UBUTUMWA BWA FDLR BUGENEWE ABANYARWANDA No 2016-006: MWIBUKE KO AMARESHYAMUGENI ATARIYO AMUTUNGA

FDLRlogo
  • Views 3252
  • Rating 12345

Mu nyandiko ndende bise: “RUSHAHO GUSOBANUKIRWA NO KUMENYA UMURYANGO
NYARWANDA CNRD-UBWIYUNGE”, CNRD iyobowe na col Irategeka Wilson alias Lumbago (Ndagijimana Laurent) irihanukira ikabeshya abanyarwanda ibabwirako ibafitiye umugambi wo kubabohoza kandi ahubwo iri mu kiraka yahawe na Kagame abifashijwemo na ba mpatsibihugu batifuza ko FPR-Inkotanyi yava ku butegetsi, ikiraka cyo kugerageza gusenya FDLR kuko arirwo rugaga rwerekanye ko rushobora guhangamura ingoma ngome ya PAUL KAGAME n’agatsiko bafatanije mu gukandamiza imbaga y’abanyarwanda.

Baca umugani ngo “ibisa birasabirana”. Kugeza ubu FPR-Inkotanyi ni umutwe wa politike uvuga ko ari “umuryango” (kandi bifite icyo bivuga) none na CNRD ya Lumbago nayo iti: “turi umuryango”. Ubwo birumvikana ko CNRD na FPR-Inkotanyi bafite byinshi bahuriyeho.

Muri iyo nyandiko igizwe n’ibice 12, CNRD irihandagaza ikajijisha ngo irarwanya FPR na KAGAME! Nyamara ubu twandika, CNRD ifatanije n’ingabo za KAGAME zambaye imyenda ya FARDC na FARDC ubwayo mu guhiga bukware impunzi z’abahutu zimaze imyaka isaga 20 mu mashyamba ya Kongo zirinzwe na FDLR. Umuntu yakwibaza: Ese uburyo bwiza bwo kurwanya FPR ni ugufatanya na yo guhiga impunzi z’abahutu muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo?

Muri ayo mareshyamugeni, CNRD irabeshya ngo yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo “itabare vuba na bwangu abanyarwanda bari mu kaga”. Aha na none umuntu yakwibaza: Ese uburyo bwihuse kandi bwiza bwo kurengera abanyarwanda bari mu kaga niugufatanya na FARDC, ingabo za KAGAME na MONUSCO mu kumisha urusasu ku mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo no kuri FDLR yazirengeye kuva mu 2000 kugeza ubu? Ese ziriya mpunzi zisaga 40 zigizwe ahanini n’abagore n’abana CNRD iherutse guta muri yombi ifatanije na FARDC bakazipakiza amamodika bakazicyura bunyago mu Rwanda ni ko “kuzitabara vuba na bwangu”?? Biragaragarira buri wese ko col Irategeka Wilson alias Lumbago n’abo bafatanije bafite koko “icyusa, ubwuzu, umurava…” nkuko babyivugira wo gukora ikiraka bahawe na ba mpatsibihugu!!

Muri ayo mareshyamugeni yubatse ku binyoma (twavuze ko ibisa bisabirana: CNRD yubatse ku kinyoma nka FPR-Inkotanyi), CNRD irihandagaza ikavuga ko ibumbye impunzi zose ziba muri Kongo Kinshasa na 90% byaba FDLR. Iby’impunzi byo simbitindaho kuko iyo ziba zarayobotse CNRD ntiba iri kuzihiga bukware ifatanije na FARDC n’abanzi bazo ba mbere ari bo ingabo za KAGAME.

Aho CNRD itinyuka ikavuga ko ari 90% by’abahoze ari FDLR, byasetsa n’uvuye gushyingura nyina. Reka duhere ku ngero nkeya cyane muri nyinshi cyane twerekane ukuntu CNRD ibeshya:

-Mu bayobozi bakuru ba FDLR, uwigumuye ni col Irategeka Wilson wari vice-président wa 2 wa FDLR. Abandi bose bahagaze bwuma mu rugaga.

-Mu ba généraux bose ba Foca (Forces combattantes abacunguzi, ingabo za FDLR), col Lumbago yagumukanye nande?? Bose bashikamye muri FDLR.

-Mu ba col full, ni we wenyine watatiye igihango wenyine.

Reka mbe ndekeye aho; ubwo CNRD ihera he ibeshya ngo 90% by’aba FDLR barayiyobotse?

Abanyarwanda banyotewe kubohorwa birinde amareshyamugeni ya Lumbago na CNRD ye iri mu kiraka cya Paul KAGAME n’abamufasha batifuza ko yazava ku butegetsi kubera abafasha gusahura umutungo wa Kongo kuva 1996 kugera magingo aya. Amakuru yizewe aremeza ko Lumbago na CNRD byarangije kwinjizwa mu mugambi wo kuzafasha gucamo Kongo ibice igihe gahunda yo gukomeza kuyisahura yaba ikomwe mu nkokora.

Na none muri iyo nyandiko, CNRD ivuga ko “abayabozi bayo bativuruguse mu mateka mabi yaranze u Rwanda”. Aha umuntu yakwibaza icyo bashaka kuvuga. Ese baba bashaka kuvuga ko bataravuka? None hari uwahakana ko kugeza na n’ubu u Rwanda ruri mu mateka mabi? Baba bashaka kuvuga ko Abo bayobozi bavutse nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Président Habyarimana? nyuma se y’intambara ya 90? Bagombye gusobanura icyo bashaka kuvuga!

-Ndagijimana Laurent wiyise Lumbago yarwanye n’Inyenzi ari ex-FAR, ntiyavuga ko ativuruguse mu mateka mabi keretse niba kuri we intambara yarwanaga ari amateka meza.

-Uwiyita Kamuhanda Anastase ari we Rusanganwa Gaspard alias Nyiramatwi ni umusaza w’imyaka irenga 65. Yakoze akazi kanyuranye mu Rwanda. Ubwo tuvuge ko ibyabaye byose byasangaga yasuhutse?

-Nyawenda ari we wafashe izina rya William Mutabazi yakoze igihe kurekire uri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mbere ya 90 na nyuma yaho. Yasobanura ukuntu abaye uruhinja rutigaraguye mu mateka y’igihugu?

-Lt col Sinayobye na we yarwanye n’inyenzi mbere ya 94 kimwe na Lumbago.

-Espérance Mukasine nawe yakoreye Leta mbere ya 90 na nyuma yaho.

Ngabo abayovozi ba CNRD bavuga ko “batigaraguye mu kahise na politike…” by’u Rwanda!!!!

Muri iyo nyandiko CNRD yibasiye ikinyamakuru “intabaza.com” icyitirira FDLR ngo kubera cyakunze kuyandikaho kuva yavuka kugera ubu. Aho kugira ngo banyomoze ibyanditswe bavuga gusa ko cyanditse ibinyoma habe no gutanga urugero na rumwe. Ibindi bene ikinyamakuru wenda bazabyivugira niba barabonye iriya nyandiko. Umunyarwanda ati “bavuga ibigondamye umuhoro ukarakara.”

Mu gusoza inyandiko yayo CNRD ivuga ko isaba abanyarwanda gufatana urunana. Abakurambere bavuze ukuri ko “amagambo ntacyo apfana n’umunwa”. Biratangaje cyane! CNRD izanye amacakubiri yitandukanya n’abo baruhanye imyaka n’imyaka mu rugaga FDLR mizero y’abanyarwanda, none iranditse ngo iri guharanira ko abanyarwanda bafatana urunana!!!!

Turangije dusaba abanyarwanda bose, by’umwihariko impunzi ziri mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa kudaha agaciro amagambo ya Lumbago na CNRD ye bari mu kiraka cyo kuvutsa rubanda kubohorwa ingoma mpotozi ya FPR. Amareshyamugeni siyo amutunga.

Dushikame kandi dukomere ku rugaga rwacu FDLR.

Bikorewe i Masisi tariki ya 8/9/2016

(Sé)

La Forge Fils Bazeye
Umuvugizi wa FDLR

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to UBUTUMWA BWA FDLR BUGENEWE ABANYARWANDA No 2016-006: MWIBUKE KO AMARESHYAMUGENI ATARIYO AMUTUNGA

  1. Ese irategeka wilson ubwo dignity yawe niyihe ?kuba imbwa kandi wari umugabo!!! uhinduwe igikoresho cyuwugiye kukuzuza inda kandi ejo azayikumena !!! umuntu anyura muri byinshi akabura nicyo abyigamo? Bariya bakuyobeje ibihembo byabo n’urupfu ! bagushyize m’umutego ntiwabimenya none warafashwe emera wipfire

  2. uwigize eugene says:

    yewe batwagiramungu baracyari benshi ubwose uwo mutindi arambiwe nikikoko.

  3. Kaneza, Epym. says:

    La Forge Fils Bazeye, Ntuvunike nagato kuri CNRD-Wilson Irategeka kuko tubabonera kumbuto zabo kandi tubamenyera kumbuto zabo. FDLR-Abacunguzi mwaraturinze, muturinda ababisha bashakaga kuturimbura ntihasigare nuzabara inkuru ariko uyu munsi inyiturano ya Wilson Irategeka nabo bakorana bituye twebwe Rubanda kutwica no kutwicisha bakatumaraho kwisi twe abari barokotse itsemba tsemba ry’impunzi mu mashyamba ya Congo. mbese muziko abo UNHCR yatwaye mu mahanga bahindukiye kubica bose banyakamwe batagira gitabara na kirengera? abatari banyakamwe bo ubu bakaba ari abacakara babazungu mukizungu? mbese uwo Wilson Irategeka uri gukorera FPR-Kagame na mpatsibihugu bagamije kutumarira kwicumu yibaza ko nawe bizamugeraho? uwapfuye azigumireyo kuko yihishe byishi.

    From North America

  4. It is good to know that the cowards at CNRD-Ubwangati, and their greedy boss Rukokoma, read Intabaza. I know they will also read this, so let me take this opportunity to let them know that, now more than ever, more Rwandans are waking up to their cowardice and pathetic treachery.

    Anyone who had doubts about CNRD-Ubwangati’s intentions can read their article which FDLR is replying to. The lies by CNRD are too obvious and outrageous. Look at other articles they wrote and what they said about Byiringiro, and you will know that Irategeka and CNRD-Ubwangati are demented criminal psychopaths with no moral compass who will say anything to destroy FDLR so as to get their hands on Hutu refugees. Every Hutu in Congo has condemned these CNRD cowards; from the association of female Rwandan refugees (AFERWAR) to Hutu Congolese of Nyatura, who by the way have lost many of their family to the hands of CNRD and RPF. All they have left are their lies and the resources provided to them by their masters to disseminate those lies.

    CNRD-Ubwangati and its ilk who betrayed their own people without shame or remorse, are the worst of the lowest scum when it comes to humankind; and they will be brought to account for all the lives they have taken, the lives they are still taking and ruining. To willfully allow yourselves to be tools that Kagame and his Kalinga henchmen use to kill your own kind is an unforgivable crime and as Rwandans, we promise you CNRD and Rukokoma that, though the Rwanda established after Kagame will be one of forgiveness to all Rwandans (despite whatever side they fought on) a special kind of justice will be vetted to you, the spineless traitors of CNRD-Ubwangati. That is a promise that history, our history, will fulfill! Also, you will pay for what you did to Romeo. His words continue to rouse many more young Rwandans everywhere to join FDLR’s struggle against Kalinga. To wich I say, bavandimwe, simwibagirwe ibyo Romeo yatwamaganye:

    http://ishyakakomunisti.tumblr.com/post/147183965045/manifesto-yabahutu

    • Kaneza, Epym. says:

      Rwandan Red Guard,

      Thank you for this your Comment about CNRD-Ubwangati. I hope Wilson Irategeka and Rukokoma they will read this and they will know that they are ubwangati . (somebody said when you choose to be a Dog you die like a Dog was for CNRD-ubwangati- Wilson Irategeka).

      Most Rwandans Hutu Refugees we struggle a lot, and a lot. please Stand up to your feet no matter what, we will fight to our lives’ until end. Never giver up.
      I love you very much FDLR-Abacunguzi Freedom Fighters, there is nothing to compare with you. I am with you and Always I will be with you.

      FDRL-Abacunguzi mukomere kurugamba natwe Rubanda tubari inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *