AMAKURU MURI KONGO: ABA CNRD BASHIMUSE UMUCURUZI W’I GASHUGA, BIMENYEKANYE BARAMWICA

1
  • Views 2777
  • Rating 12345

Ku italiki ya 7/9/2016, Lieutenant Peter na Lieutenant Tsunami bo muri CNRD-UBWIYUNGE bashimuse umucuruzi witwa Kiruta w’i Gashuga muri Masisi muri Kivu y’amajyaruguru, basaba amadorari 10,000 y’amanyamerika ngo bamurekure.

Banashimuse abanyekongo 5 bakorera Merci Corps, umuryango ufasha impunzi n’abaturage b’abanyekongo.

Ntibyabahiriye, kuko bimaze kumenyekana, bahisemo kumwica, umurambo we uboneka nyuma y’iminsi 2 hagati ya Kalembe na Malemo.

Bamushimutiye ku mashuri abanza y’i Gashuga hagati ya Gashuga na Kalembe, bajya kumwicira hagati ya Kalembe na Malemo ngo bajijishe imiryango ye n’abaturage b’i Gashuga ko yishwe n’aba Mayimayi b’abahunde/nyanga.

Si ubwa mbere CNRD-UBWIYUNGE YA Col Irategeka Wilson alias Lumbago ishakisha amaronko mu gushimuta abanyekongo n’abanyamahanga, ubushize bashimuse abanyekongo 3 n’umudage bakorera MSF, bakomeretsa uwo muzungu bamurashe.

Banashimuse umunyekongo hagati ya Gashuga na Kalembe bahabwa amadorari1900 ya Amerika.

(Sé)

NGABOYISONGA Philémon

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to AMAKURU MURI KONGO: ABA CNRD BASHIMUSE UMUCURUZI W’I GASHUGA, BIMENYEKANYE BARAMWICA

  1. bigomwa says:

    muri iyi nkuru ko ntaho mbona rukokoma? ubu koko ntimubonako kumuhoza mu kanwa ari ukudutera igihe n’agaciro adafite?

  2. KUKI says:

    Arikose koko Rukokoma mutamubeshyeye yumva yaba Président w’u Rwanda muri iki gihe! Abayisekereza imikara no kujijisha abantu mu buhungiro. kuki mukimuvuga abazamo ate? Niwe ubatesha planing yanyu mumyaka 22 yose ishize! Amagambo yo murayafite! Habuze iki mwatashye NEZA cg nabi ahoguhora muri urwo! Pour le moment c’est l’occasion. Frappez le fer rwandais SVP il est déjà chaud.

  3. murenza phil says:

    Harya ngo CNRD-Wilson Irategeka ngo ari kurwanirira Rukokoma Twagiramungu faustin kugirango azabe presida w’urwanda? intimirwa za Rukokoma ziyobowe na Wilson Irategeka ngo ziteguye gutereka kubutegetsi Rukokoma? igihe ingurube yabyaye umuntu niho Rukokoma azaba Presida. uyu mugabo amaze kwica no kwicisha amamillions yabanyarwanda kandi we aranezerewe. ishyano gusa.

  4. sebahinzi, Diedone says:

    ngo ngwiki? nibyo sekoko CNRD-Wilson Irategeka nabo bakorana batumariye abantu, bari kutwicira abavandimwe? batwiciye umucunguzi wacu? aya mashyano ntabwo ararimburwa muri Congo aracyidegembya? ntarataha iwabo imutobo? nizere ko atatwicira umucunguzi ngo nawe abeho ukundi ubwo nyine nukujyana ndetse tugomba gufata ingamba umwanzi ataratumaraho abavandimwe ninshuti. mbere yuko akwica wowe ukora iki? igisubizo urakizi. umwanzi ni umwanzi kandi niwe mwicanyi wawe turi muri 2016 ntabwo burya ari buno.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *