ZAMBIA: IBARUWA Y’UWITANDUKANIJE NA DMI ISABA IMBABAZI IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZICUMBITSE MURI ZAMBIA

1
  • Views 2563
  • Rating 12345

Mbanje gusuhuza impunzi z’abanyarwanda aho muri hose by’umwihariko izituye muri Zambia, sinifuje gutangaza amazina yanjye kubera impamvu z’umutekano wanjye ariko izina siryo ry’ingenzi, igikuru n’ubutumwa bwo gusaba imbababazi impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Zambiya ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi duherutse kubakorera dutumwe na leta ya Kigali tukifashisha bamwe mu benegihugu mu kwibasira ama shops y’izi mpunzi, agasahurwa, agatwikwa ndetse zimwe mu mpunzi zigahohoterwa!

Sindi buvuge byinshi kuko ntawe amaso atihereye kugeza naho isi yose ihaguruka ikamagana ibi bintu, iyi mission rero ikaba yari ifite inshingano ebyiri arizo gutesha umutwe impunzi zikagera aho zibwiriza zikurira indege zigataha mu Rwanda, ku bwacu twabonaga nibamara gucuzwa utwabo nta yandi mahitamo bazagira usibye gusubira iwabo!

Aka kazi karimo insoresore nyinshi n’inkumi zari zahawe akazi na Leta ya Kigali, ikibabaje cyane ni uko abenshi turi Abahutu cyangwa abajya gusa nabo kuko muri gahunda dukoresha y’ubutasi, iyo dushaka kujya kuneka mu bahutu tuhohereza abasa nabo kuko bene wabo akenshi baba babiyumvamo, twajya kuneka abatutsi tukohereza abatutsi cyangwa abasa nabo kubera akenshi nabo babiyumvamo!

Muti byagenze gute ubwo impunzi z’abahutu zatangiraga guhohoterwa, muri make iyi mission twayitangiye kera ariko ikagenda ifata ubusa! Mu myaka yashize twagerageje kujya tubarasira mu mashops yabo mu rwego rwo kubahahamura ariko izi mpunzi ntizacika intege zikomeza imirimo yazo nkuko bisanzwe, tubonye byanze twagerageje gucengera bamwe bakora muri Leta ngo izi mpunzi zirukanwe gusa abenshi bagiye badutenguha bakatwizeza ibitangaza tugategereza tugaheba, ntitwacitse intege kuko ndibuka ko muri twe nubwo tuba tutaziranye twatumijwe i Kigali igitaraganya kugira baduhe andi mabwiriza yuko tuzatesha umutwe izi mpunzi!

Ubundi muri make imikorere yacu iranyuranye, hari abo twita aba agents, aba rero ahanini ambassade ntiba ibazi, nanjye nkaba ndi muri abo! Akenshi twe tujya gutanga amakuru i Buganda mu rwego rwo kujijisha, arinaho dufatira cash, akenshi duhurira kuri embassy y’urwanda nabadukuriye, nkaba nabawira ko iyi embassy iri Uganda twayigereranya nka centre ya za maneko za Kigali!

Ari abajya Kenya, Tanzania, Malawi, zambiya,Mozambike n’Afrika y’epfo, niho bahererwa mission n’ibikoresho hamwe na cash!

Muri ya nama rero navuze hejuru yabereye i Kigali,nubwo akenshi iba yitwa iy’urubyiruko rw’intore mu rwego rwo kujijisha, barabanza bakatwigisha gukunda igihugu n’ibyo bita kirazira.

Nyuma nibwo duhamagarwa umwe umwe bakatubwira amayeri mashya tuzakoresha mu guhungabanya impunzi! Urugero natanga kandi nkaniheraho, nkanjye ndi umwarimu muri za kaminuza muri zambiya, mu rwego rwo kwiyegereza cyane urubyiruko rw’impunzi z’abanyarwanda ziri muri za kaminuza muri zambiya, nkaba naniga bya nyirarureshwa, ariko mission yanjye ari ugucengeza amatwara ya leta ya Kigali muri urwo rubyiruko, ibi bikaba harubwo bituma bamwe badukurikira ariko ahanini tukabashoboza cash, gusa abenshi batubera ibamba bakanutubwiza ukuri ko leta ya Kigali yabavuye ku nzoka!

Ubu rero udushya twadukanye ni utwo gushwanisha urubyiruko cyangwa abashakanye mu rwego rwo guhungabanya society y’impunzi kandi hari aho biri gutanga umusaruro nubwo atari mwinshi, akenshi kubera igitsinagore ari abanyantege nke nibo dukunze kunyuraho!

Abakobwa bo akenshi kuko baba bakeneye abagabo mission irusha umurabyo kwihuta! Muri propaganda twigishijwe harimo ko: tuzajya dusebya impande zombi z’urwo rubyiruruko, uti bimeze gute rero: tubashyiramo ibitekerezo ko abahungu bakuriye hanze nta muco bakigira ko abaturutse mu Rwanda ari abana beza, ku ruhande rw’abasore bakuriye hanze tubabwira ko abakobwa bavukiye hanze b’impunzi ari ibirumbo batagira uburere ko byaba byiza bishakiye incuti mu Rwanda.

Mu ngo z’abashakanye ho dukunze kwigarurira abadamu dukoresheje cash, aribwo akenshi uzasanga abadamu batuvugira neza muri community aho bagira bati bariya bantu mwita inyenzi murababeshyera!

Iyi gahunda yadufashije guhindura ibitekerezo by’uwahoze ayobora impunzi muri Zambia ntaza kuvuga izina rye kubera icyubahiro mufitiye, yari yaratubereye ibamba, nyuma aza kuva ku izima, uyu mudamu we, njye ubwanjye twaranaryamanaga, muri lodges zinyuranye, iyi n’indi nkuru twazaganiraho ubutaha kuko abantu batahagurukiye iki kibazo umuryango nyarwanda muri zambiya nahandi ku isi wazashwanyagurika aricyo leta ya Kigali iba yifuza ko abantu badashyira hamwe (divide and rule)!

Nkaba rero mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi impunzi nagiriye nabi mu Lusaka n’abo naba nararyamanye n’abafasha babo dore ko ngendana n’ubwandu, nkaba kandi nanitandukanije n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi narimaze igihe nijandikamo.

Uwahoze akorera DMI

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

12 Responses to ZAMBIA: IBARUWA Y’UWITANDUKANIJE NA DMI ISABA IMBABAZI IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZICUMBITSE MURI ZAMBIA

  1. Mikwege says:

    Iyo ukoze isesengura ry’iyi nyandiko hari icyo uhita ubona!Uyu wayanditse aratubwira ko ahisha amazina ye kubw’umutekano we!Nyamara akatubwira igihugu arimo n’akazi akora!!!!Aribasira umugore avuga yasambanyaga ndetse akemeza ko yabikoraga azi neza ko agendana virusi itera sida(nyiri ubu buhamya)!Ikigaragara uretse umuntu utazi isesengura uyu muntu agamije kwandarika uyu mugore kuko anarangiza avuga ko ngo ubutaha azagaruka kuri ubwo busambanyi!Umugabo wuyu mugore nawe ngo ntamuvuga izina ngo kubera icyubahoro amuha,nyamara akavuga umurimo yakoraga muri ZAMBIA ngo uwahoze ahagarariye impunzi!Bavandimwe niba dushaka kurwanya FPR kandi tukayitsinda tugomba kwirinda kuvanga utubazo akenshi tujyanye n’ishyari dusebanya ku mbuga nk’izi!

    • Kambali says:

      Bwana Mikwege se none icyo wita isebanya ni igiki uyu muntu wahoze ahagarariye impunzi hanyuma umugore akagurwa akarangiza ajyanye umugabo we gukorera FPR hari utamuzi ko ari Kazuba Egide? Isebanya se ririhe niba uwabajyanye muri FPR yisubiyeho akabavuga?
      Ahubwo n’uwo munyagwa wigisha muri Université mumugenzure neza tumwamagane hakiri kare mugihe twabona ibimenyetso simusiga

  2. Kanyarwanda says:

    Nge iyi nkuru ndayikemanga, ahubwo ishobora kuba yaranditswe na DMI ubwayo ikayohereza ku rubuga rwanyu namwe mukayishyiraho yenda mudakoze ubugenzuzi bwimbitse, dore nge ibyo nshingiraho nkemanga ko iyi nkuru ishobora kuba atari genuine, nuko nyirukwicuza ativuga amazina ye ku mpamvu z’umutekano we ariko agatangaza icyo akora, nge rero nk’umuntuNge iyi nkuru ndayikemanga, ahubwo ishobora kuba yaranditswe na DMI ubwayo ikayohereza ku rubuga rwanyu namwe mukayishyiraho yenda mudakoze ubugenzuzi bwimbitse, dore nge ibyo nshingiraho nkemanga ko iyi nkuru ishobora kuba atari genuine, nuko nyirukwicuza ativuga amazina ye ku mpamvu z’umutekano we ariko agatangaza icyo akora, nge rero nk’umuntu uba muri Zambia kuvuga ko uri Umwarimu wa Kaminuza ukongera ko uri no kwiga nta gutangaza identite yawe birenze biriya kuko kumenya uwo muntu biroroshye kuko abarimu ba Kaminuza bari no kwiga barazwi hano, ikindi n’uburyo avuga yaryamanaga n’umudamu w’uwahoze ari President w’impunzi kdi akavuga ko adatangaza amazina ye kubera icyubahiro amufitiye? Ubwo se koko icyo utatubwiye niki? Abahagarariye impunzi kuva zagera hano muri Zambia kugeza na magingo aya barazwi, ndetse n’uwazihagarariye bikarangira akoreye FPR nawe turamuzi kdi nta wundi utari Kazuba Egide, ku bwange rero sindi kwiyumvisha icyubabiro umufitiye mu gihe yagambaniye abo yakagombye kuvugira akajya kuri cote y’umwanzi wabo hanyuma wowe uvuga ko wicuza kuba warakoreye FPR ukaba ugifitiye icyubahiro umugambanyi?

    Ku bwange mbona ahubwo DMI ishobora kuba yaragerageje kwegera umwe mu barimu ba Kaminuza hano muri Zambia akababera ibamba cg se bakaba bamufitiye ubwoba kubera ingufu zo kuvuga rikijyana hano mu Banyarwanda noneho igahitamo kubamucaho isohora inkuri y’icyuka nkiyi kugirango icyizerere bari bamufitiye kiyoyoke ubundi bakomeze gahunda zabo ntawe ubakoma imbere. Sinzi yenda ahari ndibeshye ariko nge ndabona bigoye kwizera iyi nkuru y’umuntu wihisha nka Otriche ihisha umutwe igihimba kiri hanze, niba koko uyu muntu afite kwicuza bivuye ku mutima ntiyagatangaje icyo akora kuko byoroshye kumumenya, ikindi ntatubwira uko yaretse gukorera DMI n’ingaruka byamugizeho kuko ntiwabatera umugongo ngo umene n’amabanga yabo ngo birangirire aho.

    • Uwayo camille says:

      Bwana Kanyarwanda, njye mbona umwanditsi w’iyi nkuru yanze gutangaza amazina y’abantu kugira ngo natwe twigenzurire neza nitubona ibyop avuga aribyo ubwo nitwe tugomba gufata ibyemezo Dusanze abo avuga cga ibyo avuga bitariho ni amahoro ariko inkuru ubwayo irimo amasomo menshi kandi meza cyane cyane ko ntawe yigeze avuga amazina ye ariko ibyo avuga byinshi bigaragarira amaso y’abareba neza

    • Mikiwege says:

      Kanyarwanda we!Ikindi gitangaje uyu muntu wanditse inyandiko aratwumvisha ko hari aba DMI ambasade iba itazi!Iki n’ikinyoma cyambaye ubusa kuko birazwi ko za Ambasade z’Urwanda aho ziri hose ku isi aho kujya mu bya diplomatie zahindutse ibiro by’ubutasi no kuneka bajujubya abatavuga rumwe n’ubutegetsi!Ntushobora rero gukora uwo murimo amabasade itakuzi kuko igihe ugize ikibazo niyo ifite inshingano zo ku kurwanaho!

  3. Babwire says:

    Iyi nimwe muri tactique Inyenzi zikoresha ngo yo gusaba imbabazi. Ibi babiterwa ngo nuko Abahutu muri rusange banyurwa manuma bityo ko iyo umusabye imbabazi yumva ko ikibazo cyarangiye. Iyi ni inyenzi butwi ni ukuyirinda irimo ishyaka uko ibiyegereza kugirango iteranye imiryango. Abenshi mubacuruzi bakoresha Cash yi inkotanyi ,ariko afite mission yo kugira uwo yica cyane babona ko yagira akamaro muri community.Abandi bateranya imiryango bakoreshje guteranya uturere. Abenshi mubo bita Abakiga bagiye barongora abagore bo mutundi turere twu Urwanda. iyo inyenzi mputu yamaze kumenya ko uvuka iwabo ihindura umugore wawe mushikiwayo, nyuma igatangira ikamwoshyoshya ngo mwana wi iwacu nu utundi tugambo twa Satani. Kubera intege nke za Abadamu usanga abenshi basenye ingo zabo cg se bazaniye SIDA abagabo babo. Iyo rumaze gusenyuka umugore abaye igishubaziko batangira kumwumvisha ukuntu abahunze kera ari interahamwe , zi ingome bityo nawe agasizora mu kurwana urugamba atazi uburyo bwarwo. Iyo bigezehe kuri iyi stade inyenzi zimukoresha kurwanya buri wese batitaye aho aturuka. Kwirinda inyenzi ntutsi biroroshye ariko inyenzi mputu iragatsindwa ni Imana. ikibabaje ni uko zimaze kuba nyinshi kubera gukunda utuntu nu utundi.

    • Ukuri kuraryana ariko kurakiza says:

      Uyu muntu n’ubwo yaba inyenzi, icyingenzi ni uko yatanze amakuru akenewe kandi adufasha kwitonda tukitegereza neza. Naho we ubwe gusaba imbabazi ativuze ntacyo bimaze. Ibyo avuga nibyo bifite akamaro kuko iyi mitego benshi bagiye bayigwamo. Uriya mugabo wigeze guhagararira impunzi bikarangira akoreye FPR ni Kazuba Egide kandi twese turabizi ko byaturutse kumugore we. Ubu umugore wa Egide uyu muntu aramuzi niwe wagira icyo amuvugaho

  4. Ntwali says:

    Have sha Kamali we gusenya biruta kubana n,umugambanyi!ubwo se wamara kwigira umuvugizi w,inyenzi mu rugo rwange nkakurebera izuba?ntubona ko ikiba gisigaye ari ukumuha mission yo kundangiza!umwanzi n,umushyigikiye bose ni abanzi icyo mwaba muhurieho cyose!nibiba na ngombwa tuzarurwana tutari kumwe n,abo bagore niyo mutatandukana mu buryo busanzwe mwaba mukoze separation mukazasubirana urugamba rurangiye kuko na kare nta mugore mu rugerero niba atari umurashi!ubundise uko mubizi ni abagore bangahe bemerera abagabo gutabara?ko bumva ko ngo bagiye gupfakara kandi nubundi isaha iyo ariyo yose Kagame aba yiteguye kwica abagabo babo bataguye no ku rugamba rwo kubohoza abanyarwanda!

  5. chegueavarakanyarwanda says:

    Bikindi yarabihanuye ati: njyewe mbwira abumva!

  6. Kamali says:

    Ubundi n’aya mashyaka yiyita opposition yo hanze usanga umugore aba mu rye n’umugabo murye mwibwira ko nta kibyihishe inyuma? Iri rivuka ry’amashyaka rya buri kanya ni ukuryitondera. Banyarwanda, banyarwandakazi dore imitego yose umwanzi akoresha tureagenda tuyimenya muremenye mwirinde gusenya ingo zanyu mudaha umwanzi icyanzu. Mwirinde ubu bushyaka bwa opposition bw’inzaduka bumwe butanagira umurongo utomoye kuko ni imitego ikomeye

  7. Christophe Kanuma says:

    Iyi baruwa iravuga ukuri kwambaye ubusa kuko ingo zaranashize i Buraya, Amarika na Canada kandi akenshi usanga zisenyuka muburyo budasobanutse bigaragara ko ari umugambi wa FPR abantu batari bakamenye

  8. Karengera says:

    Noneho ingo zirasenyuka aho bukera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *