AMIEL NKULIZA ARAGIRA INAMA PADIRI THOMAS NAHIMANA KUBIJYANYE NO KUJYA MU RWANDA KWIYAMAMARIZA UMWANYA WA PEREZIDA WA REPUBULIKA

Thomas
  • Views 2886
  • Rating 12345

Nyuma y’aho Padiri Thomas Nahima umuyobozi w’ishyaka Ishema atangarije ko azajya mu Rwanda ku ya 28 Ukwambere 2016 kwiyamamaraiza umwanya w’umukuru w’igihugu, itariki yaje guhindura akayishyira mu kwezi kw’ Ugushingo 2016, Amiel Nkuliza yagize icyo abivugaho.

Niba numvise( uyu ni Amiel Nkuliza) neza iyi nkuru (http://intabaza.com/?p=185), irasa n’ishishikariza Padiri Nahimana kugira vuba, akijugunya mu rwobo rw’intare, zikamushinga imikaka yazo. Personnellement, sinigeze menya impamvu ifatika, ijyanye Nahimana mu Rwanda.

Avuga ko agiye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda, ariko ngasanga nta mpamvu yo kwiyahura. Impamvu mbona ko Nahimana atagomba kwiyahura mu basazi bo muri FPR, ni uko azi neza uko byagendekeye bagenzi be bamubanjirije. Aha ndavuga madame Victoire Ingabire, Déo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka, ubu bagiye gusazira muri gereza kubera icyaha kimwe bahuriyeho cyo kugerageza guhiga intebe yo mu Rugwiro.

Nahimana, mu magambo ye bwite, yemeza ko azi neza ko azatorwa n’abaturage, ubwo amatora azaba arimo kuba mu gihugu, dore ko ntawe uzayabuza kubaho. Ariko na none nkibaza nti, aramutse atowe, ntategeke, byaba bimaze iki? Il est vrai que azatorwa ijana ku ijana kubera ko abaturage batora barambiwe ubutegetsi buriho, bubabuza amahoro n’amahwemo. Ariko se, reka mbisubiremo, gutorwa ntutegeke, bimarira iki uwatowe? Hari uwambaza ati ese natorwa azabuzwa n’iki gutegeka? Igisubizo cyanjye kiroroshye. Mu matora yo muri 2003, Twagiramungu yatowe ijana ku ijana.

Nahimana na we arabizi kuko yari muri supervision y’ayo matora. Uko byagenze ni uko amajwi ya Twagiramungu ubutegetsi bwayajugunye mu bimoteri, hakemezwa ko ari Kagame watowe. Ntibyari na ngombwa ko ayo majwi ajugunywa kuko ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda bwari bwarategetse ababaruraga amajwi ko nibazajya babona ijwi rya Twagiramungu bazajya bashwanyaguza iyo bulletin de vote, bakajugunya muri poubelle. Ibi mbifitiye gihamya cy’uwari muri ayo mabarura y’amajwi.

Kuri jyewe, nemeza ko Nahimana naramuka agiye, uretse ko ntanabikeka, azatorwa ijana ku ijana ni byo, ariko akazateza akaga abazaba bamutoye, bakanamushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza. Aka kaga mvuga ngafitiye gihamya. Muri 2003, ubwo Twagiramungu yatorwaga, ubutegetsi bwa Kagame bwashatse kumwica, akizwa n’amaguru. Abari bamushyigikiye, haba ku mugaragaro n’abari bihishe, bose bahumbahumbwe n’ubutegetsi bwa FPR, abarokotse gereza n’urupfu bahungira i Kampala.

Kuri bureau ya Amnesty International i Kampala, aho nateraga ibiraka byo gu «traduisa» ibibazo by’abari inyuma ya Twagiramungu, uyu bose yarabihakanye, uretse mugenzi wanjye Ismail Mbonigaba, wari son directeur de campagne. Ubwo yabazwaga n’ushinzwe u Rwanda muri Amnesty International i Kampala, ari we Robert Richard Haavisto, Twagiramungu yamushubije ko abo bantu atabazi muri campagne électorale ye, uretse son directeur de campagne, Ismail Mbonigaba. Umwe muri bo (Claude) wari ushinzwe uburinzi bwe, na we yaramwihakanye, ndetse na hoteli yari acumbitsemo, yizera ko Twagiramungu azayimwishyurira, ayirukanwamo, kubera kubura inyishyu. Twagiramungu ngo yamuhoraga ko yemeye ko ubutegetsi bumukoresha, agatangaza kuri radio Rwanda ko uyu mukandika yakwirakwizaga amacakubiri, cya cyaha kitagira ibimenyetso mu butegetsi bw’inkotanyi. Claude ubwe, yanyemereye ko iki cyaha koko yagikoze kubera ingufu yari yashyizweho n’ubutegetsi, nyamara Twagiramungu, uzi inkotanyi kumurusha, yanga kukimubabarira.

Kugirango atangaze ko Twagiramungu ari umunyamacakubiri, Claude yahawe avance ya miliyoni imwe kuri miliyoni ebyiri yari yemerewe n’ubutegetsi, nyamara na we aza kubona ko yibeshye ubwo yajyaga kwaka asigaye Ibingira akamutera ishoti! Amnesty International yongeye kubaza Twagiramungu niba uyu Claude amuzi, asubiza ko atamuzi du tout, ko na we ari umwe mu ba farceurs bishakira ubuhungiro i burayi na Amerika, ngo bamwitwaje. Umwanzuro wa Amnesty International ni uko yanze kugira icyo ifasha Claude na bagenzi be, ku buryo yaba uyu Claude, yaba n’abandi bari inyuma ya Twagiramungu, bari barahunze ubutegetsi bwabateraga ubwoba, bose bahisemo kwisubirira i Kigali, kubera kubura imibereho. Bakigera mu Rwanda, bamwe muri bo barafunzwe, abandi baburirwa irengero.

Ndibuka kandi mbabazwa cyane n’abana b’abanyeshuri bigaga muri Kist, bari bataye amashuri ngo bagiye inyuma ya Twagiramungu, ubu abenshi muri bo bakaba baraburiwe irengero. None se Padiri Nahimana, na we yaba ashaka gutanga ibitambo nk’ibyo Imana itigeze imusaba? Byaba bibabaje, aramutse ari ko abitekereza. Padiri Nahimana ntabwo ari un aventurier ukeka guhigira amaramuko mu kuba perezida w’u Rwanda.

N’iyo yakwiyambura burundu umwambaro w’umupadiri, sinkeka ko yakwicwa n’inzara, kuko yarize bihagije. Ashobora kwigisha muri université, agahembwa neza, akubahwa nk’umusore ukiri muto kandi ugikenewe muri politiki y’igihe kizaza, ubwo iy’abasazi izaba yagiye nka Nyomberi.

Ubutegetsi bwa Kagame buzakurwaho na bene wabo yacuze amata, bityo nta mpamvu yo gushyuhaguzwa kuko iyihuse ngo yabyaye ibihumye.

Amiel Nkuliza

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to AMIEL NKULIZA ARAGIRA INAMA PADIRI THOMAS NAHIMANA KUBIJYANYE NO KUJYA MU RWANDA KWIYAMAMARIZA UMWANYA WA PEREZIDA WA REPUBULIKA

  1. Bingwa says:

    Padiri Nahimana bamubajije ikibazo atigeze asubiza kugeza na n’ubu?

    – Ibyangombwa agenderaho kuri ubu ni ibihe?
    – Ni Passport y’u Rwanda cg ni ibipapuro by’ubuhunzi?
    – Muri 2015 ajya gutora kuri ambassade y’ubufaransa bakamwirukana we ubwe
    yivugiye ko afite passport y’u Rwanda kandi koko ntiyashoboraga kujya
    gutora afite ibyangombwa by’ubuhunzi cg by’amanyamahanga.
    – None se Niba yarahunze mu 2010, yadusobanurira impamvu Leta y’u Rwanda
    itannuye
    (annuller) passport ye nk’uko ibigenza ku batavuga rumwe nayo bose
    bayihunze akaba yaragejeje 2015 akiyifite??? Yamucaga iki? Yibagiwe se kuyannula?

    – Ese da, ko ubu turi muri 2016, kandi Passport y’u Rwanda tuzi neza ko imara imyaka 5 gusa, ubwo dusuppoje ko Padiri yahunze muri 2010 ari bwo akibona inshya ubu noneho yatubwira ibyangombwa ari gukoresha ari ibihe?
    kuko byanze bikunze passport yahunganye (fpr yibagiwe kwannula) yararangiye .

    – Niba adafite ibyangombwa by’impunzi rero bisobanuye ko afite passport nshya y’u Rwanda iri renouvele. None se ubwo yayikuye he? Yayihawe nande? Kuki yaba yarayihawe kandi yitwa ko arwanya Leta?

    Ahandi ni ah’abasomyi, kuko ku bwanjye sinibaza ikindi abantu bategereje kumva icyo ari cyo.

    • tharcise, semy says:

      Bingwa,
      nibyo pe, nange nari nabajije iki kibazo cyibyangombwa Padri Thomas Nahimana agenderaho iyo ajya hose mubihugu bitandukanye kuko nzi neza ko ibipapuro by ubuhunzi ntibishoboka kumategeko yabyo, kandi nanone kuba Oppostion ya Kigali ko bahita bamwambura passport y’ubunyarwanda kuko aba yarahunze igihugu ntabwo aba akiri umuturarwanda byongeyeho gukora politic ya oppostion y’urwanda. Byumvikane cyane ko Padri Thomas Nahimana akorera FPR inkotanyi, kuva 2010 yiyita impunzi ahubwo yari aje ku kazi kabamutumye. FPR inkotanyi zamutumye ku bakorera hanze yurwanda nubundi aracyari kukazi ke. Mube maso kubantu nkabo kuko nibo beshi hanze y’urwanda bitabaye ibyo tuzaShira.

    • Xx says:

      Nonese aha urashaka kuvuga ko Padiri Thomas Nahimana yaba ari Agent wa FPR? I hope not! Sino nawe twakwibazaho!

  2. Zilikana Yuvenali says:

    Nkuliza, wikwirirwa ubabarira Padiri Nahimana muri gahunda afite yo kujya kwiyamamariza ubuperezida mu Rwanda. Icyo njye mbona mur’icyo cyemezo ni uko Padiri Nahimana yibereye mu mukino ugamije kwemeza leta ya Kagome.

    Arega Kagome we azi gukinisha amaturufu ye; agomba kwereka abamufasha ko ahatana mu matora n’abatavuga rumwe nawe. Padiri uwo ntashobora gukandagira mu Rwanda ngo kubera umutekano we ushobora guhungabanwa n’ubutegetsi bwa Fpr-inkotanyi. None ngo azajyayo agiye guhangana na Kagome mu matora. Murumva se koko ibyo bishoboka niba atari kw’isiri ry’ubitegetsi?

    Njye mbabariye abazamwomoma inyuma kandi we arigukorera amadolari ye. Amatora ni arangira, azakoma ifaranga ku mufuka maze umuhungu yiyambukire ngo arahunze kandi yarahawe uburenganzira bwo gusohoka na Kagome. Ntihazagire abazagwa mur’uwo mutego mutindi wa Padiri wishakira inyungu ze. Njye iyo gahunda ya Padiri Nahimana ndayamaganye rwose kuko nta kindi igamije usibye gutoba urugamba turimo rwo guhirika iriya ngoma y’igitugu ya Kagome.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *