ESE KOKO ABAHUTU BO MU RWANDA BAMIZE BUNGURI IBITEKEREZO BYA TWAGIRAMUNGU NKUKO VERITAS IBIVUGA?

1
  • Views 2809
  • Rating 12345

Sinzi niba hari abasomye inyandiko yanyuze kuli VERITAS ku ya 6/9/16 yiswe Rwanda:”Gahunda ya Kirimbuzi ya FPR Kagame yo mu mwaka w’ 2016 yiswe umwaka wo gutaha amakwe”. Iyi nyandiko nubwo ihanurira abanyarwanda ibyago bazahura nabyo mu bihe biri imbere cyane birebana na manda ya gatatu ya Paulo Kagame, ikihishe inyuma yayo ni ukwamamaza Twagiramungu Faustini.

Banyarwanda, banyarwandakazi

Abanyarwanda twagushije ishyano ryo kuba ba MBURANUMWE. Iyo witegereje imyitwarire y’abitwa ko barangaje imbere abanyarwanda ubu bamerewe nabi kubera ubutegetsi bwicana buniga bugakandamiza rubanda, usanga nta mulideri ugaragaraho kwitangira abanyagihugu nyabyo. Ibyabaye muri uyu mwaka wa 2016 na mbere yaho gatoya byo ni agahomamunwa kuko amashyaka yari azwiho ingufu yacagaguritse kugeza no ku ntwaramiheto abaturage benshi bari bahanze amaso.

Igitera ako kajagari ntakindi ni ingirwabanyapolitiki barimo gukotanira intebe y’ubutegetsi mu Rwanda ariko wareba za strategies zabo zo kubigeraho ugasanga ari izo ngo guha umuzngu ibyo ashaka muri Afrika ibindi bikazaba byigwa cyanga bakikomereza mu kavuyo Kagame yazaba asize mu gihugu; kuko umuzungu apfa kwibonera ubukungu akurikiranye mu karere.

Natangaye mbonye uyu Gonzag wanditse iyo article avuga ko ngo ubwoba bwinshi Kagame abuterwa na Twagiramungu. Ngo abahutu bo mu Rwanda bamize bunguri ibitekerezo bya Twagiramungu ngo nicyo kimenyetso ko ingoma ya Kagame igiye guhirima.

TWAGUSHIJE ISHYANO: ABACANCURO BA MPATSIBIHUGU NIBO BAHAWE UBURENGANZIRA BWO KUBAHO, INTWARI ZIGASHIRA ZIFUNGWA IZINDI ZIKICWA.

Imyitwarire y’abanyapolitiki bakorera umwishi w’abanyarwanda yaravuzwe bihagije…nyamara intumva n’ibisambo bakomeje gushinyagurira rubanda ngo ubahamba niwe mukiza wabo. Umuntu utwigisha ko abahutu bari imbere mu Rwanda n’abari mu majyepfo ya Afrika mu buhungiro no mu mashyamba ya Congo bose ngo bakunda ibitekereza bya Twagramungu, umuntu utinyuka akemeza ko abahoze ari abayoboke ba MDR mbere ya 1994 nabo mu yandi mashyaka ngo bose bagirana ibiganiro rwihishwa n’ishyaka rya Twagiramungu RDI Rwanda rwiza, umuntu utagira isoni akatura ngo Twagiramungu arushijeho gutera ikibazo Paul Kagame kuko ari hanze y’u Rwanda akaba azwi n’amahanga ngo kandi abanyarwanda benshi bakaba bamukurikira, ngo ibyo bikaba bishobora kuzaba ikibazo gikomeye cyane mu mwaka wa 2017 mu gihe Twagiramungu yahamagarira abaturage kurwanya manda ya gatatu ya Kagame, UWO MUNTU NI INKUNGUZI IKUNGURIRA RUBANDA kuko abanyarwanda bazi neza Twagiramungu uwariwe.

INTWARI ZARARIMBUWE HASIGARA ABO KUDUSONGA

Abazi intwari zariho muri 1990 zikaba zarishwe umugenda bazira gusa ko ari abaharanira ko rubanda ibohorwa ku ngoyi y aba gashakabuhake bose harimo n’inkotanyi, harya Twagiramungu we kuba ariwe ukomeza kwidegembya akorana n’abo bazungu (ABANYAMAHANGA MURATA), nuko afite anti-balle abo bishwe n’abicwa badafite???? Gushinja abandi ngo ni abahutu banga abatutsi, ngo ni abicanyi nibafatwe, ubundi akivanga mu by’ ingabo akazigira inama zo kwisenya, ngaho aho urukundo abanyamahanga bakunda Rukokoma rushingiye.

None ngo abanyarwanda bari inyuma ya Rukokoma…..Rukokoma ntabwo aruta bariya ba jeunes bakangaranya intore ubu bakaba bategura imyiyereko yo guhangana n’ibizaba muri 2017????Wabona nabo abareze ko ari extremists…

Abanyarwanda babuze hirya babura hino… Gashakabuhake ashobora koko gutereka Rukokoma we ku ntebe y’ubutegetsi mu Rwanda ariko nibigenda gutyo, ntabwo bivuga ko u Rwanda ruzaba rubohowe, la lutte izakomeza kuzageza u Rwanda rusubiranye ubwigenge rwambuwe n’abakoloni abaribo bose cyanga abakozi b’abo bakoloni.

UMWANZURO

Ikibazo dufite ni ukubohoza igihugu. Ariko se hari ucyibwira ko icyo gihugu yakibohorezwa n’abazungu? Uwo yaba yibeshye cyane kuko abazungu nta mpuhwe badufitiye icyo bareba ni inyungu zabo. Kuvugana n’abazungu ni byiza ariko gutanga abavandimwe bawe ngo kugira ngo ukundwa n’abazungu birenze kuba bangamwabo. Icyihutira ubu ni uko buri wese yahaguruka agashyiraho ake kuko u Rwanda ruzabohozwa na Rubanda ubwayo. Amashyaka ari hanze aha nayo bisaba gushishoza cyane kuko nta gitangaza kirimo haramutse harimo ayashinzwe na FPR ubwayo. Abantu basabwe kudakomeza guhuzagurika ahubwo bakifatanya na rubanda kuko Umucunguzi ni Rubanda.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to ESE KOKO ABAHUTU BO MU RWANDA BAMIZE BUNGURI IBITEKEREZO BYA TWAGIRAMUNGU NKUKO VERITAS IBIVUGA?

  1. Miguel says:

    ABATANZE IBITEKEREZO BYABO BOSE NDABASHIMIYE? ICYO NKUYEMO GUSA NI UKO MWAHURIJE HAMWE KUNSHINJA KUBA UWA RUKOKOMA. NYAMARA SIBYO. NIBA MURI MWE HARI UWIBUKA CYANGWA USHAKA KUMVA? L’ARMEE REGIONALE LAURENT DESIRE KABILA YASHATSE GUSHYIRAHO MU NAMA YABEREYE LUBUMBASHI MURI L’AN 2000 YAHEREYE HE? KUBERA IKI? URUGANDA RWATERANYAGA IMBUNDA I LIKASI RURI HE? KO MBONA MUVUGA MUTSITSA KU BURUNDI? ABABUFASHE MU MUGONGO BAKABA BATUMYE BUGIHAGAZE NEZA IMBERE YA KAGAME? MWIBESHYA KO ARI ABARUSIYA? MUINUE MACHO BENZANGU.

  2. Zilikana J says:

    Birababaje kubona har’abantu bacyomoma inyuma ya Rukokoma. Abatamuzi azabata ku giti. Abari mu Rwanda igihe Inkotanyi zarwanira guhirika ubutegetsi bwariho muribuka ukuntu Rukokosi yakotanye riva kakahava. Uwo mugabo ni umwe mubafashije Kagome n’inyenzi ze gufata ubutegetsi mu 1994. Yewe yanabaye ingirwa ministiri w’intebe ngo ya governoma y’ubumwe. Niwe wakotanye azerera amahanga asaba ko ayo mahanga yafasha iyo guvernoma kandi ayabwira ko abahutu bahunze ari abicanyi.

    Kuva Rukokosi yahunga, niba atari muri misiyo, har’uwaba yarumvise uyu mugabo avuga ububi bw’inyezi ku buryo burambuye. Mwese muzi ko yakoranye nazo; azi amanyanga yazo; azi ukuntu ba Gapyisi, Gatabazi, Sendshonga n’abandi bishwe n’inyenzi. Ariko umana w’umuhungu akomeje kuzigirira ibanga. Rukokos niba koko akunda kandi akorera abanyarwanda ni ahaguruke ashyire ku mugaragaro gahunda za Fpr n’ababashyigikiye bose bagamije kumara abanyarwanda.

    Aho gutera imbyino y’inyenzi ngo habaye jenoside y’abatutsi, ngo FDLR igizwe n’abicanyi ni abwire amahanga ku mugaragaro ko yayabeshye igihe yakoreraga Fpr kandi ko Fdlr ari abacungunzi bagamije kurenganura abanyarwanda baboshye. Ariko ko Tukokoma azi kwandika ni mpamvu ki atandika amabi, ubwicanyi bukomeje gukorwa na Kagome na Fpr ye.

    Nimubona yakoze ibyo, atacyiyita ngo hutu modere, avuga ko abacunguzi ba FDLR ari aba Freedom Fighters, muzamenye ko noneho yatangiye guhinduka. Naho ubundi mureke gutiza umurindi Rukokoma kuko nta munyarwanda ureba kure wamujya inyuma cyangwa ngo amushyigikire muri gahunda yo gukomeza kugambanira rubanda.

    A BAS RUKOKOMA N’IBINDI BIRUMIRAHABIRI BYOSE BIKORERA FPR!

  3. Nehemiah says:

    Abantu mukurikirana amakuru y’urwanda kuva muri 1990 inyenzi zitera urwanda mwibuke ko Rukokoma Twagiramungu Faustin yavuze ngo naho inyenzi zafata Byumba kandi inyenzi aho zanyuraga hose zicaga abahutu zitsemba tsemba ndetse numwana uri munda yaricwaga. Uyu mugabo yicishije ibihumbi byabanyarwanda bitabarika kugera uyu munsi arakomeje kutumarisha noneho ari gukoresha ba mpatsibihugu ngo nibaturimbure dushireho kwisi kuko turi abahutu. Rukokoma Twagiramungu Faustin ni umwaku kurwanda nabanyarwanda ba bene kanyarwanda, ibikorwa bye byose byerekana uwo ariwe.

  4. iseta says:

    Mu bali inyuma ya rukokoma ntimuzambalire mo, ndamuzi bihagije kandi ibikorwa bye bikomeje kwerekana uwo ali we.

  5. Makasi says:

    Bwana Peace nanjye nasomye iyo nyandiko nasanze ari umuntu wa Rukokoma wayanditse amukorera campagne none se hari aho yigeze avuga FDLR.Nta diplomatie mukwandika azi yatumye tumenya uwo ariwe.Ni Rukokoma 100%.

  6. Miguel says:

    Bwana Peace, iyo ukomye urusyo ukoma n’ingasire. Sinzi niba warasomye igitekerezo cyanditswe kuri uru rubuga ejobundi ku ya 7 nzeli 2016 kigira kiti “Tureke gupfusha ubusa amahirwe make dufite “abarusiya bamenye ko Paul Kagame ari umunyagitugu” n’abandi twabibasobanurira bakabimenya
    September 7, 2016”. Ntabwo ngamije gushyigikira uwo Twagiramungu sinamuzi uretse kumwumva, gusa, iyo umwe mu basomyi aduhamagarira kwerekeza amaso mu Burusiya, ntaba agamije gushaka amaboko? None se Abarusiya baretse kuba ba mpatsibihugu kubera ko nta gihugu bakolonije kizwi, cyangwa kubera ko ntacyo bafite bashyigikiye kubera inyungu zabo? Ikibazo nabajije mugenzi wawe , nti ese aho ari katiousha iguzwe yamugeraho, asa naho atacyumvise. nyamara muri comment hari uwacyumvise asobanura ko hari abitambika mu mayira. Niba uzi uko barenga “barierre”, uzabibaze. Le monde ntikiri “bipolaire” nyuma y’isenyuka ry’urukuta rwa Berlin. Nyakwigendera Gen Maj Juvenal Habyarimana yari yarabigezeho ahitamo ” le non alignement”, uretse ko bitamuhiriye kubera imodoka ye itari ifite icyo direction assistée cyangwa ” power steering” mu cyongereza. Ibihe byarahindutse, igihe cyo kurwana na volant ngo imodoka igaruke mu muhanda, iyahoreraga imujugunya munsi y’umukingo. Nguko.Umunyarwanda ati ” utarabona uko yigira asangira n’uwishe se”, ntacyo wumvamo?

  7. vestine angelus says:

    EREGA UMWISHI WA CYANE YISHE N’ABAKAMUKIJIJE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *