Bazihisha he igihe bakomeje gukubita amavi hasi ubutitsa ngo barahirika igishyitsi kidahirikika.

Umwanzuro

Imana yaturemye mu buryo butandukanye, ariko nta kigoryi gishobora kuruta umuntu wirwanya ugasanga umukoresha amumazeho urubyaro n’umuryango. Kwibeshya bibaho, ariko iyo umuntu akomeje kwibeshya ku kintu kimwe uwavuga ko atagira aho abitsa ibyabaye mu mutwe we ntiyabirenganyirizwa (mu cyongereza, no long term memory). Aba bameze nk’imbeba utega akamashu igahushwa, wakongera mu minota makumyabiri ugasanga imbeba yashinyitse amenyo mu kamashu.

Banyarwanda namwe bakunzi b’amahoro, kurwanya umwanzi neza ni ukumumenya kuko nibyo bituma umwirinda ntuhore muri sinabimenye.

Kubona bwana Faustin Twagiramungu, Laurent Ndagijimana na Harerimana bemera gufatanya n’umuntu wabahize imyaka myinshi akavutsa ubuzima abakunzi babo ndetse bamwe bakabaho ubuzima bubi ariko kubera imbaraga nke za muntu usanga Shitani yabagize imbata y’ibyo bashyira mu nda cg imyanya yabaha ibyubahiro biteye agahinda. Ntukavuge ngo Shitani ntiyagushoboye kandi ibintu ujyamo byose birangwa n’imeneka ry’amaraso. Abacunguzi batakaje ubuzima kubera aba bagabo batatu bazize iki? Ese bazasobanurira iki abanyarwanda ko amateka yose azandikwa? Aba usanga bitwaza ngo kanaka simushaka, bimwe FT yakoraga mbere ya 1994. Iyo udahuje ibitekerezo n’undi singombwa kubimwumvisha umurasa. Hano wakora ibyawe utamubangamiye doreko we aba yaguhaye rugali. Ni iki gituma ukomeza ku mwikururaho ushyira imbere “ndi gabo”. Iyi ndi gabo niyo ishobora gutuma utabaho igihe Imana yaguhaye. Ese ibikorwa byawe bizagaragara aruko ubujije abandi gukora ibyo biyemeje? Ibaze wisubize.

Naritegereje nsanga kwirirwa wikoma abandi ntawe byashuka ngo agukurikire. Ubu se CNRD-Ubwiyunge rubanda ntimaze kuyitera imboni. Ukuri kuranze kujya hanze, abiyitaga ko bashaka gucyura impunzi barimo gukorana n’Inkotanyi.

Abantu babimenyere, FDLR-FOCA irahari kandi mbona ikomeje inshingano yiyemeje. Nabonye bavuga make, bagakora ibintu byabo, bakanga barwivanga buzuye ubutesi, bamwe barangwa na sinabimenye.

Mureke twirinde imitego y’umwanzi. Intsinzi iri bugufi.

Umusomyi w’Intabaza

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to FAUSTIN TWAGIRAMUNGU NAREBA NABI IKIRAKA CYA ENOUGH PROJECT KIRARIMBURA ABANTU YAGIZE IMBATA ZO GUKORA IBIGAYITSE

  1. Nkansinge Nadine says:

    FDLR Igomba gukora refreshing ya organization idakoresheje urwego abigira abanyapolitiki bari mu Burayi n’ahandi kandi igashaka uburyo abashaka kuba abanyamuryango bayo bajya banyuramo. Ikanashiraho umurongo w’ibitekerezo.
    Abapolotisiye bayobye bagaruke kandi batange ubuhamya tubakubite icyuhagiriro isoni baryikuremo inzira zikigendwa. FDLR nta mpamvu itabaha amahirwe ya kabiri yo kuyisanga
    Rubanda mwese mushake inkunga ya FDLR muve mu bigambo no gutegereza kurya iby’ubunebwe cga iby’ubugwari kuko urugamba rugeze aho rugiye gusobanuka kuburyo kutarugiramo uruhari kwaba ari uguhomba.

    • Naome, Remy says:

      kuri wowe Nkansinge Nadine,

      Umurongo wibitekerezo byawe wajya ubicisha kuri Radio Itahuka niho dusanzwe tukumva uvugira kandi ishyaka ryawe ni ishyaka Ishema riyobowe na Nahimana Thomas. banza urangize ibyawe mbere yuko wivanga mubyabandi, no mu bitakureba. mbese mugezehe no kujya gutorerwa kuba Presida w’urwanda muri 2017? mwari mutegerejwe ikigali mu Rwanda mu kwambere, 2016 none tugeze mu kwa munani, 2016.

  2. Dariva Kangabe says:

    Mwirinde umuntu wese waba afitanye isano na FPR, CNRD n’iriya mitwe yose ikorera FPR kuba yakandagira kubutaka bw’Uburundi. Imipaka n’Urwanda mukomeze muyifunge.

    Imipaka na RD Congo muyingenzure bihagije. Ntimugatererane FDLR kuko baranmutse bayiganjije guhirika ubutegetsi bw’uburundi byaba ubufindo.

  3. Kanuma Christophe says:

    makuru dukesha bamwe mu baturage ba Kongo n’ingabo za FARDC, aravuga ko abahoze mu mutwe wa M23 wari washoboye gutsimburwa n’ingabo mpuzamahanga zifatanyije n’iza Kongo, ubu wongeye kubona amaraso mashya aho utangiriye gufatanya n’abigumuye kuri FDLR bibumbiye mu cyiswe CNRD-Ubwiyunge kiyobowe na Col Wilson Irategeka. Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru byamenyekanye ko CNRD yakiriye bamwe mu bayobozi ba M23 ubu bakaba aribo bayoboye urugomo CNRD iri kugirira abaturage b’abahutu b’abanyekongo, ibi ikaba yarabitangiye ubwo yateraga abahutu abavanywe mu byabo mu nkambi ya Kananira ikabasahura utwabo. Ubu rero twamenye ko Gouvernement ya Kongo yasabye CNRD/M23 kuyifasha kwirukana abahutu bose mu bice bya MASISI bagafata cyangwa se bakica abayobozi babo.

  4. Kambali says:

    Mu kwezi kwa 7, CNRD-Ubwiyunge yashimuse umukozi wa MSF hagati ya Gashuga na Kalembe, imurekura atanze 1500$US. Ubu bujura no kwaka abashimuswe amafaranga ni bwo buryo CNRD-Ubwiyunge ikoresha ngo ibone amafaranga yo kuvuza abayobozi bayo barwaye, no kubeshyeshya abasirikare bo hasi ngo bazabahemba, kuko amafaranga ya mbere abo bayobozi bahawe na Kagame bayiririye bonyine (Sayinzoga uyobora Mutobo yamennye iryo banga kandi koko Lumbago yatangaga amafaranga, amatelefone n’ama inite ya telefone menshi : ubwo se yayakuraga he? Ubu yabuze ayo gukomeza kubaha, kuko Kagame yavuze ko bazongera kubaha andi bahita babaka imbunda binjira mu nkambi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *