Impunzi z’abanyarwanda zituye i Yaoundé muri Cameroun zamaganye Felicien Hategekimana wari wazanwe no kuzicamo ibice avuye muri USA ataha ikitaraganya

1
  • Views 2929
  • Rating 12345

Nkuko Ijisho rya Rubanda ryari ryabasezeranije ko rizakurikirana ibikorwa bya Hategekimana Felicien utuye muri Michigan, muri America wari wagiye muri Cameroun n’ubu rikomeje akazi ryiyemeje.

Uyu mugabo Felicien ubarizwa mu ishyaka ryitwa MN-Inkubiri rigizwe n’abiyomoye kuri FDU-Inkingi  yahagurutse muri USA arakumanukira no muri Cameroun aho  yageze yiyita umuntu uje gushaka imfashanyo z’Urugaga FDLR (http://intabaza.com/?p=1475).  Inama yayikoreshereje muri Hotel Fontana. Ibi bimaze kuvumburwa yadukanye ikindi kinyoma cyo  kubeshya abanyarwanda batuye Cameroun ko afite ingabo n’ibikoresho  noneho ko ashaka ubufatanye na FDLR ari nabwo yahimbye ikipe y’abiyita ko bahagarariye FDLR kandi mu by’ukuri nta muntu n’umwe wari wohereje n’Urugaga FDLR (http://intabaza.com/?p=1516).

Abanyarwanda batuye i Yaoundé muri Cameroun babashije kwamagana uyu Hategekimana Felicien bo bafata nk’aho yari yaje kubacamo ibice. Bakimara kumwamagana yatashye ikitaraganya kandi kuburyo butunguranye  kuko muri gahunda ye yagombaga kuhamara ukwezi none yahamaze icyumweru kimwe gusa.

Mu nama y’impunzi z’abanyarwanda zituye i Yaoundé muri Cameroun yabaye kucyumweru tariki 25 Nzeli 2016 mu rwego rwo kwiga ibibazo bahura nabyo, abanyarwanda babiri aribo  Dushimirimana Clement na Munyampungurwa Emmanuel bari baravuzweho gukorana na Hategimana Felicien bavuze ko nta hantu na hamwe bahuriye na Felicien n’ibibazo byamugenzaga.

Ubushakashatsi bwimbitse koko bwerekanye ko aba bagabo Dushimirimana Clement na Munyampungurwa Emmanuel koko ko ntaho bari bahuriye na Hatagekimana Felicien nibyamugenzaga. Aha Ijisho rya Rubanda ririsegura kuri aba bavandimwe.

Abandi banyarwanda bagiye bavugwa mu bikorwa bya Hategekimana Felicien nabo bagiye basobanurira bagenzi babo uburyo batumiwe muri ibyo bintu bya Felicien gutyo impunzi z’abanyarwanda bari i Yaounde ziyemeza gukomeza gusenyera umugozi umwe kandi zigaterana inkunga muri byose zinirinda uwazicamo ibice. Ijisho rya Rubanda rirasaba umuntu wese uzumva hari umutekamutwe wiyitirira Urugaga FDLR agamije gucyuza abanyarwanda utwabo ko agomba kumushyira ahagaragara gutyo akamaganwa.

Ijisho rya Rubanda rirashimira abanyarwanda batuye i Yaounde muri Cameroun rinabasaba gukomeza kuba intangarugero mu gukumira icyabacamo ibice cyose. Ijisho rya Rubanda kandi ririsegura byimazeyo kuri Dushimirimana Clement na mugenzi we Munyampungurwa Emmanuel kuba ryarabitiranije n’abafatanyabikorwa ba Hategekimana Felicien. Rirashimira kandi abandi banyarwanda bose baba baragize aho bahurira n’ibikorwa bya Felicien kuba barabyitwayemo kigabo basobanurira bagenzi babo uko babitumiwemo.  L’Union fait la force kandi na none abishyize hamwe Imana irabasanga.

Ijisho rya Rubanda

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

13 Responses to Impunzi z’abanyarwanda zituye i Yaoundé muri Cameroun zamaganye Felicien Hategekimana wari wazanwe no kuzicamo ibice avuye muri USA ataha ikitaraganya

  1. Kanze says:

    Hategekimana Felicien ni umukozi wa Dr Nkiko Nsengimana, inkotanyi y’amarere
    Genda Rwanda waragendesheje. Uyu Nkiko Nsengimana nawe ubu abarirwa mu banyabwenge b’u rwanda kandi mbona mumtwe nta kintu kirimo
    http://intabaza.com/?p=1539

  2. Epimache, Remy says:

    Uyu mugabo Felecien Hategekimana agira amahirwe cyane kuko iyo bamushyikiriza Ambassade ya USA muri Cameroun yari gukanirwa urumukwiye ako kanya kuko yari guhita yamburwa ibyangombwa byose yahawe na amerika kandi agafungwa ubuzima bwe bwose. Icyaha cya Terrorism cyari ku muhama, crime byose byari kumwandikwaho ubundi akazapfa ahebeba nk’ihene.
    Gukoresha Passport ya Amerika mu ndonke zawe zububeshyi ubeshya rubanda byarikumuviramo umuvumo mubi cyane. Nundi muntu nkuyu mwabona mujye mumushyikiriza Ambassade yigihugu aturutsemo asobanure ibimugenza nibyo agamije maze Murebe ngo inkozi zibibi zabanyarwanda zitunzwe no guteka imitwe uko zumirwa. Abanyarwanda beshi bihaye gukora nka Felecien Hategekimana tuzabashyira kumugaragaro bose Rubanda ibamenye.

    • Nzabandora says:

      Mwabaye umwe lyali iyo muryanira ku mpumbyi n’ibindi mukagambanirana kubera ukwikubira n’ibindi! Ahubwo muzikoraho nka kagahu nkunguzi kikururira ikara. Mwabaye urubuga ruvugira …

  3. Ndorimana says:

    Ndumiwe! Uyu muntu muvuga ni Felisiani twajyaga twumva kuri Radio Itahuka wajyaga atanga ibitekerezo byiza cyangwa se muramubeshyera? Sinari nzi ko ururimi rutandukanye na nyirarwo bigeze hariya!

  4. Truth says:

    Ese kuki Felicien Hategekimana n’ukuntu akunda kuvuga kuri Radio Itahuka yahisemo guceceka ntanyomoze ibi bimuvugwaho nibura ngo arebe ibyo abeshya abantu?

  5. Mukamazera says:

    Abakomeza kudindiza ukwibohora kw’abanyarwanda haba mu bya gisirikari cyangwa politiki, bafite uruhare runini mu kwicisha rubanda, bagomba gufatwa nk’abagambanyi. Uyu Hategekimana Felicien nawe akwiye kwisuzuma akareba niba atari mubakomeza kudindiza urugamba. Ikinyoma ni kibi cyane kuko kirasenya nticyubaka.
    Twemere twese ko Urugaga FDLR rukeneye imfashanyo n’abandi basirikari bo kubatera inkunga ariko ntabwo abatekamutwe bose nka Felicien bagomba kuririra kuri icyo kibazo ngo bajye gushaka udufaranga two gutunga ingo zabo. Ese ko azi aho abayobozi b’Urugaga baba kandi ko avugana nabo, yabujijwe n’iki kubasaba ngo bamutume kubashakira imfashanyo niba aribyo yifuzaga gukora koko? Ese izi ntabwo ari za mpuhwe ziruta iza nyina w’Umwana?
    IGISIRIKARI N’INTWARO NIYO NZIRA YONYINE IZABOHORA UMUNYARWANDA ARIKO NI UKWITONDERA ABARIRIMBA IGISIRIKARI KUMUNWA GUSA. Ese haba hari uwaba yamenye uko Ingabo za Felesiyani zitwa n’aho zibarizwa?

  6. Muhorarinda says:

    Ibi byabaye kuri Hategekimana Felicien bikwiye kubera isoma abandi batekamutwe nka Felicien bose. Uretse ko yagize amahirwe akikura hakiri kare naho ubundi twari twiyemeje kumushikiriza Ambassade ya USA muri Cameroun ikamenya ko icumbikiye abatekamutwe. Uruzi byibura iyo aza akaducengezamo amatwara ya MN-Inkubiri abereye umwe mu bayobozi? None se niba MN-Inkubiri ntacyizere ayifitiye arayimaramo iki? Biragaragara ko nawe ubwe yemera ko Urugaga FDLR rufitiwe icyizere, buriya abuzwa n’iki kurwegera ngo arubere umuyoboke? Ese ubu uyu ntawamushyira mubakomeza gutinza urugamba rwo kwibohora?
    Gusa Imana ishimwe twamutahuye kare kandi Imana iradufasha ntiyaducumuza kuko abantu nk’aba bashobora gucumuza rubanda.
    Twizeye ko nkuko akunze kumvikana kuri Radio Itahuka azatangariza abamuzi impamvu yakoze ibintu bigayitse nk’ibi

  7. Makasi says:

    Numvise ko abo bantu biyita Ijisho ryarubanda i Yaoundé batazwi bakora nka tracte nawe se kuki bandika ntibashyireho amazina yabo urumva ibyo bandika bifite ukuri?Nibatubwira abagize iryo jisho rya Rubanda tubamenye naho ibindi ni ugusebanya.

    • Kazoviyo Aimable says:

      Bwana Hategekimana Felicien nubwo wiyise Makasi bwose ariko ndizera ko Ijisho rya Rubanda urizi neza nubwo wigiza nkana. Igihe wakoreshaga inama muri Hotel Fontana wari kumwe naryo ni nayo mpmavu ibinyoma byawe byagutanze kugera hanze. None niba batabaho ko wagiye shishi itabona wakanzwe n’iki?
      Ese wajyaga kwiyita ko uje gushaka imfashanyo za FDLR n’abasirikari uyijyanira yari yagutumye? Ese ko uba mu Inkubiri kuki atariyo waje gushakira imfashanyo?
      Iminsi y’igisambo iba ibaze ubwo wari usanzwe urisha kiriya kinyoma ariko Ijisho rya Rubanda ryaragutahuye.
      Gira amahoro

    • Filipo says:

      Makasi we, cyangwa mvuge Felicien Hategekimana, urigutera urwenya! Wafashwe, rubanda irakubona, none bibaye amakuru, ngo urashaka amazina, y’abandika? Izo icyo “Rubanda” bivuga?

      Nibaza abantu bibisambo nkawe muryama ute mukora nk’ibyo ukora? Ibyo abahutu twanyuzemo, ibya abantu nkamwe nibyo bibi kurusha n’ubwicanyi bwa Kagame

  8. Uwayo says:

    Ariko uyu mugabo kuko yibasiye abantu basanzwe bazwi neza muri iriya Communaute aho ntiyaba yari agamije kubanduza?Mwagize neza cyane kuba mwabaye abagabo mukamwamagana rwose. Wasanga iyi ngeso ariyo yari imutunze nakure amaboko mumufuka akore nk’abandi

  9. Kansime says:

    Turasaba umunyamakuru Serge Ndayizeye ukunze guha uyu mujura Felicien ijambo kuri Radio Itahuka ko yakongera akamuduhera ijambo kandi akamubaza kurio ubu bujura avugwaho ko yari agiye gukorera muri Cameroun yiyita intumwa y’Urugaga FDLR atanabereye umuyoboke

  10. Urwamenyo says:

    Hahahaha, Hategekimana Felicien nizere ko ahakuye isomo kandi abere n’ibindi bisambo byose byagiye byitwaza izina ry’urugaga bigasahura rubanda. Ibyaribyo byose buriya uyu Hategekimana Felicien ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze ariko nyine nkuko bisanzwe iminsi y’igisambo ihimwa n’umunsi umwe gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *