NYUMA YA AMBASADERI EUGENE RICHARD GASANA HARI N’ABANDI BAYOBOZI BAKOMEYE BAGOMBA KURYA BARI MENGE

1
  • Views 18282
  • Rating 12345

Amakuru agera ku kinyamakuru Intabaza aravuga ko kwirukanwa kwa Ambasaderi Eugène Richard Gasana wahise afata iy’ubuhungiro gushobora gusiga kugaritse ingogo muri za ambassades nyinshi z’Urwanda. Ureste za amabassades rero ngo hari n’izindi mpinduka zirimo kunugwanugwa mu myanya myinshi yo hejuru mu butegetsi bw’Urwanda.

Nkuko mwakomeje kubibona ku mbuga za internet Ambasaderi Eugène Richard Gasana yabanje guhamagazwa kugaruka mu Rwanda ariko kubera ko icyari gitumye ahamgazwa nawe ubwe yari akizi ntabwo yigeze agera mu Rwanda ahubwo yahisemo gufata iy’ubuhungiro.

Ese Gasana yaba arazize iki?

Benshi bakomeje kuvuga ko Gasana ngo yaba yarazize kuba yaraciye inyuma sebuja Kagame ngo akabyarana na Jeanne Nyiramongi umwna w’umuhungu Kagame yise uwe ariwe Ian Kagame akaba ari umwana wa gatatu mu rugo rwa Nyiramongi na Kagame.

Ian Kagame ni Photocopie ya Eugene Gasana

Ian Kagame ni Photocopie ya Eugene Gasana

Kuva aho izi nkuru zivugiwe rero ari Eugene Gasana cga Nyiramongi Jeannette bose baburiwe irengero. Hashize ukwezi kose Jeannette Kagame atagaragara mu ruhame. Kugeza ubu ikizwi ni uko Eugene Gasana yahunze ariko Jeannette Kagame kugeza ubu amakuru ye akomeje kugirwa ibanga. Ese yaba yarahunze? Ese yaba afunzwe? Ikinyamakuru intabaza kiracyabashakira amakuru ya Jeannette Nyiramongi n’aho yaba aherereye.

Ian Kagame mwene Gasana Eugene na Nyiramongi

Ian Kagame mwene Gasana Eugene na Nyiramongi

Ninde izi mpinduka zishobora kugiraho ingaruka?

Usibye kuba Eugène Gasana avugwa kuba yarabyaranye na Jeannette Kagame, binavugwa ko Eugene Gasana yaba hari imitungo myinshi ya Kagame na Nyiramongi imwanditsweho kuburyo iyi mitungo kuzayigaruza bisa n’ibidashoboka. Ibi rero bishobora gutuma hari n’abandi bayobozi bazagerwaho n’ingaruka z’iki kibazo. Aha twavuga abafitanye ubucuti cga amasano na Eugene Gasana. Gusa hari n’abandi bashobora kwamburwa icyizere batagira aho bahuriye na Gasana mu rwego rwo kwirinda ko hakongera kubaho ikibazo cyo gutwarwa imitungo cyangwa gusimburwa mu gitanda kwa Kagame dore ko iyi ndwara y’ubusambanyi yabaye icyorezo mu butegetsi bwa FPR.

James Kabarebe na knowless Butera

Muri ba amabasaderi bavugwa kuba bashobora kugerwaho n’ingaruka, aha twavuga:

  1. Ambasaderi Christine Nkulikiyinka uhagarariye Urwanda muri Swede.   1
  2. Ambasaderi Igor Cesar uhagaririye Urwanda mu Budage akaba anakomoka mu karere ka Rusizi 1
  3. Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi.

1

Uretse ba  ambasaderi hari n’abandi bayobozi bakuru barimo gutungwa agatoki mubashobora kugerwaho n’ingaruka z’iki kibazo cya Gasana na Nyiramongi

  1. Ministre Séraphine Mukantabana benshi bakunze kwita Nyiramaritete wahoze ahagarariye impunzi mu gihugu cya Kongo Brazzaville. Nyiramaritete yahawe umwanya muri Gouvernement ya FPR bifuza ko yacyura impunzi ariko bayagaragaye ko nta muhutu wamugirira icyizere ngo atahe, bityo rero ntagikenewe.

    James Kabarebe na Seraphine Mukantabana alias Nyiramaritete

    James Kabarebe na Seraphine Mukantabana alias Nyiramaritete

  2. Ministre James Musoni, uyu ibimuvugwaho twahisemo kubigira ibanga kugirango uwaduhaye amakuru atagira ingorane

    1

    James Musoni Na Nyiramongi

  3. Ministre Musa Fazil Harelimana, uyu mugabo nubwo yirirwa aririmba Kagame, ni hahandi he nta cyizere agifitiwe.

    1

    Musa Fazili Harerimana ukunda kwibasira abayisiramu bagenzi be

  4. Ministre Kanimba, kubera ibibazo by’ubukungu Urwanda rugomba guhangana nabyo hakenewe umubeshyi kabuhariwe uteri Kanimba.1
  5. Ministre Jean Philbert Nsengimana, uyu ministeri ayoboye nta gaciro FPR ikiyiha kuko nta mutungo uhagije ugihari wo kwita kuri ministeri ye
1

Jean Philbert Nsengimana

Hari andi mazina tugikoraho itohoza kuburyo mu nkuru zacu z’ubutaha tuzayabatangariza.

Mu kurangiza rero turabamenyesha ko izi mpinduka zose zivugwa atari izo kuba zagira icyo zigezaho Rubanda ahubwo ni mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’imitungo Kagame yiba rubanda. Ntabwo rubanda ikwiye kurangaza n’aya makinamico ahubwo ikwiye guhaguruka inkanga akarengane kuko nta wundi mucunguzi uhari uretse Rubanda ubwayo.

Banyarwanda , banyarwandakazi namwe nshuti z’Urwanda mukwiye kwisuganya ubundi mugahagurukira rimwe nk’uwitsamuye mukarengera uburenganzira bwanyu mwambuwe n’agatsiko k’intagondwa z’abahezanguni bo muri FPR. Twese hamwe tuzatsinda kuko ntawe utsinda Rubanda. Harakabaho rubanda kand Umucunguzi ni Rubanda

Umusomyi w’Intabaza

Uwayo Viviane

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to NYUMA YA AMBASADERI EUGENE RICHARD GASANA HARI N’ABANDI BAYOBOZI BAKOMEYE BAGOMBA KURYA BARI MENGE

  1. Ndorimana says:

    Abarundi bati: “Ongerereza batayo Kagame yasaze…”. Nimwisomere namwe mubone aho umwami wacu ageze: http://www.therwandan.com/blog/kagame-orders-advertisements-off-kigali-streets-says-billboards-are-security-risk/

  2. iseta says:

    Murambwire, Igor Cesar ni umunyarwanda wo mu buhe bwoko? Aho si bwa bundi bw’ubuhambirano kagame ali kwinjiza mu rwego rwo guca ubunyarwanda ku isi!!!!

    • Kicukiro says:

      Ntagitangaje kirimo kuri Igor Cesar ambassade mu budage kuko no muri Ambassade muri Amerka hakoramo umugabo wo muri India, ni umu Indian igihinde nicyo kiri gukora muri ambassade y’urwanda iri muri amerika ubundi incakarafu zabanyarwanda zigahabwa akato. Erega Twajwemo ntitwabimenya.

  3. iseta says:

    Erega ntitubice kure,RUBANDA ikeneye uyimara ubwoba kuko icyo fpr yakoze ntwe utakizi, kugeza n’aho umugabo n’umugore bishishanya, urumva ko ntawe wabwira ngo tujye mu muhanda utabwira uwo mubana ko uwugiyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *