Rwanda: Abanyarwanda bageze igihe cyo kumenya ko bagomba kwirwanaho bakibohoza kandi birashoboka

2
  • Views 2069
  • Rating 12345

Kubabazwa birengeje urugero bitangiye kumara abaturage ubwoba kuburyo bashobora gufata icyemezo cyo guhebera urwaje bakibohoza kungufu. Mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyamyumba akagari ka Rubona. Aho ku munsi wa tariki 20 Nzeli 2016 ahagana saa tatu z’amanywa ubutegetsi bw’inkotanyi bwahamagaje inama y’abaturage yo kubahatira kuva mu masambu yabo bafitiye ibyangombwa bya burundu bahawe nubutegetsi , kandi bamaranye imyaka 57 ariko inkotanyi zikaba zishaka kuyabanyaga ngo ziyatuzemo abahungutse.

3 12

Abaturage bakigera muri iyo nama yari iyobowe n’umukuru wa polisi mu karere ka Rubavu (DPC) hamwe na gitifu w’umurenge wa Nyamyumba Sebikari, bahise batangarizwa ko bagomba kuva muri ayo masambu vuba na bwangu. Icyo gihe umuturage washatse kubaza ikibazo wese bagahitaga bamwambika amapingu. Abaturage bahise barya karungu batangira gusakuza cyane babwira uwo mu polisi ko niba bigenze gutyo intambara igiye kurota bahita bazenguruka imodoka ya polisi yari imaze gupakirwa abambitswe amapingu abandi batoragura amabuye hirya no hino bavuga ko niba bagenzi babo batarekuwe ibintu bigiye guhindura isura amateka akisubiramo. DPC abonye bikomeye abafashwe yahise abakura mu modoka abakuramo amapingu yinginga abaturage ngo bagarure ituze ari nabwo yahise yurira imodoka ayabangira ingata. Abanyarwanda bari mu gihugu imbere barebere kuri aba baturage bo mu karere ka Rubavu ubundi nabo batangire bihagarareho kuko igihe kirageze. 

Hanze y’u Rwanda uwami w’u Rwanda Paul Kagame asigaye ahabwa induru

Ingero z’aho Kagame yagiye avugirizwa induru ni muri Canada, aho yabujijwe amahwemo n’abanyarwanda bahatuye babashije gusobanurira ubutegetsi bwa Canada ububi bwa Kagame n’agatsiko ke. Rimwe na rimwe yahabwaga visa mu ibanga kuhagera bikamugora, ubwo yanabashije kuhagera yakoreye inama mu gihuru yirukanwe ahantu hose (https://www.youtube.com/watch?v=61Cu4mEGRHI). Mu bwongereza yatewe amase y’indogobe amenerwaho n’imodoka n’ahandi n’ahandi. Iyo myigaragambyo yo mu Bwongereza yabaye intangarugero kandi yitabiriwe n’abanyarwanda benshi (https://www.youtube.com/watch?v=LioP0DKlYEs). Turasaba abanyarwanda bari hanze y’u Rwanda kurushaho kwisuganya mukajya mukanira Kagame urukwiye igihe cyose azajya kubesha abanyamahanga ngo u Rwanda rwabaye Singapuru ya Afrika kandi bwaki n’amavunja byatongoye mu Rwanda.

Abanyamahanga bamwe na bamwe batangiye kumenya ububeshyi bwa Kagame kuburyo basigaye bamubaza ibibazo akarya indimi

Tariki ya 20 Nzeli 2016 ubwo Paul Kagame yari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), muri Yale university aho yari mu ya makinamico bakunze kujya kuriramo ibya Rubanda, yabajijwe ibibazo binyuranye ku Rwanda agaragaza integer nke mu kubisubiza, yewe hari n’aho atabashaga kumva n’ibyo abajijwe agasubiza akekeranya. Biragaragara ko abamubazaga ibibazo bari bafite amakuru y’imvaho ku mabi abera mu Rwanda nubwo Kagame n’agatsiko ke bagerageza kubeshya amahanga. Amahanga amaze kumenya ko Kagame n’agatsiko ke birukanye Rubanda mu migi bakabasunikira mu byaro aho bari kwicwa n’inzara n’indi mibereho mibi yose ariko bakirirwa berekana imiturirwa y’i Kigali ngo u Rwanda rwateye imbere mu gihe amavunja na bwaki byugarije abanyarwanda mu cyaro.

Bimwe mu bibazo Kagame yabajijwe nta n’ubwo yabyumvaga . Aha buri wese yakwibaza niba ari ukutumva icyongereza cyangwa niba ari imitwe yakoze yo guhunga ibibazo kuko nta bisubizo yari afite. Reka dukurikire bimwe muri ibyo bibazo yabajijwe (https://www.youtube.com/watch?v=YugaUodM_nA&feature=youtu.be). Aha twashishikariza abanyarwanda baba hanze gukomeza gusobanurira abanyamahanga ukuri ku ihohoterakiremwamuntu, ivanguramoko n’uburetwa bibera mu Rwanda.

Umwanzuro

Banyarwanda, banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda, nta wundi muntu n’umwe uzakura u Rwanda muri aka kaga rwashyizemwo na Kagame n’agatsikoke uretse Rubanda ubwarwo. Niyo mpamvu rubanda ubwayo ikwiye guhaguruka ikihagararaho nk’uko bariya baturage bo muri Rubavu babitangiye. Abari hanze namwe mukwiye kwisuganya mugatera ingabo mubitugu abari guhonyorerwa mu Rwanda. Kagame akeneye kubwirwa ururimi yumva kandi muraruzi. Mutsinde ubwoba muhaguruke muharanire uburenganzira bwanyu kuko ntawe utsinda rubanda. Umucunguzi ni Rubanda nta wundi

Umusomyi w’Intabaza

Uwayo Viviane

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to Rwanda: Abanyarwanda bageze igihe cyo kumenya ko bagomba kwirwanaho bakibohoza kandi birashoboka

  1. Ntwali says:

    Ngabo we, erega ntabwo ari abahutu bonyine bakeneye kubohorwa kuko n,ubwo abahutu baboshye bose ukuyemo bariya bateruzi b,ibibindi bya bene karinga buriya no mubatutsi harimo ababoshye n,uko wenda batabizi cyangwa babyirengagiza babibona ngo bucye kabiri bakemera kwirirwa baririmba Kagame ngo ni umucunguzi wabo kandi bazi neza ko ari we watanze bene wabo ho igitambo cyo kigerera ku butegetsi none akaba amagufa y,ababo yarayahinduye ibicuruzwa naho bo bakaba batagira n,aho kurambika umusaya(bamwe)ubwo rero umusanzu wabo nawo urakenewe cyakora nibumva bitabareba bazabyihorere abahutu turihagije turaje turubohoze n,uko nyine baca umugani mu kinyarwanda ngo yica n,uwaritse naho ubundi ntagisigaye!

  2. BYUMVUHORE says:

    NTUREBA NONEHO.
    MBERE YIGIHE SE MWAGIYE MWANDIKA NKIBI MUKAVA MUMATIKU NO GUTANYA ABANYARWANDA?

  3. iseta says:

    Ni byo nibakomeze umurego kugeza batsintsuye iliya ngoma mbiigiye gusiga Urwanda ali amatongo gusa.

  4. ahorukomeye, Hyde says:

    Inkoko niyo ngoma, ejo mu gitondo kurugamba maze amagambo ashire ivuga. Uguhiga ubutwari muratabarana. Mwese abari amerika n’uburayi tumanuke tugende kwitabaro twese hamwe nkabitsamuye maze Murebe ngo imbwa zimisega zirayabangira ingata. Tuzigote ntanumwe uducitse bwabuhungiro bucike burundu ndetse kizabe ikizira kumunyarwanda kuba impunzi kuzageza isi irangiye, dutangire amateka yacu, tuyandike yose ntamunyamahanga utuvangiye ukundi. Urwanda n’urwabene kanyarwanda ntabwo ari urwabanyamahanga. Nitwebwe ubwacu tugomba kwibohora no kwibohoza ntabwo ari abanyamahanga bazabidukorera, ni wowe ubwawe urwana kubuzima bwawe ntabwo hari undi wundi wo kugukiza akaga. Buri wese afite icyo gutanga mukwibohora, dutangira aka kanya kwitanga kurugamba birihutirwa cyane, ndabwira mwebwe mwese banyarwanda muri mugisilikare cya amerika mugomba kubohoza igihugu cyanyu gakondo yanyu mbere yuko mukorera abanyamahanga. Mwambarire itabaro twese duhurire kwibanga.

    Mukomere mwese bene kanyarwanda, ntawe utsinda rubanda kirazira.

  5. Ngabo says:

    IGISIRIKARI N’INTWARO NIYO NZIRA YONYINE IZABOHORA UMUHUTU – kuko kuva Arusha kugeza ubu, twabonye uko bene Kalinga baganira.
    Abasore n’inkumi z’Abahutu bamenyeko nta mutabazi uzaturuka hanze, kandi ko kwibohora bizasaba ukwitanga. Abanyarwanda muri hanze mwese muhaguruke mutere FDLR ingabo mubitugu ibone uko itabara abari mu Rwanda.
    Abakomeza kudindiza ukwibohora kwa rubanda haba mu bya gisirikari cyangwa politiki, bafite uruhare runini mu kwicisha rubanda, bagomba gufatwa nk’abagambanyi. Inzira yonyine isigaye ni urusasu, Abahutu amashyaka bagomba kuyafasha hasi, abayakomeza baricisha abantu benshi, kandi nibakomeza bagomba gufatwa nk’abagambanyi ba rubanda mu mateka.

  6. Nadine K says:

    Iyi nkuru iruzuye rwose. Turasaba abanyarwanda bose aho bari hose guhaguruka bagafatanya na rubanda kwikiza iyo ngoma ya Rupiyefu y’agahotoro. Ni biba ngombwa n’umuheto tuzawufata kabisa ariko rubanda ibone uburenganzira bwayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *