TWAGIRAMUNGU Théophile YAFATIWE MU CYUHO ZA BUKAVU ABESHYA KO AHAGARARIYE FDLR KANDI YAKORERAGA CNRD YA RUKOKOMA NA COL WILSON

1
  • Views 5226
  • Rating 12345

Ntawe uyoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe, niko abanyarwanda baciye umugani.

Abanyarwanda bamaze iminsi bumva tuvuza iyabahanda tubakangurira ko bakwirinda bakanarinda ibyabo n’ababo, cyane kandi ko bakwirinda b’abantu bitwa abanyapolitiki bakoranye cyane na FPR Inkotanyi, kuko burya Akabaye icwende katoga. Ibi, ikinyamakuru Intabaza kibivuga gishingiye ku bimenyetso bigaragara.

Urugero muribuka CPC yatangijwe na Twagiramungu Faustin, hashira akanya Twagiramungu Faustin, ati abahagarariye impunzi nyarwanda zacitse ku icumu rya FPR Inkotanyi bari mu mashyamba ya CONGO RDC, ndetse n’abazirindiye umutekano, bagomba kwishyira mu maboko y’urukiko mpuzamahanga cyangwa se bakishyira mu maboko y’ubutegetsi bwa Kagame Paul akabakanira urubakwiye, none se aho Twagiramungu Faustin yaduhishe ni he ? Ahubwo Imana ni igitangaza yo ibasha guhishura ibihishe mu mitima yabifuza kugirira nabi abana b’Imana igihagazeho !

Byaranze rero, abo Twagiramungu Faustin yashatse ko bicwa, maze impundu zikavuzwa, impunzi zikabura uburyo, umurinzi, umucunguzi n’umurengezi, ntabwo babaye bagipfuye, si kubwabo kuko imigambi n’uburyo bwo kubica, wari umugambi muremure wacuzwe na ba mpatsibihugu bafatanije na Twagiramungu Faustin banamushinga kuwushyira mu bikorwa, ni ku bw’Imana rero yabarinze, bo nabo barinze (impunzi) kugeza magingo aya, ibyo Imana ibikora kugirango isezerano ryo kuca akarengane rizasohozwe, maze abishyirahejuru bacishwe bugufi, abaciye bugufi n’abihebye, nabo babone akaboko k’Imana kuko ishobora byose.

Umugambi wa Twagiramungu Faustin upfubye, ntabwo yacitse intege, kandi ni nako ba Mpatsibihugu bakomeje kumwotsa igitutu cyo kurangiza ubutumwa bamuhaye, Faustin yateguye rero undi mugambi unyuze mu yindi nzira, nawe yashatse umufasha wa hafi kandi bitiranwa, nibwo yafashe Twagiramungu Théophile, amushinga iyo gahunda.

Abatazi uyu Twagiramungu Théophile, ni umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ububiligi, akaba anahafite ubwenegihugu bwacyo, Twagiramungu Théophile ni n’umusirikari wo kurwego rwa Officier mu ngabo zari iza FAR, uyu we na Twagiramungu Faustin, Wilsson Irategeka, Hamada ndetse na Bakunzibake Alexis bateguwe mu gihe cy’imyaka igera kuri 2, muri icyo gikorwa kibisha cyo gusenya FDLR no kwicisha abantu bose babangamira uwo mugambi.

CPC imaze gukubita igihwereye aruko imigambi ya Twagiramungu Faustin igaragaye, uyu Faustin yatangiye ateranya Ntaganda Bernard umukuru wa PS imberakuri na Bakunzibake Alexis kuburyo uyu musore yahise nawe asa nukoreye Ntaganda coup d’état, maze agatangaza ko ariwe mukuru w’ishyaka kandi icyo gihe Ntaganda yari  amaze  agahe gato afunguwe.

Nibyatangaje kuko nubwo Bakunzibake yarakivugira PS Imberakuri wasangaga cyane ayoborwa na Twagiramungu Faustin, inkuru zivuga ko uyu Faustin yari yarijeje Bakunzibake ko namara gusenya FDLR bazahita bahabwa ubutegetsi na ba mpatsibihugu maze ngo akamugira umuyobozi ukomeye, niko gutangira kwikuza no gusuzugura Ntaganda Bernard  uhagarariye ishyaka ry’imberakuri, ritavugarumwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.

Muri iyi myiteguro, kubera ko ibikorwa bibisha bya Twagiramungu Faustin bimaze kugera abanyarwanda ahantu badashobora kwishima, yabanje kwishwanishwa bya nyirarureshwa na Twagiramungu Théophile, ngo kugirango uwo uyu Théophile azajye ageraho gucengezamo amatwara ya CNRD Ubwiyunge, ( icyo gihe yiyitaga FDLR n’ubu niko bakiyita iyo bagiye gushaka abo bacuza utwabo, imfashanyo,..) azajye yumva ko ntaho agihuriye na Twagiramungu Faustin maze anamugirire ikizere koko, yumve ko imfashanyo ayihaye FDLR.

Uku kwihakanana kwabo bya nyirarureshwa, baguteguye mu myaka irengaho gatoya 2, kugirango bimenyerwe n’ababazi, maze bimaze gufata koko, bifasha Twagiramungu Théophile kwegera bamwe bitwaga abanzi ba Twagiramungu Faustin, abumvisha uburyo Faustin ari igicucu, umugome, umugambanyi, maze sukumwizera biva inyuma, nibwo bamwe ndetse bamukurikiye buhumyi kugeza igihe abagereje mu maboko ya Kagame Paul, ababagira ibisiga.

Umuntu waba uzi abantu benshi bavugaga cyane bahanganye na Twagiramungu Faustin ku mbuga nkoranyambaga, ubu bacecetse burundu, ntimukibaze byinshi, Twagiramungu Faustin yarabicishije abinyujije kuri Twagiramungu Théophile.Yaba abo muri USA, Danemark, Australie, Canada, mwumva bamaze nk’umwaka ntagakuru kabo, abo rwose Twagiramungu Faustin na Théophile, babanyujije iyubusamo, ntimuzirwe mubaririza cyangwa ngo mukeke  ko babaye Inkotanyi kuko bacecetse !!

Ibyo gusenya burundu FDLR binaniranye, Twagiramungu Faustin, Twagiramungu Théophile nabo bafatanije kugambana, bakoze ikitwa CNRD Ubwiyunge, bivugwa ko ari umutwe wiyomoye kuri FDLR, ukaba ugamije kurengera inyungu z’abanyenduga, ubwo ngo akaba ari ingabo z’abanyenduga zikomoka no munduga. Sinzi rero niba mu ishyamba rya RDC harimo igice kitwa Induga, Urukiga, Amayaga, Uburiza, Ubwanacyambwe, Umubali, Indorwa, Ubushi, Ubuganza…, aha navuga ko FPR Inkotanyi muri ya mayeri yayo, ntakitayihira mu gutanya abanyarwanda bizanamo amacakubiri, ngayo ayabanyapolitiki bacu, ngayo aya Rukokoma Faustin na Théophile we n’abo bafatanije kwicisha Rubanda !

Imana ihora ihoze, kandi n’uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imigambi itandukanye yo gushimuta abanyarwanda no kwica impunzi, Twagiramungu Théophile yagendaga ahantu henshi, ashakisha abazamufasha kurangiza umugambi we afatanijemo na Twagiramungu Faustin, IRATEGEKA Wilsson, Hamada n’abandi bajyamugambi bafatanije muri izo ngabo bashinze zifatanije n’iza Kagame Paul mu kurimbura umuryango nyarwanda, n’abanyarwanda.Théophile rero akora ingendo hafi kw’isi yose, kuko shebuja we Faustin ubu asa nukorera mu mwijima, kugeza naho yihindagura amazina akitwa Jean Kalisa…

Muri izo ngendo rero izo twabashije kumenya, nizo muri iyi minsi yakoreye i GOMA n’i Bukavu muri RDC, aho yari agiye kubonana na bagenzi be bo muri CNRD-Ubwiyunge. Yari amaze iminsi i Goma (ariko ntituramenya neza niba atari aturutse mu Rwanda) nyuma aza kumanuka ajya za Bukavu kubonana na Hamada. Ariko noneho nkuko byari bisanzwe bigenda, ntabwo urugendo rwamuhiriye kuko yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano wa RDC ku italiki ya 19/10/2016. Ikibabaje kuruta ibindi ni uko muri izi ngendo ze agenda yiyita ko ahagarariye FDLR kugira ngo agirirwe icyizere maze abone uko yaka imfashanyo kandi arohe mumitego abana ba Rubanda.

Tukaba dutegereje ko wenda izo nzego zamufashe zizamugarurira ababiligi akagarukana ikimwaro, n’abanyarwanda bakaba bahumetseho gatoya kuko amaze guhekura benshi, abana babo abagusha mu mitego ya FPR Inkotanyi, abandi akabakenesha ababeshya ngo bamuhe imisanzu yo kujyana muri FDLR kandi mubyukuri akorera FPR Inkotanyi na CNRD Ubwiyunge.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, rubanda rwa Kanyarwanda, ndabagira inama yo gushishoza ku babagana babaka imisanzu kuko inyuma y’amateka yabo haba hihishe ibikorwa by’ubugizibwanabi, ubujura, nibindi bikorwa by’ubugambanyi.

Abantu ba FDLR bafite uburyo bunoze bwo kuba bakwifashishamo, ariko ubwo muzaba mukeka ko budasobanutse, muzajye mushishoza cyangwa se mubaze abo muzi koko bo mu rugaga FDLR.

Mbaragije imana mwese, kugirango iturinde abagome n’abagambanyi, kandi iyobore ibikorwa byacu, maze akaboko kacu gashyirwe ejuru nayo.

Umucunguzi ni Rubanda

Nsengiyumva De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

12 Responses to TWAGIRAMUNGU Théophile YAFATIWE MU CYUHO ZA BUKAVU ABESHYA KO AHAGARARIYE FDLR KANDI YAKORERAGA CNRD YA RUKOKOMA NA COL WILSON

  1. Mukomere says:

    Yoooo! Mbega inkuru ibabaje we! Ngize agahinda kenshi cyane.
    Ese ROMEO RUGERO baramwishe, njye kugeza ubu nibwiraga ko bafunze WebSite ye ariko we akaba akiriho ari muzima.
    Imana Ikomeze Imuhe iruhuko ridashira!
    Imana izamuhorere kuko Niyo Yo guhora Yonyine.

    Banyarwanda mwese mujye muhora mushishoza kugira mutazarwa mu gaco k’abagambanyi.

  2. Simba says:

    Nyabuneka niba Romeo Koko yarishwe agambaniwe na kariya kagabo nk’uko muri kubivuga byaba biteye agahinda!!!! Twakagombye kwishyira hamwe Kariya kagabo ngo ni Twagiramungu tukakarutsa amaraso y’intwari Romeo.
    Mbabwije bimwe mu bitekerezo by’umusore Romeo byarankanguye ku buryo budasubirwaho. Romeo ari mu bambere batamaje ingengabitekerezo ya Kalinga ku mugaragaro, abahutu benshi twari tugifite ibicyezicyezi mu maso Romeo yaraduhumuye atwereka ko ubushishozi butagombera imvi. None iriya ngegera yaramugambaniye ku buryo ubu nta n’uzi aho aherereye. Bitinde bitebuke uriya mugabo agomba kuzaryozwa amaraso y’abasore yajyanye.

    • Khufu says:

      Ntakundi byagenda. In tugomba kubyiyemeza. Ingegera nka Twagiramungu idagikwiye kwitwa umuhutu cyangwa gufatwa nk’umuntu, ntago yakwica abacu nk’inyamaswa, bakiri abasore, uko ishaka none ubuzima bwayo bugakomeza. Bikeya Romeo yavuze mugihe gikeya yabivuze byahise bihindura no gufasha abahutu benshi ako kanya, cyane cyane abatuye hanze, kurusha ibyo abanyepolitiki na abandi birirwa barira kubazungu bakivuga harenze ubu imyaka makumyabili.

      Byanze bikunze uyu Twagiramungu twese twiyemeze twibuke ibi, amaraso ya Romeo na abandi basore yarikumwe nabo akomeze kurira atwibutsa kugera igihe buri raso ryishuwe niyo ngegera

  3. Uwimana says:

    Hari inkuru ivuga ko CNRD-Ubwiyunge yahuye n’uruva gusenya muri iki cyumweru ubwo yageragezaga kugaba ibitero kuri FDLR igasanga abacunguzi bahagaze bwuma ikahatakariza Mitrailleuses 2, Machine gun 1 na za KV zitagira umubare none dore hiyongereyho uyu mu commandant wabo Cpt Twagiramungu Theophile ufatiwe mucyuho kandi ariwe wirirwaga azenguruka isi abashakira imibereho dore ko Rukokoma we yagiye mumwobo.
    Ese Col Hamada we ishyamba yinjiyemo kubera ubwoba azarivamo amahoro?

  4. Teta hodari says:

    Ndababwiza ukuriko uzagambana were azabibazo kwisi nomwijuru biteye agahinda kubona umuntunkuyu tumurebera agakora amabi dukwiye kumwamagana kuko ari shitani.

  5. Ndorimana says:

    Biraboneka neza ko uyu Twagiramungu Theophile akorera Sekibi. Urebye izi ngendo akora usanga ali umuntu ufite igiceri pee. Nguwo muli USA, nguwo muli Tanzania, nguwo muli RDC, nguwo i Burayi n’ahandi! Se ku baba bamuzi hafi, yaba akora kazi ki kandi mu buzima bwe?

  6. Ezira says:

    Ndibuka cyane Romeo Rugero agahinda kakanyica cyane, ubu koko ninde wicishije Romeo ngo natwe tuzamwivune. Mbese uyu mugabo Twagiramungu Theophile ni umuhutu? Mbese Wilson Irategeka ni umuhutu? Mbese Rukokoma Twagiramungu Faustin ni umuhutu? Nabandi nkaba Rucagu, Rwarakabije nabandi batarondoreka bose mbona bahora bacuragura bose baziko tubabona. Ntituzapfira gushira bahamiriza buke.

  7. Nzicakagame says:

    Si uyu niwe wagiye muri Amerika ashuka Romeo na abandi basore, abageza Tanzaniya, nuko abambukishije umupaka muri Congo arabicisha?! Uyu mugabo ni insega nyayo yirirwa ikoresha izina ry’abacunguzi ishuka rubanda. Insega nkizi zigurisha ababo nta soni, zigomba urupfu rwa buhoro. Muziko umugore wa Romeo yari atwite n’umwana we igihe izi nsega za Rukokoma zica Romeo? Romeo yapfuye atari yamenya ayo makuru meza, none iki gisambo cyamwishegifashwe neza muri gereza muri Congo, kirikurya, gifite aho kiryama gitegereje ababiligi baze bagisubize mububiligi

  8. chegueavarakanyarwanda says:

    uyu ari mubicishije Romeo Rugero!

    • Simba says:

      Shahu Romeo niba yarishwe kariya kagabo kazabyishura byanze bikunze. Mana we! Sinzi niba tuzigera twongera kubona umusore ufite imyumvire mizima nka Romeo. Abagambanyi baragwira! N’iyo byamara imyaka 100 kariya kagabo kazabyishyura ndabibasezeranije.

  9. Uwayo camille says:

    Ese abagikurikira mwaduha amakuru y’iyi CNRD-Ubwiyunge ko ntakiyumva?
    Ishyano riragwira ariko koko. Aba basore beza gutya babaye ibibwa koko?

  10. Kagabo says:

    Imana ishimwe ko uyu mugizi wa nabi afashwe n’ubwo yarekurwa ariko turahumeka ho gato yari agiye kutumaraho urubyaro abeshya ngo arujyanye muri FDLR kandi arujyaniye FPR. Nigeze kumubona muri USA ashakisha abantu ngo agiye gukora igisirikari muri Tanzaniye, yashutse abasore bari bafite ubushake bwo gukorera rubanda none baburiwe irengero. Ese nta waba afite connection muri Tanzaniya ngo azatubarize niba abo basore bakiriho nibura?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *