NUKO TWINJIRA ISHYAMBA: IYO NZIRA NDENDE NTIZIBAGIRANE

1
  • Views 5707
  • Rating 12345

Hari kw’itariki ya 17/10/1996 mu gitondo kare kare, ubwo niteguraga kujya ku kazi  i Kahindo aho nakoraga, mu bavuzi batagira umupaka b’Ababiligi, ariko babonye Inyenzi zenda kuza kutwica baritahiye badusigira ONG y’abazayirwa yitwa EUB na OMNIS-OMNIBUS, nibwo inkuru y’inshamugongo yansanze imbere y’umuryango w’inzu (ababaye mu makambi iyi nzu yitwaga Blindé) ko inyenzi inkotanyi zigeze mu marembo ya Katare, mu byukuri njye sinabyibazaga uko Inyenzi naba narazihunze, kuva i Kiyombe, Byumba, Mukarange, Muvumba, Ngarama, Murambi, Tumba,Bwisige, Rutare, Kigombe, n’ahandi mu Makomine nagiye ngeramo, mpunga ubugome bw’Inkotanyi kugeza ngeze ZAIRE, none zikaba zinansanze mu kindi gihugu.

Mpungira muri ZAIRE, numvaga Inyenzi  mpunze zarateye Urwanda zishaka igihu n’ibyiza Habyarimana  Juvenal n’impirimbanyi za Demokarasi  Bari baratugejejeho, ibyo rwose nari narabibasigiye nta na kimwe njyanye ,uretse, umutwe wanjye, n’utundi dukoresho aritwo :stéthoscope, thermomètre, la rousse médicale, n’umwenda w’akazi nakoraga, nitwazaga ngo mbone uko nzarengera ubuzima bwabo twari dufatanije umubabaro wo gutakaza igihugu n’ibyo twari dutunze.Icyo gihe zitwirukana mu Rwanda, nakoraga mu bitaro byo muri kigombe muri chirurgie homme, aho nitaga ku bimuga by’intambara nabandi babaga bakomerekeye ku rugamba.

UHONGERA UMWANZI AMARA INKA RERO !

Nubwo inzira yose Inyenzi inkotanyi zari zarayararitsemo imirambo, ikibazo nticyari u Rwanda, ikibazo cyari ubugome bwazo zanga abahutu, ubusambo n’umururumba zivukaniye,ibyo byatumye zishaka kudukurikirana ngo zitsembe umuhutu wese wari warazihunze akambuka hakurya y’Urwanda n’undi  muhutu cyngwa igisa nawe cyose kiba muri Zaïre,sibyo gusa, kuko n’imigambi yo gusahura imitungo y’abaturage ba Zaïre n’ubutunzi kamere bw’icyo gihugu ntizabyibagiwe, niko kudutera taliki ya 17/10/1996 mu rukerera tutaranakaraba mu maso.

Kwinjira mu nkambi byarazigoye, kuko abasirikari b’Inzirabwoba bazikomye imbere kw’ikubitiro harimo uwitwaga Sergent Kaderevu, Imana imuhe amahoro n’imigisha, baziheza mu marembo buziriraho, gusa byageze igihe ibikoresho birabashirana, bajya kwiyambaza aba CONTINGENTS aba n’abasirikari bari barasabwe na UNHCR ngo barinde inkambi, banafashe impunzi zishaka gusubira mu rwanda ku bushake, ariko mu byukuri wagirango bari bashinzwe kwinjiza Inyenzi mu nkambi kubera kurya ruswa n’akagambane ka ONU na UNHCR n’Inyenzi Inkotanyi) mu kwiyambaza ABACONTINGENTS ngo babahe ku bikoresho (imbunda n’amasasu) byo bari bafite byo kurindisha inkambi, basanze aba ba Contingents barahunze kera hasigaye amahema gusa yari acumbitsemo Inyenzi Inkotanyi, ahitwa i Biruma ugana Ikahindo. Nibutse ko abasirikari baturwanagaho, ari abari baracitse kw’icumu ryakagambane ka UNHR-ONU  n’Inyenzi inkotanyi, abari babakuriye mu nkambi abenshi ndetse hafi  ya bose bari bariswe les intimidateurs(ababuza impunzi gutaha)maze bakabajonjora mu nkambi ndetse bakanongeramo abari abanyapolitiki n’abavuga rikijyana, babapakira indege babajyana i KINSHASA n’ahandi, maze twe impunzi tukaba twari twarasigaye turi impehe, uretse urwo rubyiruko rw’inzirabwoba nabandi bihishe abo bagambanyi hiyongereyeho abandi basore bari barifuje kwinjira mu mwuga wo gutabara i gihugu bari mu nkambi z’impunzi.

Mubajyanwe i Kinshasa ndibukamo uwari Capitaine Utazirubanda kuko twari duturanye mu nkambi I katare, yari umugabo w’ibigango, muremure cyane, wavugaga makeya, akagira ubwanwa bwinshi cyane kandi burebure, bufite isuku nyinshi, akaba yarakomokaga mu karere k’amajyaruguru, umufasha we Ernestine(umugore wa 2 kuko uwambere bari baratanye) twarakoranye mu baganga batagira umupaka b’Abahollandi tukinjira IGOMA ahitwa m’Umunigi, haraguru gato y’ikibuga cy’Igoma, aharimbukiye abanyarwanda benshi bishwe n’abatutsi twasanze igoma, bari batwiteguye maze bakatugurisha ibiribwa n’ibinyobwa biroze, ndibuka nanone mu bajyanwe ko harimo n’umuhimbyi w’umuhanga mu mateka Bikindi Simon.Imirambo imaze kuba myinshi kubera ubwo burozi bwarimbuye abanyarwanda b’impunzi, no kubura uko beneyo bayishyingura, imwe imbwa zarayiriye, indi irashwanyagurika, maze kubera kunyanyagira kwiyo mibiri byivanze n’isuku nke, Kolera n’Amacinyaya byaradutse nabyo bikomereza aho uburozi bwari bugejeje, nuko abanyarwanda b’impunzi barapfa karahava !!

Twaje kugira amahirwe, tubona  umuryango wigenga witwa GOAL, uza utanga akazi k’ubasore cyane b’Ascouts, ako kazi si akandi , kari ako gutoragura imirambo hirya no hino, kuyipakira no kujya kuyishyingura ahabugenewe mu byobo byabaga byateguwe mu mashyamba kure y’Inkambi z’impunzi.

Ako kari akanyuzemo mu magorwa nahuye nayo ndetse nabo twayasangiye.

UMUGOROBA WA 17 UKWAKIRA 1996, NINJIYE ISHYAMBA NJYE N’UMUFASHA WANJYE, UMURYANGO WE NA BAMWE MU MPUNZI ZABAGA I KATALE, KAHINDO NA KARENGERA GAKO RUBARE.

Bumaze kwira kuri iyo taliki, njye n’umufasha wanjye twari tumaranye igihe gitoya dushakaniye mu nkambi, yari afite inda y’amezi 6,twinjira ishyamba twizera ko tuzahingukira mu Isake. Isake  twakekaga ko inkotanyi zitarahagera; kubera ko bwari bwije, kandi ishyamba rikaba ryari inzitane, ryuzuye amabuye bita amakoro atyaye cyane, rikaba kandi ryarimo Amazuku(ahantu wageraga rimwe na rimwe hameze nk’icyobo, aho hantu akenshi wasangaga nta Oxygène ihari, iyo wagwagamo rero warapfaga ntakabuza, aya mazuku nayo yadutwaye abantu benshi cyane mu gihe cyose twamaze muri Zaïre, kuko hari abayagwagamo batabishaka, nabandi ubuzima bwananiraga bajyaga kwiyahuramo ),

Tumaze kugera mu ishyamba hirya y’inkambi, nabaye ntuje, ntegereza ko bucya nkafata icyemezo  n’itonze kuho nagombaga kwerekeza neza, bwarakeye nsubira mu nkambi kureba uko bimeze ndetse niba hari abihanganye bakayiraramo, nasanze koko inkambi ikirimo abantu ndetse amasasu n’amabombe bisa naho byacogoye, aho inyenzi zari zihishe ntimuhambaze ! Sinatinze mu nkambi nasubiye mu ishyamba nsangayo umufasha wanjye wari utwite inda y’umwana wanjye wa mbere, nkigera mu ishyamba sinatinze kubona igisubizo k’icyerekezo cy’ubuhungiro.

Byagenze gute rero ubwo nerekwaga aho ngana?

Ibyo nkora byose mbiragiza Imana, kandi iyo niyambaza, yanyeretse ko urupfu rwanjye rutazava ku nkotanyi, Imana rero yaje kumpa ikerekezo, irananyobora kugeza mvuye mu nkambi kugeza aho ndi ubungubu nkinze umuzaya na rwana nazo.Zihora zimpusha ariko njye sinjya nzihusha, tuzarwana kugeza kuwanyuma, ubu nanababwira ko ntanigikomere cyazo mfite, kandi mwumvise igihe nahereye nzihungira, kugeza igihe nzisubiraniye inyuma kuko zamaze ubwoba!

Nkigera mu ishyamba aho nari naraye, nagiye kubona nsanga abasore n’abagabo b’inkwakuzi bari berekeje inzira ya Sake, bamwe baragiye bizengurukaho muri iryo shyamba ry’inzitane bita Park de VIRUNGA, abandi baryiciwemo n’inzoka, inzara, inyenzi, n’amazuku, ubwo birumvikana ko abacitse kw’icumu aribo bagarutse.Bidatsinze nagiye kubona mbona abagerageje kugera Isake nabo baje barondogotana, bamwe bacitse amaguru n’amaboko, abandi bavirirana kubera inkota bajombwe n’inyenzi zikabahusha cyangwa zikabareka zigirango bavuyemo umwuka, nyuma bahembuka bakongera bagahunga, abo bacikacumu batuzaniye inkuru y’inshamugongo,maze batuzinura inzira yerekeza I SAKE.Batubwiye ko ISAKE aho hatikirijwe inzirakarengane zitagira umubare, uwaba yarahageze wo kubara inkuru azakubwira ko hari ikirundo cy’impamyabushobozi z’abanyarwanda bize amashuri n’amashuri mbese inshabwenge, inyenzi zagiye zirobanura zikabakubita agafuni n’akandoyi. Kuba warakandagiye ku ntebe y’ishuri nicyo akenshi cyagenderwagaho kugirango bagupfushe cyagwa wipfushe, ntamahitamo wabaga ufite, uretse gusaba kwicwa neza, bakoresheje isasu, ibyo gusa kubera ko wakandagiye mu ishuri rya secondaire no hejuru yaho. Abagize amahirwe barabisabye barabihabwa, ariko se ni bangahe ko abenshi cyane bishwe rubi cyane! Ibyo byabara umwanzi!!

Maze kumva iyo nkuru iteye ubwoba, ubwo bwari bubaye umunsi wa gatatu ndi muri iryo shyamba,  mu ma saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba, nahise ndivamo nerekeza inzira ya TONGO, kandi ubwo njyana n’umugore wanjye, ishyamba ndisigamo Databukwe na mabukwe bari batarumvikana ku cyerekezo bafata, niba ari ugutaha ku ngufu cyangwa se niba ari ugukomeza ishyamba, nyuma naje kumenya ko mu gihe bari bakibazanya ku cyerekezo, Inkotanyi zabanazeho bombe noneho,buri umwe atatana n’undi, aribyo nzababwira urugendo rwabo rw’inzira ndende, mu gihe  kizaza.

MUNZIRA IGANA ITONGO  NAHANDI HAKURIKIYEHO, NAHAGENZE IMINSI 40,NIBWIRAKO NJYA I KISANGANI NA KINSHASHASA BISHOBOTSE.

Itongo ni akarere kakundaga kuvamo u Rwagwa rutari ruryoshye, ibi mbivugiye ko buri munyarwanda wese wabaye mu nkambi asoma agahiye yari azi aho hantu hakomokaga urwo rwagwa rwaduhuzaga, rukatwibagiza agahinda k’Urwanda n’imitungo byacu twasize inyuma, Urwo rwagwa rwa TONGO kandi, nirwo rwigonderwaga n’uwari uciriritse mu nkambi dore ko hari urundi Bitaga Makamburu rwagurwaga n’umugabo rugasiba undi, noneho uwari ukomeye cyane akanywa KINDINGI ariyo izwi kw’izina rya WARAGI.  Ntandukiriye gatoya uru Rwagwa rwa Tongo intumwa ya rubanda mu rwanda rw’Inkotanyi yitwa Gatabazi JMV, akiri mu   nkambi yarurwaniye n’umusore witwa Presper, amutera ikofi yari amwirabye ivu!, mwumve ko inzara n’irari ry’iyi ntumwa ya rubanda bingana umunsi!

Njya i Tongo imvura yari imaze iminsi ihitutse, ariko umuhanda wose wari ukirimo ibidendezi by’amazi, inzira yose yari yuzuyemo imirambo, hamwe simbone iyo mirambo ariko nkabona amaraso mu muhanda ndetse hamwe yakoze ikindendezi cyangwa yivanze n’ibidendezi by’imvura.Ubwo inkotanyi zari ziri wenda mu mashyamba akikije uwo muhanda ujyana i TONGO, ariko kuko narinzi imirwanire yazo nkurikije uburambe nari maze kugira mu guhunga, burangwa n’inzira nanyûze navuze hejuru, ntabwoba zari zinteye. Muri iyo nzira nabwiye umufasha wanjye nti:”Ukore icyo nkubwiye Inyenzi ntizigutere ubwoba, nti kandi uretse n’inyenzi, njye nize guhunga”, byahe birakajya kwari ukwihagararaho bya kigabo no guha ingufu umufasha wanjye wari unaniwe kubera ko yari atwite, kandi akaba ataramenyereye intambara, byiyongereyeho ko yari akiri n’umwana kuko icyo gihe yari afite imyaka 16, naho ngewe mfite 21.Mbese twashakanye turi abana kubera urukundo ruvanze no gukunda abana, ntibagiwe ko bwari bwo buzima nsigaranye kuko FPR Inkotanyi yari yaratumye ingamba z’imibereho yanjye nari narapanze zihinduka bitunguranye, ubwo zateraga Urwanda, nkahitamo kurekeraho amashuri  y’isumbuye nari ndangije, maze nkagana iyo kuvura inkomere z’intambara no kuziha ubutabazi nari nshoboye.

Njye n’umufasha wanjye twarasindagijanye tugera i TONGO, tukihagera, nahasanze abandi basore harimo, inshuti yanjye Pièrre (Peter) twakoranaga mu baganga batagira umupaka b’Ababiligi, twitoramo abasore bajya mu ishyamba kureba impunzi zari zayazimiriyemo,uwitwa  Peter ariwe Pièrre wari ufite amashagaga ari n’umusukuti twakinanye na Karate igihe kinini, yagiye imbere abandi basore maze ansigira umuryango we ngo mbe ngwumubereye hafi, njye kubera umufasha wanjye wari umerewe nabi, sinabashije kujyana nabo , ariko nasigaranye agahinda kuko nanjye nk’umu scout numvaga icyo gikorwa kiza cy’ubutabazi cyari kinshishikaje, gusa ubwo nasigaye ntabara abo nari nasigaranye nabo, ni nayo yabaye amahirwe yanjye yo kuba nkiriho. Peter muheruka ubwo ntiyagarutse, yagiye agiye, ndetse nabo bajyanye ntawagarutse, byumvikane ko iryo shyamba barihuriyemo n’abicanyi b’Inyenzi inkotanyi zikabavutsa ubuzima bwabo(Imana ihe abo batabazi iruhuko ridashira) njye nzahora mbibuka, namwe bacunguzi, batabazi ba rubanda mumfashe tuzahore tubibuka.

INTAMBARA Y’ITONGO

Peter, n’ikipe ye bamaze kugenda, ntabwo byatinze,Inkotanyi zahise zitera TONGO, ubwo njye nabo Peter yari yansigiye n’umufasha wanjye twahise duterera imizozi ya TONGO, ndavuga iyo misozi kuko nubwo ntibuka umubare wayo yari myinshi,bamwe bemeza ko yari 9 ikurikirana kandi ihanamye, kuva natangira guhunga mu 1990, nubwambere nari nzamutse imisozi ihanamye nk’iyo kandi k’umuvuduko udasanzwe, umuriro w’imvura y’amasasu n’amabombe bindi k’umugongo, kubera ubuhaname n’uburebure bw’iyo misozi, abari abaruru(abatangizi) mu guhunga bamwe bayiguyeho, abandi bagwa igihumura, abandi bananirwa burundu kwiruka bayizamuka, inyenzi zibafata mpiri maze zibica rubi zibabaze. Nibutse nubwo Inyenzi nari nzimenyereye, menyereye n’ubwicanyi bwazo, muri Congo zari zazanye ubundi buryo bwo kwica nabonye ubwa mbere, kuko hari igihe zafataga imugano zikawutungaho umubyeyi n’umwana we, mbese nka kurya batunga mushikaki(brochette). Twarahunze feri ya mbere tuyifatira ahantu twise muri serrer serrer, ntabwo mpibuka izina kuko twaharaye bugacya tugenda, impamvu twahise gutyo nuko ntawaryamye kubera ubwinshi bwacu buhacucitse, ahubwo twarasutamaga cyangwa tukicara, noneho tukajya dusimburana gutyo gutyo, kugeza bucyeye tukahava.

Iyo twageraga aho turuhukira amasasu n’ubwicanyi bw’inyenzi inkotanyi, inzirabwoba zo zasubiraga inyuma kurwana n’izo nyenzi kugirango nibura babe bahagaritse umuvuduko wazo wo kutwirukankana no kutwica, natwe tubonereho kuruhuka ngo tubone uko tuzakomeza.Imana izahe umugisha ababigizemo uruhare , baba bakiriho cyangwa se batakiriho, ntabwo barengeye ibigwari, turacyabibuka kandi tuzahora tubibuka.

Serrer serrer  twayivuyemo twerekeza I Mulimbi, aha I Mulimbi, tuhageze, niho herekanye ko burya ibintu byose ari ubusa, Imulimbi hatumye n’ibuka ijambo ry’Imana m’UMUBWIRIZA, umurongo uvuga uti: Ubutunzi, feza, zahabu , imodoka…naritegereje nsanga byose ari ubusa gusa”.Tugeze I Mulimbi twese twarareshye, abari bagerageje guhungana amamodoka barayahasize, kuko ubwo twari twinjiye ishyamba koko by’ukuri.byari bitangaje kubona umukire aparika Mercedes Benz, agakuramo ishati, ikariso n’umupira wo kwambara, ubundi agacaho akagenda. Ku myaka yanjye 21 ntabwo nari nakamenye abategetsi bose b’urwanda n’amazina yabo, yewe uretse Bourgmestre wanjye na Nsabimana Castar wayoboraga 1èr bataillon Muvumba,wambohoje inshuro nyinshi Inyenzi zanshimuse mu mirwano y’ibice bya Muhambo, Karama , Rukomo na Ngarama, ntabandi bategetsi nari narigeze menya.Gusa niba nibuka neza I Mulimbi, RENZAHO Tharcice niwe waba waragerageje kugenda nka 500m afite imodoka ye ya JUPPE  yo mu bwoko bwa TOYOTA, nawe yabishobojwe nuko impunzi zagerageje kugenda zitema ishyamba ryaho iyo modoka yagombaga guca ariko bigeze aho birananirana kubera icyondo kinshi cyayirengeraga, maze avamo ayisiga aho, ubwo twese twarareshye, nta mukene, nta mukire, nta mutunzi, umukungu cyagwa umudirigi, twese twari tubaye impunzi nyarwanda, nta mukiga, umuliza, umunyenduga, umushi, umuganza n’ibindi byari  byaradutanije tukiri mu gihugu cyacu dukunda cy’Urwanda. Njye mpima uburebure bwa 1,77m, ariko icyo chondo twanyuzemo turenze I Mulimbi ho gatoya, cyangeraga ku rutugu, kukigendamo byasaga nko koga muri icyo cyondo, uwari yambaye inkweto , ntabwo yamenyaga ko akizambaye cyangwa zamuvuyemo, yewe nta nuburyo bwashobokaga bwo kubimenya. Kugirango ugende metero imwe, byagombaga kugusaba nk’amasaha abiri. Urugendo rwacu muri icyo cyondo rwatubereye akamunani!

TWAKOMEJE ISHYAMBA TWEREKEZA INZIRA, TWIBWIRA KO IZATUGEZA I KISANGANI NYUMA TUGAKOMEZA I KINSHASA.

Biracyaza rero…

N.B: Uwaba yarageze kandi agaca inzira ya TONGO igakomeza, yanyibutsa amazina y’uduce twakurikiyeho kugirango nzabagezeho inzira yanjye nibyo nayibonyemo njye n’abo twari dufatanije urugendo rw’umusaraba, agahinda, umunaniro, urupfu n’inzara.

Buri nyandiko yanjye, nshimira Ingabo z’inzirabwoba n’abandi basore bitanze ubu babarizwa muri FDLR ikibarizwa mw’ishyamba, mu Rwanda, kuko hari abayifite mu mitima yabo, no mu mahanga naho irahari kuko hari abatazayibagirwa kuko ariyo itumye bagihumeka,kandi ikabakiza igisuzuguriro, iyo iserutse igakora mu ijigo rya Rutagambwa.

Bijya biba n’ejobundi byarabaye, ahantu ntibuka neza, maze Rujindiri ayoberwa ikimukubize we n’Intore ze. Bishoboka ko hari ku Gisenyi, kuko numvise Inyenzi n’intore bitotomba, ngo hari icyabakubise batamenye..

Imana ibahe umugisha mwese abasoma bakanakurikira Ikinyamakuru cyacu ‘Intabaza”

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to NUKO TWINJIRA ISHYAMBA: IYO NZIRA NDENDE NTIZIBAGIRANE

  1. Amani says:

    Je ne pense pas avoir passé à un endroit pareil mais Dc. nous nous sommes rencontés dans la longue,pénible et douloureuse route,qui m’a pris de Bukavu Kashusha,Nyabibue,Shanje
    ,hombo,Otobora,Warekare,Amisi,Tingitingi,pk100,Ubundu,Obilo(hitamo)Opala,Ikela,Buende,Ingende Wenzi secri….Huuuuuu.

  2. Jacques says:

    Amazina yudusozi njye gusa sinyibuka,arikoharabonzi bayazirikana.ariko Uribuka abantu bateka ubuto bagasukamo ifu bikaba nka godoro babuze amazi tukiri mu ishyamba.uribuka Imurimbi uwabaga akize urwishyamba aho yageraga ukagirango ninko kuva mu Isi Ujya mu Umuriro,Uribuka imodoka yahagarikiwe munsi yagasozi ka Rukwi yajeyikoreye abaje kurangiza abarokokotse urwi 0urimbi.uribuka imurimbi imbeho yaho nuko Umwami waba Zairwa ba Rucuro ko ariho Imodoka ye Yasigaye arinaho twese Twabonyeko koko uko Bibiriya ibivuga Umukire n’Umukene bagomba kureshya.Nye nkirokoka ahohose naruhukiye muri Rushoga yabaye nkisukuriro ryabasuzuguye urupfu.Mukigwi cyanjye Document zose za Kiriziya narinikoreye nizo zayisigayemo mvamo nsigaranye udushwangi narinambaye.ntatinze hariho Abatwakiriye i Goma dutaye Urwacu nabo bazageraho bavuge uburyo batunennye,bakatugambanira,bakaduhiga, none Nabo isi bayimajije amaguru. Mubuhamya Uzaduha Uzagerageze no kutwereka iikizasubiza Abantu ubummwe nyabwo nokwimona mumudendezo.Uzakoze

  3. Ndorimana says:

    De Gaulle,
    Ndagushimiye cyane kuba utangije iyi nyandiko y’inzira ndende abenshi mu bahutu barokotse ku icumu lya Lucifero FPR banyuzemo. Ni byiza rwose ko abagira icyo bakibuka kuli iyi nzira ndende bajya bacyandika kuli uru rubuga, maze hakazagera igihe ibi byose byazakusanirizwa hamwe hagakorwa igitabo.
    Aka kabango k’iyi nzira kuva Goma ukagera i Katale nanjye narakagenze. Cyakora mu mpera za 1995 naje gufata izindi nzira.
    Ibyo uvuga byerekeye impunzi zamazwe na kolero na macinya kuva kuli Goma ukagera i Katale ni ukuri.
    Mu mezi yambere tumaze kwambuka umupaka w’u Rwanda na Zaire mu kwezi kwa 7/1994, impunzi zimwe zaje gukomeza umuhanda wa Goma-Rutchuru. Muli izo zimwe zaje kubona aho zigobeka i Rutchuru, izindi ziguma i Rubare. Ndi muli abo basigaye i Rubare.
    Mu mpera z’umwaka wa 1994 ngira ngo hari mu kwezi kwa 12 ali mu gitondo twagiye kubona tubona imodoka zitari nke zuzuye abasilikari babazairwa zivuye i Rutchuru zigana za Katale, zinyura muli ka santiri ka Rubare zihuta cyane. Abantu baza kutubwira ko ngo abo basilikari bagiye gutabara umuzairwa ngo wari atuye i Gako cyangwa i Karengera. Ngo uwo muzayirwa yavuze ko Impunzi zamwibye amadolari y’abanyamerika ibihumbi ijana yari abitse mu karuri ke!!! Ubwo twahise twumva ko urwo ari urwitwazo kugirango babone uko batugirira nabi. Ntibyatinze, za modoka zahise zigaruka nanone zihuta, zigeze aho impunzi zari zaragize agasoko zahahiranagamo zirahagarara. Ubwo abo basilikari bahise barasa amasasu y’urufaya ku mpunzi zari muli ako gasoko, hapfamo abantu barenga 30!
    Mu minsi ikurikiyeho haje kwaduka imodoka ya minibus yiyitaga ko ali iy’idini ntibuka ilyalilyo nayo yari iturutse i Rutchuru iza ivuga ko iteganya kuzaza kwerekana filmi yo kuli Yezu, bavuga n’umunsi bazaziraho ku mugoroba. Abana banjye bambwirako ko bashaka kujya kureba iyo filmi. Ndabareka baragenda. Mbonye batinze kugaruka njya kubareba. Mpageze mbonye abo bantu basemuraga iby’iyo filmi ndababwa, nti ibi bintu sigusa! Mu gitondo cya kare nibwo twakangutse dusanga abasilikari batangatanze aho impunzi zari zarubatse utururi bitaga “blindes”, baratwika bakanacuza impunzi. Nguko uko twahungiye i Katale.
    I Katale twasanze za helicopters za HCR zirirwa zijugunya ama tracts yerekana ko u Rwanda rw’Inkotanyi rutemba amata n’ubu, zerekana ko Impunzi zagombye gutaha aho gukomeza kwicwa n’inzara mu nkambi. HCR yari imaze kugabanya cyane imfashanyo y’ibiribwa yahaga impunzi. Impunzi nazo zari zanangiye, zibwira HCR ziti : Subirana ibilyo byawe, ibyacu tuzabyishakira hano aho kwicishishwa amafuni n’ingurube mu Rwanda rw’Inyenzi.
    Mubo HCR-FPR bitaga Intimidateurs bakajyanwa i Kinshasa nanjye nibuka Faustin Nkiko, Karera ubu ufungiwe akamama muli Benin etc.

  4. Jacques says:

    Komera cyane.unyibukije byinshi.narindikumwe nawe,nakoreye EUB i Katare nakoranye na Dr Sekomine ni uwiwanyu.Tuzibagirwe kutubwira kumugezi wa Rushoga,Nyanzale,Gahira,Kivuye….kuri Rukwi imbeho yaho…njye Nubu numva ntavuga mubiraro aho kumuhanda ujya Tongo nabaye ahonakoraga imbeba zariye abana abana iminwa ururimi…ababyeyi bahunze kubera amasasu yari ahohantu.Abahaburiye ubuzima Imana ibakire nka Stephano womuri Bibiriya.

    • De Gaulle says:

      @Jacques,komera cyane,none se waba wubuka uko utwo dusozi twagiye dukurikirana,aho twagiye turara?Nanjye amazina menshi ndayibuka,ariko sinibuka uko twakurikiranaga.
      Kiwanja ndibuka ko twahageze tugasanga abahageze mbere aba Hunde babishe,babashumutojwe n’inkotanyi,zababwiraga ko izo mpunzi ziraca i Kicanga ziraba zije kubica no kubasahurira umugi,maze sukwirara mu mpunzi barazararika,nyuma FPR nayo iza kubica(abahunde),ntabwo niriwe mvuga byinshi kuko nzakomereza aho nagejeje mu gihe nzamara kureba uko twagiye tugenda naho twararaga.
      Komera Imana ikurîde

  5. Joseph says:

    Murakoze bavandimwe! Aya ni amakuru yacu, dukwiye kwima amatwi barusahurira munduru batuka umuntu wese wanditse ibyo yahagazeho bigaragaza ubwicanyi ndengakamere bwakozwe na FPR.
    Mugihe tugihumeka, Imana izabuze ikizadukoma munkokora mugihe cyose twibuka Inzira ndende! Kandi koko iyo nzirandende ntizibagirane…..

  6. Niyonkuru, Esyra says:

    De Gaulle, ndabashimiye cyane.
    Mwakoze cyane kuri iyi nyandiko. Ndabasaba ko iyi nyandiko yahindurirwa mu bitabo, igitabo cyitwa “:INZIRA NDENDE” iki gitabo kikaba amateka yacu nkabanyarwanda cyane cyane ku bahutu bimpunzi bazaba bakiriho mugihe kizaza nabazabakomokaho kimwe nabandi bashaka kwiga amateka. Kandi iki gitabo cyamateka kikazakoza kuzageza isi irangiye.
    Ndabinginze iyi nyandiko ntihagararire aha, ahubwo ikomeze yimurirwe mubitabo by’amateka. Kwari ugusaba niba bishoboka.

    Kubera ko ibyejo aribyo abejo, naho ibyacu ariby’uyumunsi ndibutsa gushaka protection yizi nyandiko zandikwa aha hakiri kare. Urugero ni nka Virus protectio cg nindi protection isa nayo. Ntihazagire ikibihungabanya cg ngo byibagairane.

    From Noth America

    • De Gaulle says:

      @From noth of America,
      Komera cyane,inyandiko zirarinzwe cyane,ntakizazihungabanya.
      Ibyo usaba nabyo tuzabikora kuko buri umwe muri twe afite ibyo yanyuzemo,tuzabyandika maze tubihuze ,hazavamo amateka atagira uko asa nubwo ari amateka aganisha ku rupfu gusa,ashobora kuzahindukamo ay’ubugingo bwabazadukurikira mu bihe buzaza.
      Komera turi kumwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *