UBUREZI BWA GICUNGUZI MURI CAMP BAUMA KISANGANI: ITANGIZWA RY’IGIHEMBWE CYA GATATU KU ITALIKI YA 05/09/2016

2
  • Views 2226
  • Rating 12345

Imyaka ibaye myinshi ntayindi Mana y’inyambaraga yigeze iba hafi y’ubu bwoko. Uwiteka niwe wenyine wakomeje kububera umuyoboro: Gutegekwa 2 32 11-12.

Iyo umukirisitu ari gusenga agira umwanya wo gusaba ibyo yifuza ko Imana yamukorera. Iyo ibyo yasabye atabibonye kubera intege nke za muntu agira ati: Imana yaranyibagiwe. Nyamara mbere yuko dusaba, Uwiteka Imana iba izi ibyo dukeneye mbere tutaranayisaba. Ikiruta byose ariko nuko Imana iba ifite ibyo yaguteganyirije bitakumirwa n’uwo ari we wese. N’ubwo bishobora gutinda ariko ntibishobora guhera kuko ntawe uvuma uwo Imana itavumye, bivugako abanyamugisha batavumika.

Hari indamutso ya Kinyarwanda igira iti: “GIRA ABANA” Indi ikagira iti “GIRA SO”. Umuco ukabishimangira ugira uti: Habaho Ngo NDINDA MUBYEYI nayo igakurikirwa na NDINDA MWANA. Byumvikana rero ko habanza “ndinda mubyeyi” hagakurikiraho “ndinda mwana” byanga bikunda umubyeyi ntiyasiga umwana, aramurinda akamurera mbega imbaraga z’umubyeyi zishirira ku mwana, akamuyobora akunguka byinshi. Isi nayo ikamubera umwarimu w’umuhanga, uburezi bwiza yahawe n’ubwihangane yatojwe bigatuma igihe imbaraga z’umubyeyi iyo zimaze kumubana nkeya nawe agirati “NDINDA MWANA”. Mbese kurera neza ni nko guteganiriza ejo hazaza, no kubitsa ahatagera imungu.

Uburezi rero si umwihariko wa buri muntu, ahubwo ni ubufatanye bw’ababyeyi baterana inkunga hisunzwe ubushobozi bwa buri wese. Nguko uko hano muri Camp Bauma dushoboye gutangiza iki gihembwe gikurikira ibindi twarangije mbere y’iki. Ababyeyi bagize guhuriza hamwe ibitekerezo maze bakora nk’igisiga bita “IKIZU” duhanganye n’ikirere kirimo umuyaga w’igihuhusi udatuza, aho twakomeje kwigisha abana bacu ibizabagirira akamaro ejo hazaza n’igihugu muri rusange. Uko IKIZU kigisha abana bacyo kibatumbagirana mu kirere hejuru cyane kugirango bamenye guhangana n’ikirere kirimo umuyaga mwinshi, iyo hagize icyana kigira ikibazo kiramanuka kikagitegera amababa bityo nti habe impanuka.

3

Uko niko Imana yatwigishije gutumbagira mubibazo byinshi kandi bikomeye kuko yaduhaye ukwizera nako gukomeye, niyo mpanvu yemerako duhuriramo n’ibigeragezo nabyo bikomeye kandi byinshi ariko ikadutegera amababa, mbese ikaturinda impanuka.

Mwibuke ubuzima bwa Moïse, Dawidi ku gihe cya Goliath, Daniel na bagenzi be, nicyo gihe ubu natwe turimo. Imana irimo iratwigisha ariko natwe twigisha abana bacu. Imana yagiye ikora ibitangaza mu bihe byashize, izakora n’ibindi twagiye tuyisaba byinshi mukuturinda icyaduhungabanya igihe tunyura mu bihe bikomeye hamwe n’urubyaro rwacu.

Uhoraho arimo kutwigisha kandi adukurikiranira hafi. Twibuke ko uretse n’ibyo tuyisaba ko hari nibyo yatugeneye kandi tutigeze tuyisaba, ikaba yari yarabiduteguriye nambere mu migambi yayo. Mbese yarabitugeneye ikiturema muribyo harimo n’uru rubyaro ruri guhabwa uburezi kugirango ejo hazaza bazigirire akamaro bakagirire n’igihugu muri rusange mu buhamya bazaba bifitemo kubyo babonye banyuzemo.

Aho abazaba bakiriho bazatangazwa n’impuhwe zabo zirangwa n’urukundo rwo kubabarira, koroherana no guharanira uburenganzira bwa buri muntu mu mibereho ye. Bazere imbuto zitandukanye n’imibabaro yabo banyuzemo nkuko batojwe kwishimira mu mubabaro kandi bakubaha Uwiteka ari nawo murage uzatugeza twese aho dusiganira kugera ariho iburyo bwa Rurema.

1

Nk’ababyeyi rero murebane impuhwe aba bana bacu kandi banyu mubifuriza gukomeza kugira uburere bwiza butegura u Rwanda rw’ejo. Musengere ababaciriye imanza bataranavuka n’ubu bagashinjwa n’ibyo batazi, dore ni abana nk’abandi bavutse nk’abandi, gusa amateka yabatandukanije n’ababo.

Ariko Gitare izabahuza n’ababo. Harakabaho umuco mwiza utanga uburezi bwiza bwa gicunguzi, mu izina ry’umucunguzi mukuru, Yezu krisitu, wamamaje inkuru nziza y’urukundo n’ubwitange adupfira ku musaraba. UMUCUNGUZI NI RUBANDA. Murakarama.

12

4

5

6

7

8

9

10

Umucunguzi

PASCAL MWUMVANEZA

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to UBUREZI BWA GICUNGUZI MURI CAMP BAUMA KISANGANI: ITANGIZWA RY’IGIHEMBWE CYA GATATU KU ITALIKI YA 05/09/2016

  1. pascal says:

    Ikibazo? Amakaye ko aremera cyane kandi ku ndege bemerera ibiro 25kg cg 50Ib gusa ubwo uretse nkamafranga gusa Amakaye mwayemera kubwinfashanyo? Kubera ko hari beshi twiga tudafite amafranga ariko dufite Amakaye namakaramu kandi byishi. Twabigenza dute?

    • Zilikana J says:

      Pascal, igitekerezo cyawe ni cyiza. Hagombye kuba urwego rwo kwiga ukuntu ibitekerezo nk’ibi byashyirwa mu bikorwa ntibihararire aho. Ubona uko ibintu byakorwa yabitubwira. Tugomba kungurana ibitekerezo kugira ngo tubone ibisubizo.

  2. iseta says:

    Ahubwo se n’uwagira nk’agakaye yakanyuza he ngo kabagereho? Ibikorwa biruta amagambo.

    • Intabaza says:

      Muvandimwe Iseta,
      Muby’ukuri niba ushaka kubafasha hari inzira nyinshi. Icyambere urabizi nezako AFERWAR ari umuryanga w’abategarugori b’impunzi kandi ugira uruhari runini muri iki gikorwa cy’uburezi. Wakwandikira AFERWAR iakubwira uko wayigezaho inkunga yawe cyangwa ukatwandikira kuri info@intabaza.com tukakubwira uburyo wabagezaho imfashanyo yawe
      Imana ikomeze ibongerere imigisha

  3. Zilikana J says:

    Twari dukwiye gushyiraho akacu tugafanya na bariya bose bitangiye guha abana bacu uburezi. Dukwiriye kuva bwangu mu magambo maze tugakora. Nk’ubu dukoresheje ‘harambe’ nk’iy’amadolari 10 gusa bariya bana se ntibabona ibitabo byo kwigiramo.
    Murabitekerezaho iki?

  4. pascal says:

    Yewega, yewega. Burya wasanga Imana ikibaho. Ariko se mwabavandimwe mwe nigute mufite ukwizera kungana uku? Impunzi ziri mumashyamba ya Congo mufite Kwizera gikomeye cyane, ntabantu babaho kwisi bafite kwizera nkuko mufite. Ndabarahiye.
    Mbega abana babamariyika? Mbega abana beza cyane. Ndabarahiye ntabandi beza nkaba nigize mbona kwisi.

    Abacunguzi muri intwari muri byosepe! Uwavuga ngo ahembe abacunguzi kumirimo mwiza bakoze yose ibihembo ntibyaboneka kuko nta bantu na bamwe bigeze bakora ibyiza nkibyo abacunguzi bakoze kuva isi yaremwa.
    icyaha nkagira agace gato k’Imana yanyu musenga kandi nkagira agace gato ko kwizera nkuko mwiza Imana. Ibyanyu nibitanfaza gusa.

    From North Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *