IBINTU BISHOBORA GUHEZA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA HANZE CYANE CYANE IZ’ABAHUTU

ok
  • Views 3817
  • Rating 12345

Kuva italiki ya mbere Ukwakira 1990, impunzi z’abanyarwanda ziganjemo abahutu aho kugira ngo zigabanyuke usanga ahubwo ziyongera ari nako usangamo izitazi icyatumye zihunga. Bityo gutaha kwazo ugasanga ntacyizere umuntu yabiha. Umuntu akaba yakwibaza rero igitera uko gutakaza icyizere aho bituruka. Ese ubwo izo mpunzi zishaka gutahuka? Zibuzwa n’iki? Ndagira ngo ngerageze nerekane impamvu ke zishobora guheza impunzi z’abahutu hanze mu mirongo ikurikira.
1. AMASHYAKA N’UDUSHYAKA
Mu by’ukuri mvuze ko kugeza ubu aho abanyarwanda bageze babitewe n’abanyamashyaka kandi bakaba banakomeje kwigararagaza ko aribo inararibonye si naba nibeshye. Hanze aha usanga abantu bavuga ngo bari mu batavuga-rumwe n’ubutegetsi bwa Paulo Kagame, ariko wareba imikorere yayo ugasanga ntabwo bakorera inyungu z’impunzi.
Amashyaka aravuka, bwaca ngo yacitsemo ibice. None kudakorera umwanzi ariwe Kagame n’abambari be wabihakana ute? Ibi bituma abaturage b’impunzi bahora mu gihirahiro, yewe binatuma bamwe batari babandi twita abafana batakaza icyizere. Biba ikibazo gikomeye kumenya ufite ukuri n’utagufite. Aho usanga aho gukora umunsi mukuru w’isabukuru hagakorwa ivuka ry’ishyaka ryitandukanije n’irindi!

Imyifatire y’ayo mashyaka usanga nayo yitwara nk’amwe yo mu Rwanda rwa za mirongo urwenda na gatatu, yicishije ba Gapyisi, Gatabazi, Bucana n’abandi ku inyungu z’umwanzi n’izabo bwite. Aho kugira ngo ayo mashyaka ashigikirane usanga irigeze ahantu ari ugusebya irindi gusa nk’aho ariwe mwanzi bahanganye kandi akenshi baba babeshera abo batari kumwe. Amashyaka amwe usanga ashushanya abaturage, ariko wareba aho bakoreshereje amana ugasanga ifoto ntirenze abantu batanu. None se nk’iryo shyaka risebya ayandi ngo ryo rifite ingufu abandi badafite ribibara rite? Hari n’amashyaka agera nyuma akiyitirira FDLR kandi  ari amwe Kagame aba yatumye. Muribuka nka Gen Professeur Docteur Pasteur Mupenzi Jean de la Paix alias Bingwa n’amashyaka ye ya ba Gasana na Habyarimana.
Ngarutse kuri rubanda rutiyita abanyapolitiki, ndavuga impunzi zisanzwe, akenshi zicuzwa utwazo zibwirwako zigiye gucurwa. Ntihaciye kabiri, waja kubona ukabona utagiraga imodoka mu bayobozi b’ayo mashyaka aguze imodoka y’igitonore kandi baraje bakubwira ko bafite ingabo ngo zibura amahema gusa! Ni akumiro kamwe k’amabinga! Ubwo imodoka zabo zisimbura ayo mahema kuko amaso ahera mu kirere. Aha ndisegura ku mashyaka kuko ngiye kuvuga kubyo nagiye numvana benshi babivuga ku ishyaka rimwe ariryo FDLR.
Abenshi bo muyandi mashyaka bibasira FDLR bayishinja ngo kutagira icyo ikora, kuba ngo igizwe n’abasaza, kuba idahindura izina, kuba harimo ngo abaregwa jenocide, ntabwo izi gukora dipolomasi, kutinjiza abatutsi mu Rugaga, gufata bugwateho impunzi yewe hari n’abihanukira bakayirega irondakarere rikorwa n’abayobozi bayo.
Kuri njye nsanga ibi birego ntacyo bimariye impunzi ziri mu kababaro, ahubwo ari rya kereza-mukino Inkotanyi zizobereyemo mugukoresha abo bantu.
Ugereranyije ibyo FDLR yagezeho (bilan) wasanga yarakoze akazi kenshi kagoye kandi kakiyigoye cyane. Ni FDLR yashoboye nibura kurinda impunzi kandi ituma zimenyekana ko ziriho. FDLR niyo yatumye nibura umuhutu atarimburwa mu Rwanda burundu kuko byageze aho Inkotanyi za Kagame zarimburaga abahutu FDLR igakora nkihora bityo hazamo équilibre des forces. Mvuze ko ahubwo FDLR ikorwa mu nkokora n’abo bandi banyamashyaka na Byabihuna byacuranzwe ntabwo naba nibeshye.

Duhere kuri Rucagu Boniface wayinjijwemo n’inkotanyi, bigeze nyuma aba ariwe ubwira ababyeyi babari ABACUNGUZI ngo nibaja binjira bajye babajyana ku buyobozi. Ibyo byarakozwe bakajya bafatwa uko binjiye. Haba haje CIA iba yumvishije Rwabuzisoni Rwarakabije Paulo ko agomba gutaha, aba atatiye abacunguzi aragenda. FDLR ikomeza kwihagararaho, haba haje Bizimungu Séraphin alias Mahoro none ubu haje Ndagijimana Laurent alias Lumbago-Irategeka Wilson. Abo bose niko bagiye batwara ibikoresho n’umutungo bya FDLR.

Nyuma Kagame n’agatsiko ke bashyizeho imitwe ya bamwe batahutse yo kujya kwica abayobozi ba FDLR; ibyo byarabaye iyo muri Congo Kinshasa, ku bayoboke bayo ku isi hose nkeka ko vuha aha mwabyiboneye mu itangazamakuru ryo muri Mozambique. (Shikama yabibashyiriye no mu Kinyarwanda). Icyo nibaza aha kuki hatavugwa abayoboke b’andi mashaka bibasiwe n’agatsiko ka Kagame? Banyarwanda mutekereza aha, ubwo muzambwira. Ibyo ariko na none ntibyabujije FDLR kugumya kuba FDLR. None muragira ngo FDLR ikoreshe iki? Ikoreshe amagambo y’abayisebya?
Imvugo zo kuyiharabika zo ntaho zitaniye n’izingoma Nyega ivuga ku Bahutu bose, uretse nyine abo ba Bazivamo, naho ubundi Kagame yarabyivugiye ko abahutu bose ari Interahamwe kandi zibyara interahamwe.
Ngo FDLR ntiyinjiza abatutsi mu ishyaka, kuki abantu mutibaza impamvu abatutsi bose bavuye mu Rwanda bajya muri RNC? Ubu rero abahutu bari muri RNC bumva ko hari icyo barusha abandi! Ba Kanyarengwe bahozeho. Ese hari uwatanga urugero rw’umututsi washatse kwinjira muri FDLR bakamwangira kubera ari umututsi? Mwaretse gusebanya. None se niba mushaka ko FDLR ihindura izina, murabishakira iki? Nsanga aha ari nko gushaka guhindurira moteri y’ubwato mu mazi kandi bugenda. Nayo murashaka ko tuyibagirwa nka MDR-PARMEHUTU yazize ubugambanyi?
Reka ntegutinda kubivugwa kuri FDLR ahubwo nibarize andi mashaka icyo yagezeho. Nayo natange bilan yayo. Ahari wenda amwe azatubwira ko ari amashaka yo kunkoranyambaga kuri murandasi kuko nabonye amenshi ariho yirirwa avuza aya bahanda.

2. INDA NINI YANANIYE BAMWE MU BAHUTU
Uwavuze ngo “umuhutu agira inzara ntagira inzigo” ntaho yibeshe. Mwese mutekereze ku bantu muri kumwe aho muba mureke kureba aba batumwa na gatsiko, ahubwo mwibande ku bahunze kuva 1994. Uretse inda yabananiye, ni gute wakumva ukuntu umuntu umaze imyaka irenga makumyabiri mu buhingiro ahindukira akaba ariwe utangira guhigisha abo bahunganye uruhindu? Ingero ni nyinshi. Reka ngaruke ku bya vuba aha. Muri Mozambique havuzwe Louis Baziga n’abamugaragiye. Itabaye inda nini ivanze n’ubugoryi nkawe yayobotse Inyenzi-Inkotanyi abuze iki? Uretse abavuzwe hamwe nawe hari abandi badutse birirwa babesha ngo barafunzwe ariko wareba ibikorwa byabo ugasanga ni inkotanyi. Ubu ngo abiyongera kuri ya listi ya Baziga haravugwa Ukubereyimfura Anaclet, Ndayisaba Patrick bayoboye umutwe w’insoresore zavuye mu Rwanda kuza guhinga abantu muri Mozambique.
Ariko ahari uretse n’inda nini, manza abahutu batazi abo aribo, ahubwo hakaba hari abantu bacyibereye mu butumwa bwo kurangiza abahutu hano hanze. Ibi mbivugiye ko usanga abatutsi hano hanze usanga bishongora cyane ku bahutu babita injiji cyangwa intagondwa. Abdallah Akishuli we nabonye asya atanzitse kandi ubwo ngo aravugira umuhutu witwa Nahimana Tomasi. Rudasingwa nawe ati ba Kanyarengwe bandi. Muri uko kutimenya niho nyine usanga bagurishanya nk’amatungo. Ay’abahutu Mana yanjye! Ni wowe wayamenya.
Ibi rero byo kumva ko abahutu bazavugirwa n’abatutsi, nibyo bizagusha benshi mu mutego. Victoire Ingabire ajya kugwa mu mutego ni uko byagenze aho RNC yamwumvishije ko afunzwe mu Rwanda ingabo zabo zarwana, si uko yagiye muri Mozambique aho kugira ngo yakirwe n’uwo ishyaka rye ryari ryamugeneye ahubwo akakirwa na Louis Baziga uvugwa mu binyamakuru ko azaruhuka amaze abahutu muri Mozambique. Akishuli nawe arashumura Nahimana Tomasi keretse niba afite amasezerano na Kigali akazaba nka Sebashyi ibyo yakoze Rukokoma naho ubundi aririwe ntaraye.
Yemwe abakurikira muzambwire ko hari umututsi uhunga akajya mu ishyaka ry’abahutu uretse abatumwe. Kuki bose bajya muri RNC? Ntimumbaze! Ubu aho RNC bakinye agakino ka gitutsi ngo baritandukanyije, abahutu ntiwareba barikwikirigita ngo bagizwe abayobozi mu bihugu barimo. Akenshi rero ni inda ibitera dukurikije nibyo abo bahutu bashinja FDLR usanga ari ayanda ntakuri kurimo. Ese kuki wumva ko ushobora gutsinda ngo yuko ufatanyije n’umututsi. Nibyo babiri bishe umwe, ariko burya umututsi mubyinana apima aho ugarukiriza. Izo nda nini rero nizo zituma usanga abahutu bahakirizwa muri byose ku batutsi kandi ibyo abatutsi baba batunze baba barabikuye mu maboko y’abahutu.

Mu mwanzuro, impunzi zishaka gutaha ariko ziracanganyikirwa. Ibyo bigaragazwa n’uko ishyaka rije ryose rinabesha bahita bemera ko rizabacura. Ayo mashyaka n’udushyaka bica intege abari biyemeje kubohora abandi kuko usanga bashyira inkoni mu nziga z’amapine (Mettre les batons dans la roue).
Niba dushaka gutaha rero mureke tujye inyuma ya FDLR, ibyo abandi batubesha ngo turapfa tuzabisubiramo turi iwacu.
Umusomyi w’Intabaza

Birusha

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

12 Responses to IBINTU BISHOBORA GUHEZA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA HANZE CYANE CYANE IZ’ABAHUTU

  1. Sisiri says:

    Radio Umucunguzi ibatuye iki gisigo cy’umucunguzi Ndindabahizi Slyvestre. Muryoherwe n’iyi nganzo itagira uko isa kandi mukomeze muzirikane ko Umucunguzi ari Rubanda. Buri wese yitange atizigamye kuko uhinga mukwe atiyima umubyizi.

    https://soundcloud.com/radio-umucunguzi/umuvugo-agakambye-uzagatege-iminsi-sylvestre-ndindabahizi

  2. Mutuzo says:

    Ese ikaze iwacu yazimiriye He?

  3. sebahinzi, Diedone says:

    Abatutsi-inkotanyi-mpatsibihugu. ibyo mukora byose isi ntabwo isakaye. ihere amaso yawe kuko beshi bashobora kureba Film, urugero ruto cyane.

    https://www.youtube.com/watch?v=8YPldzhAKgk

  4. Ndorimana says:

    Muvandimwe Birusha,
    Uravuze uti: “Ibyo abatutsi batunze babikuye mu maboko y’abahutu”. Ibi ni ukuri kwambaye ubusa. Hera kuri kariya gatsiko kavuye hanze kakaba gategeka igihugu ubu, za mayibobo se zigakuriye nta n’igikwasi zatahanye, aliko ubu ni za milliardaires!
    Mbere y’aho lero, kubatutsi babaga imbere mu gihugu, nimumbwire n’umwe wari afite umulima w’ikawa cyangwa se w’icyayi yahingagamo; ibi bihingwa byombi akaba alibyo byazanaga ama devises mu gihugu. Nyamara abatusi nibo benshi mubakoreshaga ayo ma devises batumiza ibintu mu mahanga. Hera kuli milliardaire Kajeguhakwa Valensi, si abahutu bamukuye ku ingwa y’ishuli bakamuhereza ama devises agakira, akabakirana! Ndibuka Lando akimara kurangiza amashuli muli Canada, yaraje amabanki yarimo amafranga yavuye mu byuya by’abahutu yamugurije amafranga yubaka hotel prive yambere i Kigali “Hotel Chez Lando”. Aliko igihe amashyaka y’abatutsi n’ayabahutu ngo bitwaga moderes yirirwaga atuka Habyarimana, hari umunyamakuru wo kuli Radio Rwanda waje kubaza Lando ati: “Aliko kuki abatutsi mwirirwa mutuka Habyarimana kandi tuzi neza ko yabatonesheje bidasubirwaho”. Lando yaramushubije ngo: “Hari umututsi wigeze abimusaba se?”.

  5. Epimache says:

    Intwari ziriho kandi zizahoraho nimbwa ziriho. Twese intwari nimuze dukomeze urugendo tureba imbere. Ibinyenda nini birangwa namashyirahamwe-mashyaka meshi ntakaturangaze kirazira. Bashimye ubushyitsi iyo bari za Burayi naza Amerika ntabwo ari abanyarwanda ahubwo ni abazungu bimpunzi. Twebwe Rubanda dufatane mu mugongo kugeza ku ntego yacu, buri wese azabazwa ibyo yakoze nitugera iwacu. kimwe no mu rwanda ruri imbere rushyashya tuzabaza buri wese icyo yakoze mukwibohora hagomba intwari ntabwo ari imbwa zimisega. Nimuze tugereke ibuye kurindi kugirango twuzuze inzu yacu vuba. Ntamvura ntamiyaga yo kudukanga. Twibohore, tubohora abacu ntawundi ni twebwe twenyine. Abagambanyi, ibisahira-nda byabagambanyi babahutu tubiyame cyane kandi tubime amatwi namaso, ahubwo tuzababaza ibyo bakoze tumaze kwibohora no kubohora igihugu cyacu.

  6. kakire says:

    Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya nibyo koko dutozwa kubabarira kdi ni byiza ariko ubabarira usabye imbabazi.nibarize abahutu biruka inyuma ya kayumba, kayumba azi byose mu nkotanyi yabasabye imbabazi? Niba yarazisabye se ko atasobanuye ko bariya bantu buzuye Ku gisozi harimo abapagasi benshi,abatahukaga, abajyaga gushaka service kgli baturutse mu maperefecture bagafatirwa Ku giti cyinyoni, abo Bose baricwaga bakajugunywa muri fosse boutique za toilette nibo wumva ngo twavumbuye icyobo kirimo abantu runaka

    • Babwire says:

      Izaba imbwa uyibona nyaina akiyitwite” Ikintera agahinda ni uko ibya Abahutu bisa naho Byicuritse. Abo twatekereza gako batugirira akamaro ( Abahutu bize ), benshi barakatajye mu gushaka uburyo bwose bakirira kuri rubanda rugufi. Bageraze gucyanganyikisha rubanda rwagiseseka kugirango rutamenya umwanzi warwo ukomeye. Uzabumva mumvugo yu uturere , uzumva biyita abamodere , bita bene wabo intangondwa na aba reactionell(es),ni ibindi byinshi bigamije gutiza umurindi Kagame ngo akomeze kwica umwe umwe. Abenshi muri Aba Bahutu baziko iyo ugeze Iburayi uba wabonye ijuru cg se bigukuraho kuba Umuhutu.Kugira ngo berekane ko ari beza abenshi bishyimira kugambanira bene wabo bahunganye , maze bakiyegereza Kayumba, Rudasingwa ni izindi Ntagondwa za Abatutsi ziza zaburayi soit zizanye amarozi cg se gutesha umutwe ibi bipuba byacu. Ishyano twagushyije niryo kubona umuntu yitwa ngo yarize ariko adashobora kwitegera ngo arebe ni bura muri metero ebyiri imbereze. Umuntu udashobora kwigira ku mateka ngo arebe ibyahise abigeranye ni ibiriho. Ijyambo ry’Imana rivugako ‘Izakoza isoni abanyabwenge ndetse igahesha icyubahiro abaswa”Ubu kugira Titre ya Doctorat uri umuhutu kuri benshi bisigaye birutwa no kuba utaragiye mu ishuri. Mwumvise IGIPUBA cyitwa Iyamuremye aho cyasabaga ko Abasaza bose ba Abahutu bicirwa muri gereza. kirazira”uriye Umusaza aruka imvi” Agahinda ni kenshi ariko tweguheranwa na agahinda bake bagifite ubu muntu nibabukoreshe biyame ababagambanyi.

  7. kakire says:

    Bwana birusha urakoze cyane, usanga aha hanze abantu bavuga ko fdlr ari ishyaka ryabakiga ugasanga bayirwanya kurusha uko barwanya iyo fpr bahoza mu ndirimbo, nuko izo ngabo za mupenzi zacucuye abanyarwanda, ni uko Wilson yirwaga asarura inoti mu bagiye muri Africa ngo bagiye gushinga ingabo zabanyenduga. Se umukiga ninde umunyenduga ni NDE? Aho isaha yawe nigera zizareba niba uri kiga cg nduga?

  8. Zilikana J says:

    Ibyo Birusha avuze ni ukuri. Icyo nakongeraho kandi nkunze kuvuga ni uko nta mashyaka menshi dukeneye mu buhungiro. Niba twarahunze umwanzi umwe, FPR n’abambari bayo, tukaba kandi twifuza kubohoza abacu bagizwe ingaruzwamuheto, tugomba gufashanya tukarwanya ubutegetsi bwa Fpr twivuye inyuma. Intego yacu ni iyo kubohoza igihugu kugira ngo abanyarwanda bishyire bizane.
    Nkuko byagaragaye amashyaka menshi ni ayo kuducamo ibice gusa. Ese ubundi ayo matindi y’amashyaka araharanira ubuhe butegetsi badafite. Igikorwa cya mbere kigomba kuba kubohoza igihugu. Mwese muzi neza ko bitakorwa n’ibigambo gusa. Abashobora guhangana na Kagome ni FDLR. Barabyerekanye kandi barabishoboye. Tugira amahirwe kuba dufite FDLR. Abifuza kubohoza abanyarwanda mbahamagariye kwirinda amashyaka maze tugashyigikira FDLR. Nitujya inyuma ya FDLR hazaboneka abayivugira. Ese aho mwanyanyagiye mu bihugu by’abandi ntumushobora kuyivugira? Icya ngombwa ni uko twumva ibintu kimwe; abazaduhagarira muri FDLR tuzabitorera kandi tubabwire ibyo bazadukorera. Politiki y’ibigambo yararangiye, ahasigaye impunzi nyazo zikwiye kuva mu byitwa amashyaka zigashyigikira FDLR ku buryo bugaragara. Mwirinde ibisahiranda byatugezemo bikoreshwa numwanzi duhanganye.
    Twese inyuma ya FDLR, tugomba gutsinda kuko n’Imana izadufasha kuko duharanira ukuri. A BAS AMASHYAKA MENSHI!! FDLR OYE!! OYE!! Nous vaincrons.

  9. auguste says:

    Bwana Birusha ,ndabona utanze igitekerezo kiza gusa ni uko usa nucurangira abahetsi, ubundi abanyarwanda turi hanze ntabwo twahunze ibintu bimwe,nimyumvire yacu iratandukanye,nzi neza ko hari abanze guhunga inkotanyi bitwaje abagore bashatse cg ngo ntabwo bijanditse mu bwicanyi ariko inyenzi inkotanyi zaberetse ko zitigeze zihinduka,ku bya RNC byo sinabivugaho byinshi ariko turebe agakino kazaba mu minsi itaha ubu kayumba ashyigikiye ko abahutu bahabwa imyanya kuko basanze Rudasingwa ariwe babirukanaga mu ishyaka uyu ni umutego wa kayumba

  10. FDLR ntako itagize ngo yirwaneho, irengere impunzi, ivugire abahutu….ikibazo nfite ni uko mbona yo yonyine hatabonetse ubundi bufasha, cg ukwuzuzanya n’abandi bahutu nzi bafite ibyo itagira ngo dutahe tudahetse zmaboko, nta kindi yazageraho ahubwo benshi muriyo bazibona La Haille!
    Ntibazemerere ariko abagamnbznyi nka Gasana, Rokokoma, Mupenzi, nabo ba Wilson kubinjiramo, nyamara Wilson na Hamada basabye imbabazi uretse ko barangije kugwa mu mutego mutindi wa fpr, bagaruka, bagahabwa imirimo muri DDLR ariko itariyo mu buyobizi bukuru kuko hariya baragaciye!
    FDLR , namwe mwemere ko hari ibyo mutazi mutanashoboye, mwe gukereza urugamba rukomeye ruri imbere!
    Mukomere ariko!!

  11. Jackson, Uvira says:

    Wibagiwe kongeraho ubwenge buke bwabahutu ariko baravuga ngo ahari inda nini ntabwenge buhaba kuko inda nini iba isumba ubwenge. Abahutu beshi bashize impumu yuwabahigaga kandi nubundi akibahiga. Wongeye urabivuga neza uti
    Dr.Theogene Rudasingwa ati ba Lizinde twarabatoraguye ubu noneho yongeyeho ati Abahutu aho bari hose iyo munzira aho ubasanga usanga bahakirizwa iyo munzira hose bahakirizwa. ibi yabivuze ukuri aho usanga muri amerika abahutu bahari birirwa bahakirizwa kubatutsi, bavuga kurusha inyombya bahakirizwa mubazungu, bahakirizwa kubatutsi, batanga imisanzu munkotanyi, bicisha abandi bahutu ba nyakamwe bari muri amerika, bagambanira impunzi mu mashyamba ya Congo, nibindi bibi byishi. Dr. Theogene Rudasingwa yavuze ukuri kubyerekeranye nubwenge buke bwabahutu barangwa ninda nini zabo zabananiye bivanze nubwenge buke cyane. Abahutu beshi bitwa ba Rukomba-mbehe.
    Niba abahutu bari hanze y’urwanda badahagurutse byihutirwa gufatanya na FDLR ngo bayifate mu mugongo ayo mashyirahamwe yabo yudushyaka ngo bayarambike hasi bazashirira kwicumu, kandi niba abahutu bataziko ari Rubanda bene ngofero nukuvuga ko ubwoko bwabo buzasibangana kwisi, bugahanagurwa kwikarita yisi. Niba utirwaniriye wowe ubwawe ntawundi uza kurwanirira, niba uhisemo kuba umucakara, umugaragu, umuja, uzabawe kuko nibyo ushaka, niba utarengeye ubuzima bwawe nubwo abawe ntawundi uzabatabara. Imana ifashaka uwifashije. Gusa ndibutsa abahutu bose aho bava bakagera ko FDLR ariyo yonyine Nkingi ikomeza ifuruka niyo yonyine ntawundi, kandi mbibutse ko iyo wubatse inzu idafite inkingi irahirima. Abanyarwanda bo baravukana ngo utazi ikimuhatse areba ubugabo bwase igitsure. Abahutu mwese nimutaba maso ngo muhagurukire rimwe nkabavandimwe mwitabare, mwisubize agaciro muzashira nkudushwilili kandi vuba cyane, kandi aho muri hose kwisi muzatoragurwa mushire nkudushwilili. Gewe nzaba narapfuye kera kuko ndimunzira ngenda nzize inkotanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *