INYAMASWA UHIGA IKUBWIYE NGO NKWEREKE UMURAHO UMFATE VUBA WAYISUBIZA IKI ?

1
  • Views 2552
  • Rating 12345

Nyuma y’uko uwitwa Dogiteri Rudasingwa Tewogeni atangarije ko yitandukanyije n’ishaka RNC agashinga iyi yitwa NRNC (New RNC), yakurikijeho gutangaza ko habayeho ihonyabwoko ry’abahutu mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Yatangaje amazina yababa bararikoze anariko arega FPR ya Kagame kandi nawe yigeze kubera umuyobozi.
Nyuma yo gutangaza ririya honyabwoko, abantu benshi batanze ibitekerezo byabo ntaribusibiremo aha.

Ni uburenganzira kubona uko umuntu abona ibintu adahuje n’undi ariko nanone bose bahurira ku “Kubona ibintu”. Bivuze ko nibura bagombye kugira ikintu bahuriraho cyaba cy’ukuri(positif) cyangwa se atari ukuri (négatif) atari 100%. Icyatangaje rero ni uko njye nabonye abenshi barikomye Dogiteri Rudasingwa Tewogeni, ari abavuze ko ari abahanga mu kwandika, mu bushakashatsi n’ibindi.
Sinzinduwe no kujora abatabona ibintu kimwe nanjye ahubwo ndagira ngo ngire icyo mvuga ku byo Dogiteri yatangarije Abanyarwanda. Ibintu Dr Rudasingwa yatangarije abanyarwanda njye nasanze bifite ireme rikomeye kandi rifitiye umuryango nyarwanda akamaro, byaba mu kuzisana cyangwa kwiyunga, mu mibanire ya buri munsi, kandi bigaha abanyamategeko uburyo bafatanya n’abacitse icumu ry’ihonyahutu kugira ngo FPR n’abo Dogiteri yavuze bashikirizwa inkiko.
Nk’uko nabivuze bamwe siko babyakiye ahubwo bagiye babiha inyito zitandukanye, babaza Dogiteri ibibazo, abandi bafite ikibazo ku gihe abivugiye. Nibyo si Dogiteri ubivuze bwa mbere cyangwa bwa nyuma kuko burya nta gihe ntarengwa cyo kuvuga ikintu nko kukivuga mu gihe cyaco gikwiye. Baba abantu batandukanye barabivuze, abagenza cyaha bahawe kubikoraho ba LONI (ONU) basohoye mapping report, abacamanza nka Jean Louis Brugière na Andreu Melles.. basohoye amazi n’impapuro zo guharika ababigizemo uruhare. Ngasanga rero aha twakwibaza ahubwo impavu abavugwa badakurikiranwa aho kugira ngo dutere Rudasingwa amabuye. Byaba amareshyamugeni, byaba ibyo ntazi bindi njye ibyo simbireba.
Rudasingwa nk’umuntu wabaye muri FPR akayibera umunyamabanga mukuru, kuva atangaje ibi numvaga aho kugira ngo twirirwe tujora ibyo yanditse ahubwo twagashatse abanyamategeko bagashikiriza ikirego urukiko kuko noneho ibimenyetso bihari. Niba Rudasingwa atunga agatoki FPR yabereye umuyobozi ndumva aduha umuraho kuko nawe yayihozemo. Bityo ngasanga twarenga amarangamutima yacu ahubwo hakaba hajaho na Comité yo gushaka abo banyamategeko nk’uko Dogiteri Nkusi nabonye yaratangiye umushinga wo kugira urubuga abantu bazaja batangiraho ababo FPR yishe.
Bitabaye ibyo tukirirwa tuvuga ko ashaka abayoboke cyangwa ko yifitiyemo inyungu, ntaho byaba bitaniye no gukorera uwaduhekuye. Ese gukorera umwanzi bivuga ku murasira gusa cyangwa kumufasha mu buryo runaka? Rekada! Ahubwo gukora icyaha amahirwe cyangwa agahenge cyose umwanzi ubizi cyangwa utabizi, ubishatse cyangwa utabishatse, umwanzi abyungukiramo kuko akoramo ibye neza. Ese kuki kugeza n’ubu nta muhutu ndumva urakoresha ikiganiro mbwirwaruhame avuga ihonyahutu ryabaye?

Nibyo abahutu babanje kugirwa ibicibwa, aho wajaga muri HCR usaba ubuhungiro bakakubaza ngo mbe wishe abatutsi bangahe? None iyo umwe mubari baratumye tuba ibicibwa bigezenyuma ati abantu bararenganye n’ubwo nabigizemo uruhare, reka ndebe ko bagarukana agateka kabo. None tubimuterereye amabuye! Simburanira Dogiteri Rudasingwa ariko ndavuga ukuri yakoresheje mu mvugo abahutu bahunze ubutegetsei bwa Kagame badatinyuka kuvuga.

Ni abahutu bangahe bavugaga ko aho bene wabo bahungiye bazabasangayo bakabica? Kuki batigeze bakoresha ibyo biganiro bati dore uko twateguye kwica bene wacu? None Rudasingwa ahiritse ikibuye aho kugira ngo dukurikire ikivumbutse ari cyo twaridushaka, turahindukiye ngo kuki utumye tukibona? Ntekereza ko ibyo Rudasingwa avuga ntacyo bitwaye kandi ko hari aho twabikoresha bibaye ngombwa. Ibi kuba mbivuze ntibivuga ko Rudasingwa adafite ibyo anengwa cyangwa yabazwa mu mahano yabaye i Rwanda. Ese ibyo Rubizibiza yavuze mwibwira ko ntacyo byamaze?
Muri make rero nkaba nisabira ababishobora gushaka abanyamategeko badufasha kugeze imberere y’inkiko abo bose bavuzwe ndetse n’abataravugwa kandi bizwi ko bakoze amahano. Umutwe w’iyi nyandiko rero ntekereza ko buri wese yatanga igisubizo.
Mugarukira Macika Jean

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to INYAMASWA UHIGA IKUBWIYE NGO NKWEREKE UMURAHO UMFATE VUBA WAYISUBIZA IKI ?

  1. Ntwali says:

    Ku bwanjye Rudasingwa namugira intwari ya 3 mu batutsi bagerageje kwitangira ubumwe bw,abanyarwanda nyuma ya Rudahigwa wishwe na benewabo azira guca ubuhake na Rwigema wazize ko atari ashyigikiye gahunda yo gutsemba abahutu. Abari kumunenga nabita abanzi b,ubumwe n,ubwiyunge by,abanyarwanda icyo batabona buriya ni uko ubuzima bwe yabushyize under risk ku bwo kuvuga biriya. Icyo mutazi ni uko buriya na Kayumba amubonye urwaho yamwiyicira,ariko n,ubwo yapfa none yaba asigiye umurage mwiza abana be n,abanyarwanda muri rusange.

  2. kakire says:

    Iki ingenzi so ukumenya icyo rudasingwa agamije ahubwo ibyo avuze twabyifashisha dute mu rugendo turimo, naho ibyo agamije hari ubwo eamutera ibuye kdi ari umuvandimwe,ni chance tutagomba kwitesha tukayibyaza umusaruro

  3. Tamarac, Fat. says:

    Hano ndabonamo intwari z’urwanda, mukomerezaho. Dr. Theogene Rudasingwa yatanze itariki tuzahuriraho muri Washington, DC kubyerekeye Genocide yakorewe abahutu kuva talki 9/12/ 2016 kugera talki 11/12/2016.
    Tuzabyitabire turi beshi ariko hagomba ubushishozi.
    Genocide yakorewe Abahutu guhera 1990 kugera uyu munsi 2016 igikomeje kuko banyiri kuyitegura no ku yishyira mubikorwa bashyigikiwe mu kurimbura umuryango nyarwanda tugashiraho kwisi. Muze Duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu bwo kubaho kuko niho hahandi uzicwa.

    ariko jyewe ikimbabaje cyane mwabantu mwe niyinkuru ya Leopard Munyakazi iri kuri igihe.com wabaga muri Maryland, USA yigishaga muri College aho muri Maryland nyine, bakamuhimbira ibyaha kugeza bamutesheje umutwe kugeza naho bamugejeje mu rwanda, ibi birambabaje cyane. Ndabamenyesha ko Maryland iri muri State zambere zo muri amerika zicumbikiye abanyarwanda beshi, ariko uyu mugabo niwe barobanuyemo kuberako bagize ishyali ryuko ari umugabo wifashije wari ufite ibikorwa byo kwifasha ntabe umusabirizi wo muri amerika, nyamara abanyarwanda bahari batunzwe no guheha amabyi yabazungu ntakibazo bafite cg abanyamerika babafiteho ahubwo ikibazo ni kuri Leopard Munyakazi wigishaga muri College.
    Ndizerako abahutu mwese mukuramo isomo kuri amerika na FPR-inkotanyi mu migambi yabo mibisha yo kurimbura abahutu.
    Abatutsi bari muri amerika hafi ya bose baratumaze, baratunganiwe muri amerika kandi hafi yabo ni abicanyi bishe imbaga yabantu, batunzwe no kuroga, kwica, kubeshya, bakora nubugome bwose bubaho, bashyigikiwe na amerika muriyo migambi mibisha yabo yo kuturimbura tugashiraho kwisi.

  4. Ndorimana says:

    Kuri bamwe muli twe barebera hanze ivuka n’ikura rya RNC, tubona ko inkingi yaryo ali Dr Rudasingwa waribereye Umuhuzabikorwa waryo kuva likivuka. Niwe warishakiye abayoboke. Niwe weretse amahanga umurongo ilyo huriro cyangwa se ishyaka rigenderaho. Niwe wambere mu batutsi tuzi ba nyuma ya 1994 werekanye ko u Rwanda rwagomye kuba urw’abatutsi,abahutu n’abatwa.
    Kuriya kwitandukanya n’igice kindi twakwita RNC-Nyamwasa akanashyira ahagaragara amazina ya bamwe mu bikomerezwa bya FPR byateguye kandi kandi bikanashyirisha mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe abahutu birerekana ko akomeje umuryongo wo kungwa amoko nyarwanda biciye mu butabera no kubwizanya ukuri.
    Ndibaza ukuntu Nyamwasa ubwe azategeka liliya huriro kandi ahora yihishe agakubitiraho no kuba ibiganza bye bijejeta amaraso y’inzirakarengane!
    Kubyereye kuba nta muhutu kugeza ubu wari watinyuka kuvuga kumugaragaro ko habayeho genocide yakorewe abahutu, ndagirango muze kureba ku IGIHE.COM inkuru y’umuhutu witwa Leopold Munyakazi wabaga muri Amerika akaba yoherejwe i Kigali ngo azira ko yaba yarigeze gutanga conference muli icyo gihugu akaza kuvugamo ko mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda haguyemo abantu b’amoko yose arutuye!

  5. Zilikana J says:

    Mugarukira, urakoze gutanga iki gitekerezo. Nkuko wabivuze buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga uko yumva cyangwa abona ibintu. Mu by’ukuri ntabwo abantu bagombye kugaya Bwana Rudasingwa; biriya yazuze harimo ubutwari. Kuba abivuze akerewe sicyo kibazo. Ntabwo muzi ko ingirwa abanyapolitiki b’abahutu batigera bavuga jenoside yakorewe abahutu ariko bakirirwa babyina jenoside ngo yakorewe abatutsi. Aho kugaya Rudasingwa bagombye kugaya abo ba nyapolitiki b’inda nini batareba kure.

    Ubundi rero icyo twari dukwiye kwibaza ni ukuntu twakoresha biriya Rudasigwa yatangaje mu nyungu zacu. Arega niko politiki ikorwa. Niba Rudasingwa yidhakira abayoboke, nta kibi mbibonamo, niba ashaka inyungu za politiki nta kibi kuko niwo mwuga yiyemeje. Ikitumvikana ahubwo ni abavuga ko baharanira kubohoza abanyarwanda babona icyuho cyo kubikora bagashaka za excuses zituma badakora. Muri politiki nta rukundo rubamo, igishakwa n’inyungu. Ese koko abahutu bazi gushaka inyungu zabo cyangwa bazi gusa gukoreshwa.

    Nk’ubu twagombye kuba dufite itsinda rishyira hamwe strategies y’ibyakorwa kugira ngo tubashe kubyutsa ibyo Loni n’ibihugu byacuze umugambi wo kutumarira kw’icumu banzinzitse.

    Aho kubyina jenoside y’abatutsi, twari tugomba kumvikanisha ko jenoside nyayo ari iyakorewe abahutu kuko yo yateguwe. Rudasingwa akaba ari mu bayiteguye kandi akaba abyiyemerera nta gahato ashyizweho. N’aho jenoside y’abatutsi muzi mwese ko urukiko rwa Arusha rwashyiriweho kuyemeza rwabuze ibimenyetso byerekana ko yateguwe. Jenoside yateguwe n’iyo kumara abahutu ahubwo babihindura iy’abatutsi kugira ngo bagere ku mugambi wabo wo gufata igihugu no kwiharira ubutegetsi. Tugeze mw’ikorosi tugomba kwitwaramo neza kandi tugashaka inyungu zacu.

    Biriya Bwana Rudasigwa yavuze byagombye kutugirira akamaro mu rugzmba turimo rwo kubohoza igihugu. Kumwamagana bwaba ar’ubuswa muri politiki mu gihe bamwe birirwa bomoma inyuma y’abazi ibya jenoside yakorewe abahutu ariko bagahitamo kuruca bakarumira ngo batiteranya na Fpr.

    Ku bwanjye ndabona Bwana Rudasingwa arushije benshi ubugabo…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *