AFERWAR-DUTERIMBERE: GUSHIMIRA BYIMAZEYO ISHYIRAHAMWE “SOS RÉFUGIÉS”

2
  • Views 1297
  • Rating 12345

Burya koko umugani ugana akariho, umunyarwanda yarihoreye aca umugani ngo “UMWANZI AGUCIRA AKOBO IMANA IKAGUCIRA AKANZU”. Bwarakeye biraba.

FPR twahunze ikadukurikirana no muri CONGO ubu muri iyi minsi yakajije umurego, yarahiriye kudutsinda mu mashyamba ngo nituticwa n’amasasu tuzicwe n’indwara z’ibyorezo . Imana rero ni igitangaza imigambi yayo si nkiy ‘abana babantu . Natwe yaduciriye AKANZU igamburuza abatwigimba ntibagera kumugambi wabo wo kutwica ngo batumareho.

Twarindiwe mu buntu bwayo n’uyu munsi turacyariho. Ni muri urwo rwego nubundi IMANA yashyize UMUTIMA W’IMPUHWE mu bavandimwe bibumbuye muri SOS Réfugié (abo ni CORWABEL, Les Petites mains asbl, CLIIR, RifDP, SISTEM asbl, INYANGE asbl  na SYNERGIE AFRICAINE)  n’incuti zabo kugirango babe ibikoresho byayo byo gusenya umugambi mubisha wo kutwicisha indwara z’ibyorezo mu mashyamba ya CONGO. Nuko bakora iyo bwabaga batubonera nibura lMITI y’ibanze. Ubu tugiye guhangana na Marariya n’izindi ndwara zari zitumereye nabi.

Presidente wa AFERWAR-DUTERIMBERE hamwe n’umuganga barimo babarura imiti

Presidente wa AFERWAR-DUTERIMBERE hamwe n’umuganga barimo babarura imiti

Bantu bo muri SOS Réfugiés, AFERWAR-DUTERIMBERE ntiyabona uburyo yabashimiramo. Abana n’Ababyeyi tubakomeye amashyi kandi tubahaye IMPUNDU, Muragahaha muronke, Muragahorana mu kigega ibyo kuramiza abashonji, Murakabyara muheke, mbese Muragahorana umugisha w’IMANA ibihe byose.

23

Murakoze murakagwira , Umugisha w’Imana ubane namwe.

MUKARUGOMWA Thacienne

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abari n’abategarugori b’Impunzi z’Abanyarwanda (AFERWAR-DUTERIMBERE)

Source:http://aferwar-duterimbere.org/?p=579

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to AFERWAR-DUTERIMBERE: GUSHIMIRA BYIMAZEYO ISHYIRAHAMWE “SOS RÉFUGIÉS”

  1. Mukomere says:

    Mukomere!

    None se kuva aho FDLR yacitsemo kabiri mumerewe mute ko hari abavuga ko ababarindaga kuva kera,ngo ubu nibo basigaye babasukaho amasasu.
    Ndizerako atari ukuri kuko ariko bimeze byaba biteye agahinda kenshi cyane.
    Imana Ikomeze Ibarinde kandi Ibahe kugira ikizere.
    Twese tugomba kwizera kuko nta kizere ntacyo twazageraho.

  2. Cecile says:

    Mutubwire niba muri amahoro aho muri Congo, turi kubona amakuru Atari meza uyu munsi 9/25/2016. aturuka ikinshasa, Congo.

    mukomere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *