Kuwa 28 Mutarama 1961, abanyarwanda basezereye Ingoma ya Cyami(Kalinga) na Gikoronize.

2Flag_of_Rwanda_(1962-2001)2
  • Views 2079
  • Rating 12345

Kuri uyu munsi ngarumwaka, rubanda n’abacunguzi banejejwe no kwifuriza abanyarwanda aho bari hose isabukuru yo gusezerera ingoma ya cyami, gihake na gikoronize.

Rubanda n’umucunguzi aho ari hose baributsa abaturarwanda ko muri ibi bihe bibuka, bagomba gusubiza amaso inyuma bagatekereza aho bavuye naho bagana.

Ntagushidikanya ko muri iki gihe, abanyarwanda benshi batifuza kongera kuba mu mateka yaranze ingoma ya cyami na gikoronize; Ingoma ya Cyami yaranzwe n’ubuhemu, ubwicanyi bwa hato na hato,ubushotoranyi bw’abami b’Urwanda n’ibihugu bituranyi, ubucabiranya, akarengane no kwikubira ibyiza bya rubanda, kunyaga ibyabandi, ivangura, ubwiyemezi n’ubwishongozi biherekejwe n’ibinyoma, iterabwoba hagamijwe gutsimbataza ingoma ya cyami(Kalinga) mu Rwanda ubuziraherezo.

Uyu munsi wo gusezerera ingoma ya cyami(Kalinga) na gikoronize, ntabwo wizihizwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, impamvu zibitera buri wese akaba yazibwira:

1.Uyu munsi ntabwo wigeze ushimisha na rimwe abari bayoboye cyangwa se bafite amasano ya hafi n’Abami bakandamizaga rubanda.

  1. Impirimbanyi za demokarasi zimaze gusezerera Ingoma ya cyami z’ikimika Repubulika, abami n’ibyegera byabo ndetse n’abafitanye amasano ya hafi nabo, babonye bakuwe amata mu kanwa, ubwo bahisemo guhunga, bajya kwisuganyiriza mu mahanga, nyuma bagaruka gutera uRwanda m’ukwakira1990, aho bongeye kwambura abanyarwanda, ubwigenge, Demokarasi, no kwishyira ukizana.

3.Ubu abayobozi b’Urwanda bahambye indangagaciro z’ubunyarwanda, ingoma ya Kalinga yari igikangisho ku banyarwanda, yasimbuwe n’imbunda yirwa iragijwe umunyarwanda uwo ariwe wese ushaka kurengera no guharanira uburenganzira bwo kwishyira ukizana.

4.Abashyigikiye ubwami bw’abasokuru n’abasokuruza babo, bagaruye akarengane, ikinyoma, kunyaga ibyarubanda, kwikubira ibyiza by’abenegihugu, no gushimutwa n’urupfu biravuza ubuhuha mu Rwanda, abayobozi b’Urwanda  rw’ubu ntibatinya gukora amahano rimwe na rimwe bashinyagurira imirambo y’abakurambere baharaniye demokarasi kandi bagasezerera ingoma ya cyami(Kalinga) na gikoronize, bakuyeho kirazira, ntibacyubaha abapfu, ahubwo basigaye bababyaza umusaruro aho bacuruza imibiri n’amagufa yabo ku karubanda, amateka barayasiba ngo abana bavuka batazigera bamenya ibyaranze ingoma mbi ya Cyami(Kalinga) na Gikoronize, mbese u Rwanda baruhinduye ukuzimu n’agereza yâguye ifunguuye. Kwica, gufunga, kubeshya nibyo shingiro ry’ubutegetsi ubu burangwa mu Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi.

Muri makeya rero, Rubanda rugizwe n’abacunguzi, ndetse n’abanyarwanda bashyira mu gaciro kandi b’inyangamugayo barasaba Abanyarwanda n’abanyarwandakazi, gutekereza no guha agaciro  imbaraga, ubwitange,ubushake abakurambere bacu bashyize mu gusezerera ingoma ya Kalinga(Cyami),bakigobotora abakoloni, bakaduha demokarasi, noneho tukaba twarasinziriye ibi byiza impirimbanyi zatugejejeho bikaduca mu myanya y’intoki.

Turasaba abanyarwanda kuva mu bitotsi, tugaharanira uburenganzira, n’indangagaciro twasigiwe n’abatubanjirije baranduranye n’imizi  ingoma Kalinga,  bagasezerera ingoma ya Cyami na Gikoronize.

Ntakundi kandi, ntanikindi kizadusubiza agaciro n’ubumuntu twambuwe, atari ukwisubiza icyubahiro duharanira ubutegetsi bwa rubanda, bushyirwaho na rubanda bugakorera rubanda. Tugomba guharanira ubwigenge na Repubulika twanyazwe, noneho tugasezerera ruhenu, ingoma abafana n’abakunzi ba Cyami(Kalinga), gihake na gikoronize bagaruye none ikaba iganje mu Rwanda kuva 1994 kugeza magingo aya.

Rubanda n’abacunguzi barifuza ko abanyarwanda bazirikana kuri uyu munsi wo Rubanda rwasezereyeho ingoma  Kalinga yo Kirango cy’Ubwami bwica, bukanyaga , bugashahura, bugashingagura, bugatera abanyarwanda kubaho mu bwoba buhoraho no guhora bashinyirije kubera umubabaro n’agahinda. Twe abaharanira,  ubwisanzure, repubulika, ubworoherane, no kubaho agaciro kacu n’ubumuntu byacu bitabangamiwe nuwo ariwe wese, twongeye gusaba Abanyarwanda n’abanyarwandakazi kwibibamo imbaraga n’ingufu zo kurwanya icyo aricyo cyose kidusubiza muri ubu buryo bw’imitegekere ya Cyami burimo bushinga ibirindiro mu Rwanda.

Gushaka ni ugushobora kandi abishyizehamwe ntakibananira.

Harakabaho Repubulika nyarwanda.

°Kalinga: Kalinga n’ingoma yari ibajwe mu giti, ikaba yari ikirango(ikirangantego) cy’ubutegetsi bwa cyami, iyi ngoma bikaba byaravugwaga ko yarushaga icyubahiro  umwami w’urwanda uwo ariwe wese wajyaga ku butegetsi(Kwima). Uko abami bagendaga basimburana niko bagendaga bayihererekanya, uwafataga iyo ngoma niwe wabaga abaye umwami. Umwami yasimburwaga ari uko atanze( apfuye), kandi agasimburwa nuwo mu muryango we wa hafi. Uku gusimburana ku butegetsi bagukeshaga ikinyoma cy’uko babeshyaga abayoborwa ko Umwami avukana imbuto, ndetse ngo akaba ari umuntu udasanzwe ngo kuko ubwoko bavagamo(abatutsi) ngo bavuye mw’Ijuru( Ibimanuka).

Kalinga, yatamirizwagaho ubugabo bw’abagabo babaga bishwe, byitwa ko bagomeye umwami cyangwa se bashinjwa andi makosa, baba babeshyerwa cyangwa se ari ukuri. Amabanga ya Kalinga n’ihererekanwa ryayo, byamenywaga n’Abiru , aba bakaba bagereranwa, n’abanyamabanga b’ibwami.

 Nsengiyumva De Gaulle

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *