IMVUGO YA JENOSIDE EBYIRI MU RWANDA: UKO DAVID RUDATINYA ABIBONA

1
  • Views 3683
  • Rating 12345

Ishyano ry’ubwicanyi bwagwiriye u Rwanda ryaturutse ku ntambara ya FPR yatangiye mu Kuboza 1990. Habaye ubwicanyi bukabije mu turere FPR yaje kugenzura twa Byumba na Ruhengeri, ariko ubwicanyi bukabije bwabaye muri 1994 nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye abakuru b’ibihugu babiri, uw’u Rwanda n’uw’u Burundi. Aba baperezida niba nyakwigendera Habyarimana Juvenal na Ntaryamira Cyprien.

Hari imvugo zigenda zitandukanye uko ubu bwicanyi bwagenze, ariko ikintu cyakomeje kugaragara ni FPR yabuteje ngo ifate ubutegetsi idasangiye na guverinoma yariho ku gihe cya Juvenal Habyarimana. Hari amashyaka menshi yagombaga gusaranganya ubutegetsi na FPR mu gihe cya guverinoma y’inzibacyuho y’amezi 18 mbere yuko amatora aba hakajyaho guverinoma ihuriweho n’amashyaka yose na FPR irimo. Kubera ubwoba bw’amatora FPR yari ifite yahisemo guteza ubwicanyi ngo ibwomeke kuri guverinoma yariho ibifashijwemo na mpatsibihugu noneho haboneke impamvu yo kwiharira ubutegetsi bwose.

Ihanurwa ry’indege ryabaye imbarutso kandi FPR yahise yubura imirwano irenga ku masezerano y’agahenge kari gahari mu gusinya amasezerano ya Arusha. FPR yari yateguye ubwicanyi yohereza abantu bayo gucengera urubyiruko rw’u Rwanda. Aba bacengezi nibo babibumburiye abandi kwica maze bakajya bifotoza ngo bohereze amafoto mu binyamakuru bya mpatsibihugu. Guverinoma y’agateganyo ya Theodore Sindikubwabo ntako itagize isaba FPR guhagarika imirwano ngo haboneke uburyo bwo guhagarika ubwicanyi ariko biranga. Ku italiki ya 30 Mata 1994, FPR yanditse ibarwa yajyanywe n’intumwa zayo i New York mu muryango w’abibumbye (ONU/UN) kubuza abantu bakohereza ingabo ziturutse hanze zatabara abanyarwanda.

Muri make umugambi mubisha uko wateguwe na FPR na mpatsibihugu wagiye mu bikorwa abanyarwanda baricana, na FPR ikora punguza neza (kugabanya umubare w’abahutu mu Rwanda) yari yatangiriye za Byumba na Ruhengeri. Isesengura uko abantu bicanye rigaragaza ko hari abahutu (hamwe n’abatutsi) bishe abatutsi n’abahutu bakekwaga ko bafatanije na FPR, dore ko bamwe bafatanywe amasasu, imbunda n’ibindi bintu bigaragaza ko bari ibyitso by’inkotanyi. Abatutsi bari imbere bafatanyije na FPR n’abacengezi babo bishe abahutu babonaga bashyigikiye guverinoma yariho kandi bakarwanya inkotanyi. Abatutsi bo muri FPR bari abasirikare bishe abahutu bahuraga nabo bakibanda ku bahutu bize n’abacuruzi. Aba bishe n’abatutsi baregaga ko batafashije FPR cg babarega gukorana na guverinoma ya Habyarimana.

Hashize igihe gito umuryango w’abibumbye wise ubu bwicanyi “Jenoside nyarwanda”. Urukiko rw’Arusha TPIR/ICTR rwimye ubutabera abanyarwanda b’abahutu. Uru rukiko rwaburanishije gusa abahutu rwirinda gukora kubasirikare ba FPR ku bwicanyi ndengakamere bakoze mu Rwanda i Byumba na Ruhengeri mbereya 1994 n’ubwicanyi bakoze muri 1994. Habayeho uburyarya bavuga ko urukiko rureba gusa ubwicanyi bwabaye mu mezi atatu Mata-Kamena 1994. Abashakashatsi kuri ubu bwicanyi berekanye ko abatutsi hafi 300 000 bahatakarije ubuzima naho abahutu hafi 700 000 nabo bahatakarije ubuzima. Mu rukiko rwa Arusha ntibashoboye kubona uwateguye ububwicanyi kugice cy’abantu bari ku ruhande rwa guverinoma. Abasirikare bo hejuru ba FAR (Forces Armees Rwandaises) bababuranishije mu byiciro bibiri ariko nta muntu n’umwe wahamwe n’icyaha cyo gutegura ubu bwicanyi.

Imvugo ya jenoside ebyiri iza gute?

FPR-Inkotanyi ibonye ko uwateguye ubwicanyi abuze yiketse amababa ikoresha ingufu zayo n’izampatsibihugu ihindura inyito y’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mo “Jenoside yakorewe Abatutsi” muri 2008. Hano inyito ya “jenoside nyarwanda” bisobanura mu by’ukuri ubwicanyi bwabaye hagati y’abanyarwanda (hano ntagiye muri terminologie ya genocide aho uwateguye ubwicanyi yagombye kubaho ngo iyi nyito ishoboke).Hano nabwira abasoma ko umucamanza witwa Mme Carla Del Ponte wakoreraga uru rukiko yashatse gukora iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’abasirikare ba FPR bahita bamuhambiriza shishi itabona (hano bamwe babyita mu cyongereza Victor’s justice bivuga ko ufite imbaraga agena uko iburana rikorwa n’uburanishwa uwo ariwe).

Iyi mvugo ya jenoside ebyiri iri mu bantu bahunze FPR cga Kagame ariko bakaba bari bashyigikiye ifatwa ry’ubutegetsi n’inkotanyi n’ubwo zabufashe zikabahindukirana. Hano bakunze kuvugako Jenoside y’Abatutsi yabonye iyi nyito muri 2008 yakozwe n’abantu barwanyaga FPR-Inkotanyi. Ikintu gishekeje n’uko ababuranishijwe bose nta muntu wahamwe n’icyaha cyogutegura ubu bwicanyi. Ikindi nuko ubwicanyi bwabaye muri 1994 bwahitanye umubare w’abahutu benshi kurusha abatutsi. Ubu se Jenoside y’Abatutsi yaguyemo Abahutu benshi kurusha abo bashakaga kumaraho? Ese Abahutu 700 000 bishwe nande? Ibi bitera amayobera ku buryo abantu benshi bahitamo kubyita ubwicanyi nyarwanda ndenga kamere aho guhimba amazina ya politiki gusa. Jenoside ya Kabiri ikaba ubwicanyi bwakozwe na FPR-Inkotanyi nyuma yo gufata ubutegetsi. Hano hari ubwicanyi bwabereye i Kibeho, ku Misozi y’u Rwanda, mu nkambi z’impuzi muri Kongo, mu gihe cy’abacengezi aho bateye itabi mu turere two mu majyaruguru y’u Rwanda.

Isesengura ryo guhitamo imvugo ya jenoside ebyiri ni ugushaka kwerekana ko guverinoma yariho yakoze ubwicanyi kimwe na FPR-Inkotanyi. Ni imvugo ya rukomatanyo ishyigikiwe n’abantu urebye bigora kugira uruhande bafata bakoresheje ukuri ku byabaye. Ni iki gituma bakoresha iyi mvugo badashobora gusobanura? Jyewe nasanze ari inyungu za politiki baba bakurikiranye, atari ukuri bashaka gushyira ku ka rubanda. Ikintu kigaragara n’uko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwateguwe na FPR-Inkotanyi iri kumwe na mpatsibihugu mugushaka kwiharira ubutegetsi bikoroshya guhaka rubanda no gusahura umutungo w’akarere k’ibiyaga bigari.

Inyito ya jenoside yakorewe Abatutsi FPR-Inkotanyi yayihisemo ngo ibone uko ivuga ko abicanyi ari Abahutu naho abahohotewe bakicwa ari Abatutsi. Ibi bigaragaza gucamo kabiri abanyarwanda hakoreshejwe iturufu y’amoko. Inyungu nuko nta mpamvu yo kuburanisha abatutsi ku bwicanyi bakoze kuko hano bose baba ari abahohotewe. Ibi byagaragajwe n’igihe perezida Paul Kagame yasabaga abana b’abahutu gusaba imbabazi mu izina ry’ubwoko bwabo kubera ubwicanyi bwaba bwarakozwe n’ababakuriye b’abahutu. Icyaha ni gatozi mu itegekonshinga ry’u Rwanda, ariko hano siko perezida yabigaragaje mu muhuro w’urubyiruko wa 2014.

Hari amashyaka ari muri opposition akomeje kugwa muri uyu mutego niba atabikora abifitemo inyungu za politiki. Kumva umuntu uri muri opposition avuga ngo yemeye inyito ya “Jenoside yakorewe Abatutsi” kuko umuryango w’abibumbye wabyemeje muri 2008 biteye agahinda. Ubu tuzajya twemera n’ibintu biducisha umutwe kubera byavuzwe n’ibisonga bya FPR-Inkotanyi? Ninde utabona ko harimo akagambane mu kwima ubutabera abanyarwanda? Mubona twakwiyunga dute hari abantu bakomeje kudushyamiranya? Ibi se nabyo bisaba kuminuza ngo umuntu abone umugambi kirimbuzi wihishe inyuma?

Umwanzuro

Imvugo ya jenoside ebyiri iy’Abatutsi ikurikiwe n’iy’Abahutu cga se zibangikanye ni ukujijisha umuntu ahunga ukuri ku bwicanyi bwateguwe kandi bugashyirwa mu bikorwa na FPR-Inkotanyi. Kuba twarimwe ubutabera sibyo bituma tumiragura bunguri ibyo abatugambanira badutamika, dukeneye gushishoza ntidukomeze kwirwanya tutabizi. Ukuri kuzuye ku mateka y’u Rwanda tutanyuze ku ruhande cga twanga gutoneka abantu runaka niko kuzatuma tugera ku bwiyunge vuba kandi burambye.

Iyo nsobanura ibintu gutya ni ugushakisha ukuri ku bintu, nemera ko abanyarwanda baguye mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda bazize ubusa kandi twagombye gutegura u Rwanda rwejo aho ukuri gushyirwa imbere ngo ubu bwicanyi nitubuhagarika tuzabusezerere burundu.

Amaraso y’Abatwa, Abahutu n’Abatutsi aratukura. Kuba dufite amoko atatu mu Rwanda ntakibazo cga ipfunwe byagombye kudutera, tugomba gukorera hamwe tukimakaza ukuri kugasimbura ikinyoma maze tukabana mu bwubahane.

David Rudatinya

Umusomyi w’Intabaza

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to IMVUGO YA JENOSIDE EBYIRI MU RWANDA: UKO DAVID RUDATINYA ABIBONA

  1. Karengera says:

    Rudasingwa akunda cash buriya uwo mushinga yabonye urimo inyungu. Buriya haramutse habaye urukiko ruhana abakoze ubwicanyi Congo yazajya yigizayo abahutu babaye tingitingi ngo mwigireyo ntacyo muzi

  2. Ngirente Eldefonse says:

    Hariho ibyo kwandika no kuvugwa birengeje ibi kuko no mashyamba ya Congo hanitseyo amagufa arena millions 10 yabahutu bakorewe Genocide, na Kibeho ibonwa nisi yose barimbure bunyamaswa imbere mugihugu cyabo byose byitwa Genocide yakorewe abahutu sinibagiwe Byumba, Ruhengeli, Mutara, no mubuvumo kandi hose mu rwanda byakozwe na FPR – inkotanyi uyumunsi bari kwivuna ibigwi ko barimbure ubwoko bwabahutu mu rwanda ko basigaye bo nyine bategeka bakica, bagasuhura, bagakoma byose bashaka nuko bashaka kose. Abahutu nabo bava amaraso atukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *