Gen Bde Bruno Mandevu na CNRD-Ubwiyunge mu gikorwa babatije “SOKOLA 2” bakomeje ibikorwa by’ubwicanyi bikorerwa impunzi z’abanyarwanda n’abanyekongo

ok
  • Views 3481
  • Rating 12345

General de Brigade Bruno Mandevu, umugaba w’ingabo z’igikorwa bise “Sokola 2”, ubarizwa muri Quartier General  ya Nyanzare kuva ku ya 20 Kamana kugeza uyu munsi kuya 31 Ukwezi kwa Munani 2016 akomeje ibikorwa by’ubwicanyi byibasira inyoko muntu muri turere twa  Bwito, Territoire ya Rutchuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi bikorwa by’urukozasoni byatangiye ku ya 20 Kanama n’ubu twandika iyi nkuru ku ya  31 Kanama 20146 birakomeje cyane cyane muri localité Kiyeye, Mubirubiru , Luve na Muhanga.

1.Impunzi z’abanyarwanda zirimo ziricwa kandi zigakorerwa ibya mfurambi, abanyekongo barimo kwicwa banakasahurwa. Ibi byose birimo gukorwa n’ingabo ziyobowe na Gen Bde Bruno Mandevu

2.Harimo gukoreshwa imitwe yitwaje intwaro nka Nyatura Kasongo na CNRD-Ubwiyunge yashinzwe na Col Wilson Irategeka wahoze ari Vice president wa kabiri muri FDLR

Bamwe mu basirikari ba CNRD-Ubwiyunge bagaragaye muri ubu bwicanyi burimo gukorerwa impunzi z’abanyarwanda n’abanegihugu b’abahutu muri Congo kandi buyobowe na Gen Bde Bruno Mandevu  ni aba bakurikira:

  1. MAJ GIGARD
  2. SM TORERO
  3. SGT BAKAME alias Manudi
  4. Lt Profe Mfashadusenge Emmanuel Hilariya
  5. Sgt Kasongo Joseph Mudahinyuka
  6. Maj Marcel alias Ibuguma
  7. 1Sdt Ntihinyurwa Filmin alias Fils
  8. Lt Tsunami, SM Ngendabanga Frédéric
  9. Lt Mazimpaka Elie

Aba CNRD-Ubwiyunge bari muri iki gikorwa bise “ Sokola 2”barenga 30, ariko aba 9 tuvuze hejuru nibo babonwe i Nyanzare no mu mirwano bambaye imyenda ya gisirikari y’ingabo za Congo kandi bakorana na FARDC. Abaturage bababonye kuko basanzwe babazi kandi ni mugihe kuko babanye nabo imyaka n’imyaka.

Turasaba abagiraneza n’imiryango mpuzamahanga gutabara inzirakarengane z’impunzi z’abanyarwanda n’abenegihugu ba Congo barimo kwibasirwa n’ibi bikorwa by’ubwicanyi.

Uwayo Viviane

Goma, DRC

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to Gen Bde Bruno Mandevu na CNRD-Ubwiyunge mu gikorwa babatije “SOKOLA 2” bakomeje ibikorwa by’ubwicanyi bikorerwa impunzi z’abanyarwanda n’abanyekongo

  1. Sisiri says:

    Radio Umucunguzi ibatuye iki gisigo cy’umucunguzi Ndindabahizi Slyvestre. Muryoherwe n’iyi nganzo itagira uko isa kandi mukomeze muzirikane ko Umucunguzi ari Rubanda. Buri wese yitange atizigamye kuko uhinga mukwe atiyima umubyizi.

    https://soundcloud.com/radio-umucunguzi/umuvugo-agakambye-uzagatege-iminsi-sylvestre-ndindabahizi

  2. auguste says:

    CNRD ivuga ko ikinyamakuru intabaza cyabanditse inshuro nyinshi(50%)kibaharabika none nibabeshyuze ibi,hari abatangabuhamya babiboneye,ndizera ko abari za buraya bavuga ko Wilson azabacyurara musubize amerwe mu isaho

  3. sebahinzi, Diedone says:

    Ariko ubu ntakuntu impunzi zahunga zikava muri Kivu zombi? ko mbona hari ahantu bahungira bakava muri kivu ya Rutuku, erega yampatsibihugu yamaze kugura Congo na afrika yibiyaga bigari yose kera, muri za 1980 nicyo gihe haguzwe ahubwo byari byaratinze, bitindijwe nuko Presida Habyara yari imyugariro, Rutuku yari yarabuze aho aca ngo aze yice, yibe, akoronize, aturimbagure kubera ko Presida Habyara yari yaramukumiye ndetse yiyama ba Rutuku cyane afatanyije ninshuti ye Mombutu wa Zaire. impunzi zikore uko zize zihunge urugero kumbibi zihana umupaka na Congo biroroshye kuhagera. nimuve muri uwo muriro mudahiramo mwese mugashira, muharekere Rutuku na kagame-inkotanyi yihishamo mu kuturimbagura.

  4. Kangourou says:

    Nta gushidikanya rero ko CNRD yaba ari umutwe ushobora kugira icyo wamarira impunzi z’abanyarwanda muri Congo kuko bigaragara ko icyo bagamije ari ugufasha RDF mu bikorwa byayo bigayitse. Kabila, Museveni na Kagame bamaze kuzuza umugambi wo kwigarurira intara ya Kivu batitaye ku bantu bazagwa mu mirwano. Abanyepolitiki bari muri opposition nyarwanda kuki baruciye bakarumira kandi abicanyi bagiye kudukoza isoni mu gihugu cy’igituranyi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *