REPUBLIQUE DEMOCRATIQUE DU CONGO: KINSHASA UBUZIMA BWIRIWE BWAHAGAZE

1
  • Views 1262
  • Rating 12345
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 ukwakira 2016 ubuzima bwasaga nubwahagaze mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira demokrsi ya Kongo!
Nkuko tubikesha radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI, ngo iki gikorwa kitabiriwe cyane ngo cyari cyahamagajwe n’abatavuga rumwe na Leta biyamiriza ubutegetsi buriho cyane cyane basaba perezida Kabila ko agomba kubisa abandi bakayobora dore ko igihe yemererwa n’itegeko nshinga rya Kongo cyo gutorerwa mandat ebyiri kizarangirana n’uyu mwaka wa 2016 mu kwezi kw’Ukuboza, ariko bikaba bikiri urujijo rwo kumenya niba koko Kabila azemera kurekura ubutegetsi!
Iki kibazo kikaba cyarateje imidugararo mu murwa mukuru wa Kinshasa ubwo abaturage bigabizaga imihanda mu kwezi gushize basaba Kabila ko yakubaha itegeko nshinga ry’igihugu!
Iyi myigaragambyo ikaba yaraguyemo abenegihugu akangari igikorwa kiri gufatwa nk’icyaha kibasiye inyokomuntu bikaba ndetse byaranahugurukije urukiko mpanabyaha rufise ikicaro cyarwo mu Buholandi, iperereza rikaba ryratangiye!
Ni nyuma rero y’aho leta ya Kinshasa ejo yasinyanye n’igice kimwe cya opposition gifatwa na bagenzi babo nk’abagambanyi, bakaba rero ejo hari amasezerano bemeranijwe ariko ikindi gihande cy’abatavuga rumwe na leta ntibabikozwa niko guhamagarira abaturage mu gihugu cyose kuguma mu mago yabo mu guha ubutumwa Kabila ko agomba kugenda, iki gikorwa rero ngo kitabiriwe cyane, urubyiruko ruhuriye muri opposition ngo abenshi bari bafite ibyapa n’ibikarito by’umuhondo ngo byasobanuraga ko bari guha amahirwe ya nyuma Kabila akababisa, ngo muduce tumwe na tumwe humvikanye ibyuka bihuma amaso, ahandi ngo hakaba hari urubyiruko rwatawe mu mvuto!
Mu mugi wa Goma ho ngo ku biro by’intara ngo hari huzuye ibikarito by’umuhondo byazanywe n’urubyiruko, ikimenyetso cy’ubutumwa bahaye Kabila bwo kurekura agasigira abandi!
Ijisho rya rubanda rero rikabarikomeje gukurikirana ibiri kubera mu karere k’ibiyaga bigari rikaba rinahamagarira abaturage guhaguruka bakarengera uburenganzira bwbo bakamenya ko ntawundi uzabibagiramo bakibuka ko kandi demokarsi isaba n’ibitambo byaba ngombwa bakayipfira ariko rubanda ikagira amahoro!
Ijisho rya rubanda kandi rikaba rihamagarira abanyarwanda by’umwihariko ko bashira ubwoba bakigira ku bavandimwe babo b’abakongomani bakarengera itegeko nshinga bitoreye, bakanibutsa leta ko ubutegetsi ari ubwa rubanda atari ubw’agatsiko kikorera ibyo kishakiye!
Ijisho rya rubanda
Uwababaye Thierry
Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *