BIRATANGAJE KANDI BITEYE AGAHINDA:NKIKO NSENGIMANA ARIMO KURESHYA FPR NGO YIRENZE VICTOIRE INGABIRE

1
  • Views 2736
  • Rating 12345

Ubushize twabonye uburyo Nkiko arimo gushimashima Rudasingwa ngo yongere aze ajye amukorera politiki yamunaniye; Ubu noneho arakomeje ageze aho kureshya FPR ayitangariza ko Victoire Ingabire presida wa FDU INKINGI uri mu kiziriko cya FPR nyine, ari FDLR nsa nsa kugira ngo iyo FPR imwirenze vuba na bwangu nkuko mwabikurikira kuli iyi link:http://www.therwandan.com/ki/dr-nkiko-nsengimana-aremeza-ko-fdlr-ari-ingabo-zishyaka-fdu-inkingi/
Muribuka ko uyu Nkiko abarirwa mu bagabo bari bakuriye ishyaka rya FDU-Inkingi mbere yuko ricikamo kabiri. Victoire Ingabire presida w’iryo shyaka yaje kujya mu Rwanda gukina politiki ari abo bagabo bamwohereje. Icyo gihe Nkiko yasigaye ariwe muhuzabikorwa wa FDU, Victoire amwizera bikomeye, ntakamenye ko uyu Rwica ruhoze yamushyize kuri lisiti y’abo FPR yita abateroristes. Ubu rero Nkiko arabitugaragarije, niwe wamutanze ngo abohwe.

NKIKO NSENGIMANA MU NTUMBERO YO GUSHAKIRA INTIMIRWA (CNRD-UBWIYUNGE) ABAYOBOKE

Ukurikiye neza ibigambo uyu Nkiko aroha avuga byerekana politiki ye y’urwango, ari muri ba bandi bahagurukiye gusenya FDLR aribo bagaragu ba Mpatsibihugu: Twagiramungu Faustini, Irategeka Wilson n’abasirikare bamwe batazatinda kubona ko bibeshye.

Iyi nvugo ya Nkiko yitwa MRND/CDR ni urwitwazo rwo gukora amafuti batumwe n’abazungu bityo babone imyanya y’ubugwari. MRND ryari ishyaka rukumbi abantu bose barimo (ababishaka n’abatabishaka). Iyo CDR yaje kuza mu ruhando rw’amashyaka intambara ya FPR yaratangiye. Iyi mvugo MRND/CDR ni inkotanyi zayadukanye ngo zishaka gushinja umuntu wese uvuga ko FPR ari abataye ubwami bagarutse gusubizaho ubwami.

Aha nibutse ko Twagiramungu nawe yashakaga ko MDR igendera ku mahame ya FPR noneho abamunaniye akabita MRND/CDR. Ikindi kandi, abatabizi bamenye ko Nkiko yari mu bantu bari bameze neza mu gihe cy’iyo MRND. Yakoreraga ikigo CENTRE-IWACU cyari ONG yego, ariko birazwi ko nta muntu wayoboraga ikigo icyaricyo cyose Guverinema ya Habyarimana itabihaye umugisha. Nareke rero kwihishahisha nkaho atari ku ibere mu Rwanda rwicyo gihe, mu gihe abenshi twariho twicira isazi ku jisho…

Nkiko arashima cyane abitandukanije na FDLR akavuga ko FDU ari akana ka FDLR. Mbibutse ko Nkiko yashwanye na FDU kubera ko amategeko y’ishyaka atamwemereraga uburenganzira bwo kongera kwiyamamariza kuyobora ishyaka. Arabizi neza ko FDLR ari yo FPR yita umwamzi wa mbere wayo. Bivuga ko ibi birego Nkiko arega FDU ntaho bitaniye na bya bindi abashinjabinyoma ba gacaca zo mu Rwanda barega abahutu bose.

Icyo ashaka rero ni uguha inzira ngufi FPR yo kuniga uriya mubyeyi. Biranumvikana ko Nkiko ari umuyoboke ukomeye wa CNRD-BWIYUNGE arizo Ntimirwa za Twagiramungu, akaba rero arimo gucengeza urwangano mu banyarwanda ngo bange iyo FDLR bakurikire abo bagaragu Amerika yashyizeho bo kurangiza wa mugambi mubisha: Kuvana icyo bise Hutisme mu karere kose; Iyi hutisme bahimbye ikaba ari nka bya bindi FPR yita ideologie genocidaire badasobanura.

Ikigaragara ariko nuko izo mvugo z’amanyanga zigusha ku kintu kimwe: Kurimbura abahutu banze gupfukamira abakoloni (FPR-MPATSIBIHUGU). Aha ndagira ngo abasomyi bamenye ko ishyaka rya kabiri rya politiki ryigaragaje ko rikorera umutwe w’abazungu bagiye kutumara (nyuma ya CNRD-UBWIYUNDGE), ari iryo rya NKiko Nsengimana ryitwa INKUBIRI. Felisiani Hategekimana, umuyoboke wa Nkiko mu Nkubiri aherutse muri Cameroun : http://intabaza.com/?p=1516. Nta kindi cyari cyamujyanye, yariho ashakira CNRD abayoboke n’amafaranga. N’iki kikaba ari ikimenyetso cy’uko Inkubiri ari ingabo za Twagiramungu. Irindi shyaka riri kumwe na CNRD rero ni irya Rukokoma wagiye kuzambaguza FDLR nubwo yihishahisha yibwira ko ibye bitazwi.

Niba abantu bakomeje kugambanira abaturage gutya, ntabwo dukwiye kubumva ngo duceceke, badakomeza kwicinya icyara ngo bazi umukino wo hejuru. Nitubamagane igitondo n’amanywa, nibanatumarisha, ntihazabura abasigara bakazakomeza guhererekanya amateka . Ubu bubisha bw’abantu bashaka kurya bicaye hejuru y’imirambo amamiliyoni bugomba kuvugwa mu ijwi riranguruye, kugira ngo abazaba bakiriho bizababere intango yo kubaho nk’abandi bantu bariho mu mahoro n’ubwo baba batandukanye mu mitekerereze, mu ma clans yabo, no mu turere.

POLITIKI ISHINGIYE KU MUJINYA, INZANGANO, UBUSAMBO NTACYO IZAGERAHO.

Nkiko nasubize inyuma arebe uko abantu bamwe babaga mu ishyaka MDR muri za 1990’s bakoresheje inzangano, uburyo bisenyeye ishyaka ngo barimo kurwana n’abakiga batari banafite icyo batwaye iryo shyaka abantu benshi bakundaga. Twagiramungu yafashe injiji azishyira mu kigare ngo bakurikire inkotanyi barwanye abantu bose muri MDR badakunda amatwara ya FPR.

Intambara simusiga FPR yarimo ishora hirya himo mu gihugu, niyo Twagiramungu n’amashumi ye nka ba NKiko bariya bogezaga. Nubu rero mubareke bahinde inyuma y’igikoresho cy’abanyamerika cyitwa CNRD-Ubwiyunge. Nkiko amenye ko kwicisha Victoire Ingabire ngo iyo CNRD ibone kwamamara, ntacyo bizamumarira. Nkiko yashinje abahutu ngo ba Guverinema y’abatabazi ngo babice babarangize, ariko biragaragara ko nta mahoro byamuhaye. Araribwaribwa kuko kwicisha abantu nta mahoro bishobora gutanga.

Niyumve ko na Victoire Ingabire niyicwa, ni hahandi azakomeza aribwaribwe mu mutima no muri roho. Mbwire Nkiko ko ikimurya suko MRND/CDR byabayeho, ikimurya ni roho ye isa nabi yuzuye urwangano. Inama namugira ni UKWIHANA akavana urwango mu mutima we. We n’abo bahuje kwangana kariya kageni bazajye hamwe bavane ubwo burozi mu mitima yabo, bumve ko MRND /CDR atari byo bibi nyakuri byateje Tragedie mu gihugu ahubwo ari imitima y’abantu benshi bari bafite urwango mu mitima yabo harimo NKIKO n’abandi nka we.

Abo bantu nka Nkiko, muri MRND/CDR bari barimo, muri MDR bari barimo, Muri PL/PSD/ barimo, mbese u Rwanda rwagushije ishyano muri makeya. Kuva tugifite abantu bafite umujinya w’umuranduranzuzi n’urwangano, no kwikunda nkuku Nkiko Nsengimana ameze, abanyarwanda bamenye ko nta politiki ishobora kuzabohora u Rwanda yava muri izi ngirwa mashyaka ari hanze.

SHITANI YICAYE KU NTEBE MU RWANDA, NTABWO IZAVANWAHO N’ANDI MASHITANI. INZIRA IRACYARI NDENDE YO GUKOROPA IMITWE YAGOSWE N’INZANGANO N’UBWIBONE, IMANA IKAZABONA KUDUHA INZIRA Y’AMAHORO NYAYO

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to BIRATANGAJE KANDI BITEYE AGAHINDA:NKIKO NSENGIMANA ARIMO KURESHYA FPR NGO YIRENZE VICTOIRE INGABIRE

  1. Kabandana says:

    Uyu mugabo Nkiko ni umunyenda nini kuko kuva muri FDU ni uko atari akiri umuyobozi. Ni ukuvuga ngo nta murongo agenderaho agira, aho bamushize mubayobozi niho ajya. Ubusanzwe akiri muri FDU byavugwaga ko ibyo yavugaga byose yabazanzaga kujya kubaza Rudasingwa none inkuru ibaye impamo aracyajya kumubaza n’ikimenyimenyi izi ngirwa mashyaka zabo ni ukuvuga MN-Inkubiri na New RNC ngo zarihuje. Ese umunyapolitique uhanganye na MNRD na CDR muri 2016 ubwo azagera igihe cyo Kurwanya FPR ryari?

  2. Bigaruka says:

    Uyu Dr Nkiko afite ubwenge bucuritse. Ngo FDU ni akana ka FDLR. None se ko iyo MN INkubiri ye yakomotse kuri FDU, twanzure ko na yo ari akuzukuru ka FDLR? Ngo MRND/CDR? Zo se ntizakomotse kuri MDR ashaka kwigira umuragwa wayo? Ngo iwabo i Gitarama ni Interahamwe za MRND zishe Abatutsi! Azabeshye Abahinde. I Gitarama nta MRND yari ihari, Abanyagitarama ni bo biyiciye Abatutsi b’aho. None se muri 1959 i Gitarama batwikira Abatutsi, bakabica, bakabatorongereza ishyanga, ni MRND yari itaravuka yabibakoreye? Ikibabaje ni uko mu bwenge buke bwa Nkiko yibwira ko FPR yemera aya mahomvu ye yose y’ibinyoma. FPR icyo ipfa na MRND/CDR ni gito cyane ugereranije n’icyo ipfa na MDR, sekuruza wa Nkiko. FPR kandi yarabyerekanye, iracyabyerekana, kuko ntiyageze iwabo wa Nkiko iyo za Gitarama ngo ibahe indabyo kuko ngo imihoro yabo yarengeraga Abatutsi, nk’uko Bwengebucke Nkiko abihurungura mu nyandiko ze. Nareke ubugwari butuma ahakwa kuri FPR acisha abandi imitwe. Cg se nayoboke FPR bigire inzira ariko arekere aho gutera isesemi ngo ari muri za opozisiyo. Victoire Ingabire ashaka kugambanira ni umutegarukgori umurusha ubugabo inshuro igihumbi. Victoire ajya kugwa mu mutego wa Nkiko na bagenzi be, yasaga n’uwabimenye ariko gusubira inyuma ntibyari bigishoboka. nibwo yabwiye ibigwari nka Nkiko ati: “Nimumbera abagabo, nzababera intwari.” Victoire rero byari nko kubwira abo ba Nkiko yari azi neza ati ndagiye ariko ububwa bwanyu nzi, nimutabureka, nzaba ngendeye ubusa. Bwarakeye biraba da! Nkiko ububwa arabugaragaje. Mbabazwa n’abagishukwa n’ikigwari nk’iki. Kwibohoza ingoyi ya FPR bisaba ubumwe bushingiye ku kwitanga no kwirinda macakubiri FPR na sekuru Lunari bagiye bakoresha mu kuryanisha rubanda ngo babone uko bakomeza kwikubira ibyiza by’igihugu bonyine.

  3. Ndorimana says:

    Uyu musomyi n’Intabaza yavuze ati Nkiko afite ububi kamere ku mutima we. Ndamushyigikiye.
    Uyu Nkiko twigeze guhurira i Geneve mu Busuwisi mu myaka ya za 1980 ari mu mashuri arwoshye yo muli icyo gihugu yoherejwemo na Gouvernement ya MRND. Twaje kuganira igihe kitari gito. Aliko amagambo yakoreshaga atuka iyo Gouvernement yari yamwohereje kwiga yanteye ubwoba.
    Arangije amashuli ye arataha. Naje gutangara numvise ngo ya Gouvernement yatukaga yamuhaye gutegeka icyigo gikomeye cya Kabusunzu. Inyiturano yahaye Ubutegetsi bwahamushyize ni ukugira Centre ya Kabusunzu indiri y’ababurwanyaga.
    Ineza Leta ya MRND yagiriye Nkiko yaje no kugera ku bavandimwe be. Uwo nibuka ni uwitwa Mpatswenumugabo. Uyu Leta ya MRND yaje kumufasha kubona umwanya ukomeye mubigo byo hanze bikomeye.
    Nkiko amaze kugera hanze lero yatangiye kwivuruguta mu mashyaka menshi: Aho namwumviye mu mashyaka bwa mbere ni muli FDU. Tugiye kumva twumva ngo yometse FDU kuli RNC; ibi bituma yangana na Ndahayo wari Vice-President wayo. Ntihaciye kabiri twumva ngo yashingutse muli FDU noneho yagiye kongera guhimba ilindi shyaka hamwe na Ndahayo bise MN-Inkuri. None uyu munsi ngo ari kwa Rudasingwa. Bonne chance Dr Rudasingwa, ubonye inkoramutima!

  4. Jeanne Keza says:

    Reba nuko gisa mbese!!!

  5. Jeanne Keza says:

    Mbega ikigoryi cy’inda nini ngo ni Nkiko Nsengimana!!!! Inda nini iramuturikanye rero nareba nabi!!! umugabo mbwa gusa, aya mahomvu yose se amuturuka mu kanywa ayabonye ari uko atagikora nabo!!! Puuu nta muntu urimo rwose> Mbabariye abazamukurikira akabayobya gusa, kuko Nkiko areba inda ye gusa nta nyungu z’undi arwanira…. Ahubwo nabari ba Ndahayo bagomba kumwirinda naho ubundi nibo azashora mu makuba….

  6. mukombozi, Ely says:

    Yewe nukwitonda ku biyita abanyepolitic cyane babahtu, twitondere MN-Inkubiri na bayigize bose kuko bagaragaye ko ari igikoresho cya kigali fpr-inkotanyi. Nibyo koko inda nini yishe ukuze. Abasaza bo muri MRND nka Rukokoma, Nkiko Nsengimana, nabandi….. bose bazabona. Mbese nkigikeli Nyamabondo ntavuze izina kiyoboye intimirwa za Rukokoma atega amatwi Radio Itahuka? Mbese Yumva neza ko na Gasana Eugene wari imbere mu mbere kwa kalinga nshya ko nawe yahunze? Ni yongeye Yumva radio itahuka numvise anayivugiraho da! azi ibyo ari gukora, azamenye ko ibihembo bye bimutegereje nabo bari kumwe. Twebwe Rubanda ba bene kanyarwanda muze dufatane mu mugongo ibindi tubitere umugongo. Inzara iri kurimbura beshi mu rwanda umuhutu mu rwanda arutwa nikimonyo cg imbeba, amavunja, bwaki, ubu knee bukabije byose biri kwica bene ngofero barashize. Abakozi ba kigali na mpatsibihugu ntibakomeze kudutera inkota mubisebe biri mu mitima yacu badusonga. Ariko igihe nikigera bazaruka ayo madollar yabanyamerika bahawe yo kutwica no kudutsembaho kwisi. Ntibibeshye nagato ntituzapfira gushira.

  7. Kanze says:

    Uyu Nkiko Nsengimana ni umunyenda nini nta kindi kimuranga uretse icyo. None se ko yari umuyobozi mukuru wa FDU ibi avuga abimenye ari uko atakiri umuyobozi? None se na MN-Inkubiri nayivamo azavuga ko ari akana ka FDLR cga? Ubu se icyizere rubanda ya mgirira ni ikihe? Ese agamije iki? Ese koko atabeshye ubu arwanya FPR cga ni FDLR?

  8. Kanuma Christophe says:

    Iyi ngirwa mu Dr ngo ni Nkiko Nsengimana nawe ni ikiryaberezi kabisa. Ngaho nawe reba aya mahomvu ye. None se igihe yari akiri vice president wa FDU ko atabivuze? Uyu mugabo bakomeje kuvuga ko nta bwenge agira ko akoreshwa na Rudasingwa none arabigaragaje arimo kwigana Rudasingwa wavuye muri RNC agatangira gushinja Kayumba ubwicanyi kubera ko amategeko ya RNC atari akimwemerera kuba President wa RNC. Nkiko nawe ni umwe na Rudasingwa kuko nawe amategeko ya FDU ntiyari akimwemerera kuba President wa FDU none ayivuyemo atangira kuyishinja kuba akana na FDLR. Abantu nkaba bashyize ubwenge mu gifu ni abagamabanyi kabisa

  9. Remera says:

    Ngabo bose bari kwishyira ahabona twese rubanda tubamenye ndetse tubamenyere no kumbuto zabo na Yesu yarabivuze. Burya iyo bikomeye biba bigiye gutungana. Ntimucike intege kuko inkumbi ziri kuva mu masaka. Nimuze turebe imbere, intwari ntimucogore kurugamba. Abo ba Nkiko bariho na bameze nkawe, ba Felecien Hategekimana barahari inda nini cyane zabananiye, guteka imitwe, ubugambanyi bwo kwicisha bene wabo. Bitwa ba mwangamwabo niryo zina babatijwe, uko niko bari. Ntihagire uwo batangaza ahubwo tubahe akato. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, kandi iyo wabonye umwobo ntuwugwamo, ahubwo urawusimbuka, intimirwa za Rukokoma CNRD iyobowe na Wilson Irategeka tubahe akato kandi umwanzi ni umwanzi ibyo tubyibuke cyane, abagambanyi ninabo bicanyi ntitugwe mu mitego yabo kibe kizira. Abanyamerika n’umuboyi wabo kagome barashize gutsembaho abahutu kwisi bakomeje imigambi yabo ariko bashakisha ibitagira ubwenge byabahutu bitegekwa ninda mbi zabo zabananiye, ariko twebwe rubanda twihangane muri byose. Twibuke uko Yuda yagurishije umwana w’Imana Yesu Kristu amugurishije ku madollar $30 gusa. Natwe impunzi zabahutu babanyarwanda niko twagurishijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *