KOLONELI HABIMANA PIERRE ALIAS BEMERA YITABYE IMANA: INYIGISHO TWAVANA MU RUPFU RWE

1
  • Views 5658
  • Rating 12345

Ku wa kane taliki ya 20 Ukwakira nibwo twamenye inkuru y’incamugongo ko Koloneli Habimana Pierre alias Bemera yatabarutse. Habimana Pierre yari afungiwe muri gereza ya Mpanga, akaba yitabye Imana yari arwariye mu bitaro by’i Nyanza. Yashinguwe ejo kuwa 22 Ukwakira 2016 iwabo ku Kabari. Imana imuhe iruhuko ridashyira kandi ikomeze abo asize inyuma.

Koloneli Habimana Pierre apfuye kigabo; aguye ku rugamba rwo kubohoza abanyarwanda. Ndibuka amaze gufatwa mu bacangezi bamushyize kuri televisiyo bamubaza niba atababajwe n’ibikorwa yafatiwemo ahungabanya umutekano w’igihugu. Yasubije umunyamakuru ko we ari umusirikari kandi ko yararigukora akazi ashinjwe. Yabivuze nta bwoba kandi nta na ´regret’ afite. Umuntu wese wakurikiye icyo kiganiro yabonye ko Habimana Pierre ari umusirikare utarya indimi kandi ushiririye. Kuva icyo gihe rero yashyizwe muri gereza. Nkuko mubizi gereza za Kagome ni aho bashyira abantu bagomba kwicwa buhoro buhoro. Kubera uburyo bubi bafungiwemo, yaje kuhakura indwara akaba ariyo imuhitanye. Gusa binaravugwa ko yaba yarahawe uburozi nkuko leta y’u Rwanda ikunzi kubikora. Habimana Pierre yiyongereye ku mubare w’abo ubutegetsi bwa Kagome bumaze kwirenza. Yitabye Rurema asanga umufasha we n’umwana muto bishwe n’inyenzi inkotanyi za FPR. Koloneli Habimana Pierre aguye ku rugamba, atubereye igitambo. Yiyongereye mubo twita intwari zatanze ubuzima bwabo mu guharanira kubohoza rubanda.

Amasomo twakura mur’urupfu rwe se ni ayahe?

1. Kwirinda kugira ubwoba
2. Kwitangira kubohoza igihugu
3. Gukomera ku nshingano buri wese afite
4. Kwirinda ubugambanyi
5. Gukorana umurava inshingano wahawe

Uretse ibi bizadufasha mu rugamba turimo ryo kubohoza abanyarwanda, har’ibindi twari dukwiriye gukora kugira ngo dufashe abantu bacu bahuye n’ibibazo mu kuzuza inshingano bahawe. Habimana Pierre yarafunzwe, birumvikana ko tutashoboraga kumusura kubera impamvu z’umutekano wacu. Yageze ubwo arwara kubera ubuzima bubi bwo muri gereza ariko ntabwo twabashije kumufasha kugira ngo ahangane n’ubwo buzima bubi.

Ku giti cyanjye numvaga twagombye gukora uko dushoboye tukajya turwana ku bantu bacu bahuye n’ibibazo nk’ibyo. Twagombye nibura kubagemurira iyo bari muri gereza. Ikindi iyo batabarutse twagombye gushyigikira imiryango yabo mu kababaro barimo.

Har’undi muryango nzi wa Bwana Niyitegeka Déo nawe waguye ku rugamba. Nyuma umufashawe nawe yitaba Imana, basiga abana batatu. Abo bana b’imfubyi twari dukwiriye kubafasha uko dushoboye. Kugeza ubu twarabatereranye. Uko ntabwo ariko twagombye kubagaragariza ko akazi se yakoze mu rugamba rwo kubohoza abanyarwanda tugashima kandi ko tutazamwibagirwa. Guhora tumwika bishatse kuvuga ko abo asize inyuma tutazabatererana.

Koloneli Habimana Pierre kimwe n’abandi bose batanze ubuzima bwabo ku rugamba rwo kubohoza abanyarwanda bari mu bicakara bwa Kagome na FPR ye bagaragaje ubugabo. Bakoranye akazi bashinzwe nta bwoba; bakomeye ku magambo bavugaga. Batubereye ibitambo ndetse n’urugero tugomba gukurikiza mur’uru rugamba turimo. Tuzakomeza uru rugamba batangije kandi bitangiye.

Ndizera ko abo dufatanije urugamba bazatanga icyo batekereza kur’icyo cyifuzo cyo gufashanya. Ibi nabyo biri mu rugamba tugomba kurwana kandi tugomba gutsinda.

Uwiteka akomeze arinde imiryango y’izo ntwari.

Umusomyi w’Intabaza.

Zilikana Yuvenali

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to KOLONELI HABIMANA PIERRE ALIAS BEMERA YITABYE IMANA: INYIGISHO TWAVANA MU RUPFU RWE

  1. Aruse cya gisambo ngo ni Rwarakabije.Esse ubundi mu bari bashinzwe kumurinda muri gereza Rwarakabije ntabwo yigeze ababamo da?

  2. fils Ntozi says:

    Colonel Habimana Pierre Clavel alias Jules Bemera yari umugabo utarya indimi apfuye gisirikari ntiyigeze atayanjwa nkababandi tubona nanubu aguye kurugamba Imana imuhe iruhuko ridashira imwiyereke iteka aruhukire mumahoro

    • kamugisha john says:

      a l ordre. mon Colonel. apfuye adahemutse. ikindi mureke dukore foundation yaba Ex FAR tuyubake. izafashye abantu bacu barengana.

  3. Njejimana Florentin says:

    Apfuye nk’umusoda
    RIP !

  4. Indebakure Jônas says:

    Kagame agiye kubamarira ku icumu pe, ubuse victoire Ingabire mwaba muzi uburwayi afite? Ahaaa nihatagira igikorwa bizarangira abamaze bose.

  5. Karengera says:

    Imana imwakire yari umugabo nizere ko abasigaye batazarebera

  6. Hagena says:

    Colonel Habimana Pierre intwari yacu ituvuyemo twari tukimukeneye. Tuzahora tukwibuka ntwari. Wavuze uti “jyewe ndi Umusikare kandi ndi
    kukazi kange” ntiwatinye, ntiwivuguruje, ntiwasubiye inyuma, komera ntwari. Intwari nkawe ninkeya ariko zirahari. Upfiriye ku kazi kawe ko kubohoza abanyarwanda n’urwanda, abasigaye tugomba kusa ikivi wari watangiye. Igendere ntwari tuzakwandika mumateka yacu, Tuzahora tukwibuka. Umuryango usize nuwacu twese, tugomba kuwufasha nkuko twifasha mubuzima bwacu bwa buri munsi, tugomba kuwufata mumugongo. Intwari ziratabarana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *