ABANYARWANDA BO MURI CAMEROUN, INDA NINI MUYIME AMAYIRA: HATEGEKIMANA FELICIEN NONEHO NGO YASHINZE UMUTWE W’INGABO ATAVUGA UKO WITWA N’AHO UBARIZWA

1
  • Views 4587
  • Rating 12345

Nyuma y’aho Ijisho rya Rubanda rivumburiye umugabo witwa Hategekimana Felicien uba muri Michigani muri USA wahurudutse akikubita i Yaoundé muri Cameroun aho yakoreshereje inama muri Hotel Fontana agiye kubeshya abanyarwanda bahaba ko ahagarariye FDLR ngo bamuhe imfashano zo kujyanira Abacunguzi (http://intabaza.com/?p=1475), ubu noneho yadukanye amayeri mashya.

Ubu noneho yatangiye kuvuga ko afite umutwe w’ingabo n’ibikoresho bigezweho ziteguye gutera u Rwanda. Ese ibi yabikoreye iki? Kubera ko abanyarwanda bamaze kumutahura, yabonye gukomeza kwiyita umuntu woherejwe na FDLR bitarimo kumuhira kuko yamaze kuvumburwa, ahitamo guhimba ikinyoma gishya cyo kuvuga ko afite ingabo n’ibikoresho ahubwo ko akeneye gufatanya na FDLR. Ese uyu mtwe w’ingabo wa Felicien witwa ngo iki? Ese ubarizwa he? Ese ugizwe na bande? Ese uyu mutwe w’ingabo ni uwa Felicien wenyine cga ni uw’ishyaka ahagarariye ariryo MN-Inkubiri ryahoze ryitwa FDU-Inkubiri?

Hagati aha hari bamwe mu banyarwanda bari muri Cameroun yabashije guca murihumye abasaba kwiyita ko bahagarariye FDLR nohe bagakorana nawe bavuga ko bakoze coalition igizwe n’umutwe w’ingabo za Hategekimana Felicien zifatanije niza FDLR. Uyu Hategekimana Felicien avuga ko ingabo ze ziyobowe n’umu general wahoze mu ngabo z’u Rwanda za kera (Ex-FAR) tutashatse gutangaza amazina ye kuko tugitohoza impamvu Felicien yaba amushyira muri iri tekamutwe rye.

Dore abo bagabo nibo bari kurikoroza muri Yaoundé ngo bahagarirye Urugaga FDLR.

  1. MUGABARIGIRA CYPRIEN alias NGABO LISARA
  2. BIBONIMANA CELSE
  3. NKEJUWIMYE JEREMIE
  4. NZABARINDA VENERAND

Aba bagabo nibo bari kugendana na  Felicien Hategekimana mu mago y’abantu kuko ibyo gukoresha inama basanze batabona uko bihisha Ijisho rya Rubanda! Bahinduye stratégie !

Uyu niwe Mugabarigira Cyprien alias Ngabo Lisala

Uyu niwe Mugabarigira Cyprien alias Ngabo Lisala

Uyu ni Nzabarinda Venerand

Uyu ni Nzabarinda Venerand

Twagerageje guhamagara Hategekimana Felicien ngo tumubaze uko umutwe w’ingabo ze witwa n’aho ubarizwa dusanga numero za telephone yari amaze iminsi akoresha yamaze kuzihindura kuko abo yagiye abeshya bakamuvumbura atagishaka ko bamubaza ibibazo.

Twagerageje guhamagara n’abayobozi b’Urugaga FDLR ngo tubabaze ubu bufatanye n’umutwe w’ingabo za Hategekimana Felicien, batubwira ko bariya bantu bari kwiyita ko bahagarariye FDLR i Yaounde babeshya. Urugaga FDLR ntaho ruhuriye na bariya bagabo bane barimo gukorana na Felicien Hategekimana muri iyo Coalition.

Banyarwanda, banayarwandakazi batuye iYaounde muri Cameroun muramenye ntihagire ubaca mu rihumye ngo ababeshye ko hari aho ahuriye n’Urugaga FDLR ngo abatware ibyanyu. Uwo Hategekimana Felicien n’abo bagabo birirwa bazengurukana mu ngo zanyu ni abatekamutwe. Baragenzwa n’inda nini, inda nini muyime amayira.

Ijisho rya Rubanda rirakomeza kubakurikiranira hafi ibyo uwo mutekamutwe Felicien n’abo batakumutwe bagenzi be bakora umunota kuwundi.

Mu nkuru itaha tubaza twashije kuvugana n’uriya mu General Felicien agenda avuga ko ayoboye ingabo ze kugeza ubu tutazi aho ziba n’uko zitwa. Ese kuki Felicien yaba yahisemo gukoresha amazina y’uyu musirikari wa Ex-FAR usanzwe yubahwa cyane? Ese nyiri ubwite abivugaho iki? Ese bariya bagabo biyise ko bahagariye FDLR bagafatanya na Felicien muri Coalition bataravuga uko yitwa bo bagamije iki? Ibisubizo ni mu nkuru itaha.

Ijisho rya Rubanda

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

10 Responses to ABANYARWANDA BO MURI CAMEROUN, INDA NINI MUYIME AMAYIRA: HATEGEKIMANA FELICIEN NONEHO NGO YASHINZE UMUTWE W’INGABO ATAVUGA UKO WITWA N’AHO UBARIZWA

  1. Kanze says:

    Hategekimana Felicien ni umukozi wa Dr Nkiko Nsengimana, inkotanyi y’amarere
    Genda Rwanda waragendesheje. Uyu Nkiko Nsengimana nawe ubu abarirwa mu banyabwenge b’u rwanda kandi mbona mumtwe nta kintu kirimo
    http://intabaza.com/?p=1539

  2. Karengera says:

    Aba bantu nibabi cyane ni ukubarwanya Ubu uratekereza ababantu nibinjira mubihugu byose na FDLR kugira ngo message yayo izagire aho yumvikana bizagenda bigorana kuko bazajya bagirango ni abo batekamitwe

  3. iseta says:

    Uwampa uburyo mvugana na baliya bagabo bandi,hali uwaba afite fone y’umwe muli bo ngo ayishyire aha?

  4. Donat Gapyisi says:

    Inda y’abahutu iranze irananiranye koko. Ese abantu bazajya baterwa nabo bitere koko? Ubu se amaherezo azaba ayahe? Nakunze kumva muri America abatekamutwe bakunda kuvuga ngo barashinga imitwe izavanaho Inyenzi-Inkotanyi ku butegetsi. Ikintu ntajya mbonera igisubizo ni ukudashaka gufatanya n’abacunguzi bo bashyize inda ku ruhande bakaba bamaze imyaka myinshi barwana n’ingabo za Kalinga.

    Ni iki gituma iyo umuntu avuye muri Afurika yakumva arusha abandi kubona uko urugamba rwagenda? Ese aba bantu bo muri America bajya batekereza ba mpatsibihugu bari kubashuka ngo badindize urugamba cg basimbuze ingabo za rubanda ibikoresho byabo? Nrabwo rubanda izemera iyi mitego ya mpatsibihugu ibonwa n’umwana ukiga kuvuga?

    Ntangajwe no kubona abantu bavuga ko bamwe muri aba bagabo ari ba Ex-FAR. Ni iki gituma batakwisunga abacunguzi aho kwemera kuba bihehe? Nibareke gukurikirana akaryoshye munsi y’ishyiga batazavaho bahakura inda y’akabati. Kwimenyereza kurya bike by’ineza nk’abacunguzi mbona ari yo nzira twagombye gukurikiza.

    Ntabwo rirarenga nkuko uwambanjirije yabivuze. Ni mwitandukanye n’ibirura mu sange izindi ntama ziyobowe n’umwuka wera. Umuvunguzi ni rubanda kandi Imana ikunda abana bayo.

  5. Selemiya says:

    Felecien Hategekimana ashobora kuzahura ningorane, mugire inama iyo Passport afite agenderaho ashobora kuzayamburwa nzi beshi bazambuwe kutubazo duto cyane. Yibaze rero muri amerika abambuwe ibyangombwa uko bameze, birutwa no gupfa ukava kwisi. Ikindi kandi ntibyamworohera naho Cameroun ari kuko yabonetsweho nubugambanyi, kubeshya, ubuteka-mutwe, n’ubujura. Mwebwe impunzi muri afrika mutandukanye cyane nabagiye mu mahanga kuko mwebwe mukomeye kumuco kamere nyarwanda ariko abandi ni Oya. Ntibishoboka. Mwirinde Abagambanyi, abateka-mitwe mitwe bose, mwibuke ko muri Rubanda ntakubavogera narimwe kuri uwo ariwe wese.

  6. Telly, b. says:

    Rugara Felecien Hategekimana ntimumurenganye kuko iyo umuntu abaye mubuhungiro imyaka mwishe arwara Trauma. Buriya uyu mugabo yafashwe na Trauma nukumuvuza abantu mumwegereye kandi mumegendere kure buriya yakora ibara. Nimutega amatwi Radio itahuka kumagambo meshi uyu mugabo yahavugiye mugihe cyashize yahoraga asubira mu magambo amwe ati
    “kagame ni uku mubwira imvugo Yumva tukareka amagambo ariko tukabohora abanyarwanda akaga bashyizwemo na kagame nagatsiko ke” . Ubwo rero murutwa ko atacyihanganye ukundi byarenze inkombe kuri Rugara Felecien Hategekimana. Naho amafranga yo niwe uyafite kuko aba iyo amadollar aturuka ntihagire uwo yaka imfashanyo, ahubwo babafashe uwo muherwe.

  7. Uwayo Vivien says:

    Uriya Venerand ni EX-FAR ndetse na Lisala ni Ex-FAR, none se nshuti murananirwa gusanga bagenzi banyu ku itabaro ahubwo mukirirwa muteka imitwe i Yaounde murumva rubanda itazabibaza? Oya musigeho mureke kwiha Rubanda. harya ubwo ni ka bierre (33) murimo kwitukaho inyuma ya Felicien ngo ni uko avuye Michigan muri Ameria? Inda ntijya ihaga bavandimwe mwihemuzwa n’inda rwose ngo mute icyubahiro mwari mufite ejo felicien aziyuririra indege yigire kurya umwanda aho mutamubona ariko musagira mumwarira i Yaounde. Nta rirarenga mwitandukanye ‘uwo mujura hakiri kare

  8. Kamanyora says:

    Hahahahaha, ariko aba batekamutwe bo ibyo aho ni bizima?Koko? na Venerand ajya muri ibi? Murakoze ryose Ijisho rya Rubanda kudutangariza izi nkozi z’ibibi
    Uyu Venerand namufataga nk’umuntu w’umugabo none ndumiwe kabisa

    • Joëlle mugisha says:

      Sinkunda kwandika aliko iyinkuru irambabaje,Ferecien namufataga numuntu,muzima nonenaho ageze ateka imitwe,yaounde narahabaye,ntabwo wapfa kubarya utwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *