Tureke gupfusha ubusa amahirwe make dufite “abarusiya bamenye ko Paul Kagame ari umunyagitugu” n’abandi twabibasobanurira bakabimenya

ok
  • Views 3990
  • Rating 12345

Maze iminsi nkurikirana ibibera mu karere kacu bikomeza gukorwa na ba mpatsibihugu, aho tugenda dupfusha ukagira ngo twe ntituri ibiremwa muntu, imiryango mpuzamahanga yararuciye irarumira, ariko kandi sinabura kuvuga ko hari n`uburangare bw’ ingirwanzobere z’abahutu zititaye kuri bene wazo ngo zigaragaze akababaro bahura nako. Uyu si umurimo wo kurekera Leta y’ u Burundi gusa cyangwa abandi bantu batazwi baba babikora, kuko kugeza ubu ni Uburundi bwonyine bubasha gusobanura ikibazo cy’aba bantou gusa. Rero nabagira inama yo guhaguruka mukiyandikira amateka, mukagira abo mubisobanurira scientifically nk’uko hari ababisobanuye ubu abarusiya bakaba barabyumvise. Murebe ikinyamakuru kitwa http://WWW.PRAVDA.RU English version munkuru yacyo yitwa ngo “The Empire Wants Ms. Clinton, The Conqueror!” Murasangamo agace kavuga ngo:

 “ And let’s not forget about her husband (Hilary Clinton ), Bill, a close  chum and supporter of Paul Kagame (Rwanda’s dictator and the ‘Butcher of Congo’). Bill Clinton, the destroyer of socialist Yugoslavia. Bill Clinton… oh, the list of his heroic deeds is endless…”

Ngenekereje ibi bishaka kuvuga ngo:

 “ndetse ntitwibagirwe umugabo we( aha baravuga umgabo wa Hilary Clinton), Bill Clinton, inshuti magara ya hafi ndetse n’umuterankunga wa perezida Paul Kagame (umunyagitugu w’u Rwanda ndetse akaba n’umubazi w’inyama muri CONGO). Bill Clinton, umusenyi wa leta y’ubufatanye ya Yugoslavia. Bill Clinton… oh, ilisiti y’ibikorwa by’ubuhangage bye ku isi ntiyarangira…”

Dore noneho uko abarusiya bamenye Kagame muri iyi minsi, barabizi ko abahutu basigaye bicirwa mu ibagiro ryo muri Congo! Ibagiro rya Kagame! None se barakora imyigaragambyo yo kwamagana Putin? Ahhh…… ko bafite abo baririra se! Nababwira iki!

Hakomeje kubaho kwibeshya cyane ko utanyuze ku babiligi, abafaransa, abanyamerika,cyangwa abandi nk’abo mu guharanira uburenganzira bwawe bidashoboka cyangwa ari ni icyaha Imana yemera! Ariko ndagira ngo menyeshe abasomyi ko inzira zose zigera i Roma. Gusa ko ahari abahutu dukunda kunyura iz’ubusamo! None se nawe ngaho reba, ubu hari genocide irigukorerwa abahutu muri DRC, nitwe twicwa tukajugunywa mu biyaga CIA ikabiha umugisha. Enough project rwose iraza ntibure kuvuga uburyo bwiza bicamo abahutu! Abize bacu n’abo ngo bari guharanira kutavuga ikinyarwanda ngo batamenya ko ari abanyarwanda! Bagakomeza kubaka amazu y’ibitabashwa muri za tombaux royal na za national parks!

Uramutse umubwiye ko hari umushinga wo kuvugira bene wanyu ufite akubwira ko ashobora no kugutwara ku police! Njye ubu ntangiye kubona ko kwibohoza bishoboka! Birashoboka ariko ntituzabikorera mu bitotsi! Mushake ibihugu bitari abanyaburayi! Mwabasobanuriye byinshi igihe kirekire! Niba batarabumvise ntibazigera babumva!

Mais pour quoi pas IRAN, NORTH KOREA n’ibindi nkabyo ngo harya muzategereza abafaransa, ababiligi, n’abanyamerika babakunde bange Kagame? Murarikiwe gukunda gusoma kiriya kinyamakuru cy’abarusiya kandi ndahamagarira ababishaka, bumva bavamo abajyambere b’impirimbanyi z’uburenganzira bwabo ko mwasaba http://intabaza.com tukigira hamwe icyo twakora, abo twizeye byarabananiye none biri gutuma urugaga rwacu rucika intege. Imana izatuba hafi kandi buhoro buhoro bazabyumva.

BIKENEYE GUSOBANURWA SCIENTIFICALY!

Nta bwoba muze duhaguruke, nta kabuza twese hamwe tuzatsinda kuko l’union fait la force.

Umusomyi w’Intabaza

Geofey Limbati  Kagahe

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to Tureke gupfusha ubusa amahirwe make dufite “abarusiya bamenye ko Paul Kagame ari umunyagitugu” n’abandi twabibasobanurira bakabimenya

  1. Makasi says:

    No mugihe cya guerre froide ntabwo USA yigeze gutsinda URSS.Abo abarusiya bafashaga nibo banzindaga kuberako bafashaga Rubandanyamwinshi nkatwe les bantous. Abashoboye kwegera abarusiya babasobanurura ikibazo cyacu kandi badufasha kuboha ruriya rupfu ngo ni Kagome.

  2. iseta says:

    Mukinyarwanda baravuga ngo”ubuze ay’iburyo akama ay’ibumoso”. None uretse kwigira injiji kandi rwose tuli zo, ni nde uyobvewe ko abanyamerika n’amashumi yabo batwanga? Hambere nigeze kuvugana n’umuntu umwe nti kuki nimba amerika ishaka kutumara tutakwegera abarusi n’abashinwa,nawe ngo agize ubwenge ati ahubwo bamenye ko twavuganye n’abo bantu ntitwarara. Nyumvira nawe!!! Uvuganye na bo mutavuganye umugambi wo gutsemba ikitwa BANTU ntibazawuvamo,byaruta rero dutangilije ubu hakazagira akarokoka aho kugirango ibihumbi amagana bishilire mu mashyamba mbere yo kwadukira abo bafite mu mabohere baherutse abitwa ngo bali ku mirenge iwabo. Imyaka 26 ni myinshi bavandimwe, kandi rwose uretse kwirangaraho abadufasha ntibabura uretse kutamenya uwo tubwira ikibazo cyacu. Ahubwo nibaza abo bose biyita abanyapolotiki ibyo abpolotikamo byaranyobeye, uretse guhora mu makote na karuvati babeshya gusaaaa, nyamara igihe kizabahinyuza.

  3. Nzicakagame says:

    Abarusiya kuva kera barikwemera gufasha abahutu kubera aho u Rwanda ruri mu karere. Ariko ba FDU, RNC, RDI n’inda gusa. Gupfukamira abanyamerika, ababiligi na abafaransa, nibyo utwo dushyka tuzi gusa. Bagurishije rubanda, rero rubanda igomba gutera hamwe bundi bushya ikareka izo ngegera za abanyepolitiki zirirwa zirota inzozi zo kwakirwa na abazungi. Abanyamerika nibo basenye repubilika yacu, nibo bahagarariye itsembwa rya abavandimwe bacu, none ayo mashyaka yiyita opozisiyo nibo ariraho?? Isebo! Isi yuzuye ibihugu amarika yahohoteye, isi yuzeye abo twaba inshuti zirwana hamwe,tukanatsinda. Si hagire umunyarwanda uzajya ukurikira umenyepolitiki usingiza amerika-sebuja-kagame

  4. Miguel says:

    Bwana Limbati
    Nibyo koko umunywanyi wa benshi yatinze gupfa, ariko mujye mukora isesengura ryimbitse namwe. Ubwo se aho uri aho uwagura Katiousha mu Burusiya yakugeraho?

  5. Nehemiah says:

    Hari nikindi nibagiwe nuko naba Swede (Swedish) nabandi bantu bamwe bo muburayi bahora bashaka gufasha impunzi zabahutu babanyarwanda ariko babuzwa inzira kubera UNHCR na USA bafunze amayira na mahitwe yose yo kumpunzi zabanyarwanda zabahutu. Abantu bo muri Swede bamaze kuza muri afrika bashakisha impunzi zabahutu babanyarwanda keshi cyane katabarika, bageze nubwo bashinga Office yabo Nairobi, Kenya kugirango batange ubuhungiro kumpunzi zabahutu babanyarwanda abandi babafashe kubyo bifuza gufashwa byose ariko UN ikoresha na Amerika yababereye intambamyi bikomeye cyane kugeza aho bakoresheje iterabwoba bakoresheje DMI za kigali kuza muri kenya kubuza amahoro impunzi zabanyarwanda zari muri kenya ari nako basiba amayira yose yuko abo baterankunga bagera muri Congo. Byose bihita bipfa byose. Ushaka kubimenya yakwandika asaba imfashanyo kuri abo bantu navuze haruguru bamusubiza kandi bamufasha. Igihe cyose babazwa no kwicwa kwimpunzi zabahutu babanyarwanda.

  6. Nehemiah says:

    Ibintu ni biili hariho Capitalists na Communists. Twebwe rubanda tugomba kubarizwa muri Communists yonyine. Uzi kuvuga ikirusiya natujye imbere nundi uzi igishinwa, ikiyapane, nigikorea, twese hamwe turebe imbere. Ariko mu Burusiya dufiteyo abantu batari bake bagezeyo kubera intambara kuva inkotanyi zitera urwanda bariyo babura uko batahuka mu rwanda. Nababonye Kuma video no kumakuru yo muri Russia mbona abana babo bavukiyeyo ari Abarusiya buzuye. Ubwo rero Comunication irakenewe kuri abo bantu kuko nabo nabonye baravuze ibitari bike kubyerekeye bene kanyarwanda no kurengana kwabo kwa buri munsi.

    • Rutavugumwe. says:

      Koko ni ngombwa kugira ibitekerezo byagutse.Majority y’abakandamizwa mu gihugu ni Abahutu.Ni ukuvuga ko alibo bakeneye ubufasha n’inkunga.
      Intego ya mbere ya Gahutu rero nibe kubohoza abo benewacu. Mu bindi buli wese ajye mu bye, mu gace ke no mw’ishyaka rye!. Ibyo ni nabyo demokrasi. Aliko icy’ingenzi ni ugushyirahamwe ngo dutabaare benewacu bali ku ngoyi, bicwa buli munsi kandi ababica bakabyigamba! Tube dushyize hasi ibidutanya, mu gihe cyose urugamba rwambikanye.
      “Intabaza” niyohereze intumwa, ibe iya mbere muli ibyo bihugu, isobanure ako karengane ka Rubanda,yohereze muli ibyo Binyamakuru inyandiko zivuga amarorerwa akorwa mu Rwanda, isobanulire a Bantu urugamba u Burundi buli kurwana kandi ibutabalize.
      Koko gushyigikirana no kwisungana, ni inzira yo kubaka ingufu zishobora guhangara n’uwagira ibitwaro bingana iki.!Imana ibalinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *